Paul Pogba - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP154
Paul Pogba yaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mupira w’amaguru ku isi yose, nyuma yo kugurwa na Manchester United yo mu Bwongereza, akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi imuvana muri Juventus yo mu Butaliyani.
Icyo gihe yari yaciye agahigo ko kugurwa menshi kurusha ibihangange nka Cristiano Ronaldo, Gareth Bale na Zinedine Zidane.
Uyu mukinnyi amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Paul Labile Pogba, yavutse tariki ya 15 Werurwe 1993, avukira mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ku myaka ye 27 Uyu musore w’umwirabura avuka ku babyeyi bakomoka mu gihugu cya Guinea Conakry, Se yitwa Fasu Antoine Pogba nyina akitwa Yeo Pogba.
Paul Pogba afite bakuru be b’impanga ; Mathias Pogba Florentin Pogba bose ni abakinnyi babigize umwuga.
Uyu Florentin Pogba we anakinira yakiniye ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry.
Paul Pogba ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afite ubushobozi bwo gukina nka myugariro cyangwa umukinnyi utaha izamu nk’uko yagiye abigaragaza mu mikino imwe n’imwe.
Uyu musore yatangiye gukina ruhago afite imyaka 6 mu kipe ya Rosie en brie kuva mu mwaka 1999 kugeza mu mwaka 2006.
Nyuma yo kuva muri iyi kipe yerekeje mu ikipe ya Torcy, iyi akaba yarayimazemo imyaka 2.
Nyuma yo kuva muri Torcy, Paul Pogba yerekeje muri Le Havre yamazemo imyaka 2 aho yakinaga mu ikipe y’ingimbi, aha akaba yarigaragaje cyane maze amakipe arimo nka Arsenal ndetse na Juventus aramubenguka ariko Manchester United iyarusha kurambagiza maze mu kwezi muri 2009 atangira gukina mu kipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Manchester United yanakinnyemo imikino 21 atsindamo ibitego 7.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, yakinnye umukino we wa mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga ku mukino Manchester United yatsinzemo Leeds United ibitego 3-0, hari mu mwaka wa 2011.
Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2011-2012, uwari umutoza wa Manchester United, Sir Alex Furgurson yatangaje ko Pogba azamuwe mu ikipe nkuru.
Umukino wa mbere muri shampiyona ya Premier League yawukinnye mu kwezi kwa mbere ubwo Manchester United yakinaga na Stock City.
Nyuma y’iminsi itanu uyu musore yakinnye umukino mpuzamahanga wa mbere ku mugabane w’i Burayi ubwo Manchester United yakinaga na Atletico Bilbao muri 1/8 cya Europa League aho yinjiye asimbuye Javier Michael Carrick ku munota wa 68.
Mu kwezi kwa 7 umutoza wa Manchester United Furgurson yatangaje ko Pogba yasinyiye Juventus yo mu Butaliyani.
Tariki ya 3 Kanama 2012, nibwo yasinyiye Juventus imyaka ine aguzwe ibihumbi 800 by’amayero.
Umukino wa mbere muri Juventus yawukinnye tariki ya 8 Kanama 2012 ubwo Juventus yakinaga na Benifica i Geneva mu mikino itegura shampiyona, ubwo yari asimbuye Andrea Pirlo.
Umukino we wa mbere wa UEFA Champions League yawukinnye ubwo Juventus yakinaga na Shaktar Deneski.
Igitego cye cya mbere muri iyi kipe yagitsinze ikipe ya Napoli
Ikipe y’igihugu y’U Bufaransa yatangiye kuyikinira mu mwaka wa 2013, tariki ya 22 z’ukwezi kwa Werurwe, ubwo u Bufaransa bwakinaga na Georgia mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyabereye muri Brazil mu mwaka wa 2014.
Miliyoni 89 z’amapawundi niyo byasabye Manchester United ngo isinyishe igihangange mu mupira wamaguru, Paul Pogba wari warahavuye ataguzwe na miliyoni imwe.
Yasinye amasezerano y’imyaka 5 akinira iyi kipe itozwa na Jose Mourinho. Uku kuza k’uyu mukinnyi kwari kumaze amezi asaga ane kuvugwa ariko hakomeza kugaragaramo kutemeranywa ku ngingo zimwe na zimwe.
Umutoza wa Manchester United akimara gusinya amasezerano yo gutoza iyi kipe, ngo intego ye ya mbere kwari ukuzana uyu mufaransa warufite imyaka 23 icyo gihe kuko ngo abona ari imwe mu ntwaro zizamufasha gutwara ibikombe nubwo byakomeje kugorana ariko aracyari inyingi ya mwamba muri iyi kipe kugeza nubu.
Kugeza ubu ni umwe mubanyabigwi mu mupira w'amaguru isi ifite, amwe mu magambo yagiye avuga yahinduye benshi nawe yahindura ubuzima bwawe.
Пікірлер: 25
❤❤Paul pogba
Dashimu uruwambere kbx uranyubaka cyane
Ndagukunda cyane. Inzu y'ibitabo we !
Wazaganiriza Dr. Charles muligande akatubwira ijambo ryahindura ubuzima. Courage ndagukunda
Tugusabye twinginze cyane kuzatubwira Kuri RUGANZU Ndoli , RUKARA Rwabishinge numurwanyi RWANYONGA Thx
Woww komeza uduhe ibyiza nkibi wenda byahindura ubuzima bwa benshi.
ewana abemera dash dash kbs bame like dash shim peace
@edumundohirana7204
3 жыл бұрын
Ndakweme
@edumundohirana7204
3 жыл бұрын
Ni Edmond
Wazatubwiye kuri Ronaldinho gaucho
Dashimu uzatubwire kumuhanzi,witwa WIZKID
Komera bro mba nkumviriza rwose
Uzatubwire na Mohamed Salah na colopu
Wibare kwitanga Mutware
Uko nukuri
Dash Dash Big up brother I did my subscription already
👍
Dash dash ndakubaha uzankorere kumugabo bita gatete Jimmy
Gute ushobora kuibagira kuvuga kuri Samuel Eto'o Fils?
Dash wampayxnumber SMS zaradiox
Dashim wampay number yawx
Paul nisi
👎
Dashimu watubwiye kur gitwaza koko
@devidselver7246
4 жыл бұрын
Dakwemer kubi