Mark Zuckerberg - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP80

Mark Elliot Zuckerberg Yavutse tariki 14 Gicurasi 1984, avukira mu mugi wa New York mu gace kitwa Dobbs Ferry ho muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika.
Ni umwana wa kabiri wa Eduard Zuckerberg na Kalen Zuckerberg, mu bana bane bibarutse.
Ise umubyara ni umuganga ukomeye uvura amenyo naho nyina we akaba umuhanga mu mitekerereze ya muntu.
Zuckerberg ni we muhungu wenyine mu muryango wabo kuko avukana n’abakobwa batatu gusa aribo:Allielle,Donna na Ranhdi.
Mark yabonye ko isi ikeneye gutera imbere mu ikoranabuhanga ubwo yari afite imyaka 10 gusa y’amavuko, yakuze akunda abantu bakora amaporogaramu ya mudasobwa aba bita Computer Programmer.
Ubumenyi bwa mbere bw’ibanze kuri mudasobwa no kuyiha amaporogarama , Mark yabwigishijwe na se umubyara,igihe yari afite imyaka 12 y’amavuko .
Muri icyo gihe byasaga naho noneho urugendo rwe rwo kuba uwo tuzi ubu ngubu rutangiye, mu mezi atatu gusa yize computer programming kuri se umubyara yahise akora icyitwa ZuckNet ,akaba ari uburyo bwo guhererekanya Umuyobora hagati ya mudasobwa ebyiri nyuma yaje kugira ibyo yongeramo kibyara uburyo bukoreshwa mu kwandikirana ubutumwa bugufi buzwi nka messenger.Mu kugerageza iki gikorwa cya mbere cya Mark Zuckerberg ,papa we yatangiye kujya akoresha ubu buryo mu ivuriro yakoreragamo maze akajya yohererezanya ubutumwa n’abo bakorana mu bitaro nta nkomyi.
Kuri ubu Mark Zuckerberg yinjiza amodorari asaga miliyari 1 kuri buri kwezi, ikindi wamenya kuri MARK,ni umwe mu bagabo badakunda kwifotoza, Ni umugabo wubatse, yashakanye na Pricilla Chan mu mwaka 2008 kuri ububafite abana babakobwa ,Maxima Chan Zuckerberg na August Chan Zuckerberg .

Пікірлер: 11

  • @EnockManirabona
    @EnockManirabonaАй бұрын

    Bite!Celinedion uzutubwire ivyiwe.

  • @ganzaluckybeni1116
    @ganzaluckybeni11164 жыл бұрын

    Dash dash turakwemera hano kimisagara

  • @tuyisengejoseph2255

    @tuyisengejoseph2255

    4 жыл бұрын

    Dashim turakwemera cnee hano Kimironko ,niJoseph security.

  • @ayandaharyklb6099
    @ayandaharyklb60994 жыл бұрын

    Urumuhanga man uzabahe jack ma numunyakuri wubuzima

  • @mukeshimanajeanclaude2439
    @mukeshimanajeanclaude24393 жыл бұрын

    Ilike this guy so much!!!!!!!!

  • @DusengimanthierryGuervue-ks4kh
    @DusengimanthierryGuervue-ks4kh8 ай бұрын

    Whaoh

  • @user-ly5bg2os6c
    @user-ly5bg2os6c2 ай бұрын

    🙏🇧🇮

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59864 жыл бұрын

    👍

  • @julesbigirimana2674
    @julesbigirimana26743 жыл бұрын

    Ma yamuvuzeho

Келесі