Burna Boy - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP367
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Icyamamare Burna Boy ubusanzwe yitwa Damini Ogulu akaba yarabonye izuba ku ya 2 Nyakanga 1991.
Yavukiye ahitwa Port Harcourt, nyina akaba yitwa Bosede naho se yitwa Ogulu Samuel.
Mu muryango akamokamo w’abana batatu ni we mfura akaba ari na we muhungu gusa.
Hagati y’umwaka wa 1993 na 2003, Burna Boy yize mu ishuri ry’ahitwa Corona riherereye i Lagos.
Yiga muri iryo shuri yahasanze itsinda rya muzika ryitwa “DEF” baza gukorana igitaramo ubwo iryo shuri ryizihizaga imyaka 50 ritangiye.
Muri kaminuza Burna Boy yize ibijyanye n’itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga abyiga muri kaminuza ya Sussex.
Yongeye kwiga kandi ibijyanye n’itumanaho n’umuco muri kaminuza ya Oxford Brookes kuva mu 2009 kugeza mu 2010.
Mbere y’uko yinjira mu buhanzi mu buryo bw’umwuga yabanje kwimenyereza umwuga mu itangazamakuru kuri Radiyo yitwa Rhythm ikorera i Port Harcourt.
Mu gutangira ubuhanzi bwe yagiranye amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki yitwa Aristokrat Records.
Uko Burna Boy yabaye icyamamare
Ku ya 31 Gicurasi 2012 Burna Boy yasohoye indirimbo yitwa “Like to party” iza iyoboye izindi ndirimbo zari zigize Alubumu ye yitwa “L.I.F.E”.
Amashusho y’iyo ndirimbo yaje kuyasohora ku ya 27 Nzeri 2012. Ku ya 24 Nzeri uwo mwaka Burna Boy yaje gusohora indirimbo yitwa “Tonight”.
Ku ya 13 Kanama 2013 Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya mbere yitwa “L.I.F.E”.
Mu 2014 Burna Boy yaje gutandukana na Aristokrat mu 2015 ashinga inzu ye itunganya umuziki yitwa “Spaceship Entertainment”.
Ku itariki 25 Ugushyingo 2015, Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya kabiri yakorewe mu nzu ye itunganya umuziki.
Umwaka ushize ni bwo Burna Boy yasohoye Alubumu ye ya gatatu ikaba yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Ye”.
Muri Nigeria muri uwo mwaka iyo ndirimbo yamaze umwaka wose ari yo ikunzwe cyane.
Ku ya 8 Ukwakira 2018 Burna Boy yaririmbye imbere y’abantu benshi cyane mu gitaramo cyari cyabereye i London mu Bwongereza.
Mu Kwakira kandi yatangajwe nk’umuhanzi wari urimo gukundwa cyane ukora injyana ya Afrobeat n’urubuga rwa KZread rumutangaza nk’umwe muri 3 barimo kuzamukana umuvuduko mu kugenda bakurikiranwa cyane kuri urwo rubuga.
Mu itangwa ry’ibihembo rya SoundCity MVP Awards Festival yatsindiye ibihembo bine bitandukanye
Burna Boy muri iyi minsi akunzwe ku ndirimbo zirimo iyitwa “On the low”, “Ghona”, n’iyitwa “Dangote” gusa mbere yagiye asohora izindi ndirimbo zirimo iyitwa “Tonight”, “Halleluyah”, “Rock your body”, “Yawa dey”, “Check and balance” kandi afite n’izindi ndirimbo nyinshi.
Abahanzi yakoranye indirimbo nabo harimo Ed Sheeran, Sauti Sol, Chris Martin, Damian Marley, Wizkid, Angelique Kidjo, Youssou N'Dour, Sam Smith, Beyoncé, Sia, P DD n'abandi.
Mu bahanzi baririmba mu njyana nyafurika “Afrobeat” ubu Burna Boy ari mu bakunzwe cyane by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Пікірлер: 35
Dashima we love you from kenya
Dashim we turakwemera ijali uzatubwire amateka ya gatono
Wazatugejejeho king Faisal ibyo yavuze
Ndabishimira inkuru mutugezaho itwigisha vyinshi.twashaka muzodusabanurire Kloe Kardashian 🤗💫💫🥰
Good news
keep going
Much love from Burundi.
Uzatubwire no kuri @Bruce Lee
The first
Bavandimwe mujye kuri channel yitwa prince Robert Rwanda murebe indirimbo yange munteze imbere
muzaduhe na Wizkid ibyo yagiye avuga byahindura ubuzima
Turagukunda uzadubwire Mani marit
Dashimu wazambwiye Kode ifromata telephone koko
👍👍
i lv u dash
Diamond platunumz
Arashoboye KD cane
Merci bc
Dash duknda ibiganiro byaweiyo code ifromata waymbwiye
Luv u Dash
😂❤
Nge nifuzako wazatubwira kuri mukeshabatware peeee
uzadukorere no kuri wizkid
🇧🇮🇧🇮❤
merc dashm wubahw
Uzaduhe na theben
@nkurunzizaboniface
Жыл бұрын
dashinuwe kure FM kotwakubuze
@nkurunzizaboniface
Жыл бұрын
tubwire Aho isigaye ukorerarwox