Opération rurangiza yitwa "NAKI" (Nairobi-Kigali) yafashe Abajenosideri 8

Nyuma yo guhagarikwa kwa Jenoside Yakorewe Abatutsi bikozwe n’ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyibowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME Hakurikiyeho Urugamba rwo Kugeza mu nkiko abagize Uruhare mu Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryiyo Jenoside yakorewe Abatutsi.ku rwego mpuzamahanga hahise hashyirwaho urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwahawe Ikicaro I Arusha.uru rukiko rwashyiriweho Kuburanisha abari abacurabwenge ba Jenoside bakaba baranagiye ku ruhembe mu kuyishyira mu bikorwa.uru rukiko rukijyaho mu kwa 11 mu mwaka wa 1994 rwahise rutangira gushakisha abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Rero mu kubafata no kubakurikirana hakozwe ama Operation atandukanye.rero Imwe murizo Operation yabaye igasiga amateka ni Iyiswe NAKI Yitiriwe Imijyi ya Nairobi muri Kenya na Kigali mu Rwanda. Rero Iyi Operation NAKI yafashe bamwe mu Bakekwagaho Uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bakajyanwa I Arusha muri Tanzania Kuburanishirizwayo.
Rero Reka Tuyivugeho.Iyi ni Intsinzi Tv.Iki Kiganiro rero ugiye Kumva Cyateguwe na Christian BIZIMANA Naho Jye Ugiye Kukikugezaho ndi Eric SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ubundi Amwe mu makuru yari yaratanzwe na bamwe mu bahoze mu buyobozi bukuru bw’interahamwe ku rwego rw’igihugu barimo NIYITEGEKA Dieudonne wahoze ari umubitsi wazo ku rwego rw’igihugu n’abandi bakoranye n’Ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha barimo RUHUMURIZA Pheneas wari Visi Perezida wa mbere w’interahamwe ku Rwego rw’igihugu ndetse n’abandi benshi batanze amakuru bose bagiye bagaragazagako hari ibihugu byinshi byari byihishemo abantu benshi kandi bari imbere cyane ku rutonde rwabateguye ;bakayobora ndetse bagashyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Igihugu cyagarukwagwaho na benshi muri aba batangaga amakuru ni Kenya kandi inzego z’ubutabera niz’umutekano za Kenya zasaga nizidafite ubushake bwo gufata abo bantu .muri abo bavugwaga harimo na KABUGA Felisiyani wari warabaye umuterankunga uhambaye w’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi. Warufitanye ubushuti bukomeye kandi bwihariye na bayobozi bakuru ba Kenya barimo na Perezida wayoboraga Kenya icyo gihe Daniel ARAP MOI ibyo rero byahaga benshi mu bajenosideri kwidegembya mu mijyi nka Nairobi na Mombasa yo mu Gihugu cya Kenya.
Muri icyo gihe hari amakuru yagaragazagako umubano w’u Rwanda na Kenya utari wifashe neza bikanakekwa ko ariyo mpamvu Kenya yari yarabaye nk’ijuru ku bari basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.mu kwezi kwa karindwi mu 1997 Paul Kagame wari Vice President na Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda icyo gihe yasuye Kenya ndetse agirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Kenya icyo gihe ARAP MOI gusa ntawamenye icyo aba bombi baganiriye mu biganiro bagiranye. ariko ikizwi neza kandi cyagaragaye nuko Paul Kagame wari visi perezida w’u Rwanda akiva muri Kenya ubuyobozi bwa Kenya bwatangiye kugaragaza ubushake bwo gukorana n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.abanyamakuru benshi na bashakashatsi babivuzeho nkumufaransa Gerard Prunier we yabigarutseho ati “Operation NAKI cyari igisubizo cya Dipolomasi ihambaye yo kurwego rwo hejuru yabayeho hagati y’u Rwanda na Kenya.
Rero Kubufatanye bw’ inzego z’umutekano nizubutabera za Kenya zifatanije n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha bwurukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR ndetse utibagiwe n’inzego zubutasi ndetse n’Izubutabera z’u Rwanda hateguwe igikorwa cyo Guta muri yombi bamwe bari bafite amazina aremereye yari ku myanya yimbere cyane ku rutonde rwabashakishawaga na ICTR bari muri Kenya .
Iki gikorwa cyahawe izina rya NAKI(Nairobi Kigali)amazina y’imirwa mikuru y’ibihugu byombi u Rwanda na Kenya.maze mu rukerera rwa Tariki ya 18 mu kwa karindwi mu 1997 igikorwa kiratangira.mu gikorwa kwiki gikorwa cya Operation NAKI harimo ibanga rikomeye kuko mu kugitegura Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR Umunyakanadakazi Louise ARBOUR atigeze atangariza inzego z’umutekano za Kenya abazafatwa abaribo .
Abari kuzafatwa bari bazwi na bantu bake cyane ;impamvu Madamu ARBOUR yabigize ubwiru nuko yari afite impungenge zuko bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano za Kenya bashoboraga gukoma mu nkokora icyo gikorwa bagakingira ikibaba abakekwaga . mu gutangira igikorwa rero muri icyo gitondo cya tariki 18 z’ukwezi kwa karindwi habayeho akanama gato ku biro bikuru by’i Gipolisi muri Nairobi ;iyi nama yari igamije gutanga ishusho kugikorwa ndetse no kugaragaza uko kiri bukorwe.abaraho bagabanijwemo amakipe ajyanye numubare wabari bagiye gufatwa...

Пікірлер: 19

  • @zaninkaalice4434
    @zaninkaalice4434 Жыл бұрын

    Muzapfa mwangara nka gahini abakoze ihonyabwoko mwese

  • @muhimpundushalom2071
    @muhimpundushalom2071 Жыл бұрын

    Thank you Christia🙏

  • @yvanquavo220
    @yvanquavo220 Жыл бұрын

    Ibibazo nabazaga nibwo ❤

  • @user-nj4rf7gl3d
    @user-nj4rf7gl3d9 ай бұрын

    Ayo makuru tubatuya keneye

  • @yvanquavo220
    @yvanquavo220 Жыл бұрын

    Abakiriho

  • @ISHIMWEMUNEZEROMoses
    @ISHIMWEMUNEZEROMoses2 ай бұрын

    Amakuru y'umugabo wa nyiramasuhuko nayo muzatubwire

  • @muhimpundushalom2071
    @muhimpundushalom2071 Жыл бұрын

    Abacu bishwe nizo nkoramaraso twizeyeko tuzongera kubabona

  • @yvanquavo220
    @yvanquavo220 Жыл бұрын

    Abatarafungurwa murabasura mukareba imiberehoyabo ?

  • @yvanquavo220
    @yvanquavo220 Жыл бұрын

    Eseharabafunguwe

  • @maymoon6189
    @maymoon6189 Жыл бұрын

    Hama birya bisigarira vy amagufa harimw abahutu kuko nibo babishe baramenye aho babataye Mutubesha ivy tuzi

  • @josephineuwizeye8250

    @josephineuwizeye8250

    Жыл бұрын

    We nimba uhaze hagira hiyo ko we basi mwabishe nwungutse iki,? Atari umuvumo tu Mana. Uhaze rero ba ukaziiba.

  • @eastafricanlinksltd5591

    @eastafricanlinksltd5591

    Жыл бұрын

    Ibisigarira ni bya nyoko genda umenye iby iwanyu ubwo wabuze imitima y abatutsi yo kurya .

  • @maymoon6189
    @maymoon6189 Жыл бұрын

    Kagame yarabifatiye kweli ariko ni Politique Yiwe,, kuko n genocide yishe abanyarwanda apana abatutsi gusa Hama inzirakarengane Zab abahutu nazo zazize iki si genocide nyene Reka sha kuza muriha agateka mwese mur Bamwe

  • @josephineuwizeye8250

    @josephineuwizeye8250

    Жыл бұрын

    Urabaze so wawe uko vyagenz ureke guhopagura ivyo utazi wa mbwebwe we!

  • @Latte_art_media

    @Latte_art_media

    Жыл бұрын

    Uri ikigoryi

  • @frederickmunyehirwe4691

    @frederickmunyehirwe4691

    Жыл бұрын

    imbecile

  • @TETA_TETA

    @TETA_TETA

    Жыл бұрын

    Uri macinya!

  • @eastafricanlinksltd5591

    @eastafricanlinksltd5591

    Жыл бұрын

    Urabeshya uzafatwa

Келесі