UMUGABO WE YIHANGANYE IMYAKA 10 YOSE ABONA GUSABA DIVORSE😳INKURU MPAMO😥 Ati Oya Pe| UMVA INAMA KUNGO
Ойын-сауық
#ireretv #happyfamily #irere
UMUGABO WE YIHANGANYE IMYAKA 10 YSE ABONA GUSABA DIVORSE
IRERE TV ni KZread Channel igamije kugeza ijambo rihumuriza kubayikurikira buri umunsi.
kubagezaho kandi ibiganiro byubaka umuryango nyarwanda muburyo bwumwuka, ubugingo ndetse no mumubiri.
IRERE TV kandi dufasha kurerera Urwanda, dutanga inyigisho kubana nurubyiruko muri rusanjye.
Turatarama yewe Tukaramya Imana. Ushaka kutugezaho, ubuhamya, inyuganizi cg igitekerezo waduhamagara kuri
Tel:.+250 788 351 168
+250 780 860 338
+250 780 767 456
Tubashimira kuba mudahwema kubana natwe mubiganiro tubageza. kora share usangize abandi icyiganiro wakunze, unakande subscribe niba utaraikora. wowe wabikoze Imana uguhe umugisha.
IRERE TV is a KZread Channel that aims to bring comforting words to its followers every day.
and to provide them with discussions that build up the Rwandan community spiritually, spiritually and physically.
IRERE TV also helps to raise Rwanda, we provide education to children and youth in the country.
We worship God. If you want to share with us, a testimony, a lawyer or an opinion, you can call us at
Tel: +250 788 351 168
+250 780 860 338
+250 780 767 456
Thank you for continuing to stay with us in the conversation. Do share the conversation you liked, and click subscribe if you haven't already done so. you did it God bless you.
Пікірлер: 131
Umugore asabwa byinshi. Ntimukemere kwikoreza ibibi byose abagore. Muheshe agaciro nyinawumuntu. Abagabo bariyenza. Babyita dominence. Toka kure mugabo utubaha uwo bashakanye
Abantu iyo babana badakundana ntibahugurana.
Urakoze muvyeyi abantu baza mugo nishetani yigendera baza gusambura ingo uwobikunda yobivamwo akabafashiriz iwabo
Nanjye mungire Inama urugo rwanjye ruri mumarembera pe maranye ni umugabo wanjye imyaka 10 twabanye akunda nanjye mukunda ariko nyuma biza guhinduka nkajya mbona muburiri atanyitayeho namubaza akambwira ngoyumva ntabyo ashaka tubana gutyo nkamusaba kujya kwamuganga akanga Kandi njyewe ndebye mbona ntakibazo cyatuma anzinukwa pe ubu tumaze umwaka urenga tubana gutyo ntawe ureba undi muburiri gusa njyewe biramvuna rwose niyo mbizanye ngotubiganire ahita arakara akandusha amahane njyewe ngahita nsaba imbabazi kugirango urugo rwanjye rutazamo amakimbirane mungire Inama rwose ndananiwe murakoze.
@yisabriel
6 күн бұрын
Yooo wararenganye disi we uzandike number yawe hano umuntu azakuvugishe
@BayigayikiJMV-ly9dh
8 сағат бұрын
Ubwo se mwaba mwarasezeranye imbere y'IMana? Egera Pasteur cg Padiri wabasezeranije aragufasha.
Wa mubyeyi we. Imana turayivuga ariko ntituyitahura. Irenze ibyo twibaza. Har'igihe ikwima ikintu ntikubwire na kimwe ikicecekera pe. Kandi ubwa mbere yarakuvugisha. Rero gusenga ni byiza, ariko abantu ntibame biteze ngo nzabaza Imana izambwira. Ishobora kukubwira cg ikicecekera. Kandi utari umunyabyaha.
menter regine love you so much kubwinama utugira much respect inama watugiriye turi kabusunzu nanaubu nizo tukigenderaho warakoze cyne kandi courage
Abantu benshyi ntibakunda gukora isuku nko kwitawaza cyimwe nokuborosa neza. Usanga abantu benshyi banuka mukanwa kandi baba baborosheje ariko abenshyi ntibamenya kuborosa ururimi.
Umunuko w'Umwanda twituma barawuroga,kugezubwo Umugabo atinya kukwegera. Barabindoze aranyanga burundu,naje kubikizwa n'Imana nubwo gusenga. Kandi iyo babikuroze Uri Umugore,Umugabo wawe ntiyongera kwifuza kuvugana nawe. Si Yameze Amenyo.
Iki kiganiro kiranshimishije cyane, madame urakoze pe, Kandi uri ingirakamaro ku bakumva, kuba usenga makarusho, Imana iguhe umugisha,
Bari baramuroze kuko hari n,uwo babivuye nonese buri munsi yabaga atoze igihe cyose
Ko mutubwirako umugabo n'umugore bahabanye cyane, ubwo uribazako uburinganire bushoboka?
Mbega inkuru ninyigisho ikomeye Jesus nukuri thank you mubyeyi kutwigisha
Cyore kuki se umugabo atabimuganirije ngo bafatanye gushaka solution,uwo mugabo nta shoots nta communication
Uwiteka akomeze akwagure Regine❤ uri umujyanama mwiza inshuti zawe zirahirwa pe
Ese muzi na Maria Vartolta? Yanditse igitabo ca pages 1400, c' ivyo Yezu Yamubwiye ngo yandike guhera 1944. Ndipfuza kubavugisha mama we, .mubinyemereye mwampa aka nr kanyu.
Nkandira kuriyo FOTO tubane urakoze wowe ubikoze ndabakunda tumenye ibyavuzwe ❤
Abo bantu nyene baza kuba mu ngo z,abandi kenshi barateza ibibazo bikomey mumiryango y,abantu baba bibaniy neza gusa ndababaye kubwivyo uyo mukobwa yakorey mukuru we
Ok nanjye nkunda inama zawe, abavuga ngo wibeshye kwa Joseph na Mariya bibiliya niko ivuga.
Nibyizape nibwo mbumvise. Ufite iyihe channel ukoreraho? Ndifuza kujya ngukurikirana,mama.
Dusenge ubudasiba iyo minuko barayiroga . Yesu Kristo w'inazareti akomeze atubere maso
@nteziyaremyefrederic8727
24 күн бұрын
Ahubwo uyumu mama akomeze ahugure abagore kbs njyewe ,nzi abagore baseka , umuntu uvuye muri toirete ngo yitabaje ngo yakoze umwanda ngo Aho utawukira ni ugukoresha ibipapuro ,agatinyuka akanavuga ngo ntabwo mwasangira ubugari! Ukamubaza utise ubundi iyo ugiye muridushe ntabwo wisukura, atimba mfite isabune ihagije , ukamubaza utise ubundi SE Uba wayiburiyehe ?
@AmaniAngesandrine
22 күн бұрын
Barabinkoze,nabimenyeye mu masengesho ark nari hafi gusenga numugabo atarabimbwiye,gusa yarambwiraga ngo ahora yumva imyenda yanjye yarapfiriyemo imbeba😢😮narabikize birashira bari barabishyize mu mavuta na perfum byanjye sha😢😢
@user-ts5ie2qx3g
21 күн бұрын
ngaho!🤔
Urukundo ruruta byose!Babakwiye kuganira no kubijyanye n'amateka yabo,ubuzima baciyemo mu bwana,ibikomere bahuye nabyo,bifasha buri umwe kumenya uko yakira mugenzi we,aho agira intege nke,ninenge bitazahinduka,akambara imbaraga zo kwihangana akabana nabyo.Bagafashanya mu rugendo rwo guhinduka umwe agahinduka kuko birashoboka buhoro buhoro
Yewe umugabo utavuga kumumenya ntibyoroshyep
My teacher in s3 akarikumutima regine mwiza❤
LOGIQUEMENT NTA MPAVY BAGOMBAGA GUSHAKANA NGO BASEZERANE KO BARAZARYAMANA NGO BAZIHEBERA IMANA. UMWE TATI KUBA UKWE N'UNDI UKWE. KUKI BAGOMBAGA KUBANA NIBA ATARI KUBYARARA ABANA? MURAKOZE KUDUSOBANURIRA NEZA ICYO KINTU. TUBYIBUKE KO INTUMWA YAKOBO SELON LA BIBLE AVUKANA NA YEZU KURI NYINA. MURAKOZE😊
Aho urabeshye kubya Joseph na Maria
Tuzajya tugukurikira rwose kandi bazongere bagutumire vuba ufite ubutunzi bukenewe🙏🏽
Ibyo namarozi rwose
Uyu mubyeyi icyampa tukazicyarana namubaza byinshi. Imana imugasanire. Icyampa inumber ziwe za whatsApp
Muhugurire abantu gusenga satani arakataje mugusenya ingo abagore nimuhagararane na Yesu musenge bikomeye ibyo byose nimbaraga mbi nonese kumbwira umukunzi wawe uti ujye wibuka kwitawaza nigitangaza? Kubana niki se koko sukujya inama iyo mibanire nimibi kabisa
@Ungirenkugire
19 күн бұрын
Biragoye ncuti, abantu bafite ikinyabupfura bavuga baziga rero infubyi ikunvira mu rusaku. Wibuke ko abantu benshi bashakana bakiri bato kandi baba bagifite udusonisoni two kuvuga ikibabangamiye cyose. Umugore barabimubwiye ariko ntiyabihaye agaciro bigaragara ko nyina we cyangwa nyirasenge batakoze akazi neza. Infubyi yunvira mu rusaku kandi ubwira uwunva ntavunika, iyo avunitse bimutera amavunane ninvune yatuma asenya
Iyo umugabo amukunda aba yaramuganirije. Hari nubwo iyo ishobora kuba ariyo mpanvu nyayo yatumye batana
Nukuri umugore utita kucyumba cye akagiharira umukozi womurugo yumvire inama zawe
Umwanda wabagore byo biteye ubwoba nukubabona bisoze bya birungo gusa mu maso 😢
Mbega umuntu ufite ubwenge bw'Imana wee. Uwampa numéro ze nkazamugisha.
Ndabashimiye nukuri iki kiganiro ni Sawa . Mwakoze cyane
Bage bitawaza kenshi ku munsi.kuvirango badasenya.
Urumvako byose bipfira muri communication,ntabiganiro biba bihari baganira ntibyagera iyohose kuko mukuganira niho bamera ibitagenda neza mukareba uko byakemuka nibyo mugomba gutegura muzakora imbere
@karirekinyana9759
17 күн бұрын
Nibyope iyumuntu atakubwira ikosa wakosengo urikosore biragoyeko mwabananeza
Gusa uru mubyeyi wumuhanga rwose cyane imana igihe imigisha
Nukuri pe aha harabo ukebuye benshi Imana iguhe imigisha.
Ngwibyo bintu bibaho ariko nimyuka mibi bateza abagabo kwanga abagore babo
Urumugore wumunyabwenge kandi usenga courage nshuti💕❤️
imaniguhugisha haringo wubatse
Utanga Inama nziza.Imana ikomeze ibane namwe.
Uwo mukobwa wasenyeye mukuru we ni shitani yigendera! Havamo film cg igitabo! Nshimishijwe nuko byarangiye basubiranye!
Uyumugore nimwiza ufite ibitekerezo byiza cyaneeeee igikundiro k'lmana kibabaho muragahorana Amahoro nibyishimo biva kuri Yesu Christo
Mana undinde umugabo ada communica
Umugore sivyiza gukoresha tishu muri tware.ugiye kwiherera,koresha amazi
Ndagukunda wa mubyeyi we utanga inama nziza Uwiteka akomeze kukwagura❤❤
@DDenise376
26 күн бұрын
Ndagukunze pe uvuze ukuri
Très sage, Me. Stay blessed.
Ese gukunda byabaye automatique ryari?
Règine uraho?cyakoze uri umuhanga ndakwemeye,icyo usorejeho nicyo cyo!!
❤❤❤ hanyuma ikibazo , ikiganiro cyanyu kuri radio gicaho ryari , kuwuhe murongo wa radio?
Muby'ukuri sinjya numva impamvu abagabo babanyarwanda mubashyigikira muri iyo mico yo kutaganira byimbitse n'uwo bashakanye ngo niko bateye usibyeko mubabeshyera atari bose, abantu bishimira gutandukana n'abo bashakanye kdi abo bagiye kongera kubana nabo nabo ari abantu bafite amakosa yandi bazamenya ar'uko babana! Jye ntekereza ko kubaka urugo ari ukuganira icyikubangamiye cg inyunganizi yose wayishakira ubugororangingo mumvugo nziza bigakosoka, naho kuvuga ngo niko bateye ubwo bazahora basenya kuko nta mugore uzabura ikosa cg intege nke. Ikindi hari abagabo bakoresha imirimo yikirenga abagore babo kdi wenda kubyara byarabateye ubumuga bikaba byatuma bataniyitaho!! So, umuntu wese mubashakanye akwiye kumenya inshingano ze ariko habaho ikosa bakariganira mubugwaneza
@AliceNyirabera-lz1ey
23 күн бұрын
Cyane rwose uvuze ukuri nta muntu wakagombye kwitwaza icyokintu we avuze yaba iki? Kandi ari umugore utavuga byaba bibi kurushaho
Murakoze twumvise kabiri pe
Yoo bari baramuroze disi ibyo barabiroga mama
Mwaramutse neza nagukunze ufite amagambo meza yubwenge nakubona gute waduha hpone yawe
Ndagukunze pe ufite inyigisho nziza
Burya n' uri umudamu mwiza gutyo? Uraduhugura mumahugurwa y'abantu batize uburezi.ark Simba muri room uhuguramo.ark uvuga kumunsi wambere twese twabonye uri umuhanga rwose.
Imana iguhe Umugisha ❤🙏
Uyu Mubyeyi aravuga neza!ibibera mu ngo nibyinshi😂!Kutaganira hagati yabashakanye nabyo nikibazo gikomeye.kuki abashakanye babana nk'abashyitsi??numva jyewe hari bimwe batakagombye guhishana bakicara bakabicoca,bagahaguruka birangiye bagakimeza kubaka urugo rwabo
Rekareka ntiwakwiriirwa mu mirimo ngo uryame utoze😂😂ni umwanda ukabije
Merci beaucoup de votre conseil
Uyu mama afite amavuta yimana nubwenge ndamunze kdi akanagira ni nama nziza
Nonese kuki umugabo atabimubwiye
Ndagukunze wa mubyeyi we🥰🥰🥰
Wibagiwe kwivuga no gutanga contact zawe.
Nashaka ga kuvuga ngo " burya n'uko uri umugore mwiza? N'ukuri uri mwiza pe!
Yewe mbega abavandimwe biyiminsi gusa byose bipfira muri communication
Gusa sibyiza ko waba uri umugore ugafata imyambaro yanyu yo hasi ngo muyihe umukozi!!noneho numukozi ushyanuka ngo yajya gukora icyumba isuku umugore ntawuhari,nawe aba yarengereye cyane...nukwisubiraho,ariko nkabashakanye nabo nibyiza ko bajya baganira kuri buri kantu kose...murakoze cyane kukiganiro cyiza muduhaye.
@mutanganasukuvestine3010
23 күн бұрын
Ppq
Abagabo kubera guceceka cyane bituma umugore yibaza ko umugabo ari bête 😛
@user-bk1ei4mt4l
17 күн бұрын
Uvugiye benshi Imana Iguhezagire
Yoooo mbega gutabarwa n Imanaaaaa. Uyu mugabo yarimfura pe
Sani yahagurukiye ingo kuko iyo satani asenye urugo niko gusenya itorero
Nibyo. Barumuna bacu badusenyeringo bifuza kubana n'Abagabo bacu.
Ahubwo umugabo we ntiyamukundaga kuko uwo ukunda umubwira ibitagenda
Shahuwe! Bambwirire
Turagukunda cyane from Nyanza
Ikiganiro kiryosh cne urakoze guhanura isi
Hello,ufite ubwenge
Ntahimana itaba pee ntanaho Imana itavugira
Urasa nk’umukobwa twiganye mu Byimana witwaga Regine! Please niba uri we let me know. Ndi Nyiramana
@nyiresthertv8572
24 күн бұрын
Yego ni we , Regine Akarikumutima , sinamuherukaga uwampa number ye. ! Afite impano yo gusobanukirwa n'ubuzima
Nyagasani adukomereze ingo
Ndakwemeye, uri umwigishwa w'abashakanye. ARIKO, Kuri Yosefu na Mariya, ushyizemo ikinyoma rwose, uwabyemera biramureba.
@BayigayikiJMV-ly9dh
7 сағат бұрын
Pasteur wanjye mukomere.ko udasobanuye icyo kinyoma?
@ijwiryabatavuga6710
5 сағат бұрын
Ntakinyoma kirimo! Kubana kw'abashakanye ni ukuganira ,igihe cyose mukundana kandi mushaka kubaka !
Munteye kurira disi
Nugusenga cane
True 👌
Muraho ariko koko habaho abagore bashyira abakozi mucyumba cyabo?ni igitangaza. Bamwe bazajya bisenyera ntibabimenye rwose.
Ariko Biblia Ivuga ko YOSEFU YARI YARASABYE MARIYA , BAGOMBA KUZABANA. HAGATI AHO ARATWITA, YOSEFU AMUBENGA RWIHISHWA. YARI YATASABYE NGO BAXABANE NK'UMUGIRE WE BABYARE. YAMUBENZE RWIHISHWA BATARABANA. BAGIMBAGA KUBANA MK'UMUGORE N'UMUGABO. BIBLIA NIBYO IVUGA.
Ahaa ndumva bikaze, nta warubara.
mbega satani atera muburyo bwinshi pe
Iyo "Buretse gato nimbi"ntabwo twese tubyihanganira
Utazasenga n'ubwo yaba akundwa ate Satan niwe irimo abikora kd afite abakozi be nshuti
@Alex-cb4rt
24 күн бұрын
Satani abijemo ate se kandi? Ubugoryi bwose mubwitira satani nkaho mutemerewe kugira ubwenge?
@chantalrupfura9953
23 күн бұрын
@@Alex-cb4rt ibyo uvuze n'ukuri tugomba kugira ubwenge Ariko iyo turangaye niho Satan atwinjirira nyine kuko Ijambo ry'Imana rimwita umubeshyi,umwicanyi,umurimbuzi ni se w'ibibi n'ibinyoma byose,aragutera wamuha urwaho gato akakwishima heju.
Yalaaaaa balaaaa ilo
Amen
🇧🇮♥️🇷🇼mbakunze kanini maman❤❤
Ndagukunze cyane
Ndumugabo mfite umushahara wa 1M kukwezi none umugore wanjye yabaye umutubuzi kubera ukuntu abantu banyizera abaka Amafaranga Amafaranga yitwaje izina ryanjye.none amadeni yabaye menshi cyane ararenga 10M kandi sinjyamenya ibyo ayo mafaranga ayakoresha mungirinama byarandenze.mrc
@tuyisengeclaudine5621
25 күн бұрын
Ibyo byo birenze ubwenge bwamuntu pe
@UsengimanaDenyse
23 күн бұрын
Azayishyure harayo uba wamutumye!cyereka nimba harinyandiko wasinyeho agurizwa
@MunganyinkaJolie-bz5xj
20 күн бұрын
Ibyo biterwa n'impamvu nyinshi keretse habayeho ikiganiro kirambuye,umuntu akamenya uko byatangiye
@sandrinendayizeye1678
19 күн бұрын
Izo ni impwemu mbi zimutera!!nawe ubwiwe arashobora kuba ataziikibimutuma!!kdi ntuzurondere ngo azoguha ukuri kwivyarimwo kuko ntavyo azi!!noguhanurako wohamagara abanyengabire yimana bakaza kugufasha kumusengera
@eugenieu2200
19 күн бұрын
Iyo 1 M uhembwa ushobora kuba uyitsimbaho ntagire icyo amara mu rugo... wisuzume urebe ko ukora ibigomba mu rugo financially
Ibara. Ahubwo se kuki Umugabo yagombaga kuganiriza uwo mugore kuri icyo kibazo? Kuki umugore muzima yagira Umwanda ugeze aho? Asyi nanjye sinabyihanganira.
@chantalrupfura9953
27 күн бұрын
Barabiroga ntago biba ari ukuri hari aba chimiste bateye ubwoba ahubwo nibyo bisenyeenyinshi,iyo atari umugabo babiroga umugore n'ugusenga ntakindi.
@user-bt5ht7fm5s
26 күн бұрын
Sumwanda baba babaroze akumva ayanuka kandi mubyukuri ntayamuriho biragoye kubyumva utabihishuriwe numwuka wera
@mariejeannemukankoyo5594
25 күн бұрын
9@@chantalrupfura9953
Nanawe🥺
Channel yuyumudamu yitwa gute?
@ireretv
26 күн бұрын
Yitwa KAYIREME TV
Yegoko
Hari Akantu ntumvise neza!Ngo biragoye ko umukobwa w’uburanga yaba afite amafaranga? Bapfa iki nayo se?😂😂 Niko ye mumbwire ture İkindi numvise umugabo Muzima uta umugore kukiriri aho yaba agiye hose ( uretse kurugamba kandi nabwo umugabo muzima yabanza kumutegura)ataye umugore kukiriri uwo akwiye kwihutishwa kwa muganga bakareba niba atarwaye kuko ntabumuntu baba bafite cg baba bafite ibibazo byo mumutwe Kimwe muri ibyo! Hari ibintu mba ntumva