MENYA AKAMARO KO KUNYWA AMAKARA

#INZUYIBITABO
Amakara akoreshwa nk’umuti w’indwara zitandukanye harimo no gusohora uburozi mu mubiri, ntabwo ari amakara yo mu ziko cyangwa se mu mbabura amenyerewe, ahubwo ni amakara yatunganyirijwe kuba umuti azwi nka ‘Charbon actif/Activated charcoal’. Izina ryayo rya gihanga ni ‘Carbo vegetabilis’.
Aya makara aboneka mu nzu zicuruza imiti ashobora kuboneka ari ifu cyangwa ibinini. Gukoresha amakara bizwi kuva mu myaka ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu, aho Abanyegiputa bayakoreshaga mu gusukura amazi, ndetse na Hypocrate ufatwa nk’uwahanze ubuvuzi, akaba yarayakoreshaga mu kuvura.
Ese aya makara atunganywa ate?
Amakara akoreshwa nk’umuti, aboneka hatwikwa ibiti ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 600 °C na 900 °C. Yongera gutwikwa kandi ku nshuro ya kabiri ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 900°C na 1000 °C, cyangwa hagati ya 400 °C na 500 °C.
Kuri iki cyiciro cya kabiri, yongerwamo umwuka utangwa n’amazi cyangwa ibyuya byayo mu gihe yabijijwe, ndetse na Gaz yitwa Gaz oxidant ari na byo biyaha ubushobozi bwo gukora nk’umuti.
Amakara akoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye, harimo no gusohora uburozi n’indi myanda mu mubiri ndetse na virusi zimwe na zimwe. Zimwe muri zo ni:
 Ibibazo byo mu mara nko kwituma impatwe, gucibwamo, …
 Kugugara, kokerwa mu gifu, ikirungurira ndetse no gutumba (ballonnement)
 Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
 Gusohora uburozi bwaturutse ku mafunguro ahumanye
 Kurwanya impumuro mbi mu kanwa ndetse n’icyuya kibi ku mubiri. Icyakora urutonde rw’akamaro k’amakara si uru gusa, ahubwo rushobora kwiyongera.
Icyitonderwa:
• Mu gihe wanyweye amakara, usabwa kunywa amazi ahagije kuko yo ubwayo ntapfa gusohoka, akomeza guhumbahumba ubwo burozi n’imyanda yose tumaze kubona, kugeza igihe asohokanye n’umwanda munini.
• N’ubwo hari abayagura bakayakoresha uko biboneye, ni byiza kuyanywa wabisabwe na muganga cyangwa n’abize ibijyanye n’imirire, akanakubwira amabwiriza wubahiriza ndetse n’igipimo ufata bitewe n’uburwayi agiye kuvura.
Amakara ntabwo afatirwa rimwe n’indi miti, icyakora ashobora kunyobwa mbere cyangwa nyuma y’amasaha atatu unyweye imiti.
• Ku bagore bafata imiti yo kuboneza urubyaro ikozwe mu misemburo (contraceptifs hormonaux), amakara ashobora kuyifata nk’uburozi akayisohora bityo bagasama batabiteguye.
Subscribe to my KZread Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9

Пікірлер: 47

  • @nyirabizimanafloride1243
    @nyirabizimanafloride1243 Жыл бұрын

    Dashimu uyumwaka 2023 urigukorera kuyihe Radio 📻 93.1 kotwakubuzeho bibaye byiza wambwira peee kuko nkunda inzu yibitabo cyane peee

  • @user-nu2ru7zm5x
    @user-nu2ru7zm5xАй бұрын

    Urakoze cyane ariko se amakara ashobora namashyira munda

  • @ukunzwenimanaolivier3284
    @ukunzwenimanaolivier3284 Жыл бұрын

    Kwitaba Imana Dash we ibi byo wahushije intego umuntu ntyitaba Imana yapfuye ahubwo ayitaba akiriho kugira iyikorere

  • @vyisijean7065
    @vyisijean70652 жыл бұрын

    Ukwiriye igihembo from bujumbura

  • @jeanboscomuyango8719
    @jeanboscomuyango87192 жыл бұрын

    Urakoze cyane Dashing Uri umwarimu mwiza

  • @murorunkweremarielouise6393
    @murorunkweremarielouise63938 ай бұрын

    Urakoze cyaneee

  • @cypreinmbonamahoro5782
    @cypreinmbonamahoro57822 жыл бұрын

    Umugore utwite ntangoroka ku mwana yanyuye amakara

  • @UwimanaAbdou-cg1ji
    @UwimanaAbdou-cg1ji4 ай бұрын

    Ndakwemera cyane.

  • @umukozielia8602
    @umukozielia86022 жыл бұрын

    thank Dashim

  • @nzamwitakuzeaaron311
    @nzamwitakuzeaaron3112 жыл бұрын

    Wangu ndakwemera kd imana ikomeze kukurinda.

  • @Kuboos_Tv
    @Kuboos_Tv2 жыл бұрын

    Urakoze. Ndumufana wawe from Kenya next time tubwire kurusenda nikiribwa cyumuceri

  • @RutagaramaSalehe-xx3yu

    @RutagaramaSalehe-xx3yu

    6 ай бұрын

    Amakara batekesha😅

  • @kondwanimwalani
    @kondwanimwalani2 ай бұрын

    Tubwire icyo wakorera umuntu unukai kanwa

  • @jacquesnsabimana946
    @jacquesnsabimana9462 жыл бұрын

    Thanks Dashim ndagukunda cyane ufasha abanyarwanda, wazongeye ukatubwira kubyiza byo kunywa amata

  • @bigirimanavenuste145
    @bigirimanavenuste1454 ай бұрын

    Gratitude !

  • @ndayisengaalice9616

    @ndayisengaalice9616

    19 күн бұрын

    1😊😊❤❤❤😊

  • @hopemukakimenyi5488
    @hopemukakimenyi54886 ай бұрын

    Njyewe nkunda imvugo yawe Man

  • @LaymondIrankunda
    @LaymondIrankunda3 ай бұрын

    Iyo uriko uratubarira butubwira muvyo twumva iyo uvuga muri fracains sibose baba barize

  • @niyomukunzijeanpoul4172
    @niyomukunzijeanpoul41722 жыл бұрын

    Utubwira byinshi byiza urakoze,harukuntu umuntu atabafite umunzani gwapime garama jyutugereranyiriza nakayiko

  • @UwisezeranoJahfal
    @UwisezeranoJahfal2 ай бұрын

    Dashim wubahw kbs

  • @mutayombasandrine169
    @mutayombasandrine1692 жыл бұрын

    Thanks Dashim

  • @mwisizinachantal4904

    @mwisizinachantal4904

    2 жыл бұрын

    Ndagukunda setu😍🌸

  • @theosbizimana3740
    @theosbizimana37405 ай бұрын

    Urakoze cyane Dash. Please uzadukorere no kw'ibumba ryicyatsi kibisi

  • @havugimanaemmanuel5084
    @havugimanaemmanuel5084 Жыл бұрын

    Kugushimira byo sinabigarukaho

  • @gihanaivan6614
    @gihanaivan6614 Жыл бұрын

    Uzatubwire no kumuti wa mibe nimvuvu murakoze

  • @muhireemmanuel5516
    @muhireemmanuel5516 Жыл бұрын

    Amakara asohora ibyanda mumubiri gute se? Dashim nadusobanurire neza?

  • @claudinewasemutoni9806
    @claudinewasemutoni9806 Жыл бұрын

    Ese umuntu arimumihango yakoresha amakara?cg umuntu ukoresha imiti iboneza urubyaro?

  • @havugimanaemmanuel5084
    @havugimanaemmanuel5084 Жыл бұрын

    Ese amakara yakura fluore mumubiri?

  • @user-fo7yf6or7v
    @user-fo7yf6or7v4 ай бұрын

    Amakara y'umukaratusi kobahora batubwira kwafite akamaro kanini?

  • @philomenenyiraneza6407
    @philomenenyiraneza64074 ай бұрын

    Bayakwa sangahe?

  • @fistonniyukuri9593
    @fistonniyukuri95938 ай бұрын

    Umuntu ugwaye rubagimpande ( rate en français) ,......yakorishiki ? Ngo akire

  • @boboprobaoussi613
    @boboprobaoussi6132 жыл бұрын

    Ndashaka utubwire ukwo twakoresha tangawiz yiteke utubwire nico imaze

  • @ukunzwenimanaolivier3284

    @ukunzwenimanaolivier3284

    Жыл бұрын

    Uko ntabwo ari ukwo👈Ibi ntibibaho

  • @ubumenyitv5458
    @ubumenyitv54582 жыл бұрын

    Urakoze cyane sinarinziko agira umumaro ungana guko, nonese wazatubwiye akamaro kisonjyi?

  • @user-rt8ie7du8o
    @user-rt8ie7du8o7 ай бұрын

    Amakara s aravura udusununu tuza mumaso

  • @musangwamorice3200
    @musangwamorice32002 жыл бұрын

    A

  • @muyumbepro2225

    @muyumbepro2225

    Жыл бұрын

    Ndagukunda ndiburundi rumonge

  • @triceshow3962
    @triceshow39622 жыл бұрын

    Mumbwire ukobita amakara mucyongereza

  • @vavagaga3144

    @vavagaga3144

    2 жыл бұрын

    Charcoal

  • @triceshow3962

    @triceshow3962

    2 жыл бұрын

    @@vavagaga3144 thanks gaga

  • @stellakidasharira

    @stellakidasharira

    2 ай бұрын

    Charbon mu gifaransa

  • @user-jy7vn8cp3b
    @user-jy7vn8cp3b3 ай бұрын

    wap amakara a testing nuburoz bubutamikano

  • @user-lw5em2eb2x
    @user-lw5em2eb2x5 ай бұрын

    Barandoze ariko narayanyo ye none byaranze

  • @sylviemusuyeneza1918

    @sylviemusuyeneza1918

    2 ай бұрын

    Uzaze nkurangire umuganga

  • @manassebidashoboka6926
    @manassebidashoboka69267 ай бұрын

    Uzaduhe number za phone zanyu

  • @kondwanimwalani
    @kondwanimwalani2 ай бұрын

    Tubwire icyo wakorera umuntu unukai kanwa

  • @claudinewasemutoni9806
    @claudinewasemutoni9806 Жыл бұрын

    Ese umuntu arimumihango yakoresha amakara?cg umuntu ukoresha imiti iboneza urubyaro?