UMUGABO WE YIHANGANYE IMYAKA 10 YOSE ABONA GUSABA DIVORSE😳INKURU MPAMO😥 Ati Oya Pe| UMVA INAMA KUNGO

Ойын-сауық

#ireretv #happyfamily #irere
UMUGABO WE YIHANGANYE IMYAKA 10 YSE ABONA GUSABA DIVORSE
IRERE TV ni KZread Channel igamije kugeza ijambo rihumuriza kubayikurikira buri umunsi.
kubagezaho kandi ibiganiro byubaka umuryango nyarwanda muburyo bwumwuka, ubugingo ndetse no mumubiri.
IRERE TV kandi dufasha kurerera Urwanda, dutanga inyigisho kubana nurubyiruko muri rusanjye.
Turatarama yewe Tukaramya Imana. Ushaka kutugezaho, ubuhamya, inyuganizi cg igitekerezo waduhamagara kuri
Tel:.+250 788 351 168
+250 780 860 338
+250 780 767 456
Tubashimira kuba mudahwema kubana natwe mubiganiro tubageza. kora share usangize abandi icyiganiro wakunze, unakande subscribe niba utaraikora. wowe wabikoze Imana uguhe umugisha.
IRERE TV is a KZread Channel that aims to bring comforting words to its followers every day.
and to provide them with discussions that build up the Rwandan community spiritually, spiritually and physically.
IRERE TV also helps to raise Rwanda, we provide education to children and youth in the country.
We worship God. If you want to share with us, a testimony, a lawyer or an opinion, you can call us at
Tel: +250 788 351 168
+250 780 860 338
+250 780 767 456
Thank you for continuing to stay with us in the conversation. Do share the conversation you liked, and click subscribe if you haven't already done so. you did it God bless you.

Пікірлер: 131

  • @charleskazungu1454
    @charleskazungu145417 күн бұрын

    Umugore asabwa byinshi. Ntimukemere kwikoreza ibibi byose abagore. Muheshe agaciro nyinawumuntu. Abagabo bariyenza. Babyita dominence. Toka kure mugabo utubaha uwo bashakanye

  • @sylvieniyo2650
    @sylvieniyo265027 күн бұрын

    Abantu iyo babana badakundana ntibahugurana.

  • @therencendikumana9391
    @therencendikumana939123 күн бұрын

    Urakoze muvyeyi abantu baza mugo nishetani yigendera baza gusambura ingo uwobikunda yobivamwo akabafashiriz iwabo

  • @user-uf7gg8ju4y
    @user-uf7gg8ju4y10 күн бұрын

    Nanjye mungire Inama urugo rwanjye ruri mumarembera pe maranye ni umugabo wanjye imyaka 10 twabanye akunda nanjye mukunda ariko nyuma biza guhinduka nkajya mbona muburiri atanyitayeho namubaza akambwira ngoyumva ntabyo ashaka tubana gutyo nkamusaba kujya kwamuganga akanga Kandi njyewe ndebye mbona ntakibazo cyatuma anzinukwa pe ubu tumaze umwaka urenga tubana gutyo ntawe ureba undi muburiri gusa njyewe biramvuna rwose niyo mbizanye ngotubiganire ahita arakara akandusha amahane njyewe ngahita nsaba imbabazi kugirango urugo rwanjye rutazamo amakimbirane mungire Inama rwose ndananiwe murakoze.

  • @yisabriel

    @yisabriel

    6 күн бұрын

    Yooo wararenganye disi we uzandike number yawe hano umuntu azakuvugishe

  • @BayigayikiJMV-ly9dh

    @BayigayikiJMV-ly9dh

    8 сағат бұрын

    Ubwo se mwaba mwarasezeranye imbere y'IMana? Egera Pasteur cg Padiri wabasezeranije aragufasha.

  • @Rubuka264
    @Rubuka26427 күн бұрын

    Wa mubyeyi we. Imana turayivuga ariko ntituyitahura. Irenze ibyo twibaza. Har'igihe ikwima ikintu ntikubwire na kimwe ikicecekera pe. Kandi ubwa mbere yarakuvugisha. Rero gusenga ni byiza, ariko abantu ntibame biteze ngo nzabaza Imana izambwira. Ishobora kukubwira cg ikicecekera. Kandi utari umunyabyaha.

  • @user-vh6pk9ke4g
    @user-vh6pk9ke4g12 күн бұрын

    menter regine love you so much kubwinama utugira much respect inama watugiriye turi kabusunzu nanaubu nizo tukigenderaho warakoze cyne kandi courage

  • @bwikizobilly5220
    @bwikizobilly522013 күн бұрын

    Abantu benshyi ntibakunda gukora isuku nko kwitawaza cyimwe nokuborosa neza. Usanga abantu benshyi banuka mukanwa kandi baba baborosheje ariko abenshyi ntibamenya kuborosa ururimi.

  • @LilyDelphineKaregeya
    @LilyDelphineKaregeya19 күн бұрын

    Umunuko w'Umwanda twituma barawuroga,kugezubwo Umugabo atinya kukwegera. Barabindoze aranyanga burundu,naje kubikizwa n'Imana nubwo gusenga. Kandi iyo babikuroze Uri Umugore,Umugabo wawe ntiyongera kwifuza kuvugana nawe. Si Yameze Amenyo.

  • @AURELIEMUKAMUSONI
    @AURELIEMUKAMUSONI15 күн бұрын

    Iki kiganiro kiranshimishije cyane, madame urakoze pe, Kandi uri ingirakamaro ku bakumva, kuba usenga makarusho, Imana iguhe umugisha,

  • @niyifashadrocelle7864
    @niyifashadrocelle786420 күн бұрын

    Bari baramuroze kuko hari n,uwo babivuye nonese buri munsi yabaga atoze igihe cyose

  • @Rugaramba-cp7vs
    @Rugaramba-cp7vs7 күн бұрын

    Ko mutubwirako umugabo n'umugore bahabanye cyane, ubwo uribazako uburinganire bushoboka?

  • @angeliqueuwihirwe217
    @angeliqueuwihirwe21712 күн бұрын

    Mbega inkuru ninyigisho ikomeye Jesus nukuri thank you mubyeyi kutwigisha

  • @NzigiyeLily-tl5zj
    @NzigiyeLily-tl5zj27 күн бұрын

    Cyore kuki se umugabo atabimuganirije ngo bafatanye gushaka solution,uwo mugabo nta shoots nta communication

  • @uwamahorochadia5859
    @uwamahorochadia585913 күн бұрын

    Uwiteka akomeze akwagure Regine❤ uri umujyanama mwiza inshuti zawe zirahirwa pe

  • @user-bk1ei4mt4l
    @user-bk1ei4mt4l17 күн бұрын

    Ese muzi na Maria Vartolta? Yanditse igitabo ca pages 1400, c' ivyo Yezu Yamubwiye ngo yandike guhera 1944. Ndipfuza kubavugisha mama we, .mubinyemereye mwampa aka nr kanyu.

  • @CyizaDonath
    @CyizaDonath19 күн бұрын

    Nkandira kuriyo FOTO tubane urakoze wowe ubikoze ndabakunda tumenye ibyavuzwe ❤

  • @OreneNahimana
    @OreneNahimana13 күн бұрын

    Abo bantu nyene baza kuba mu ngo z,abandi kenshi barateza ibibazo bikomey mumiryango y,abantu baba bibaniy neza gusa ndababaye kubwivyo uyo mukobwa yakorey mukuru we

  • @jeannetteuwamariya1185
    @jeannetteuwamariya118522 күн бұрын

    Ok nanjye nkunda inama zawe, abavuga ngo wibeshye kwa Joseph na Mariya bibiliya niko ivuga.

  • @EvangelistePeter
    @EvangelistePeter19 күн бұрын

    Nibyizape nibwo mbumvise. Ufite iyihe channel ukoreraho? Ndifuza kujya ngukurikirana,mama.

  • @nshutiyvonne4790
    @nshutiyvonne479027 күн бұрын

    Dusenge ubudasiba iyo minuko barayiroga . Yesu Kristo w'inazareti akomeze atubere maso

  • @nteziyaremyefrederic8727

    @nteziyaremyefrederic8727

    24 күн бұрын

    Ahubwo uyumu mama akomeze ahugure abagore kbs njyewe ,nzi abagore baseka , umuntu uvuye muri toirete ngo yitabaje ngo yakoze umwanda ngo Aho utawukira ni ugukoresha ibipapuro ,agatinyuka akanavuga ngo ntabwo mwasangira ubugari! Ukamubaza utise ubundi iyo ugiye muridushe ntabwo wisukura, atimba mfite isabune ihagije , ukamubaza utise ubundi SE Uba wayiburiyehe ?

  • @AmaniAngesandrine

    @AmaniAngesandrine

    22 күн бұрын

    Barabinkoze,nabimenyeye mu masengesho ark nari hafi gusenga numugabo atarabimbwiye,gusa yarambwiraga ngo ahora yumva imyenda yanjye yarapfiriyemo imbeba😢😮narabikize birashira bari barabishyize mu mavuta na perfum byanjye sha😢😢

  • @user-ts5ie2qx3g

    @user-ts5ie2qx3g

    21 күн бұрын

    ​ngaho!🤔

  • @muligoimmaculee5520
    @muligoimmaculee552021 күн бұрын

    Urukundo ruruta byose!Babakwiye kuganira no kubijyanye n'amateka yabo,ubuzima baciyemo mu bwana,ibikomere bahuye nabyo,bifasha buri umwe kumenya uko yakira mugenzi we,aho agira intege nke,ninenge bitazahinduka,akambara imbaraga zo kwihangana akabana nabyo.Bagafashanya mu rugendo rwo guhinduka umwe agahinduka kuko birashoboka buhoro buhoro

  • @user-zg4is3rs8p
    @user-zg4is3rs8p20 күн бұрын

    Yewe umugabo utavuga kumumenya ntibyoroshyep

  • @uwamahorodeborah7688
    @uwamahorodeborah768827 күн бұрын

    My teacher in s3 akarikumutima regine mwiza❤

  • @precioushappy8302
    @precioushappy830223 күн бұрын

    LOGIQUEMENT NTA MPAVY BAGOMBAGA GUSHAKANA NGO BASEZERANE KO BARAZARYAMANA NGO BAZIHEBERA IMANA. UMWE TATI KUBA UKWE N'UNDI UKWE. KUKI BAGOMBAGA KUBANA NIBA ATARI KUBYARARA ABANA? MURAKOZE KUDUSOBANURIRA NEZA ICYO KINTU. TUBYIBUKE KO INTUMWA YAKOBO SELON LA BIBLE AVUKANA NA YEZU KURI NYINA. MURAKOZE😊

  • @IshyaJudy123
    @IshyaJudy12324 күн бұрын

    Aho urabeshye kubya Joseph na Maria

  • @jackiemnirere3382
    @jackiemnirere338226 күн бұрын

    Tuzajya tugukurikira rwose kandi bazongere bagutumire vuba ufite ubutunzi bukenewe🙏🏽

  • @UwaseKelele
    @UwaseKelele3 күн бұрын

    Ibyo namarozi rwose

  • @felixshikiro7065
    @felixshikiro70657 күн бұрын

    Uyu mubyeyi icyampa tukazicyarana namubaza byinshi. Imana imugasanire. Icyampa inumber ziwe za whatsApp

  • @oliveuwi5048
    @oliveuwi504827 күн бұрын

    Muhugurire abantu gusenga satani arakataje mugusenya ingo abagore nimuhagararane na Yesu musenge bikomeye ibyo byose nimbaraga mbi nonese kumbwira umukunzi wawe uti ujye wibuka kwitawaza nigitangaza? Kubana niki se koko sukujya inama iyo mibanire nimibi kabisa

  • @Ungirenkugire

    @Ungirenkugire

    19 күн бұрын

    Biragoye ncuti, abantu bafite ikinyabupfura bavuga baziga rero infubyi ikunvira mu rusaku. Wibuke ko abantu benshi bashakana bakiri bato kandi baba bagifite udusonisoni two kuvuga ikibabangamiye cyose. Umugore barabimubwiye ariko ntiyabihaye agaciro bigaragara ko nyina we cyangwa nyirasenge batakoze akazi neza. Infubyi yunvira mu rusaku kandi ubwira uwunva ntavunika, iyo avunitse bimutera amavunane ninvune yatuma asenya

  • @violetkabarenzi8102
    @violetkabarenzi810226 күн бұрын

    Iyo umugabo amukunda aba yaramuganirije. Hari nubwo iyo ishobora kuba ariyo mpanvu nyayo yatumye batana

  • @malaikajeanne3622
    @malaikajeanne362223 күн бұрын

    Nukuri umugore utita kucyumba cye akagiharira umukozi womurugo yumvire inama zawe

  • @habimanafloriane2290
    @habimanafloriane22904 күн бұрын

    Umwanda wabagore byo biteye ubwoba nukubabona bisoze bya birungo gusa mu maso 😢

  • @angeuwamahoro4854
    @angeuwamahoro48547 күн бұрын

    Mbega umuntu ufite ubwenge bw'Imana wee. Uwampa numéro ze nkazamugisha.

  • @rosiekamu565
    @rosiekamu56527 күн бұрын

    Ndabashimiye nukuri iki kiganiro ni Sawa . Mwakoze cyane

  • @SugiraMorgan
    @SugiraMorgan27 күн бұрын

    Bage bitawaza kenshi ku munsi.kuvirango badasenya.

  • @LovenessHaadya
    @LovenessHaadya20 күн бұрын

    Urumvako byose bipfira muri communication,ntabiganiro biba bihari baganira ntibyagera iyohose kuko mukuganira niho bamera ibitagenda neza mukareba uko byakemuka nibyo mugomba gutegura muzakora imbere

  • @karirekinyana9759

    @karirekinyana9759

    17 күн бұрын

    Nibyope iyumuntu atakubwira ikosa wakosengo urikosore biragoyeko mwabananeza

  • @kabagiredesire
    @kabagiredesire8 күн бұрын

    Gusa uru mubyeyi wumuhanga rwose cyane imana igihe imigisha

  • @emmanuelntigurirwa2987
    @emmanuelntigurirwa298718 күн бұрын

    Nukuri pe aha harabo ukebuye benshi Imana iguhe imigisha.

  • @kidsanimation3229
    @kidsanimation322927 күн бұрын

    Ngwibyo bintu bibaho ariko nimyuka mibi bateza abagabo kwanga abagore babo

  • @jackiemnirere3382
    @jackiemnirere338226 күн бұрын

    Urumugore wumunyabwenge kandi usenga courage nshuti💕❤️

  • @MugishaPrince-jl2vm
    @MugishaPrince-jl2vm25 күн бұрын

    imaniguhugisha haringo wubatse

  • @nsengimanainnocent1279
    @nsengimanainnocent127921 күн бұрын

    Utanga Inama nziza.Imana ikomeze ibane namwe.

  • @masimbi56
    @masimbi5623 күн бұрын

    Uwo mukobwa wasenyeye mukuru we ni shitani yigendera! Havamo film cg igitabo! Nshimishijwe nuko byarangiye basubiranye!

  • @UwaseAnnick
    @UwaseAnnick26 күн бұрын

    Uyumugore nimwiza ufite ibitekerezo byiza cyaneeeee igikundiro k'lmana kibabaho muragahorana Amahoro nibyishimo biva kuri Yesu Christo

  • @irankundaemeryne844
    @irankundaemeryne84418 күн бұрын

    Mana undinde umugabo ada communica

  • @nderekanoella817
    @nderekanoella8178 күн бұрын

    Umugore sivyiza gukoresha tishu muri tware.ugiye kwiherera,koresha amazi

  • @rwasw
    @rwasw27 күн бұрын

    Ndagukunda wa mubyeyi we utanga inama nziza Uwiteka akomeze kukwagura❤❤

  • @DDenise376

    @DDenise376

    26 күн бұрын

    Ndagukunze pe uvuze ukuri

  • @michelinekavutse2256
    @michelinekavutse225627 күн бұрын

    Très sage, Me. Stay blessed.

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana540819 күн бұрын

    Ese gukunda byabaye automatique ryari?

  • @nzeyimanamusafiriserge5542
    @nzeyimanamusafiriserge554220 күн бұрын

    Règine uraho?cyakoze uri umuhanga ndakwemeye,icyo usorejeho nicyo cyo!!

  • @GermaineNirere
    @GermaineNirere15 күн бұрын

    ❤❤❤ hanyuma ikibazo , ikiganiro cyanyu kuri radio gicaho ryari , kuwuhe murongo wa radio?

  • @muhongayireanysie2113
    @muhongayireanysie211323 күн бұрын

    Muby'ukuri sinjya numva impamvu abagabo babanyarwanda mubashyigikira muri iyo mico yo kutaganira byimbitse n'uwo bashakanye ngo niko bateye usibyeko mubabeshyera atari bose, abantu bishimira gutandukana n'abo bashakanye kdi abo bagiye kongera kubana nabo nabo ari abantu bafite amakosa yandi bazamenya ar'uko babana! Jye ntekereza ko kubaka urugo ari ukuganira icyikubangamiye cg inyunganizi yose wayishakira ubugororangingo mumvugo nziza bigakosoka, naho kuvuga ngo niko bateye ubwo bazahora basenya kuko nta mugore uzabura ikosa cg intege nke. Ikindi hari abagabo bakoresha imirimo yikirenga abagore babo kdi wenda kubyara byarabateye ubumuga bikaba byatuma bataniyitaho!! So, umuntu wese mubashakanye akwiye kumenya inshingano ze ariko habaho ikosa bakariganira mubugwaneza

  • @AliceNyirabera-lz1ey

    @AliceNyirabera-lz1ey

    23 күн бұрын

    Cyane rwose uvuze ukuri nta muntu wakagombye kwitwaza icyokintu we avuze yaba iki? Kandi ari umugore utavuga byaba bibi kurushaho

  • @angenzayituriki6757
    @angenzayituriki675716 күн бұрын

    Murakoze twumvise kabiri pe

  • @MurebwayireClementine-qh6yx
    @MurebwayireClementine-qh6yx22 күн бұрын

    Yoo bari baramuroze disi ibyo barabiroga mama

  • @MukangiraBeatrice-um3bp
    @MukangiraBeatrice-um3bp25 күн бұрын

    Mwaramutse neza nagukunze ufite amagambo meza yubwenge nakubona gute waduha hpone yawe

  • @Magnifique1234
    @Magnifique123422 күн бұрын

    Ndagukunze pe ufite inyigisho nziza

  • @user-zz4bw4bh4r
    @user-zz4bw4bh4r19 күн бұрын

    Burya n' uri umudamu mwiza gutyo? Uraduhugura mumahugurwa y'abantu batize uburezi.ark Simba muri room uhuguramo.ark uvuga kumunsi wambere twese twabonye uri umuhanga rwose.

  • @CalineNiyera-mq2pr
    @CalineNiyera-mq2pr26 күн бұрын

    Imana iguhe Umugisha ❤🙏

  • @muligoimmaculee5520
    @muligoimmaculee552023 күн бұрын

    Uyu Mubyeyi aravuga neza!ibibera mu ngo nibyinshi😂!Kutaganira hagati yabashakanye nabyo nikibazo gikomeye.kuki abashakanye babana nk'abashyitsi??numva jyewe hari bimwe batakagombye guhishana bakicara bakabicoca,bagahaguruka birangiye bagakimeza kubaka urugo rwabo

  • @kamaberajulie9797
    @kamaberajulie97978 күн бұрын

    Rekareka ntiwakwiriirwa mu mirimo ngo uryame utoze😂😂ni umwanda ukabije

  • @user-kl5ks4zh9z
    @user-kl5ks4zh9z16 күн бұрын

    Merci beaucoup de votre conseil

  • @user-iq8ex5vi6m
    @user-iq8ex5vi6m25 күн бұрын

    Uyu mama afite amavuta yimana nubwenge ndamunze kdi akanagira ni nama nziza

  • @ihohotvshow9607
    @ihohotvshow960727 күн бұрын

    Nonese kuki umugabo atabimubwiye

  • @umutonidiane7082
    @umutonidiane708224 күн бұрын

    Ndagukunze wa mubyeyi we🥰🥰🥰

  • @speciosenyiramana2562
    @speciosenyiramana256225 күн бұрын

    Wibagiwe kwivuga no gutanga contact zawe.

  • @user-zz4bw4bh4r
    @user-zz4bw4bh4r19 күн бұрын

    Nashaka ga kuvuga ngo " burya n'uko uri umugore mwiza? N'ukuri uri mwiza pe!

  • @uwingabiremarierose5430
    @uwingabiremarierose543019 күн бұрын

    Yewe mbega abavandimwe biyiminsi gusa byose bipfira muri communication

  • @nyiransabajacqueline8007
    @nyiransabajacqueline800726 күн бұрын

    Gusa sibyiza ko waba uri umugore ugafata imyambaro yanyu yo hasi ngo muyihe umukozi!!noneho numukozi ushyanuka ngo yajya gukora icyumba isuku umugore ntawuhari,nawe aba yarengereye cyane...nukwisubiraho,ariko nkabashakanye nabo nibyiza ko bajya baganira kuri buri kantu kose...murakoze cyane kukiganiro cyiza muduhaye.

  • @mutanganasukuvestine3010

    @mutanganasukuvestine3010

    23 күн бұрын

    Ppq

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana540819 күн бұрын

    Abagabo kubera guceceka cyane bituma umugore yibaza ko umugabo ari bête 😛

  • @user-bk1ei4mt4l

    @user-bk1ei4mt4l

    17 күн бұрын

    Uvugiye benshi Imana Iguhezagire

  • @gasigwachristine9532
    @gasigwachristine953218 күн бұрын

    Yoooo mbega gutabarwa n Imanaaaaa. Uyu mugabo yarimfura pe

  • @malaikajeanne3622
    @malaikajeanne362223 күн бұрын

    Sani yahagurukiye ingo kuko iyo satani asenye urugo niko gusenya itorero

  • @LilyDelphineKaregeya
    @LilyDelphineKaregeya19 күн бұрын

    Nibyo. Barumuna bacu badusenyeringo bifuza kubana n'Abagabo bacu.

  • @estherbutoto3375
    @estherbutoto337527 күн бұрын

    Ahubwo umugabo we ntiyamukundaga kuko uwo ukunda umubwira ibitagenda

  • @nshimiyimanaemmanuel9351
    @nshimiyimanaemmanuel935123 күн бұрын

    Shahuwe! Bambwirire

  • @niyoniringiyetabitha6066
    @niyoniringiyetabitha606624 күн бұрын

    Turagukunda cyane from Nyanza

  • @Samanthamagny8
    @Samanthamagny822 күн бұрын

    Ikiganiro kiryosh cne urakoze guhanura isi

  • @pierrendimubandi5343
    @pierrendimubandi534327 күн бұрын

    Hello,ufite ubwenge

  • @mutonijuliette7188
    @mutonijuliette718825 күн бұрын

    Ntahimana itaba pee ntanaho Imana itavugira

  • @speciosenyiramana2562
    @speciosenyiramana256225 күн бұрын

    Urasa nk’umukobwa twiganye mu Byimana witwaga Regine! Please niba uri we let me know. Ndi Nyiramana

  • @nyiresthertv8572

    @nyiresthertv8572

    24 күн бұрын

    Yego ni we , Regine Akarikumutima , sinamuherukaga uwampa number ye. ! Afite impano yo gusobanukirwa n'ubuzima

  • @user-uf7gg8ju4y
    @user-uf7gg8ju4y10 күн бұрын

    Nyagasani adukomereze ingo

  • @pasteurbaisenge7557
    @pasteurbaisenge755723 күн бұрын

    Ndakwemeye, uri umwigishwa w'abashakanye. ARIKO, Kuri Yosefu na Mariya, ushyizemo ikinyoma rwose, uwabyemera biramureba.

  • @BayigayikiJMV-ly9dh

    @BayigayikiJMV-ly9dh

    7 сағат бұрын

    Pasteur wanjye mukomere.ko udasobanuye icyo kinyoma?

  • @ijwiryabatavuga6710

    @ijwiryabatavuga6710

    5 сағат бұрын

    Ntakinyoma kirimo! Kubana kw'abashakanye ni ukuganira ,igihe cyose mukundana kandi mushaka kubaka !

  • @jeannedarcumugwaneza5604
    @jeannedarcumugwaneza560417 күн бұрын

    Munteye kurira disi

  • @therencendikumana9391
    @therencendikumana939123 күн бұрын

    Nugusenga cane

  • @mutonijuliette7188
    @mutonijuliette718825 күн бұрын

    True 👌

  • @hitimanarobert-rw7od
    @hitimanarobert-rw7od21 күн бұрын

    Muraho ariko koko habaho abagore bashyira abakozi mucyumba cyabo?ni igitangaza. Bamwe bazajya bisenyera ntibabimenye rwose.

  • @precioushappy8302
    @precioushappy830223 күн бұрын

    Ariko Biblia Ivuga ko YOSEFU YARI YARASABYE MARIYA , BAGOMBA KUZABANA. HAGATI AHO ARATWITA, YOSEFU AMUBENGA RWIHISHWA. YARI YATASABYE NGO BAXABANE NK'UMUGIRE WE BABYARE. YAMUBENZE RWIHISHWA BATARABANA. BAGIMBAGA KUBANA MK'UMUGORE N'UMUGABO. BIBLIA NIBYO IVUGA.

  • @mbyayingabofrancois3361
    @mbyayingabofrancois336127 күн бұрын

    Ahaa ndumva bikaze, nta warubara.

  • @cflife7826
    @cflife782626 күн бұрын

    mbega satani atera muburyo bwinshi pe

  • @mamawinnie926
    @mamawinnie92626 күн бұрын

    Iyo "Buretse gato nimbi"ntabwo twese tubyihanganira

  • @chantalrupfura9953
    @chantalrupfura995327 күн бұрын

    Utazasenga n'ubwo yaba akundwa ate Satan niwe irimo abikora kd afite abakozi be nshuti

  • @Alex-cb4rt

    @Alex-cb4rt

    24 күн бұрын

    Satani abijemo ate se kandi? Ubugoryi bwose mubwitira satani nkaho mutemerewe kugira ubwenge?

  • @chantalrupfura9953

    @chantalrupfura9953

    23 күн бұрын

    @@Alex-cb4rt ibyo uvuze n'ukuri tugomba kugira ubwenge Ariko iyo turangaye niho Satan atwinjirira nyine kuko Ijambo ry'Imana rimwita umubeshyi,umwicanyi,umurimbuzi ni se w'ibibi n'ibinyoma byose,aragutera wamuha urwaho gato akakwishima heju.

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana540819 күн бұрын

    Yalaaaaa balaaaa ilo

  • @shimiyimanaclaude9327
    @shimiyimanaclaude932717 күн бұрын

    Amen

  • @user-tp1ze3pq6p
    @user-tp1ze3pq6p9 күн бұрын

    🇧🇮♥️🇷🇼mbakunze kanini maman❤❤

  • @malaikajeanne3622
    @malaikajeanne362223 күн бұрын

    Ndagukunze cyane

  • @kwizerathatien4630
    @kwizerathatien463026 күн бұрын

    Ndumugabo mfite umushahara wa 1M kukwezi none umugore wanjye yabaye umutubuzi kubera ukuntu abantu banyizera abaka Amafaranga Amafaranga yitwaje izina ryanjye.none amadeni yabaye menshi cyane ararenga 10M kandi sinjyamenya ibyo ayo mafaranga ayakoresha mungirinama byarandenze.mrc

  • @tuyisengeclaudine5621

    @tuyisengeclaudine5621

    25 күн бұрын

    Ibyo byo birenze ubwenge bwamuntu pe

  • @UsengimanaDenyse

    @UsengimanaDenyse

    23 күн бұрын

    Azayishyure harayo uba wamutumye!cyereka nimba harinyandiko wasinyeho agurizwa

  • @MunganyinkaJolie-bz5xj

    @MunganyinkaJolie-bz5xj

    20 күн бұрын

    Ibyo biterwa n'impamvu nyinshi keretse habayeho ikiganiro kirambuye,umuntu akamenya uko byatangiye

  • @sandrinendayizeye1678

    @sandrinendayizeye1678

    19 күн бұрын

    Izo ni impwemu mbi zimutera!!nawe ubwiwe arashobora kuba ataziikibimutuma!!kdi ntuzurondere ngo azoguha ukuri kwivyarimwo kuko ntavyo azi!!noguhanurako wohamagara abanyengabire yimana bakaza kugufasha kumusengera

  • @eugenieu2200

    @eugenieu2200

    19 күн бұрын

    Iyo 1 M uhembwa ushobora kuba uyitsimbaho ntagire icyo amara mu rugo... wisuzume urebe ko ukora ibigomba mu rugo financially

  • @rosekalire2661
    @rosekalire266127 күн бұрын

    Ibara. Ahubwo se kuki Umugabo yagombaga kuganiriza uwo mugore kuri icyo kibazo? Kuki umugore muzima yagira Umwanda ugeze aho? Asyi nanjye sinabyihanganira.

  • @chantalrupfura9953

    @chantalrupfura9953

    27 күн бұрын

    Barabiroga ntago biba ari ukuri hari aba chimiste bateye ubwoba ahubwo nibyo bisenyeenyinshi,iyo atari umugabo babiroga umugore n'ugusenga ntakindi.

  • @user-bt5ht7fm5s

    @user-bt5ht7fm5s

    26 күн бұрын

    Sumwanda baba babaroze akumva ayanuka kandi mubyukuri ntayamuriho biragoye kubyumva utabihishuriwe numwuka wera

  • @mariejeannemukankoyo5594

    @mariejeannemukankoyo5594

    25 күн бұрын

    9​@@chantalrupfura9953

  • @chany9950
    @chany995026 күн бұрын

    Nanawe🥺

  • @kambibivestine7845
    @kambibivestine784526 күн бұрын

    Channel yuyumudamu yitwa gute?

  • @ireretv

    @ireretv

    26 күн бұрын

    Yitwa KAYIREME TV

  • @niyomufashajulienne8642
    @niyomufashajulienne864212 күн бұрын

    Yegoko

  • @liberathebazigaga8589
    @liberathebazigaga858925 күн бұрын

    Hari Akantu ntumvise neza!Ngo biragoye ko umukobwa w’uburanga yaba afite amafaranga? Bapfa iki nayo se?😂😂 Niko ye mumbwire ture İkindi numvise umugabo Muzima uta umugore kukiriri aho yaba agiye hose ( uretse kurugamba kandi nabwo umugabo muzima yabanza kumutegura)ataye umugore kukiriri uwo akwiye kwihutishwa kwa muganga bakareba niba atarwaye kuko ntabumuntu baba bafite cg baba bafite ibibazo byo mumutwe Kimwe muri ibyo! Hari ibintu mba ntumva

Келесі