Ntabwo Imana idusaba IBIRUNDO: Ni ibihimbano byo mu Rwanda n'umutwaro ku bizera/Pr Deo Ntakirutimana
Pastor Ntakirutimana Deo uyobora Intara y’Ivugabutumwa ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali asobanura uko Ibirundo ntaho bigaragara mu byanditswe byera ko bikwiye gutangwa, ko ahubwo ari ibintu biba mu Rwanda gusa mu gihe gahunda zose z’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi zigenwa na Bibiliya, Umwuka w’Ubuhanuzi n’Inteko Nkuru Rusange (General Conference)
Avuga ko ari iri ibintu byahimbwe n'Umuntu umwe wo mu Majyaruguru y’u Rwanda ntaho ashingiye none byarabaye umutwaro ku bizera.
_______
Click the following links to Subscribe to our Channels:
ITABAZA TV: / @itabaza
itabaza.org/
Contact us:
Email: Info@itabaza.org
Facebook: /
/
Twitter: / itabazarw
/ itabazatv
IG: /
© 2023 ITABAZA. All Rights Reserved.
ITABAZA is not responsible for the content of external sites.
#ITABAZA
#ItabazaTV
#Rwanda
Пікірлер: 263
Pr Ntakirutimana Deo uyobora Intara y'Ivugabutumwa ya Mageragere asobanura uko Ibirundo ari ibintu bihimbano biba mu Rwanda gusa mu gihe gahunda zindi zose z'Itorero zigenwa na General Conference. Wowe ubyumva ute?
@byiringirobosco
11 ай бұрын
Simurwanda gusa nomuri RDCongo irahaba mujye mubanze mubaze neza.
@nkurangajoseph1976
11 ай бұрын
Ibyo birinfo babirunze kangahe? Ese barundaga buri mwaka? Cg barunze rimwe gusa. Ibyo bashingiraho baka ibyo birundo ntaho bihutiye nibyo Abadive bakora.Ibyo bakora bizitira abizera kwinjira munsengero.
@radjabnshimirimana2077
11 ай бұрын
Ngo byatangiriye irwanda ngo ahandi ntabyo
@jeandedieudushimimana1516
11 ай бұрын
@@byiringirobosco Ikibazo si ukuba no muri RDC biriho cyangwa bidahari. Ikibazo ni: Ese ibi bintu tubisabwa n'Ijambo ry'Imana (Bibiliya)? Ese hari abo tubisabwa mu mwuka w'ubuhanuzi? Mbese at least byemejwe na General Conference?"
@byiringirobosco
11 ай бұрын
@@jeandedieudushimimana1516 Sinangombwa general conference ngombwa nikimwe ""ijambo ry'lmana""
Ukuri kuzuye ku buriganya mwene muntu akoresha. Pastor turemeranya 100% Niba Imana ishaka amafaranga ngo iduhe umugisha iyo si Mana ni ikindi kitariyo
Pastor Deo rwose Umuntu ukangurira abandi gukoraneza ....aba akorera Imana.
Ibirundo ntabwo bushingiye kuri Bibiliya. Mbona ari uburyo twigisha abantu kugura ubugingo buhoraho. Aho kwigisha. Ibirundo byakoreshwa mu maturo ariko ntaho bihuriye na kimwe mu icumi. Bamwe mu Badivantisiti bashyize imbere gukiranukira Imana utazi. Twigishe abantu kumenya Imana no kuyikunda. Pastor Ezira Mpyisi yavuze ijambo rikomeye ko ari nko gukama inka yapfuye. Nihabaho ububyuke, abantu bamenya icyo Imana ari cyo kuri bo bazakuranukira Imana. Ndemeranywa na Pst Deo Ntakirutimana.
Ibintu byo kuvuga ngo twariganyije Imana tubyishyure duhize sibyo. Kuko uko ibirundo byatanzwe siko tubyigisha. Njye singirana ikibazo n'ibirundo ahubwo nkigirana n'uburyo bikorwamo n'inyito bihabwa.
ibyavuga nukuri pe pasteur Ari mukuri
Ko mugihe cya Isirayeli ko umutambyi yinjiraga ahera cyane mu kwezi kwa karindwi.Andi mezi yo ntabwo yabagamo imbabazi.
Nshuti z Imana uyu mugabo niba avugako bitangwa murwanda gusa. Byaba Ari ikibazo koko. Gsa cyaba gifite ababyaka kuko Imana yazabibabaza. Kimwe nuko tumenye ko Ari ikosa natwe tukabitanga twagibwaho n urubanza. Ark jye munenga ko avugako Ari ibyo Kwa hezekiya gusa. Kd bible arimo amabwiriza y Imikorere yacu kugeza Yesu aje.kuko bibaye Ibyo twavuga ko n icyacumi Ari icya merkisedeki gsa.
Ibirundi ntabwo ari inyigisho yabibiriya niyabadive bo murwanda gusa. Kuberako abantu bigishijwe nabi bituma badatanga icyacumi. Nyuma itorero rikabwira abantu ko hari ukwezi kwimigisha nkaho kari ukwimivumo.
Ndumva ibyo Pr Deo avuga Aribyo. Nibinozwa neza bikumvikanwaho , bizakurweho kuko hari abagera mu mezi y'ibirundo ntibagaruke gusenga bakazaza byarangiye.
Pastor urikugumura abizera kd sibyo nahato! Yesu yavuze ko tugurisha ibyo dutunze ngo tubifashishe abakene, nuko rero icyacumi namaturo tuzabitanga n'ibirundo tuzabitanga , Njye ndi umwizera woroheje gusa ndakureba nkatekereza imbaraga igusunikira guhinyuza Ijambo ry'Imana nkashishwa!! Baramu ntiyari umupagani byatangiye agambaniye itorero ry'Imana ryari mubutayu pastor ndakumenyesha ko urigutakaza indanga gaciro zagishumba,!!wize mumaturo urayahembwa none uyumunsi nibwo ubonyeko bidatunganye Itang 3:1-10 Ndatanga inama kubizera bagenzi banjye Imana nivuga nyawufite ububasha bwo kuvuguruza ibyo yategetse Adamu yumviye inzoka ingarukazabyo tuzihagazemo Kg satani yanyuze munzoka uko ntabantu bariho icyogihe ubu anyura mubantu,mine maso,cyane
Ukuri kwahishwe igihe kirekire igihe kirageze ngo mugaragaze ukuri.bona niyo wabizira.thank u pastor.
Tujye twemera ibyo Bibilia ivuga bavandi none x ko hari ibihugu byinshi bitanazi yesu tuzareke kumuvuga
Gutegeka kwa kabiri 16:17 Ahubwo umuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n'umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.
Uyu muntu w Imana mukwiye kumufasha niba abayobozi be batamwumvishe neza.
Pastor uvuze ukuri pe Imana igihe umugisha
Ndatangaye Kubona Pastor usobanura Ijambo ry'Imana adasoma Bibiliya ahubwo agatanga ingero ku myizerere gakondo. Ufite mission itandukanye n'iyo dutekereza ko urimo. Dore mwabaye intaza ubakandagiyeho wese aranyerera akagwa kdi mwakabaye icyambu. Imana ikubabarire.
Ikibazo: dusaba abantu imirimo batarasobanukirwa umurimo wuzuye utunganye Kristo yakoreye inyokomuntu birangira umuntu abonye ko ibyo arimo bidashoboka. Tureke gushaka imirimo mu bantu ahubwo tubabwire Yesu uwo ni bamumenya agatura muri bo ayo maturo nindi mirimo yose bazayikora.
Ariko se umugani Pastor! Ko imisoro dutanga tubona byishi Leta iyakoresha! Burira bwacya tukabona umuhanda! Bwakongera gucya tukabona amashuri yubatswe na Leta biturutse kumisoro dutanga! Nanjye maze igihe nibaza amafaranga batwaka agatugambwenu mu madini especially iryo urimo kuvugaho , ajyahe! Uziko amatorero menshi afite intego yogutanga hejuru ya million 10 mukwezi kumwe! Kandi baradukanda tukayatanga! Kuko utayatanze ntibazagushingira ntanindi gahunda yidini bakongera kugukorera nkagahimano kuko nawe utatanze cya watanze make kuyo wari wasabwe gutanga! Ububusambo Leta ibukurikirano cyane cyane uku kwezi
ibyo yavuze ni ukuri kutagishwa impaka sibyo gusa ahubwo hari nibindi bizira bikorerwa mwimbere.
Amaturo n'ibyacumi Imana ntiyabishatse yateguye yesu numva abantu bakwiye kumenye icyo bibiriya ivuga kandi ntabwo bibiriya washakamo ibitari iby'ukuri ngo ubibone barayibeshyera ahubwo ntibafite mwuka wera!!! Heb.9:8-12 ubu dutanga ubufasha si amaturo kuko ibyo byari bifite iherezo ryabyo.
Pastor Deo rwose Umuntu ukangurira abandi gukoraneza ....aba akorera Imana. Ikindi kibabaje Pastor Deo avuze abatinganyi, umuntu gusambana n'umugore wa se ....ngo ntibijyanye no gukiranuka....
[7/19, 1:14 PM] MG.HABIMANA Diocress: 2 Timoteyo 3:16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. [7/19, 1:14 PM] MG.HABIMANA Diocress: 2 Timoteyo 3:17 kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
Ndamwibuka Deo muri ULK mu mpanka z'abanyeshuli ku cyacumi. Abakoramontabure tumubaza niba koko Umushahara (Net Salary) ukwiye gukatwaho 1/10 nyirawo atarakuraho ibyawugenzeho (ubukode, ingendo, etc.) kugira ngo uboneke.
@felixbienvenue1348
10 ай бұрын
Ubundi se icyacumi ko gitangwa Ku byo wungutse . ubwo watangira net salary gute kdi hari ayo uba washoye ?
@Nkindinkindi
10 ай бұрын
@@felixbienvenue1348 umbaze nkubaze
Mubyukuri abadive baritorero ryukuri Ariko ubu rifite ibihimbano byinshiiiiiii byerekeye kubyisi . Imana ntakiza nakimwe wayikorera ngo uguhe umugisha cg ngo ukubabarire gusa tubeshejwe nubuntu bwayo gusa ndetse nurukundo yadukunze kuva kera
@beauty2787
11 ай бұрын
Ikibazo nabayobozi itorero ryo rirera
@akarabosifa2803
11 ай бұрын
Nibakomeze babarere bazabazwa na nyiri torero
@dusabumuremyiphilemon1655
11 ай бұрын
Nanubu n.'iryukuri ntaryahindutse
Urasabwa kwihana . Niba bikunaniye genda neza utanduranije Ibyo ni ukugumura ABIZERA. Iyo bikunaniye uricecekera. ugasezera n'aho ubundi ibyouvuga ni ugutoboza umusimari igikombe unywesha pasto Ndabizi ntibiraguhira.
Ibyo pasteur avuga sibyo gutanga kuzana imigisha ibirundo biri muri bibiriya kandi abachristo twabitanze twarungutse muri byose pastor wibuza abantu kubona imigisha kuko ahubwo turakiba Imana ntituragera kurugero
@niyojejoe5625
11 ай бұрын
Hhhhhhhh nuko rwose none c utarabitanze yarahombye ngo tumenye ko Imana irebera ku byo watanze?
ibirundo bavuga ko ari icya cumi cy',ukwezi kwa kalindwi kongeraho amashimwe yibyo Imana yagukoreye mu mwaka wose
@HAGENIMANAJeandeDieu
11 ай бұрын
babikura he se? ko aricyo kibazo
@jeandedieudushimimana1516
11 ай бұрын
Ibyo bigahurira he no gushyiraho intego y'amafaranga umuntu agomba kuzana? Hari umuntu wagushyiriraho urugero rw'ituro ry'ishimwe ugomba gutanga? Cyangwa umutima wawe unyuzwe n'ibyo Imana yagukoreye ni wo ukubwira ingano y'ibyo utanga?
Uyu mu pasitoro akiyobora ASSA KIGALI abantu bakemangaga inyigisho ze none ashohoje ibyo bamuvuzeho. Yoroshyaga amahame cyane. Ihame ryo gutanga ni ihame mvajuru.
@yanartmel
9 ай бұрын
Hahhahha abizerera mubikorwa mukozweho! Ntabikorwa bizotuma uja mu ijuru!!
Pasiter lmana iguhe umugisha cyane.gusa nongere mbivuge uzacecekeshwa,bakwirukane,bagerageze kuguha ibiguzi byinshi ngo uceceke.ariko humura ntuzagurishe ukuri kdi uzabaho .nibindi ujye utubwira rwose.
@SDA366
11 ай бұрын
Umva pr DEO yongere amasengesho asabe imbaraga ahagarare Ashikamye kuko uvuze ukuri baramurwanya cyaneee
Barakwirukana ariko uzahagarare ushikame kuko Imana izagutunga buriya wahaze ubukoroni bw'idini
Pastor Deo rwose Umuntu ukangurira abandi gukoraneza ....aba akorera Imana. Ikindi kibabaje Pastor Deo avuze abatinganyi, umuntu gusambana n'umugore wa se ....ngo ntibijyanye no gukiranuka.... Ikindi nikuki mwakumva ko Umucyo mwiza uhwanye n'umushake bwa Mwuka w'Imana utaturuka mu Rwanda? Uhereye kuri Luther hagomba kubaho new revelation igihe bitera abantu gukiranuka. Murakoze
Ibirundo, Imana ntabyo yadusabye, abantu babitanga cyangwa bakabireka nta kibazo cyaba gihari. Iyo bigizwe umutwaro rero niho ikibazo kivukira
@diocresshabimana6646
11 ай бұрын
Umuntu wese ukoreshwa na Mwuka Wera iyo atanze abikuye ku mutima atinuba Kandi adahatwa Nemerako bitamubera umutwaro kuko ntawe bajya kwishyuza iwe ngo nuko atabitanze biramutse bikorwa nibwo byaba bibaye umutwaro.
@diocresshabimana6646
11 ай бұрын
Mbese ntanga icyacumi n'amaturo nk'iranutse?Niba atariko biri nkeneye guhindura icyerekezo.
You're right brother. Biragoye kugirango bemereko ibyo bakuriyemo kdi barimo atari ukuri. BibiliyaYera ibisobanura neza, ibi ni ibihimbano by'abantu.
Umugabo Hezekiya uramuz cyangwa ukuri nguhaye ni uko ukwiye kwisuzuma Kandi abaturwanya ni Abo munzu gusa hakenewe handitswe NGO Kandi KIMWE gusa ni ufite upfa ni itorero
Iki kigabo ni ikirezi ndakizi ni igipagani cya danger hamwe n'ikigore cy'igicuti cye cyitwa Jeanne Mujawingeri cyari gitifu w'akagali ka Kankuba cy'ikijura kibi cyane none barakirukanye. Ipuuu muzashya mwumve sha Yesu agiye kugaruka abashyire ku mugaragaro mwa nkozi z'ibibi mwe
Pasteur Deo yavuze ukuri kuzuye ntabwo bagenzi be rero bamushyigikira kandi asa nkaho abubikira imbehe twari dukeneye abantu nkaba bavuga ukuri
ndaje ntere agatebe numve ikiganiro neezaa noneho njye muri bibiriya ndebe icyo ibivugaho. Ndabona ifaranga rigiye kuzaturoha mu muriro twese. Yaba abayobozi yaba abizera tubigendemo neza.
Sindi umudivantiste ariko reka nibwirire abashaka ukuri kwibyanditswe bibiriya ivuga ibyacumi bitatu 1 icyacumi cya abarewi kubara:18:21 maraki 3:10 bagiherewe kuba gakondo yabo 2 icyacumi cyumusuhuke numunyamahanga gutegeka kwakabiri 26:12 mose yabategetse 3 icyacumi cyabafarisayo matayo 23:23-24 na23:2 byari byo mwisezerano rya kera umva icyo yesu yavuze kwituro ryimana matayo 4:32 mwitorero ryambere basangiraga ibyabo ibyakozw 4:34-35 Kandi tumenyeko ubutambyi bwahindutse abaheburayo 7:5-9 buriya ivugako abiringira imirimo itegetswe namategeko aribivume ukuri turakwisomera.
Buriya ukuri ni ikintu gikomeye kuri benshi gusa iyo umuntu yisunze Mwuka wera ntatinya kuvugisha ukuri buriya Imana niyo mucamanza
Ndumiwe kabisa biba mu Rwanda gusa?
@Itabaza thank you 😊
Ukuri guca muziko ntigusha komerezaho
PR DEO njye ntabwo untunguye. Gusa tekereza kabiri. Ntacyo bitwaye abamenye ukuri kw'ijambo ry'Imana gutanga batinuba kandi badahatwa.
@SDA366
11 ай бұрын
Komeza ubwo buyobe uzareba icyo bizakuzabira ushaka wakwita kucyo or DEO avuga kuko kuba waratanze ibirundo binshi Umutima utarahindutse sibyo bizakujyana mu ijuru.ijuru rireba imico ni myitwarire y'Umutima wahindutse kubwa amaraso ya Yesu
@hakizimanaalphonse9743
11 ай бұрын
Ndabona warabaye Yesu kuburyo umenya niba ntarahindutse mumutima.
@SDA366
11 ай бұрын
@@hakizimanaalphonse9743 nshuti yange ijambo ry'Imana rizageza ryari kuvuga mukabyitirira umuntu abadiventiste tugendera mubyanditse handitse ngo niyo igomba kutuyobora ndetse na Muka wera rero nshuti yajye sinkuzi kandi nawe nabyo unzi ariko icyo nakubwira tabara ubuzima bwawe wongere amasengesho no kwizera kuko igihe turimo nigihe cy' urubanza aho burikintu cyose kirimo gusuzumwa kuri buri muntu wese naho kwiringira ibya bantu bakubwiye sibyo bikenewe muri kigihe ahubwo hakenewe kwiringira ibyo ijambo ry'Imana ryakubwiye vakumihango ujye kucyo isobanuye kandi mubintu 4 bizatera ishungura harimo nubumenyi bucye mubyi Mana rero no kubyiga bigira amategeko 1) ntabwo ijambo ry'Imana baryiga ko kumashuri ngo uri kubirepeta 2) ntabwo ijambo ry'Imana barisoma nk' imvaho cyangwa ibinyamakuru ahubwo usoma make ukayatekerezaho nezaaa ugafata umwanzuro utuje cyaneee ntakindi nakimwe utekereza uretse iryo jambo hanyuma ugafata umwanya uhagije ugasenga cyaneee kubwiryo jambo usomye Muka wera nu waryandikishije agusanga murayo masengesho akagusobanurira biruseho Imana iguhe umugisha nshuti yajye
Biragoye kwemera ukuri utari umunyakuri pasteur ihangane ibyo bazagukora byose uzabyakire kuko biblia ivuga neza KO umwanzi w'umuntu ari uwo murugorwe,ese basobanura ukuntu ibirundo byabaye ngaruka mwaka ,ikindi iyo bibaye byinshi kuki badahagarika abizera bagurishije ibyabo ikinyoma bakunda indamu
Mujye murunda muhabwe umugisha.
Catholic yo yareruye yita mbene ariya mafaranga ko ari Ituro ryo gufasha kiliziya. Niba ari ituro ryo gufasha itorero nzayatanga ark niba binyuranije n'ibyo rwose Bayobozi b'itorero ndabahakaniye kuko ni ibihimbano mwishyiriyeho ntago Imana itubabarira kuko hari icyo twayihaye.
Igitabo gishya Inama ku busonga kitugaragariza ko atari ngombwa, ugarura ibyo wariganije igihe ubyibuka neza naho utabyibuka ugarukana umutima wawe
@hagumakwihalaurent7764
11 ай бұрын
Wabisomye ku yihe page
nibyo rwose ibyobyibirundo nukwigwizaho umutungo nogutwara ibitemewwmwijamboryimana.
Sami Célestin ,nukuzana Rwamapera akagira icyo abivugaho ,sinauheruka.
Nicyacumi na maturo mwisezeranorishya ntibyemewe .kiko yesu yatubereye igitambo nituro numubabwe uhumuraneza kd ibitambo na maturo ntiyabishatse ahubwo yateguye umubiri wa yesu .
Ko wakoreye ikiganiro ahantu hasakuza, biri kuderanja muvandimwe, byaba byiza ushatse ahantu hatuje
Pr deo bigaragarako yemera ibirundo ahubwo uburyo bikorwamo Nibwo butamushimishije. Kwita ukwezi kwibirundo ukumugisha ntabwo bikwiye kdi ntabwo aritego gutanga ibirundo keretse uhamanya numutima namawe ko yariganije agomba kurunda. Mbona idini rikwiye gutanga umucyo kuriyingingo
"Imana ikorera mu bikoresho bantu ; kandi umuntu wese uzakora umurimo wo gukangura umutimanama w'umuntu , maze akamutera imirimo myiza no kugira ubwuzu bwo kwamamaza ukuri ntabwo azaba abyikoresha ubwe, ahubwo azaba akoreshwa na mwuka muziranenge umukoreramo. Imihigo ikozwe mu bihe nk'ibyo , iba ari iyera ndetse iba ari imbuto iturutse ku murimo wa Mwuka w'Imana. Igihe iyo mihigo ihiguwe , ijuru ryemera iryo turo maze aba bakozi b'abanyabuntu bakandikwaho ko babikije ubutunzi bwinshi mu bubiko bwo mu ijuru . " , Ellen G.White, Inama ku busonga, p.281. Ese Deo aya magambo yaba yarabanje kuyasoma?
@Y2k44LAFRIQUELIBRE
11 ай бұрын
Mw'ijuru hehe Muvandimwe! Niba uri umudive urahamya numutima wawe ko amaturo muriyi minsi akora umurimo w'Imana
@SDA366
11 ай бұрын
Nshuti ibyuvuze ni ukuri ariko ubyumva nabi ntabwo uricyara ngo uyatekerezeho nezaaa ngo usobanukirwe nuburyo dukwiriye gukoresha umutungo dufite muri iyiminsi isoza amateka y' isi umva uko Ellen G white yavuze mu gitabo cy' inyandiko z' ibanze page67 Nabonye ko ubutumwa buvuga ngo; “Mugurishe ibyo mufite maze mutange ubufasha,” butatanzwe na bamwe mu mucyo wabyo uboneye, kandi umugambi w’amagambo y’Umukiza ntiwagaragajwe neza. Ntabwo umugambi wo kugurisha ari uwo guha abafite imbaraga zo gukora kugira ngo babashe kwibeshaho, ahubwo ni ukugira ngo ukuri kwamamazwe hose. Gushyigikira abantu bashoboye gukora bakaguma mu bunebwe ni icyaha. Abantu bamwe bagiye baba abanyamwete mu kuza mu materaniro yose, nyamara bataje guhesha Imana ikuzo ahubwo bazanwe n’“imigati n’amafi.” Icyiza kurutaho ni uko bene abo bari bakwiriye kuba bigumiye imuhira bagakoresha amaboko yabo “ibyiza” kugira ngo bamare ubukene bw’imiryango yabo kandi bagire icyo batanga cyo gushyigikira umurimo uhebuje wo kwamamaza ukuri kugenewe iki gihe. Iki ni igihe cyo kubika ubutunzi bwacu mu ijuru no gutunganya imitima yacu maze tukaba twiteguye igihe cy’akaga. Abantu bafite amaboko atanduye n’imitima iboneyegusa ni bo bazabasha guhagara bashikamye muri icyo gihe gikomeye. Igihe kirageze ngo amategeko y’Imana abe mu ntekerezo zacu, abe mu ruhanga rwacu kandi yandikwe mu mitima yacu. {IZ 66.3}
@ukunzwenimanaolivier3284
11 ай бұрын
Ikibazo si uguhiga cg kuba atarabisomye ahubwo ubuyobozi bw'itorero ubwabwo buturega kuriganya ariko nabo barariganya kandi na birasi cyane ubu mu migisho hari amagambo twasomye mu minsi yashize yavugaga kubyakozwe mu gihe cya TMI aho bavuze ko muri icyo gihe hatanzwe inkunga yo kubaka isengero igihumbi(1000) none nta narumwe rwubatswe ayo mafaranga yagiye he,ese ko cyera barundaga kuko itorero nta business ryagiraga ariko ubu rikaba rigira business ese ayo binjiza akoreshwa ate kuki barindira ko abizera baziyubakira isengero amavuriro nibindi munyuma bakabyiyegurira ngo union niyo igomba kujyenzura ibyo abizera bakoze mu butunzi bwabo kuki mu mashuri bubaha nta mwana w'umukene baha uburyo byibuze ngo yige ahubwo bagaturisha abakene bakubaka amavuriro umukene atazivurizamo kandi bitwa abakorera Imana bajye bajyenda nibo bariganya bambere
@ukunzwenimanaolivier3284
11 ай бұрын
Sindwanya guhiga cg gutura ariko se ibihigwa nibiturwa bikoreshwa mu nzira ikwiye nkuko bibiriya ibivuga cyane cyane intumwa uko zabikoreshaga ibyasonzoranywaga ese ubundi isezerano rishya rirabyemera (ibirundo)
@jamesntaremusafiri5039
11 ай бұрын
Ncuuti yanjye yanjye icyuzabazwa nuburyo wakinanutse naho abakozi bnabo bazabazwa ibyabo. Marayikka udasobwa yandika igikorwa. Cyaburimuntu
Maraki 3 ni ikibando cyo guhondesha abizera abatazaba maso bazahura n'abungeri gito
Urakoze niba gahunda yaba iba murwanda gusa?? Badukure mukayubi ndemerako wibutseko utatanze icyacumi ahahise ubonyuburyo wayazanana nayandi ariko ribe ihame rusange bitewe nigikenewe
Niba birimuri bibiliya ndabyizera bitarimo sibyanjye
@beauty2787
11 ай бұрын
Noneho uzajya utera amabuye abica isabato nabyo biri muri bibliya
bamwirukane ariko avuzukuri.
Ufite ikibazo gikomeye Imana ikugirire neza ikwiyereke kuko ibyo uriho uvuga ntacyo byigisha abantu uretse gutera urujijo gusa Theologie wize ntacyo yakumariye pe cg wabonye diplome yincurano
@niyojejoe5625
11 ай бұрын
Areweeeeeeee ibyo ni ukudashaka gukoresha ubwonko wahawe nshuti
Niba utazi ibintu ujye wicecekera .Soma 2 NGOMA 31:6-7
@venantnyandwi9391
11 ай бұрын
Yavuzeko Hezekiya wabivuze atari umutabyi cg Umuhanuzi
@HAGENIMANAJeandeDieu
11 ай бұрын
Ntabwo gutanga ibirundo byigeze biba ikintu uwiteka asaba ubwoko bwe n'ikimenyimenyi abisrayeli babitanze rimwe gusa, rero ntabwo yavuze ibyo atazi
@jeandedieudushimimana1516
11 ай бұрын
Surely! Gute ibintu byakozwe rimwe bikarangira byabaye igikorwa ngarukamwaka?
nashyirukuri ahagaragara ubusambo bukice mubanubimana.
Ubundi se Abantu batanze amafaranga agakora umurimo Pasteur bimutwaye iki ko ariwo yahamagariwe? Abantu basibywa nibirundo sabakene nabanga gutanga. Kdi abatanga menshi sibo babura minerval.... Ahubwo bibura kubera izindi mpamvu pee. Pr sinemeranya nawe
Ko abasaba abizera gutanga ibirundo babisoma 2ngoma 31,wekutabitanga abisomahe yerekane ?yerekane umurongo abihanisha areke amagambo
Itabaza TV harya mukorerahe ngo nanjye nzaze nunge mu ry'uyu mugabo
Uyumugabo asubije ibibazo nibazaga kuberako niba dutanga icyacumi mubyo twungutse niwoe n,Imana nibazako utayibeshya ikindi kukijyanye nibirundo harukuntu harimo amanyanga kbsa kand biba mu Rwanda gusa ibintu byokuduhamagara ngo twitange rwose wap ntibiboneye bituma twumva duhaze insengero zikigihe kand mumenyeko Imigisha tuyibona burimunsi .
@hagumakwihalaurent7764
11 ай бұрын
Ibirundo byanditswe muri Bibiliya. Ntabwo BiBiliya yanditswe n'abanyarwanda.
@beauty2787
11 ай бұрын
@@hagumakwihalaurent7764abandi badive mubindi bihugu ko badatanga ibirundo,nuko badasoma se😊
Ibyo mwakwigira byose udafite umutima wabyo ntacyo byabamarira
Uvuzukuri nubwo kutemerwa bwose
He's right 👍
Paster ndagusaba kuzagaruka ukatubwura inkurikizi yikikiganiro utanze . Kuko ibintu uvuze birakomeye ariko tuzahita tumenya aho ubuyobozi bwacu buhagaze .
Pastor Komera pe.
Wiyobya abantu b'Imana
@HAGENIMANAJeandeDieu
11 ай бұрын
Ntabwo ari kubayobya pe!
Sha pasiter baraje bahite bakwirukana,kuko igihe kibirundo nibyo Koko bahita bahunga insengero....unva bazana ibintu byingero
@carinecarine-9451
11 ай бұрын
Byiringiro araje amukosore
gewe naracyenye kuberagitanga ibirundo none iyukwezikwa 7 kugeze sijyajyagusenga sengeramurugo
Mwemurarira. Murunda1 kumwka muzabaze abatuye muburasirazuba Barunda2 mukwa7nomukwa2 gusanjyewe simbirwanyap nibamuxiko mwakoreje. Abizera Ibitabaho nurubanzakurimw. Gusanawe. Harubujyowarikubinyuxamop .warengereye. kandisinziko. Haruwagujije. Kigirango atangemo. Ibirundo. Umuntu.atanga.ukwashobyoye udaafite. Akavireka Wandagaje. Itorerop.
Ariko numvisemo ibibazo 3 byo gusubizwa numuntu usobanukiwe: 1. Igikorwa cy'ibirundo cyabayeho ryari? 2. N'igikorwa ngaruka mwaka? 3. Cyakozwe gute? 4. Cyari kije gukemura ikihe kibazo? Munsubize mbere yo guhakana ibyo uyu mugabo avuga.
ibyavuganukuripe ububutumwa bukwirehose abadivantiste babyumve
Usibye kwibesha ukabesha n'isi yose,uhakana Bibliya n'umwukaw'ubuhanuzi uri ukuboko kw'iburyo kwasatani; Igitabo;c'i byaduka P179 N°639 2Ibyokungoma31:5-6-7-8-9
Mbababajwe n'uburyo uyu mu Pastor kdi ugaragagara ko akuze.....Ntabwo barunda Inka hubwo barunda inyama ...abanyazi bamaze kuzibaga nyuma yo kuzisahura...icyakora barunda imyaka...amafaranga.....uyu mu Pastor habindi bintu bimwihishemo. Kwibutsa abantu b'Imana ko barigantije ndetse bagahabwa amahirwe yo kwihana ...rwose ni inshingano y'abatambyi cgwa undi wese wayoborwa na Mwuka Wera. Ezechias y'isanze iguhugu cyiri mumuvumo bitewe no kureka iby'ibya Mwuka kko abatambyi bari bararetse imirimo y'ubutabyi kdi byazaniye akaga n'ibyaha mugihu.
Ubutaha uzamutubarize inkomoko yo kubatiza gatatu uwatatiriye amahame y' idini, n' icyo we yemera ku kuri k' umubatizo wa Biblia.
Ubundi abadivantisiti bari muri benshi bitwa abakiriaito bayobye, ngaho kwihimbira inyigisho ,kwigisha amategeko aho kwigisha kristo kwizera inyandiko zabantu aho kwizera bibiliya ywewe .....
@m_shyakaemmy469
11 ай бұрын
Kwihimbira?? Wowe urafata ibintu abantu bamwe bazanye ukabigira iby'itorero. Ntabwo nkuzo sinzi n'ibyo wizera ariko uzige neza iby'abadiventisti ushaka kubimenya Atari ukubinegura uzamenya ibyo bizera apana ibyo buri wese yigisha.
@Kubwimana321
11 ай бұрын
@@m_shyakaemmy469Wimufatiranya ngo ni uko atari umudive, njye nabakuriyemo mbatizwamo, rero ntacyo abeshye pe, abadive ntaho bataniye n'abagatulika b'i Roma.
@m_shyakaemmy469
11 ай бұрын
@@Kubwimana321 Hhhh, ntabwo bintangaje kuvuga gutyo, ubwo wababayemo Uzi neza ko ibyo uvuga atari byo
Uwomucyo,murekeutambuke
Vuba cyane nicyacyumi Amaturo Ifunguro Umubatizo nabyo muzabiha indi ntera Niko ubuyobe buheruka buri kumera 🤷
@jeandedieudushimimana1516
11 ай бұрын
Aha turavuga icyo Ijambo ry'Imana rivuga ku bikorwa bikorerwa mu itorero! Kuko niba hari ibiza mu itorero bidashyigikiwe n'Ijambo ry'Imana; nta ho twaba dutandukaniye n'amadini yazanye inyigisho zitaboneka muri Bibiliya. Uretse ko iyo atari yo case ihari; kuko niba ibirundo bidatangwa mu badiventiste bose ku isi, bitaboneka mu byo twizera nk'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi (bitari mu mahame 28 y'ukuri kwa Bibiliya twizera); ntibibe mu ndongozi y'itorero kandi ari yo itanga umurongo ngenderwaho w'itorero; none n'isomo ryifashishwa muri Bibiliya babisobanura bikaba bigaragara neza ko context yaryo itandukanye na context ibirundo bitangwamo muri iyi minsi; harimo ikibazo. Ibi ntitwabigereranya n'iyo mahame uvuze kuko yo ari evident muri Bibiliya, umwuka w'ubuhanuzi n'amahame twizera.
Pr simvuze ko ubeshya,ariko urasa nubikora,gusa ngiye gusesengura.
ibyavuganibyo ndamushyigikiye
Yego paster uzadusobanurire no kucyacumi
Ndemeranya n'itorero gutanga ibirundo mukwa 6-7 kuko biragoye gukiranukira Imana muri 1/10 ijana ku ijana, mu Rwanda batejereje neza kuriyi ngingo. Icyo nabonye nuko abantu badatanga kimwe mu icumi, nibo bahorana ibisobanuro byo kugandira itorero n'Imana, Pastor urakosheje cyane baguce mu itorero ry'abadiventiste mu Rwanda, gusa ntago uba uciwe mu ijuru, nugaruka ukihana tuzakubatiza mu izina rya Data wa twese niry'umwana niry'umwuka wera. Ariko ntituzongera kukugirira icyizere.Kandi usenge kuko Satani yagusabye usenge cyane utagwa mu moshya ukarundura.
@uweragrace5265
11 ай бұрын
Ngaho dusobanurire ukuntu ayamezi abiri Ariyo imana itangamo imbabazi nimigisha utubwire ahobyanditse nukuvugango ibirundo nikiguzi cyumugisha nimbabazi
@habimanapeter7447
11 ай бұрын
Ndumudive ariko nanjye iyo tugeze mubirundo barancanga kuko usanga babigize intambara .barata abazanye menshi ,bakugenera urugero nkaho Bazi ibyo wariganyije ,bazabyite amaturo yo gukora umurimo .
@gjoneheartp2151
11 ай бұрын
Mbega umujinya we ukaba umubereye umucamanza ,uramubatije uhita umwima inshingano ,mbega imbabazi zigice umuhaye ,mbega ubuyobe mbonye mwi dini ,( Abafarisayo neza neza) nonese iyo umuntu yibye Imana ,itorero niryo tibimenya kurenza umutima w umuntu ukiranuka kuburyo kwikiranura ni Imana ,ahita abyibagirwa akabyibutswa ni itorero ,sibwo itorero ribaye lawyer!!!?
@denysenyiramugisha9898
10 ай бұрын
Kuki mudakunda ukuri?
Umwuka wo gutangana ubuntu ni umwuka w’ijuru. Uyu mwuka ugaragarira cyane mu gitambo cya Kristo ku musaraba. Data wo mu ijuru yatanze Umwana we w’ikinege ku bwacu; kandi Kristo amaze gutanga ibyo yari afite byose, yaritanze ubwe kugira ngo umuntu akizwe. Umusaraba w’i Kaluvari ukwiriye gutera umuyoboke wese w’Umukiza gutangana ubuntu. Ihame ryagaragarijwe ku musaraba ni ugutanga, gutanga. “Kuko uvuga ko ahora muri we, akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.” 1 Yohana 2:6 {INI 209.4} Ku rundi ruhande, umwuka w’ubugugu ni umwuka wa Satani. Ihame rigaragarira mu mibereho y’ab’isi ni uguhabwa. Biringira kugira umunezero no kumererwa neza; ariko basarura ubutindi n’urupfu. {INI 209.5} Igihe cyose Imana igiha abana bayo imigisha, bategetswe kuyigarurira umugabane isaba. Ntabwo bakwiye kugarurira Uwiteka umugabane abasaba gusa, ahubwo bakwiriye kuzana mu bubiko bwe n’ituro ryo gushima, ari ryo turo ry’ubushake. Bakwiriye gutura umuremyi wabo imiganura y’impano zabo batanganye ubuntu- ari zo ibyo batunze by’inyamibwa n’umurimo mwiza bakoreye Imana bitanze bafite imitima inezerewe. Ubwo nibwo bazabona imigisha myinshi. Imana ubwayo izatuma imitima yabo imera nk’umurima uvomererwa ufite amazi adakama, kandi igihe umusaruro mwinshi wa nyuma uzaba uhunikwa, imiba bazaba barashobojwe kuzanira Shebuja izaba igihembo cy’uburyo bakoresheje impano bahawe batikubira. {INI 210.1} 214
Ninda wakeneshejwe nogutanga?
Ibirundo ntabwo aringombwa murikigihe rwose, noneho bibaza cyane iyo batangiye gushyiraho target, ese niba ibirundo ari ibyo wariganyije umenya gute umubare wibyo wariganyije ? Ibirundo simbyemera rwose.
@mauricetuyisenge2433
11 ай бұрын
Nanjye ni uko ,ni imitwe kbx
@carinecarine-9451
11 ай бұрын
Uyu mugabo aravuga ukuri
Mbona warayobyo utakiri mu byizerwa
@beauty2787
11 ай бұрын
Kuko avuze ukuri se
@niyojejoe5625
11 ай бұрын
Ubwo c yayobye gute?
Iyo umuntu ashatse kuyobya abantu , areka gusoma ibyanditswe, agakoresha amarangamutima ye. Ntabwo bavuga urwandiko rwa mbere rw'ibyo ku Ngoma , bavuga igitabo cya mbere cy'ibyo ku Ngoma, Ntekerezako uwo mugabo yakagombye gutandukanya Inzandiko zanditswe na Paulo , zanditswe na Yohana...... N'igitabo cyambere cg igitabo cya kabiri cy'ibyo ku Ngoma.
@jeandedieudushimimana1516
11 ай бұрын
Uko yabyita kose ntibikuraho ibyanditswe. Simvuze ko mushyigikiye kuba adatandukanya urwandiko n'igitabo; ariko icyo si cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni "Ibyo dukora tubifitiye evidences mu byanditswe byera?"
Abantu babtizwa byo urategereza ko bagaruka ugaheba.
@SDA366
11 ай бұрын
Biterwa nababishije aho kugirango babigishe Yesu na amaraso ye ahanagura ibyaha kumunyaha ngo bihane byukuri bakigisha ibijyanye nirari ryabo no gushyeshyenga abantu ngo bakunde bemere idini yabo kugirango nibabona bagwiriye babake icyacumi, ibirundo na amaturo ndetse nibindi ngo buzuze inda zabo usome Bibilia wumve uko ibavuga Matayo 23:15 cyangwa uhere uhere ku murongo wa 13 kumanuka nohasi witonze
Ezekiyeli 33:15 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa. Dusobanurire ibyuwo murongo
uyu Mugabo ibyo avuga n'ukuri. uburyo ubuyobozi bukusanya amafranga jye mbifata nk'Ubwambuzi bushukana.
.ibyo.uvuga.Byiringiro.azkuvunira.umuheto.urashaka.kubuza.abapasitoro.umugati.mwishe.abantu.mubgonko.murikunda.pe.ntaho.mutaniye.namabandi
Gusa icyiza nuko ibyo arimo ari itangiriro ry'abandi nkawe mwibuke
Uyu Mupasteur ashobora kuba afite indi mission itari iyi torero
@hagumakwihalaurent7764
11 ай бұрын
Uyu ntabwo Ari pastor ni umukuru w'itorero. N'ubwo abyiyitirira, ntabwo aribyo.
Mumpe Numero ya pst
IBYO PASTER AVUGA NIBYO PE
@MartinRugenza
11 ай бұрын
Ibyo pst avuga nukuri gusa itoreroy'Imana niryukuri gusa ikibazo dufite mw'itorero Ubu bimeze bite WE nabayobozi bargize nk'ishyirahamwe ryabo ryijyenga rimwe narimwe abobayozi birengagije uko Bibiria ibivuga Amara gamutima yabo bakavana kUgakiza bakayerekeza kundamu .ikibazo rero uvuzemo ukuri kwa Bibiria binyuranye nibyo barimo bawita umuroberi cy uwagumutse ,kubwabo bayobozi buyu munsi yo uvuguruje ibyo barimo barakurwanyanibindi pst n'umunyakuri pe
@Kubwimana321
11 ай бұрын
@@MartinRugenzaIri torero ni ishyirahamwe ryigenga nk'ayandi yose ni ikimenyimenyi uzineshye uribangamire bazagusohora bajugunye hanze. None se kuki utibaza impamvu imimuriko izamuka mpaka kuri General conference muri Amerika, none se uyobewe ko abazungura b'abashinze iri dini bagomba kurya ku musaruro urivamo? Muge muca ubwenge ariko, wibaza se ko muri Amerika ariho haba abakene baruta abo mu Rwanda ku buryo ari bo bajya gufashwa n'ayo maturo? Haranditswe ngo muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura...
8 Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti 'Twakwimye iki?' Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo, 9 muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. 10 Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. (Malaki 3:10;9)
@nyirahirwamariegrace1157
11 ай бұрын
None se ni ibirundo?
@umuhireblandine5346
11 ай бұрын
Sinzi niba abadive bagendera kumategeko atandukanye, ahomba ntanarimwe numvishe babwiriza ibyibirundo, itorero riba rifite bije yamafaranga azakenerwa. Abizera bakayatanga. None ibyo birundo, amarushanwa yamafaranga uyasangahe muri bibiliya? Numwuka wubuhanuzi urikwitwaza usome neza usobanukirwe unasobanuze.
@mukabagambejacqueline
11 ай бұрын
@@umuhireblandine53469
@habimanapeter7447
11 ай бұрын
@@umuhireblandine5346ubahehe muvandi?