Ibyo Pr Ntakirutimana yavuze ku BIRUNDO biramukoraho: Impamvu zishingirwaho bamwirukana/Umunyamakuru

Click the following links to Subscribe to our Channels:
ITABAZA TV: / @itabaza
itabaza.org/​
Contact us:
Email: Info@itabaza.org
Facebook: / ​
/ ​
Twitter: / itabazarw
/ itabazatv​
IG: / ​
© 2023 ITABAZA. All Rights Reserved.
ITABAZA is not responsible for the content of external sites.
#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Пікірлер: 60

  • @ITABAZA
    @ITABAZA11 ай бұрын

    Ikiganiro Pr Deo Ntakirutimana avuga uko ibirundo ari ibihimbano: kzread.info/dash/bejne/fZh2rJekc8vUYZM.html

  • @munyanezafelicien673
    @munyanezafelicien67311 ай бұрын

    Uyumu Pasteur Umwuka Wera arimuriwe kuko ibirundo ntibyemewe mwisezerano rishya ntaho tubibona nkibazimpamvu bitangwa mu Rda gusa nkanjye negereye division arikibyibirundo ntabihari nibavugako arukwezi kumugisha nimbabazi ukumuvumo nukuhe cg imbabazi z'Imana zihorahiteka ryose ntagozigomberukwezi

  • @habimanapeter7447

    @habimanapeter7447

    11 ай бұрын

    Maze aho nsengera Tunga ibirundo 2 mumwaka .mukwa12 no mukwa7

  • @papaTechTv530
    @papaTechTv53011 ай бұрын

    Mwiriwe neza! Ibyo aba bombi bavuga nibyo ariko mutumare impungenge ko nta connection bafitanye. Mubakuye he abantu bahise bahuza iki gitekerezo? Abantu baraza kumva ko iki ari igitero cyigabwe ku itorero cy'abantu bahuje bashaka nko gushinga irindi dini.

  • @jeandedieudushimimana1516
    @jeandedieudushimimana151611 ай бұрын

    Itorero ry'Imana rihanganye na byinshi; rifite ibitagenda neza kuko n'ubundi ntiriri perfect; in fact nta kintu na kimwe Yesu yarishimiye (Ibyahishuwe 3:15-17). Ariko yarigiriye inama (Ibyahishuwe 3:18), kandi yaribwiye ko abikoze kuko arikunda (Ibyahishuwe 3:19). Anarisezeranya ko nirimwemerera azakorana naryo (Ibyahishuwe 3:20) anarisezeranya ingororano ikomeye ko rizicarana na we ku ntebe ye y'ubwami (Ibyahishuwe 2:21). Rero kuba riri guca muri byinshi ntibisobanuye ko ritakiri iry'Imana cyangwa ko Yesu yaritaye. Ibiri amambu, aryitayeho kandi ararikunda; kandi ku iherezo rizanesha. Umuntu we ku giti cye yagwa akava mu byizerwa, ariko abana b'Imana bazahoraraho n'ubwo baba bake cyane. Umucyo ni ukomeze utambuke, ibitameze neza bikosorwe. Ikibazo si igihe ubivuze abivugiye; ubwo ni cyo gihe Imana iba ishimye ko bivugwa; kandi tuzabazwa icyo twakoresheje umucyo twahawe.

  • @user-uy7oj4fi9u
    @user-uy7oj4fi9u11 ай бұрын

    Muraho neza! Mbese niba Paster Deo yemera icyacumi nk'itegeko ry'Imana aho abizera ayobora abibutsa gukiranukira Imana mubyo bungutse? umuntu aribagirwa ndetse n'umwanzi yakuriganya ntukore ibyo wakagombye gukora uko bikwiye. Abizera kubibutsa kugarura ibyerejwe uwiteka bitakozwe uko bikwiye ikosa ririmo n'irihe nshuti bavandimwe. umuntu wese atange uko imigisha yahawe ingana, Itorero niry'Imana abantu bakora amakosa nk'abantu ariko itorero niry'Imana abayoboye ubu bazavaho hageho abandi kugeza yesu agarutse. nuva mubyizerwa ukarwa niwowe uzaba uguye si itorero ry'Imana ibyanditswe byera n'umurinzi wacu. Imana ibahe imigisha mubyo mukora ariko kdi twibuke gukiranuka mubyo twahawe. Malaki 3:10 yesu abahire mwese.

  • @jeandedieudushimimana1516

    @jeandedieudushimimana1516

    11 ай бұрын

    Ibyo ndabyumva. Ariko ibintu ntibigahabwe inyito ngo bikorwe mu buryo butandukanye n'inyito byahawe.

  • @Gaga-2020
    @Gaga-202011 ай бұрын

    Thank u so much Modeste.

  • @nsengimanacallixte7527
    @nsengimanacallixte752711 ай бұрын

    Nibitangaje kuba bivugwa na Deo kuko no mubusanzwe nashobotse Rero mwe kutuyobya Imana mbere ya byose

  • @user-xf2sl1mx8w
    @user-xf2sl1mx8w11 ай бұрын

    Yewe kuko muterekana aho ibirundo bituruka Imana kubusonga Hari ahavugako umuntu ashobora gutanga amafaranga y,imbabazi z,ibyaha.

  • @gakurujeanmarievianey7767
    @gakurujeanmarievianey776711 ай бұрын

    Sha ibiduca intege ni byinshi arko nanone twe tubuze umucyo nukuri kwibyo twakurikizaahasigaye lmana idufashe

  • @ericelielniyitegeka8413
    @ericelielniyitegeka841311 ай бұрын

    Kuba haba impinduka si ikibazo, ubwo se ko kera twaturaga 3 Ku isabato(kuvuka no gushima, inyiturano, ......), ntibyavuyeho .

  • @twasenzimanagaston2114
    @twasenzimanagaston211411 ай бұрын

    Ibyo yavuze niko kuri 1petero muhore mwiteguye gusubiza ubabajije ibigendanye no kwizera kwanyu none nibananirwa kubisobanura bakamuhagarika cyangwa bakamwirukana bazaba bakoze ibyo gukiranuka cyangwa abahaye ikizame kizatuma bamenyekana ukuri batwaye

  • @mudahungathomas4046
    @mudahungathomas404611 ай бұрын

    Nanjye ibirundo simbyemera kuko ibirundo ntibikwiye gutanga umuntu watanze kimwe mwicumi nandi maturo

  • @claudensabiyumva2112
    @claudensabiyumva211211 ай бұрын

    Iritorero niryukuri arko harimo abaryi beshi kand abana babo bakeneye kwigaka, kurya ,kubaka amazu nibindi byishi rer turi kumera nkababandi twari tumenyereye

  • @ukunzwenimanaolivier3284
    @ukunzwenimanaolivier328411 ай бұрын

    Wowe ntitwemeranya kuko itorero rya Advantist niryukuri mu butumwa bwiza bw'ukuri ariko amafaranga yo ndabona akomeje kubabera umuzi w'ibibi byose haba abizera cg itorero 🤷‍♂️🤷‍♂️

  • @63291
    @6329111 ай бұрын

    Uzazane n'a Rwamapera agire icyo abivugaho!

  • @niyomukizaazalias1502
    @niyomukizaazalias150211 ай бұрын

    biramukoraho cyaneko abadivantisite arabanyaprotic ntakindibazi.inzirayagakiza yivanze nibyaha bakabikora bakumvakobarimukuri

  • @beauty2787
    @beauty278711 ай бұрын

    Banga uvuga ukuri baramwirukana cg bavuge ngo yivuguruze,ariko ukuri iteka kuratsinda

  • @user-mi4lt3tv5g
    @user-mi4lt3tv5g11 ай бұрын

    Nonese koko ibirundo ntibyemewe?

  • @user-uy7oj4fi9u
    @user-uy7oj4fi9u11 ай бұрын

    Muraho neza! Niba wemera ko icyacumi kugitanga ari itegeko ry'Imana mbese kwibutsa abizera kubahiriza itegeko ryatanzwe n'Imana ikibazo kirimo n'ikihe nshuti z'Imana? Mbese niba icyacumi kitaranzwe uko bikwiye gushyiraho igihe cyo kwitekerezaho munyungu wabonye utakiranutseho uko bikwiye ukazizana ikosa ririmo n'irihe?. Imana idusaba mumigisha y'ibyo yaduhaye bavandimwe ntabwo idusaba gutanga ibirenze ubushobozi bwacu ( umuntu wese atange uko imigisha yahawe ingana). Imana ishobora byose iduhe kugendera mumucyo wayo yatanze ariwo bibiliya, turi muminsi y'imperuka hakenewe abakozi kdi abakozi nitwe twamaze kumenya iby'ijambo ry'Imana. Imana mwese ibahe umugisha ariko kdi twibuke gukiranuka mubyo Imana yaduhaye, amahoro y'Imana abane namwe kdi mukomeze kugira imyiteguro myiza y'isabato.

  • @jeandedieudushimimana1516

    @jeandedieudushimimana1516

    11 ай бұрын

    Amen! Urakoze cyane. Ndemeranya n'igitekerezo cyawe, ko abashinzwe kuyobora umukumbi w'Imana bakwiriye kuwibutsa aho utagenda neza kugira ngo hagire ibikosorwa. Ariko kuri iyi ngingo y'ibirundo, nureba neza urasanga uburyo bikorwamo bitandukanye n'uko ubivuze. Mu gihe cy'ibirundo buri torero rihabwa intego y'amafaranga rigomba gutanga. None se niba umuntu akwiriye kugarura ibyo yariganyije Imana, urumva agomba guhabwa intego y'ibyo agomba gutanga? Cyangwa nyuma yo kwisuzuma yitonze, ibyo yabonye yariganyije ni byo yagarurira Imana? Ibi binajyana n'intego itangwa ku matorero mu gutanga kimwe mw'icumi: Ibi nabyo ntibigomba guhabwa intego, kuko umuntu atanga akurikije ibyo yungutse, ntagomba gutanga akurikije intego yahawe.

  • @mukasinealphonsine6837
    @mukasinealphonsine683711 ай бұрын

    Ikibabaje kandi gitangaje nuko mumyaka ishize ari myinshi nta nakimwe kigeze gitangazwa kubijyanye nibi muvuga kandi mwarihi kuko ntimuvutse uyu munsi,hanyuma muri iyi minsi iheruka y' isi mukaba aribwo mubitangaje ! Birababaje Njyewe ibirundo simbifata nk' ibindi bidasanzwe mbifata nk' icyacimi ntatanze kurugero nagombaga kugitangaho keretse niba nacyo mutakemera Ibyo kandi bijyana ko kunyurwa n' Imana yankoreye,kuko nkihumeka ubundi sinabona icyo nkwiye guha Imana ngo nyishimire!

  • @valensn4436

    @valensn4436

    11 ай бұрын

    Igihe gikwiriye gisohoye

  • @jeandedieudushimimana1516

    @jeandedieudushimimana1516

    11 ай бұрын

    None urumva ibyo ugomba kubihererwa intego? Cyangwa wowe ubwawe numara kubara neza ibyo wariganyije Imana, ukanagena ituro ry'ishimwe uzatura Imana ku bw'ibyo yagukoreye ni bwo uzagena ingano y'ibyo ugomba gutanga?

  • @63291
    @6329111 ай бұрын

    Wagize uti niba mwirukan kukazi k'ubupastori Byanga bikunda Abadive baraba barayobye!!! Ngiyo rero mbonye bamuhagaritse !!😢😢

  • @mukahirwachalonlibertha1553
    @mukahirwachalonlibertha155311 ай бұрын

    Mbega umudive

  • @umuburowisiuheruka8935
    @umuburowisiuheruka893511 ай бұрын

    Mureke umucyo utambuke.

  • @marceltwayigize5023
    @marceltwayigize502311 ай бұрын

    Izo nyigisho zitaza kuyobya abantu

  • @perusmukamunana4990
    @perusmukamunana499010 ай бұрын

    None mwasomye muri Malaki 3:10

  • @hagumakwihalaurent7764
    @hagumakwihalaurent776411 ай бұрын

    Ndagirango mbwire aba banyamukuru, kuko ibitekerezo bya Deo ntabwo bije nk'ikimanuka, abifite kuva na mbere y'uko Ajya muri izi nshingano. Kuki se kugeza ubu ntacyo bamutwaye? Nuko se bitaribizwi ?

  • @higiroprotogene7986
    @higiroprotogene798611 ай бұрын

    Yego ,aba bagabo bari mukuri erega amadini namwe yose yibisha abayoboke ibyImana bagatwarwa buhumyi kuko amadini niyo nzira yigihogere igana irimbukiro

  • @marceltwayigize5023
    @marceltwayigize502311 ай бұрын

    2ingoma 31:1-9 Musome iyi mirongo murasangamo ko ibirundo atari ibyo mu Rwanda gusa

  • @byiringiropacifique197
    @byiringiropacifique19711 ай бұрын

    Ibi byitwa kwigwiriza Abigisha bahuje n'irari ry'abantu. Rero muri iki gihe ubutumwa bukunzwe ni uburwanya kurekura amafaranga. Rero si igitangaza kuba abantu babirwanya.

  • @muhimpunduwinifrid1773

    @muhimpunduwinifrid1773

    11 ай бұрын

    Tuzi aho amaturo aturuka nabyo ntibisonutse kuko iyo usomye abaheburayo 7,8,9 wumva ukuri kwa bibiliya guhari ariko ntitubigezeho ibitekerezo vuba.ariko niba bisobanutse Amen

  • @Gaga-2020
    @Gaga-202011 ай бұрын

    Modeste nkunze statement avuze”Niba ari abadivantiste by’ukuri, ntacyo bimutwara” Niba idini ya kidivantiste ari iy’ukuri,……..

  • @mupenzisimeon_official6429
    @mupenzisimeon_official642911 ай бұрын

    Ariko ibirundo bivugwa muri Bible bitandukanye nibisabwa abakristo mukwa 7, Ngo îmyeeenda koko? Ibyo se byanditse he? Njyewe sinigeze ntanga ibirundo na rimwe kuko Imana si Rwanda Revenue

  • @tuyizereadrien1975
    @tuyizereadrien197511 ай бұрын

    Ntabwo ibyo dukora byose ari uko intumwa zabikoraga ahubwo dukora ibyanditswe muri Bibiliya n'umwuka w'ubuhanuzi! aka nkavuze kugira ngo nkosore akantu uyu mugabo yatubwiye kavuga ngo twubatse ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi. hari n'ibyo intumwa zakoraga twe tutagikora ,nk'urugero kugurisha ibyabo bakabisangirira hamwe

  • @rebeccauwagirinka8975
    @rebeccauwagirinka897511 ай бұрын

    Ese ko ibirundo mu yandi magambo ari icya cumi, ubwo nacyo ntimucyemera. Niba uri umukristo nyakuri nk'uko ubivuga ntukwiriye kurwanya ibyanditswe. Iki ni igihe cy'umuntu ku giti cye akwiriye gusaba Imana ubufasha bwo kumenya neza icyo akwiriye gukora.

  • @jeandedieudushimimana1516

    @jeandedieudushimimana1516

    11 ай бұрын

    Oya ibyo ntibihuye! Icya cumi gitandukanye n'ibirundo; n'uburyo ibyo byombi bitangwa/bikorwa mu itorero biratandukanye. Niba uri umudiventiste w'umunsi wa karindwi ndizera ko nawe ibyo mvuze ubizi, niba utaranabigenzuye uzongere ubyitegereze neza.

  • @niyomukizaazalias1502
    @niyomukizaazalias150211 ай бұрын

    yegoyavuzukiri

  • @user-mi4lt3tv5g
    @user-mi4lt3tv5g11 ай бұрын

    Ngewe nshyize mugaciro ndabon ibirundo ari ngombwa gusa wenda umuntu agatanga ntagahato bimuvuye kumutima

  • @nyirahirwamariegrace1157

    @nyirahirwamariegrace1157

    11 ай бұрын

    Ibirundo babihinduriye izina byashoboka . Urugero tugendeye kumasomo batanga ningero batanga nibura bavuze bati nu ukwezi kumwe mumwaka kwo gutanga amashimwe ko turi bazima kandi umuntu wese atange ishimwe ryuko yiyumva noneho Ayo mafranga akaba Ayo kuremera abakene muritwe, kubatangira mutuelle kubakira abatishoboye mwabona ko itorero ritaba nkiryintumwa

  • @safarihertien7705

    @safarihertien7705

    11 ай бұрын

    Ntabwo inshingano y'itorero arukwishyurira abantu Musa cga gufasha abakene, ibyo bikorwa n'itorero ry'ibanze aho rikorera. Ibirundo ubusanzwe n'amashimwe yibyo Imana hakoreye abantu. Rero ayo mafaranga dutanga nayo gufasha mu ivugabutumwa. Igitabo inama ku busonga kizagufasha kumenya akamaro k'ibirundo

  • @safarihertien7705

    @safarihertien7705

    11 ай бұрын

    Ntabwo inshingano y'itorero arukwishyurira abantu Musa cga gufasha abakene, ibyo bikorwa n'itorero ry'ibanze aho rikorera. Ibirundo ubusanzwe n'amashimwe yibyo Imana hakoreye abantu. Rero ayo mafaranga dutanga nayo gufasha mu ivugabutumwa. Igitabo inama ku busonga kizagufasha kumenya akamaro k'ibirundo

  • @michelmulindankiko5203
    @michelmulindankiko520311 ай бұрын

    Ahubwo ibaze ngo ibi bintu abivuze n'ubundi ibintu bisanzwe ari ubuhoro? Ni iki kimusunikiye kuzamura iki kibazo nyuma y'igihe kitari gito ari pastor?

  • @jeandedieudushimimana1516

    @jeandedieudushimimana1516

    11 ай бұрын

    Ibyo ntitwabimenya; icyo twamenya ni uko twakwitwara ku byo atubwiye.

  • @habaguhirwadieudonne3820
    @habaguhirwadieudonne382011 ай бұрын

    Ndemeye dufite abajezi8 koko niba yemera bible ninyandiko za Ellenwhite ntiyagahakanye ibirundo.igisubizo nikimwe afite mission yamuzanye nabamufasha barahari bashaka gusenya iri Torero arko ntibizakunda.

  • @shumbushojobs1796

    @shumbushojobs1796

    11 ай бұрын

    Wamfasha ukampa aho wabonye ibirundo munyandiko za Ellen white?

  • @mugiranezajean8426
    @mugiranezajean842611 ай бұрын

    Venedata,iyo abantu batayobowe n'umwuka bituma bishyiriraho ibihimbano by'uburyo bwo gusenga bityo ntabwo Imana yashyizeho amadini niyo mpamvu bakwiye gushyiraho ibyo uwabatumye ashaka.ntabirundo keretse mugiye gufasha abakene.ubundi abadivantiste nikimwe n'andi madini yose.ntarindi zina twahawe gukirizwamo uretse irya kiristo .

  • @muhimpunduwinifrid1773

    @muhimpunduwinifrid1773

    11 ай бұрын

    Oya pe gutanga nta kibazo kirimo ahubwo dutange mu kuri niba ukuri gusobanutse nta mpamvu yo kumva ko uvuze ukuri ayobye.

  • @edmond2416
    @edmond241611 ай бұрын

    Itabaza namwe muravanga.Ibiganiro byanyu biteye impungenge kabisa.

  • @ndahimanaeliezer3539
    @ndahimanaeliezer353911 ай бұрын

    Ni ko kuri rwose isi nicyo icyene muri bino bihe

  • @NsabimanaTheoneste-ey8zg

    @NsabimanaTheoneste-ey8zg

    11 ай бұрын

    Ko abasaba abizera gutanga ibirundo babisoma 2ngoma31namwe nimwerekane umurongo ubuza kubitanga natwe tuwuyoboke mureke gukoresha amagambo gusa

  • @SDA366

    @SDA366

    11 ай бұрын

    ​@@NsabimanaTheoneste-ey8zg ariko nshuti bari kubisoma

  • @nyirahirwamariegrace1157

    @nyirahirwamariegrace1157

    11 ай бұрын

    ​@@NsabimanaTheoneste-ey8zgnyine kiki byatwanzwe kandi bitangwa rimwe gusa? Kuko amaturo yo ni icyacumi ni amategeko

  • @NshakaEmmanuel-pk6ey
    @NshakaEmmanuel-pk6ey11 ай бұрын

    Nshuti zanjye ubugugu mufite ni mureke ku bwigisha abandi , mwitwaje ngo muratanga umucyo kand muri mu icurabulindi.Ese nkamwe ko ntabyo mutanga mubabajwe Niki? Uretse amanyanga yanyu.

  • @jeandedieudushimimana1516

    @jeandedieudushimimana1516

    11 ай бұрын

    "Quench not the Spirit. Despise not prophesyings. Prove all things; hold fast that which is good. Abstain from all appearance of evil." 1 Thessalonians 5:19-22 KJV. "And the brethren immediately sent away Paul and Silas by night unto Berea: who coming thither went into the synagogue of the Jews. These were more noble than those in Thessalonica, in that they received the word with all readiness of mind, and searched the scriptures daily, whether those things were so." Acts 17:10-11. KJV Rero kuba umukristo nyakuri no kuba umuntu w'Imana ntibisonanuye gukora ibintu buhumyi. Ibiri amambu, umukristo nyawe asobanukiwe neza ibyo yizera n'impamvu abyizera. Ibyo ni byo bimubashisha guhagarara atanyeganyega mu byo yizera. Si byiza na gato gukoreshwa n'amarangamutima. Ibyo wumvise byose jya ubigenzurisha Ibyanditswe byera unasenga cyane kugira ngo uyoborwe na Mwuka wera; ubundi niba koko ubikoranye umutima wawe wose, uzahishurirwa inzira y'ukuri. "And ye shall seek me, and find me, when ye shall search for me with all your heart." Jeremiah 29:13 KJV

  • @muhimpunduwinifrid1773

    @muhimpunduwinifrid1773

    11 ай бұрын

    Abatarabisobanukirwa batange nta kibazo wowe ubabajwe n'iki niba basobanukiwe n'ukuri? Wowe tanga

  • @ericelielniyitegeka8413
    @ericelielniyitegeka841311 ай бұрын

    Kuba haba impinduka si ikibazo, ubwo se ko kera twaturaga 3 Ku isabato(kuvuka no gushima, inyiturano, ......), ntibyavuyeho .

Келесі