Neymar - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP291
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Neymar da Silva Santos Júnior yavutse tariki 5 gashyantare mu 1992 akaba akinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa agakinira n'ikipe y’igihugu ya Brazil anabereye captain.
Neymar yavukiye mu gace ka Mogi das Cruzes ko mu mujyi wa sao Paulo muri Brasil avuka kuri Nadine Santos na Neymar Santos Senior izina Neymar akaba arikomora kuri se umubyara.
Impano yo guconga ruhago Neymar akaba ayikomora kuri se umubyara nawe wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu ya Brazil (samba boys).
Akiri muto Neymar yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane aho yabaga akinana n’abandi bana ku mihanda y’I Sao Paulo nyuma yo kubona ubuhanga afite Se umubyara akaba n’umuhagarariye mu mategeko yaje kumujyana mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Sao Paulo.
Muri 2003 kubera ubuhanga abatoza b’iyi kipe bamubonagamo nibwo yasinye amasezera niyi kipe ahita atangira gukina mu ikipe ya kabiri (reserve team).
Neymar yakomeje kwigaragaza cyane muri 2009 ku myaka 17 yinjizwa mu ikipe ya mbere anahita ahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri uwo mwaka.
Mu myaka yakurikiyeho Neymar yakomeje kwigaragaza cyane muri 2010 ahesha Sao Paulo igikombe cya shampiyona ahita anahembwa nk’umukinnyi w’umwaka.
Mbere yuko yerekeza muri Fc Barcelona Neymar yarigaragaje bikomeye ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri amerika y’amajyepfo bituma amakipe yo ku mugabane w’iburayi atangira kumurwanira.
Tariki ya 27 Gicurasi nibwo Neymar yaguzwe n’ikipe ya Fc Barcelona imukuye muri sao Paulo gusa amafaranga yaguzwe impande zombi ziyagira ibanga ahubwo hatangazwako yasinnye amasezerano y’imyaka 5.
Guhisha amafaranga uyu musore yaguzwe byatumye ubushinjacyaha bw’i madridi bufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri esipanye batangira guperereza uburyo uyu musore yaguzwemo baza gusanga yaraguzwe akayabo ka miliyoni 71 z’amayero bituma Barcelona ifatirwa ibihano.
Akigera muri Barcelona Neymar ntiyatinze kwigaragaza nk’umukinnyi wintyoza haba mu macenga gutsinda ibitego n’ibindi bituma benshi bahamyako uyu musore ariwe wari kuzasimbura Messi mu mitima y’abakunzi ba Fc Barcelona nubwo ibihe byaje guhinduka akisanga aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’ama-Euro akerekeza muri Paris Saint-Germain.
Mu buzima busanzwe Neymar akaba afite umuhungu w’imyaka 4 witwa Davi Lucca da Silva Santos yabyaranye na carolina dantas kuri ubu bamaze gutandukana
Пікірлер: 44
Ndagufana nzagukurikiza
wubaka imitima yabenshi kbsa dashim wacu ,Imana ikomeze kukwagura muri byose🙏🙏🙏
Dashim uratuneza cyane rwose,ark turashaka ko mu ijambo ryahindur ubuzima wazatubwira,kuri nyakwigendera Padiri Ubalid Rugirangoga nkumwe mubagize uruhare rukomeye mukwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. Murakoze!
Wazatubwiye kuri Ronaldinho gaucho
Neymar iryojambo rirakomeye thanks
Dashim turagukunda cyane turifuzako uzatubwira ijambo ryahindura ubuzima ryawe!!!! Uzaritubwire kuwambere cg uzatubwire igihe uzaritubwirira urakoze turagukunda cyaneeee
Thanks dashimu ark kuwambere wazatangiriye uvuga kuba philosophy
Rwose Imana ige ikomeza igutezimbere ukora akazi gakomeye turagushimira 👏
Imana yagurinzirazawe ndagukunda cyaneee ❤❤❤❤
n kunda ikiganiro cyane kandituragukunda urakoze
Dashi komer uzatubwire kuri bobi wain Uganda 🇺🇬 wumucuranzi
Dashim ndagukund ndashak kuzasobanurir alexis na angel murukund Dashim ndagukunda cyan ndagusaby uzabinkorer
ndakunda shaaaneeee ibyo mutugezaho cyaaaane burundi turabakunda cyaaannnn
U da best man...keep it up.
Waaaooh Dashimu
komera bwana turagukurikira kandi bitugirira akamaro. Thanks
Thank you so much Ndakwemera so much
Mwatubwr amatek ya taig shirof uw bit rouny
NEYMAR THE BEST NISE BD😀🍓🍓🍓
Thank you for sharing
👍👍
Thanks Dashim👏
Wow
Thx brother
Dashim abakunzibawe turifuza gutanga icyifuzo cyokugirango umushahara wawe bazawukube 5 kuko ukora akazi gakomeye
wazadukoreye ikiganiro kuri ronaldinyo
Kbsa nibyo kuba hari ukwanga ntibikureba pe
Hbd to you neymar
Ikiganiro cyiza peee!! Amakr dashimu? Ubutaha uzaduhe jennifer lopez!
Dashim cya Kwanza dugushimira akazi ukora konguhindura benshi batandukanye Wasaga utaziko bamwe muritwe ko Hari abo wahinduye ukoresheje Ijambo ryahindura ubuzima dashim Ariko murwanda Hari umuntu wazadusagiza Koko tumukunda turi BENSHI
@peterjaphetirihose8181
3 жыл бұрын
Ni P fla
@peterjaphetirihose8181
3 жыл бұрын
Kd uzabidukorere dashim
Welcome back
Dukeneye nagitwaza Dashim wee
Neymar Jr you are the best player
Next time, can you tell us the word which can change life said by Sina Gerard (nyirangarama)
@adriennzumvirumukiza439
3 жыл бұрын
Ccqccd
@adriennzumvirumukiza439
3 жыл бұрын
Cccdd
@adriennzumvirumukiza439
3 жыл бұрын
Fcc cccwccccccc
@adriennzumvirumukiza439
3 жыл бұрын
Xxxcdç
@adriennzumvirumukiza439
3 жыл бұрын
Cccccccccccdeccde cc
Muraho nshuti ?!ayamakuru ntimuyihererane, Ubu se mwarimuziko intebe zanyu(za salon hamwe nizimodoka) zari zaranduye dushobora kuzoza zigasubirana umucyo wazo zahoranye? Amatapi yaranduye aranuka?? Hhhmm duhamagare tuze tuyasukure tuyasubize ubuzima yahoranye Mwaba mufite amakaro,nibirahure byanduye bikaba byarabananiye gucya?? Kuri twebwe icyo sikibazo dufite amamashini nama products yabugenewe mukuyasukura agasubirana umucyo wayo Waba warazengerejwe nibinyenzi, ibiheri, imbeba, Marie jose(jecko) inzoka, imibu, tugufitiye umuti urambye wabyo kuko turabyirukana ubutazagaruka. Muduhamagare tubafashe igiciro cyo ninkubuntu. Kubindi bisobanuro duhamagare cg mutwandikire kuri whatsapp Tel:+250788964213 cg +250725418646
Thanks dashimu ark kuwambere wazatangiriye uvuga kuba philosophy
Muraho nshuti ?!ayamakuru ntimuyihererane, Ubu se mwarimuziko intebe zanyu(za salon hamwe nizimodoka) zari zaranduye dushobora kuzoza zigasubirana umucyo wazo zahoranye? Amatapi yaranduye aranuka?? Hhhmm duhamagare tuze tuyasukure tuyasubize ubuzima yahoranye Mwaba mufite amakaro,nibirahure byanduye bikaba byarabananiye gucya?? Kuri twebwe icyo sikibazo dufite amamashini nama products yabugenewe mukuyasukura agasubirana umucyo wayo Waba warazengerejwe nibinyenzi, ibiheri, imbeba, Marie jose(jecko) inzoka, imibu, tugufitiye umuti urambye wabyo kuko turabyirukana ubutazagaruka. Muduhamagare tubafashe igiciro cyo ninkubuntu. Kubindi bisobanuro duhamagare cg mutwandikire kuri whatsapp Tel:+250788964213 cg +250725418646