Tumufashe abeshya abaturage ngo bice Abatutsi

ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU ITARIKI YA 16/4/1994
Ku itariki 26/11/1995 hari hashize amezi 18 gusa Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’Ingabo za RPA Inkotanyi icyo gihe u Rwanda rwakiriye uwari Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abadivantisite wa karindwi mu Isi icyo gihe Umunyamerika Bwana Robert Folkenberg. Mu ijambo rye ubwo yaganizaga abakirisitu be yari yahuriye nabo mu Butantsinda bwa Kigoma ubu ni mu Karere ka Ruhango yagarutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi maze mu magambo ye aha inyigisho abakirisito yarateruye aragira ati “Intoki zikarabye n’Imitima yanduye nibyo byashenye u Rwanda. Bwana Folkenberg yavuzeko bitumvikana ukuntu igihugu cyari gituwe n’abakiristu ku kigero cya 95% cyabayemo Jenoside nkiyakorewe abatutsi.Yavuzeko abakirisito batsinzwe ko iyi Jenoside iyatigirwamo uruhare n’abakirisitu bishe abandi bakirisitu basenganye imyaka myinshi bakanabicira mu nsengero basengeyemo.iba itarageze ku kigero yagezeho. mu murongo nkuwo rero abihayimana bagize uruhare rukomeye muri Jenoside ni benshi cyane kuburyo amateka azagumana amazina yabo .rero muri iki kiganiro ngiye kuvuga ku byaranze itariki ya 16/4/1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ariko ndanibanda cyane ku ruhare rw’Umupasiteri w’Umudivantisite w’Umunsi wa Karindwi Pasitori Elisaphan NTAKIRUTIMANA wicishije abapasiteri bagenzi be n’Imiryango yabo ndetse atererana abakirisito yayoboye igihe kirekire nk’umushumba mu rugendo rujya mu Ijuru.uru ni uruhererekane rw’ibiganiro bivuga ku ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.iki ni igice cya 6 kuri iyi ngingo. mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ku itariki YA 16 Mata 1994 Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi warakomeje kandi ukorwa ufite Intego imwe rukumbi ariyo yo gutsemba abatutsi bagashiraho burundu ntihasigare nuwo kuba inkuru rero Uwo munsi habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za KIGALI NGARI, KIBUYE NA KIBUNGO
Uwo munsi habayeho ubwicanyi bwibasiye Abatutsi batagira Ingano bari i Nyamata mu Bugesera. Guhera Tariki ya 07/4/1994 Abatutsi bari batuye i Nyamata batangiye guhungira ahantu hatandukanye, bamwe muribo bagerageje kurwana n’ibitero ariko baza kurushwa imbaraga n’umwanzi. Abenshi muribo bakaba barahungiye ku musozi wa Kayumba uherereye hejuru ya centre ya Nyamata.
Tariki ya 9 na 10 mata 1994, Abatutsi bari i Kayumba bagerageje kwirwanaho basubizayo ibitero by’ interahamwe ndetse bamwe muri abo bicanyi barahakomerekera, nyuma baje kujya gutabaza abasirikare i Gako ko mu ishyamba rya Kayumba harimo inkotanyi, tariki ya 11 mu ma saa tatu nibwo haje ibitero by’
interahamwe n’ abasirikari bari baturutse i Gako baje muri za Bisi za ONATRACOM. Barashe Abatutsi bari i Kayumba, ababashije kurokoka bajya ku kibuga cyari ahahoze Komine Kanzenze, bigeze mu ma saa cyenda uwari Bourgoumestre Gatanazi yaraje abwira abo batutsi ati: mukure umwanda imbere ya komini, abandi bati ntidufite aho tujya, nawe ati: aho mujya hose barabica
Abapolisi bahise babiraramo barabarasa, bose biruka bagana ku kiriziya. Bahageze basanze kiriziya ifunze, padiri w’umuzungu yanga kubakingurira, kuko yavugaga ko i Ririma Abatutsi babiciye mu kigo cyabo, bamwe batangiye kurira urupangu rwo kwa padiri bakagwamo imbere. Bigeze nka saa kumi nimwe nibwo padiri
yakinguye kiriziya abantu barinjira. Ariko baje kuba benshi biba ngombwa ko abagabo n’abasore baharira abagore n’ abana bajyamo imbere bo baguma hanze. Abandi nabo baje kujya mu gipangu cyo kwa padiri aho bita muri centre pastoral.
Tariki ya 12 abafite abana bahawe imiceri yo guteka, mu gihe bari bagiye kugaburira abana nko mu ma saa yine haje igitero cy’Interahamwe cyamaze nk’iminota 30, batera za gerenade, bararasa, bamwe barapfa abandi barakomereka, zirangije zihirika inkono ziragenda. Tariki ya 13 abantu barongeye barisuganya
barateka, nabwo haje ikindi gitero cy’ interahamwe baza nka saa sita, nacyo cyamaze iminota 30, nabwo barasa abashumba bari baragiye inka ahagana ku irimbi, batera za gerenade ku kiriziya bamwe barapfa abandi barakomereka, abari batarahisha na none inkono barazihirika. Kuri iyi tariki ya 13 nibwo haje kandi Abatutsi bari bashorewe n’ abasirikare babakuye i Kanazi. Tariki ya 14 nibwo haje abandi batutsi bari baturutse Maranyundo, akaba ari
bamwe mu bari barokotse ku musozi wa Rebero. Iyi tariki ya 14 kandi nibwo abapadiri b’ abazungu bigendeye bava i Nyamata.

Пікірлер: 24

  • @rukundojustin-ij8je
    @rukundojustin-ij8je Жыл бұрын

    Iyimbwa iracyariho mn gusa ubutabera bwigihugu cyacu buzamugeraho neza

  • @nayebaleallen3471
    @nayebaleallen3471 Жыл бұрын

    Ariko imaana nago izababarira😢😢

  • @ItangishakaJackson-xg4ow
    @ItangishakaJackson-xg4ow5 ай бұрын

    Ariko nkubu izinterahamwe zatojwegustemba abatusti ntizarizarateguwe?

  • @rukundojustin-ij8je
    @rukundojustin-ij8je Жыл бұрын

    He will pay for it

  • @ItangishakaJackson-xg4ow
    @ItangishakaJackson-xg4ow5 ай бұрын

    Arikorekambabwire ubugomebwabo bwamaze kubagaruka kuko nagize igihemba kuringereza ariko wasangaga basubiranyemo

  • @derrickjp3528
    @derrickjp35288 ай бұрын

    Warabeshyaga !

  • @user-im5xm9ir9s
    @user-im5xm9ir9s7 ай бұрын

    Interahamw muzapfa muyerera

  • @xena6894

    @xena6894

    5 ай бұрын

    Niyo mpamvu bumva ko guhakana genocide bituma basinzira. Uyu muntu ni igikoko Asa n'igikoko . Ariko bajya biyumva ibyo bavugaga 1994?

  • @huguetteniyonzima8586
    @huguetteniyonzima8586 Жыл бұрын

    Noe uwo yobakiriho ga Mana??

  • @patrickemmanuel2244
    @patrickemmanuel224414 күн бұрын

    He will go down as traitor of Rwanda even after his death.

  • @user-hk1sq7um1g
    @user-hk1sq7um1g5 ай бұрын

    Arikose mwagiye mukoma urusyo mugakoma ningasire ubwo iyo urikubeshye abanyarwanda ntanisoni uba ufite?harya ngo ubushaka kugirango bumve ko uzigusobanura inkotanyi zabaze abahutu bangahe?nubu abahutu bagipfa ariko murindire amaziyanyu ari kuziko arigushyuha

  • @limerecordsmedia4310

    @limerecordsmedia4310

    Ай бұрын

    Abo bahutu se uvuga bo bapfuye bazira iki ? Ko Abatutsi bo mwabazizaga uko Baremwe nkaho bo bari barabihisemo Ese ubundi ayo mazi uvuga wayareka agashyuha ko abazayoga bahari awubwo ugatangira kwibaza impamvu udataha murwakubyaye ugafatanya Nabandi kugubaka ko mu Rwanda Ari Amahoro Kandi ko twiteguye kwakira uwaza wese agamije amahoro n'Iterambere ngira ngo ibihamya birahari kuko hari benshi bahisemo gutaha mu Gihugu yewe nabari bari muri FDRL Bose hamwe nabandi bifuje gutaha twarabakiriye ubu babayeho batuje Kandi batekanye yewe ntanubwo wabatandukanya nabandi benegihugu kuko twese turi benekanyarwanda rero wowe utara taha sinzi icyo ugitegereje ? Cyane Cyane wowe utaragera ntari mwe mu Rwanda Kandi uri UmunyaRwanda nagukangurira kuza ukazihera Amaso Igihugu cyawe uburyo Ari cyiza bigera naho American nuburayi baza kutwigiraho dufite amahoro ntavangura Kandi twimakaje ubumwe urukundo ndetse n'Iterambere rero impa amatwi abo bakubwira ibihuha awubwo uzaze wirebere ukuri ureke kubaho nk'imbeba kuko arizo zihora zihisha wowe ufite Igihugu cyakubyaya kandi cyiteguye kukwakira rero wikwitesha amahirwe abandi babuze va mubuhungiro ujye Aha bona hari urumuri Rutazazima🕯️💡🇷🇼 Ntabwo mwabamazeho kuko bafite amashami bashibuye Kandi Bariho kuko Turi ho #NoMoreGenocide #UkuriKuratsindaIteka Tuzahora Tubazirikana Kandi ikivi Cyabo Tuzacusa ✊ #InkotanyiNubuzima mwabyanga mwabyemere Inkotanyi tuzikesha kubaho Kandi uwahaye Ubuzima wowe nabawe Ntacyo wamunganya ntakimwe rero mwatwambuye Abacu ariko ntimuzatwambura Igihango Nurukundo Dufitanye n INKOTANYI kuko ubwo zari zidahari mwe mwatwambuye Abacu mutwambura Agaciro rero Mushase mwakwituriza mukemere icyo Karuma yabazaniye kuko izahagaritse Genocide zikongera zikubaka Igihugu gifite Agaciro urumuri ndetse nicyerekezo ntaho zagiye nuyumunsi zirahari Kandi zibarutse nabandi ndetse zongereye nubushobozi impamvu yo zirwanira niyayindi namahoro mubana buRwanda ndetse no ku isi yose ntaho rero muzazica kuko zihora ziteguye. Mushaka mwakwitahira Iwanyu mukiga Kwimakaza Amahoro nubumwe mubanyarwanda mukava munzangano ninzika nishari mwiremeye kuko ntaho biteze kubageza mugihe Twe Umunsi kuwundi twongera Tukabaho Kandi Neza peee Viva ✊ 🇷🇼 #NtibazazimaTwararokotse #Kwibuka30 #GenocideNeverAgain

  • @NgaboJeanvier-iw4yu
    @NgaboJeanvier-iw4yuАй бұрын

    aho yavuze ukwica abatutsi ni hehe koko mwagiye mubeshya abahindi yavuze ko abaturage bakwiga kwirwanaho bahangana ninkotanyi ntimukatubeshye twabyiyumviye ntaho yategetse ko hicwa abatutsi ikindi kandi nkubu umunyarwanda iyo afashwe akorana na fdrl ntahita aburirwa irengero?none se guhanwa kumuntu wakoranye nimitwe yiterabwoba inkotanyi urumva guhanwa harikosa ryari ribirimo inkotanyi wari umutwe witerabwoba wica abaturage urubozo ukanyaga nibindi bikorwa bya kinyamaswa so abatutsi bashutswe nazo bakajya bazikorera mobirizations bakanaziha imisanzu banacukura ibyabo mumago yabo byo kuzahambamo abahutu ari bazima ikindi abatutsi beshi bari barahawe intwalo ninkotanyi ni muvuga akarengane kabatutsi mujye munasobanira urubyiruko kuko ntabwo abahutu bahagurutse ngo batere abatutsi ntacyintu bakoze so ibi uvuga nibinyoma kandi nyuma ya revorutions muri gacaca ya 2 muzabihanirwa.

  • @rukundoolivier6933

    @rukundoolivier6933

    Ай бұрын

    Ziba wanterahamwe we 🤡😂

  • @limerecordsmedia4310

    @limerecordsmedia4310

    Ай бұрын

    None se basi wemera ko mwishe abatutsi? Reka tureke kwita ku mpamvu awubwo banza unyibwirire wowe wemera ko abatutsi bishwe? Hanyuma ikindi ujya kuvuga ngo Inkotanyi zari umutwe witera bwoba uwo mutwe wagiye kuvuka bitewe niki? Hera Aho usobanurira Urubyiruko hanyuma se ko uvuga ngo Inkotanyi zari umutwe witera bwoba amasezerano ya Arusha ko yavugaga uburyo hazabaho amahoro hagati ya Leta yari ririho ninkotanyi ntinde wanze ko yubahirizwa? Ese kuvuga ko Inkotanyi zicaga Abahutu uyumunsi Mugihugu tukaba tubabona Kandi bakaba bidegembya babayeho nkabandi banyarwanda Bose, ese izo Nkotanyi zo 1994 zaba zitandukanye nizo tubona uyumunsi wanone ko izi hari ubu zitamvangura Kandi ko zishize Imbere Amahoro nubumwe mubanyarwanda ? Hanyuma se revolution uvuga izaba izaba ryari, izaba igamije iki? izabera he, izaba binyuze muyihe nzira? Ko iyari ikenewe yamaze kuboneka rwose mu Rwanda turatekanye tubayeho mubuzima buteye imbere muri byose dufite amahoro ntavangura twese turi abanyarwanda bitandukanye na Leta zagiye zibanza none iyo revolution uvuga izaba ije kumara iki cyiza kirenze ibyo ? Awubwo se mbere yo kuyitekereza no kuyivuga mwabanje mu gataha mu Gihugu ntimba Ntacyo mwishinja hanyuma mukerekana uko kuri mwirirwa mubeshesha amahanga nayo yahumishijwe nubugome bwo kwikunda akaba yari bagiwe ubumuntu bwo gutanga ubutabera no kurenganura abarengana Twe Urubyiruko twavukiye muri Aya mateka asharira ariko Igihugu Cyacu cyaturinze guherannywa nayo twatojwe gutandukanya Amasaka nuburo guhitamo icyiza nikibi rwose ukuri kwa mateka yacu turakuzi Ntawe rero wabasha kongera kudushuka umuvandimwe wimurenganya awubwo mureke akomeze abatamaze hanyuma Wenda mwazageraho agatima kakabakomanga mukabona ububi bwamakosa mwakoze mukaba mwakwihana urwo rwango mufite rugasimburwa Nurukundo

  • @NgaboJeanvier-iw4yu

    @NgaboJeanvier-iw4yu

    Ай бұрын

    @@rukundoolivier6933 kazibindibyara warwana rwincira we.

  • @NgaboJeanvier-iw4yu

    @NgaboJeanvier-iw4yu

    Ай бұрын

    @@limerecordsmedia4310 ntakuri ufite ibinyoma wapakiwemo nibyo wita ukuri kwawe hakiyongeraho kuba umwe extremist tutsi nkuko intego ya AERG ari ugucesheza urwango ruhanitse murubyiruko rwabatutsi aha niho usanga babikorera mwivangura bwoko bavuga ko barwanya (1)ko muvuga ko murwanya ntavangura bwoko muri AERG ubarizwamo hari umuhutu ubamo niba atayibarizwamo ni kubera iki atemerewe kuyibamo??? ese ko muvuga ko ntamoko ari murwanda mubwirwanicyi ko muri abatutsi kugirango mwiharire ibyiza byose byigihugu harimo no kuba members wa AERG/CNLG/Ibuka)avega agahozo)etc niba mutavangura mugira utu dutsiko tugamije icyi?? kuko hari ibimenyetso ko murimo gutegura gukomeza kujujubya abahutu nkuko Dr dusingizemungu yijyeze kubivuga muruhame ko twese turi abanyarwanda utu dutsiko mubamo nutwicyii???(2) aba extremist tutsi ntimukitwaze ngo mwarishwe 1994 ngo mumve ko arimwe mwababaye kuruta abandi?ur so selfishiness twe twatangiye kwicwa ninkotanyi kuva 1990 muri 1991 nibwo iwacu kiyombe inkotanyi zahajyeze zitsemba tsemba abaturage bose harimo nimiryango yacu yose ntibatweretse aho babatabye ngo tunabashyingure mucyubahiro rero niba ushyigikira inkotanyi kuko uri umututsi natwe ubwo tuzashyigikire interahamwe kuko turi abahutu rero??kuko umwicanyi wese ntakwiye gukingirwa ikibaba (3)gutera urwanda kwinkotanyi suko haricyo zarizibuze iyo zabaga ahubwo bashakaga kurimbura abahutu kandi urabona ko nanyuma yo gufata ubutegetsi zitahagaze hari umubare bunaka wabahutu wicwa in daily basis muturere twose nibo barya muhora mwumva baburirwa irengero(4)kucyi mudasaba ngo nabahutu barokotse batange ubuhamya nkuko namwe mubutanga nuko muhisha ukuri mukaba muri muntambara yo guhangana nukuri so iyi ntayo muzatsinda muribeshya muzayitsindwa ukuri kuganze 5)muhora muhimba amateka mugashinja ibinyoma mugamije kwereka amahanga ko mwarenganye mugahisha uruhare rwanyu rwibanze mubyababayeho byose baso barenzwe amahoro bacirira satani inkotanyi ntacyiza bagombago kubona uretse kubona ishyano bacukuye ibyobo ngo bazabihambemo abahutu ari bazima ese mupfa icyi nabahutu uzabaze bene wanyu abahutu mwashakaga kurimbura bari babagize bate??ibyo inkotanyi zari ziradukoreye mwabonaga bidahagije so ntabwo mukwiye kwiriza niba mwaratangaga imisanzu mu terrorist group inkotanyi.

  • @MugabekaziCynthia-sp2xy

    @MugabekaziCynthia-sp2xy

    Ай бұрын

    Ese ubu murapfa iki ko mbona nubundi hakiri ubugome mwaretse inkoramaraso yose ko lmana ari yo izaduhorera koko nge nizi comments zintera ubwoba bwinshi