Burna Boy - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP367

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Icyamamare Burna Boy ubusanzwe yitwa Damini Ogulu akaba yarabonye izuba ku ya 2 Nyakanga 1991.
Yavukiye ahitwa Port Harcourt, nyina akaba yitwa Bosede naho se yitwa Ogulu Samuel.
Mu muryango akamokamo w’abana batatu ni we mfura akaba ari na we muhungu gusa.
Hagati y’umwaka wa 1993 na 2003, Burna Boy yize mu ishuri ry’ahitwa Corona riherereye i Lagos.
Yiga muri iryo shuri yahasanze itsinda rya muzika ryitwa “DEF” baza gukorana igitaramo ubwo iryo shuri ryizihizaga imyaka 50 ritangiye.
Muri kaminuza Burna Boy yize ibijyanye n’itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga abyiga muri kaminuza ya Sussex.
Yongeye kwiga kandi ibijyanye n’itumanaho n’umuco muri kaminuza ya Oxford Brookes kuva mu 2009 kugeza mu 2010.
Mbere y’uko yinjira mu buhanzi mu buryo bw’umwuga yabanje kwimenyereza umwuga mu itangazamakuru kuri Radiyo yitwa Rhythm ikorera i Port Harcourt.
Mu gutangira ubuhanzi bwe yagiranye amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki yitwa Aristokrat Records.
Uko Burna Boy yabaye icyamamare
Ku ya 31 Gicurasi 2012 Burna Boy yasohoye indirimbo yitwa “Like to party” iza iyoboye izindi ndirimbo zari zigize Alubumu ye yitwa “L.I.F.E”.
Amashusho y’iyo ndirimbo yaje kuyasohora ku ya 27 Nzeri 2012. Ku ya 24 Nzeri uwo mwaka Burna Boy yaje gusohora indirimbo yitwa “Tonight”.
Ku ya 13 Kanama 2013 Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya mbere yitwa “L.I.F.E”.
Mu 2014 Burna Boy yaje gutandukana na Aristokrat mu 2015 ashinga inzu ye itunganya umuziki yitwa “Spaceship Entertainment”.
Ku itariki 25 Ugushyingo 2015, Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya kabiri yakorewe mu nzu ye itunganya umuziki.
Umwaka ushize ni bwo Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya gatatu ikaba yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Ye”.
Muri Nigeria muri uwo mwaka iyo ndirimbo yamaze umwaka wose ari yo ikunzwe cyane.
Ku ya 8 Ukwakira 2018 Burna Boy yaririmbye imbere y’abantu benshi cyane mu gitaramo cyari cyabereye i London mu Bwongereza.
Mu Kwakira kandi yatangajwe nk’umuhanzi wari urimo gukundwa cyane ukora injyana ya Afrobeat n’urubuga rwa KZread rumutangaza nk’umwe muri 3 barimo kuzamukana umuvuduko mu kugenda bakurikiranwa cyane kuri urwo rubuga.
Mu itangwa ry’ibihembo rya SoundCity MVP Awards Festival yatsindiye ibihembo bine bitandukanye
Burna Boy muri iyi minsi akunzwe ku ndirimbo zirimo iyitwa “On the low”, “Ghona”, n’iyitwa “Dangote” gusa mbere yagiye asohora izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Tonight”, “Halleluyah”, “Rock your body”, “Yawa dey”, “Check and balance” kandi afite n’izindi ndirimbo nyinshi.
Abahanzi yakoranye indirimbo nabo harimo Ed Sheeran, Sauti Sol, Chris Martin, Damian Marley, Wizkid, Angelique Kidjo, Youssou N'Dour, Sam Smith, Beyoncé, Sia, P DD n'abandi.
Mu bahanzi baririmba mu njyana nyafurika “Afrobeat” ubu Burna Boy ari mu bakunzwe cyane by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Пікірлер: 35

  • @jamesmico9782
    @jamesmico97823 жыл бұрын

    Dashima we love you from kenya

  • @gatonocomedytvshow
    @gatonocomedytvshow3 жыл бұрын

    Dashim we turakwemera ijali uzatubwire amateka ya gatono

  • @igenajados6193
    @igenajados61933 жыл бұрын

    Wazatugejejeho king Faisal ibyo yavuze

  • @percycolarthe8783
    @percycolarthe8783 Жыл бұрын

    Ndabishimira inkuru mutugezaho itwigisha vyinshi.twashaka muzodusabanurire Kloe Kardashian 🤗💫💫🥰

  • @siamesamuel961
    @siamesamuel9613 жыл бұрын

    Good news

  • @samedjadavid3101
    @samedjadavid31013 жыл бұрын

    keep going

  • @christnkurunziza688
    @christnkurunziza6883 жыл бұрын

    Much love from Burundi.

  • @TopazYamz
    @TopazYamz3 жыл бұрын

    Uzatubwire no kuri @Bruce Lee

  • @niyongabochretien2171
    @niyongabochretien21713 жыл бұрын

    The first

  • @jeancookertv9872
    @jeancookertv98723 жыл бұрын

    Bavandimwe mujye kuri channel yitwa prince Robert Rwanda murebe indirimbo yange munteze imbere

  • @mushimiyimanaadams6343
    @mushimiyimanaadams63432 жыл бұрын

    muzaduhe na Wizkid ibyo yagiye avuga byahindura ubuzima

  • @DusengimanaGilbert-ub6kq
    @DusengimanaGilbert-ub6kqАй бұрын

    Turagukunda uzadubwire Mani marit

  • @nisingizwetheophile6706
    @nisingizwetheophile67063 жыл бұрын

    Dashimu wazambwiye Kode ifromata telephone koko

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59863 жыл бұрын

    👍👍

  • @user-rs3yk2my4x
    @user-rs3yk2my4x5 ай бұрын

    i lv u dash

  • @mussalulenga9939
    @mussalulenga99393 жыл бұрын

    Diamond platunumz

  • @FabriceMunezero-ts2xn
    @FabriceMunezero-ts2xn19 күн бұрын

    Arashoboye KD cane

  • @user-el8cn8yf8j
    @user-el8cn8yf8j10 ай бұрын

    Merci bc

  • @kwikirizaolive525
    @kwikirizaolive525 Жыл бұрын

    Dash duknda ibiganiro byaweiyo code ifromata waymbwiye

  • @kayitaregeoff7584
    @kayitaregeoff75843 жыл бұрын

    Luv u Dash

  • @kabageniclaudine3003
    @kabageniclaudine3003 Жыл бұрын

    😂❤

  • @nkurikiyumukizahyldebrand5249
    @nkurikiyumukizahyldebrand52493 жыл бұрын

    Nge nifuzako wazatubwira kuri mukeshabatware peeee

  • @niyobuhungironiyobuhungiro4922
    @niyobuhungironiyobuhungiro49223 жыл бұрын

    uzadukorere no kuri wizkid

  • @thierrybitangima6128
    @thierrybitangima61283 жыл бұрын

    🇧🇮🇧🇮❤

  • @richwayne2575
    @richwayne25753 жыл бұрын

    merc dashm wubahw

  • @lannyboy6540
    @lannyboy65403 жыл бұрын

    Uzaduhe na theben

  • @nkurunzizaboniface

    @nkurunzizaboniface

    Жыл бұрын

    dashinuwe kure FM kotwakubuze

  • @nkurunzizaboniface

    @nkurunzizaboniface

    Жыл бұрын

    tubwire Aho isigaye ukorerarwox