Lil Wayne - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP126

Dwayne Micheal Carter Jr, yavutse tariki 27 Ugushyingo 1982. Akimara kuvuka yamaze imyaka micye mu mujyi wa Hollygrove muri Leta ya Louisiana. Iki ni igice cya kabiri cy'amateka ya Lil Wayne twaguteguriye.
Umubyeyi umubyara (nyina) yamwibarutse afite imyaka 19 gusa y'amavuko. Ku myaka ibiri (2), gusa y'amavuko ababyeyi be bahise batandukana, se umubyara ahita ata umuryango wabo burundu ku buryo uyu mwana Dwayne Carter yakuze atazi urukundo rwase umubyara.
N'ubwo Wayne yarezwe cyane na Birdman akamwita umwana undi akamwita umubyeyi ariko kugeza ubu se umubyara aracyariho.
Lil Wayne yakunze kujya agaruka kuri Reginald "Rabbit" McDonald afata nk'umubyeyi we gusa waje kwicwa Wayne ataraba icyamamare, tubibutsa ko zimwe muri Tattos ziri kuri Lil Wayne zigaragaza urukundo yakundaga "Rabbit" wishwe.
Lil Wayne yize amashuri yisumbuye muri Lafayette High School aho mu 1990 akomereza muri Marion Abramson High School.
Ku myaka umunani (8) Lil Wayne ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere yo mu njyana ya Hip Hop. Mu 1991 ni bwo yahuye na Bryan Williams umuhanzi wari ukomeye muri HipHop akaba na nyiri Cash Money Records. Wayne yaririmbye akaririmbo gato (Freestyle) mu buryo bwisuzumwa.
Uyu muhanzi wari ukiri umwana yakoze umuzingo yafatanyije na B.G bawita 'True Story'. Ku myaka 12 gusa Wayne yaririmbye mu gitaramo 'Tin Man' ubwo yari mu mashuri yisumbuye.
Lil Wayne yaje kwirasa we ubwe ku myaka 12 y'amavuko akoresheje imbunda ahita ajyanwa ku bitaro.
Lil Wayne ubwe mu kiganiro Hot97 gikorwa na Angie Martinez, yatangaje ko azasezera kuri muzika mu gihe azaba amaze kugira imyaka 35. Yagize ati" Ubu mfite abana bane(4) kandi iteka nahoze nikunda njya muri studiyo simbiteho kandi burya hari ubundi buzima nshaka kubamo".
Ubwo twahita twibaza aho iyi myaka yo gusezera muzika ayigeze, ubwo urahita ujya kureba. Aha Lil Wayne yashimangiye ko umuzingo we Tha Carter V ariwo wa nyuma ubundi akajya mu bindi yumva akunze. Lil Wayne yabaye nk'usezera abakunzi be muri 2016 ubwo yajyaga kuri Tweeter ye akandika ngo" IAM NOW DEFENSELLESS and mentall DEFEATED" and then i leave gracefully and thankful I Luh my fanz but Iam done".
Uyu musore akimara kuvuga aya magambo aho yasaga nubwira abakunzi ba muzika ye ko ake asa n'uwakarangije muri muzika, benshi mu bahanzi bo muri Amerika bamuhaye imbaraga ndetse banaramushimira.
Lil Wayne yanditse igitabo cyibanda ku buzima bwe muri rusange no ku kirwa cya Rikers. Iki gitabo yacyise ngo "Gone Til' November.: A journal of Rikers Island. Cyasohotse mu mwaka wa 2016. Reka ducumbikire aha, twibanze ku buzima bwe kuva atangiye umuziki kugeza aho twahereye ubushize mu nkuru twabagejejeho ivuga ku mizingo yose Lil Wayne yakoze.
Impano ya Lil Wayne yo kuririmba yavumbuwe mu 1996 , icyo gihe yari afite imyaka 13 gusa y'amavuko, ni nabwo yavumbuwe na Birdman ahita anamushyira mu nzu yatunganyaga umuziki yitwa Cash Money Records aba umuhanzi w'umwana muri iyo nzu.
Lil Wayne yaje kwihuza n'itsinda ryitwaga Southern Hiphop (Hot Boys) ryabarizwaga muri Cash Money yari ifite umuhanzi Lil Wayne n'abandi nka Juvenile ndetse na Turk.
Mu 1997 aka gatsiko kitwaga Hot Boys Lil Wayne yari yiyunzeho kasohoye umuzingo wa mbere kawita ngo ' Get it How you Live' mu mwaka umwe itsinda rihita rigafata muri Amerika n'ahandi ku isi rihita rinashyira hanze undi muzingo ryise ngo 'Guerrilla Warefare' mu 1999 n'indi ndirimbo bise ngo 'Bling Bling'.
Lil Wayne ni we muhanzi wari ukomeye muri Cash Money kuva icyo gihe kugeza muri 2018 ubwo uyu muhanzi yasesaga amasezerano yari afitanye na Cash Money yaje no gukurura inzangano zikomeye .
Lil Wayne kuri ubu ni CEO w'inzu itunganya indirimbo yitwa Young Money Entertainment.

Пікірлер: 42

  • @aimabiz8393
    @aimabiz8393 Жыл бұрын

    Respect to Lil Wayne

  • @bizimanachristiano2573
    @bizimanachristiano25734 жыл бұрын

    Uziko lil Wayne anyubatse vya trop merci my bro u need be supported

  • @bizimanachristiano2573
    @bizimanachristiano25734 жыл бұрын

    Mzee ndakwemera pe arik uzorondere amajambo ya super manager please erega naba bene wacu baravuga ivyakamaro

  • @user-wx2rt9xm4f
    @user-wx2rt9xm4f11 ай бұрын

    Uzatuzanire numugabo witwa "Wayne dyer"

  • @audacekamanziumutangana
    @audacekamanziumutangana Жыл бұрын

    Nshimye ibyo uyu mugabo yabuze ni ukuri

  • @user-fv2sn7js7g
    @user-fv2sn7js7g2 жыл бұрын

    Komera dashim ndikubaho nanjye ndakwifurije kubaho muvandimwe 💯💯💯💯💯🤲🤲🤲🤲🙏👍✊

  • @maniraroraemmanuel3762
    @maniraroraemmanuel37623 жыл бұрын

    Ndakwemera uzadukorere nick minaji bruuh

  • @benjaminbigenga4568
    @benjaminbigenga45684 жыл бұрын

    Dashim urarenze kbx ,ese woe iyi experience uyikurahe kweri

  • @DashDashtv

    @DashDashtv

    4 жыл бұрын

    Ni Imana

  • @4amflexgang848
    @4amflexgang8483 жыл бұрын

    Dwayne for now 🔥✊🏿❤️

  • @ngendakumanaemmanuel-1684
    @ngendakumanaemmanuel-1684 Жыл бұрын

    Ndakwemera sifungura ntakwumvirij muta mubahw kw

  • @uwanyuzeyvette8939
    @uwanyuzeyvette89394 жыл бұрын

    Aka ko nisawa👌👌👌

  • @user-xu4ef7dg9o
    @user-xu4ef7dg9o Жыл бұрын

    Amajambo akomey cane

  • @jjboy5157
    @jjboy51574 жыл бұрын

    Nkundako ubivuga neza nkuko aba yarabivuze

  • @nsabimanalphonse1101
    @nsabimanalphonse11012 жыл бұрын

    Turakwemer

  • @arleneingabire8434
    @arleneingabire84344 жыл бұрын

    Dash, thanks.

  • @jeromendiho9094
    @jeromendiho9094 Жыл бұрын

    Ndagufana bro uko utigezaho inyigisho zubuzima ariko ndifuza ko watugezaho ijambo ryahindura ubuzima we ubwawe wivugiye kuko nawe ufite ijambo ryahindura ubuzima

  • @kwizerajoshua9505
    @kwizerajoshua9505 Жыл бұрын

    Waza tubwiye Kur Ronaldinho gaucho

  • @nyandekwejean2053
    @nyandekwejean20532 жыл бұрын

    Ndamwera

  • @Niyonkurupascal-ip9um
    @Niyonkurupascal-ip9um9 ай бұрын

    Thank you very much

  • @user-el8cn8yf8j
    @user-el8cn8yf8j11 ай бұрын

    Thex papa❤❤

  • @user-sp7of1tb5d
    @user-sp7of1tb5d3 жыл бұрын

    Merciii

  • @user-qe7jf1zm6x
    @user-qe7jf1zm6x5 ай бұрын

    Kwr sha lili

  • @king77973
    @king779734 жыл бұрын

    👌

  • @kwizeraaugustin7062
    @kwizeraaugustin70622 жыл бұрын

    urumugabo nyawe

  • @williamtong771
    @williamtong7714 жыл бұрын

    dashimu kbs

  • @BigBoyMpitanjia
    @BigBoyMpitanjia11 ай бұрын

    Nic Lil Wayne ❤️

  • @muhireemmanuel7145
    @muhireemmanuel7145 Жыл бұрын

    Intelligent qu,il est.

  • @bayubahejanvier5767
    @bayubahejanvier5767 Жыл бұрын

    Nice my teacher Dashim,wazadushakiye ibindi bicyex?

  • @nkurunzizawellars8806
    @nkurunzizawellars88064 жыл бұрын

    Uzaduhe na Notorious B.I.G , ese Death low label imwe munzu yatunganyaga music yakoreraga 2 Pac yari iyande?

  • @user-xg6ex2cy1u
    @user-xg6ex2cy1u2 ай бұрын

    ❤❤❤,🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @rwibutsovenuste6142
    @rwibutsovenuste61424 жыл бұрын

    Bro wazankoreye kuri the rock

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59864 жыл бұрын

    👍

  • @gatesijeancloude3301
    @gatesijeancloude33014 жыл бұрын

    Komrezaho turagukunda utugezaho ibiganiro byubwenge nitwa bigirimana mprreye kimironko

  • @DashDashtv

    @DashDashtv

    4 жыл бұрын

    Urakoze cyane nshuti

  • @birikumanajeanpierre9659

    @birikumanajeanpierre9659

    4 жыл бұрын

    @@DashDashtv Yes Dashimu kbx wumvengo ikikiganiro ningenzi birenze ukubyumva kuri njyewe kbx Imana ijye iguha umugisha pe uzanatubwire kuri Abraham licoln

  • @nzeyimanastallone1904

    @nzeyimanastallone1904

    3 жыл бұрын

    Hi ndakwemera nitwa delphine inkuru ya ntawameny nayo uzayishyire kuri yutube murakoze kd amagambo uvug aratwubaka

  • @kwizeraaugustin7062
    @kwizeraaugustin70622 жыл бұрын

    👁

  • @henocknfdonnie4936
    @henocknfdonnie4936 Жыл бұрын

    ⚽🏀🏈🏉😂😂😂😂😂

  • @iradukundaepiphrodithe5657
    @iradukundaepiphrodithe5657 Жыл бұрын

    😅

  • @user-wx2rt9xm4f
    @user-wx2rt9xm4f11 ай бұрын

    Uzatuzanire numugabo witwa "Wayne dyer"

  • @uwasesoumaya416
    @uwasesoumaya4163 жыл бұрын

    👌

Келесі