Steve Jobs (Igice cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP130

Steve Jobs Ni Umunyamerika Uzwi Mu Ikoranabuhanga Yavutse Kuri 24 Z'ukwezi Kwa 2 Mu Mwaka Wa 1955 Avukira Mu Gace Ka Fransisco , Muri California ho Muri Leta Zunze Ubumwe Z’amerika.
Se wa nyawe yitwa John Jandali, yakomokaga muri Syria, yamubyaye afite imyaka 18 gusa, nyina wa nyawe, Joanne Simpson, nawe yari umunyeshuri muto.
Yavukiye Mu Buzima Bugoye Kugera Ubwo Nyina Umubyara Yaje Kujya Kumureresha Mu Nshuti Ze Paul Na Clara Jobs Babaga Muri Carifonia.
Amaze gukura nibwo yabanye na nyina w’ukuri ariko se ntibigeze babana.
Uyu mugabo wahinduye byinshi mu ikoranabuhanga ku isi, ntiyigeze yiga kaminuza.
Akirangiza amashuri yisumbuye muri Calfornia, yiyandikishije muri Reed College mu 1972, ariko ahamara igihembwe kimwe gusa, ahita areka ishuri kubera kubura amikoro n’amafaranga yishuri yasabwaga ababyeyi bamureraga.
Mu mwaka wa 1976 Yaje Kubona Akazi Keza Muri Kompanyi Yitwa Atari. ninabwo Jobs yakoreye Amafaranga menshi yambere yarahwanye n'amadorali 750$, Icyo gihe yari yakoze design ya Jeux Video nubu izwi cyane muri USA yitwa n'ubundi Atari.
Yaje guhita azana mugenzi we Steve Wozniak (baje gutangizanya uruganda rwa Apple) ngo ajye amufasha aka kazi.
Baza guhembwa 5000$, ariko agahemba mugenzi we Wozniak 375$ kuko ari we wamwizaniye.
Mu Kwezi Kwa Kane Mu Mwaka Wa 1976 Yaje Gushinga Kompanyi Ikora Za Mudasobwa Yitwa Apple Computer Inc Afatanije Na Bagenzi Be Steve Wozniac Na Ronald Gerard Wyne.
Mu Mwaka Wa 1985 Yashatse Kweguza Uwari Umuyobozi Wa Apple Ariko Biramupfana ndetse ahita yirukanwa mu ruganda yashinze kubera uwo mugambi mubisha.
Mu Mwaka Ukurikiye Jobs yahise akora Indi Kompanyi Ayita Next Computer Inc, Iyi Akaba Yarayikoze Agira Ngo Ahangane Na Apple yari yarashinze.
Mu Mwaka Umwe Gusa Nyuma Yo Gukora Cyane, Apple Yaje Kugura Next Computer Inc Aribwo Jobs Yagarutse Muri Apple Nk'umujyanama Gusa Mu Gihe Gito Yari Amaze Kuba Umuyobozi Wungirije .
Mu Mwaka Wa 2000 Aza Kuba Umuyobozi Wikirenga Wa Apple
Jobs Wahinduye Isi Akayigira Iy’ikoranabuhanga Agakomeza Kwitwa Umwami, Ari Nako Agwiza Umutungo Mu Buryo Bwose, Yakoze Amakosa AKomeye Yita Ku Byisi Benshi Bahamya Ko Bitanagira Nyirabyo We Asa Nuwiyibagiwe Ari Nabyo Byaje Gutuma Mu Mwaka Wa 2004 Yisanga Aryamye Ku Gisasiro Gisuzuguritse , Aho Ntahandi Ni Mu Bitaro Bya Kaminuza Ya Newyork.
Uyu Muherwe Wamaraga Amasaha Menshi Mu Ikoranabuhanga Ari Nako Atana Mu Mitwe Na Leta Zunze Ubumwe Z’amerika Kubwo Gushaka Kujyana Inganda Nyinshi Mu Bushinwa, Umwanya We Wo Kwiyitaho No Kurya Wari Hafi Ya Ntawo Kandi Akora Akazi Kavunanye Cyane Ko Gutekereza.
Jobs Yaje Gutungurwa Bikomeye Ubwo Yabonaga Ubutumwa Bugufi Aryamye Ku Gisasiro Cy’uburwayi Abwirwa Ko Afite Kanseri Yo Mu Nyama Y’impindura ko kandi Adashobora Kurenza Imyaka 7 Ari Ku Isi.
Imyaka yakomeje kwisunika, kugeza ku Itariki 5 Ukwakira Muri 2011 Inkuru Y’incamugongo Yasakaye Ahantu Hose Ko Steve Jobs Ashizemo Umwuka ku myaka 56.
Uyu Mugabo Wabaye Urugero Ndetse Na Rimwe Mu Mabuye Fatizo Yikoranabuhanga Ku Isi, Utaratinyaga Intwaro Iyo Ariyo Yose, Icyorezo, Umuntu Yewe N’imana Atayumvaga Neza.
Nubwo yashatse amafaranga cyane ndetse akayabona,yapfuye yicuza ndetse anapfana agahinda gakomeye.
Steve Jobs kandi ubwo yabagaho nta Mana yizera, yaje kujya mu Buhinde, aza kuhava yayobotse idini rya Boudha. (Buddhism)
Uyu mugabo ntiyaryaga inyama, uretse ifi. Yizeraga ko imiti gakondo yo mu burasirazuba bw’isi ikiza.
Yitabye Imana ahagaze ku mwanya wa 110 mu bantu bakize ku isi yose.
Iyo kandi ngo ataza kugurisha imigabane ye muri Apple mu 1985 (mbere yo kuyigarukamo mu 1996) aba ari muri 5 bambere bakize ku isi yose.
Jobs akaba yarasigiye umugore we Laurence Powel Jobs abana batatu Reed, Erin, na Eve Jobs ndetse nundi mwana yabyaye ku ruhande Liza nawe wafashe izina rya Jobs amaze kumwemera kuko yabanje kumwihakana.
Uretse umurage w’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biza mu bikunzwe na benshi ku isi ibizwi nka za iPhone, mudasobwa za iMac, iPad, uyu mugabo warangwaga n’umuhate, umurava, guhanga udushya no gukunda ibyo akora yagiye avuga amagambo menshi akomeye yafashe umuntu kubaho ubuzima bufite intego no kudacika intege mu byo akora.

Пікірлер: 12

  • @annahcharlotte8688
    @annahcharlotte8688 Жыл бұрын

    Ewana kbsa nubundi ubukire ntibubaho ahubwo habaho icyo wabukoresheje

  • @habimanayves2818
    @habimanayves28184 жыл бұрын

    Dash dash uribintu byose

  • @annahcharlotte8688
    @annahcharlotte8688 Жыл бұрын

    Birasekeje

  • @imaniravugasamuel8111
    @imaniravugasamuel81114 жыл бұрын

    Ndakwemera Dashim

  • @annahcharlotte8688
    @annahcharlotte8688 Жыл бұрын

    Kuba wabufite byose arko ukaba utabona kko ukuryamira kugitanda cyuburwayi ibyisi byose nubusa

  • @PacifiqueVyizigiro-dz4zi
    @PacifiqueVyizigiro-dz4ziАй бұрын

    Mbabazw nuk harabant bafis amaher mesh bakank kuyashir mumishingan yokugaburir abatagir ivyo gufungur arik agapfa atanakimw babamutekerey muvy yabimy¡!😂😂😂😂

  • @riserdouglas
    @riserdouglas3 жыл бұрын

    Uzatubwire kuri wa mu nazi Oscar Schidler warokoye abayahudi

  • @ingabrehadja680
    @ingabrehadja6804 жыл бұрын

    Urakoze urumwambere kwisi ❣❣❣❣

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59864 жыл бұрын

    👍

  • @husseinkabera5179
    @husseinkabera51794 жыл бұрын

    Great kbsa

  • @emmynkurunziza2221
    @emmynkurunziza22214 жыл бұрын

    Good

  • @asimukakigalirwanda6431

    @asimukakigalirwanda6431

    2 жыл бұрын

    Ndashaka ngo uzadukorere ubucukumbuzi kubayahudi (abisiraheri) nabarabu Icyibazo nicyi Kucyi bavuga ko Bose bavuka kuri Abraham nyamara ugasanga bamwe nabazungu abandi ni abarabu?