Nahawe divorce maze imyaka 20 ndushinze||Umugabo yarantunguye||Mama Queen ni ishuri (Part 1)

Iki ni igice cya mbere cy'ubuhamya bwa Mama Queen.
Kora SUBSCRIBE uzabone igice cya kabiri (Part 2). Iby'urushako rwe ni ishuri rikomeye cyane. Vugisha Mama Queen kuri +250788417607

Пікірлер: 421

  • @linem6641
    @linem66414 жыл бұрын

    Icyo nkuye muri iyi témoignage ni uko iyo umuntu yakweretse ko atagushaka ugomba kumuvira mu nzira kuko ashobora kukwica.Abasenga cyane mumbabarire ,uzayitwaza akanga kudivorsa ibizamubaho ni akazi ke. Hari ikintu kitari clair uyu mudamu atavuze(accident byarangiye bite,ihuriyehe na divorce ).Izo mbabazi mutanga ku muntu wabahemukiye gutyo mwitwaje Imana njye simbyumva.Icyateye umugabo kwaka divorce erega nacyo ntitukimenye. Suspens

  • @msotrump2629
    @msotrump26294 жыл бұрын

    Ndafashijwe. Nanjye ndumva hari umuntu dukwiye kubikemura bya burundu. Kdi igihe kiza ni nonaha nkiri this inspired. Nibyiza kubabarira kuko bibohora impande zombi haba kuwababariye n'uwababariwe. Thank for the powerful testimony. God never changes.

  • @umutesikalisabarbra2051
    @umutesikalisabarbra20514 жыл бұрын

    uri ntwari mama Queen. courage imana ihemba neza ntikoza isoni

  • @muum1835
    @muum18354 жыл бұрын

    Mubyeyi, Imana yo mwijuru izibuke gukiranuka kwawe, nunvise ubuhamya bwawe mbura urubuto na Rumwe rwa mwuka wera uteze. Uri Intwari kabisa.

  • @gettymuka2985
    @gettymuka29854 жыл бұрын

    Genda wamubyeyi wararushye..ariko nizere ko utajya ubwira bagenzi bawe ngo nibihambire kubagabo bamaze kubanga..kuko nicyo wazize iyo ubimenya kare kuko umugabo numwana wundi..ndabyumva ko utashakaga gusenya..ariko baravuga ngo ndakwanze ntivamo ndagukunze..nundi munsi..iyo umugabo yahindukiye..ugomba kwibwiriza ukava munzira ..kuko habaho ibisimba ndakurahiye..komera ko Imana yakurinze..

  • @didinun4810
    @didinun48104 жыл бұрын

    Amen mana weee! Mama Queen urandijije komera disi! Yooo! Duca muli byinshi aliko mana yababyeyi uhimbazwe, udukura kure! Harabandi tutajya dutinyuka no gutanga témoignage!

  • @floridentezukwigira9099
    @floridentezukwigira90994 жыл бұрын

    Urakoze maman Queen. Nanje nkubonyeko umumalatika warahabaye ariko wabay infura,umwana mwiza,Ur umuvyeyi,Ur intwari.ndabuze uko ndakwita.ico binfashije ni kwongera gushima IMANA mu vyiza yankoreye,guh imbabazi umuntu yambabaje cane,none ngiye kwitiza kumbabarira atarinze kubinsaba.urakoze ncuti!!

  • @madeleineuwamaria2226
    @madeleineuwamaria22264 жыл бұрын

    Yooo imana irakomeye kabisa! APOSTLE RWANDAMURA Imana ijye umuha imigisha nanje yaranfashije ndamushimira.

  • @annemuhoza7293
    @annemuhoza72934 жыл бұрын

    Mama queen mpaye Imana icyubahiro ko wabohotse ndakwibuka uhora wisekera disi muri pavillon amaguru ahora amanitse ark Mana imirimo yawe irakomeye nduva nagufasha gutanga ubuhamya kuko nibirebire wamukobwa wise malayika disi gusa haraho twemeye twese umunsi baribuguce akaguru neza bakanagutwara ark Igitangaza kiraba ugaruka batagaciye Mana tuvuge iki kurukundo rwawe koko!!!?ahantu bakuraga inyama zo gushyira kuri kwakuguru Mana kaceceke

  • @DavangemichelleMamichou

    @DavangemichelleMamichou

    4 жыл бұрын

    Yesuuu i cant stop crying Mana yanjye Mama Queen weee komera kumana yawe kandi ibyiza byinshi is yet to come...hope you will have happiness life till mana mbuze icyo mvuga😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @jamesbyagatonda771

    @jamesbyagatonda771

    4 жыл бұрын

    @Anne Muhoza Wambabariye ukanyandikira kuri 0788447603 Whatsapp kugushimira mu buryo buri special kandi unyemerere nta yindi deal ibiri inyuma kandi Imana iraguhama umugisha. Urakoze cyane!

  • @annemuhoza7293

    @annemuhoza7293

    4 жыл бұрын

    Teddy Mugemana tuyunambeho irashoboye yatubambiye amahema kd azadukiza mumakuba Uwiteka

  • @ngayaberuraplacide9170

    @ngayaberuraplacide9170

    4 жыл бұрын

    😂

  • @felicitekankindi2438
    @felicitekankindi24384 жыл бұрын

    Ndagakunda muvyeyi mwiza Imana ikomeze ikugirira neza💗

  • @umuhozaclementine1955
    @umuhozaclementine19554 жыл бұрын

    Mana we ngusabye imbabazi narinziko ko mfite ibibazo mbonye ko ibyanjye byoroshye par rapport n ibyo uyu mubyeyi yahuye nabyo musabiye umugisha kubw ubu buhamya burankomeje cyane

  • @elvisndayikunda4593
    @elvisndayikunda45934 жыл бұрын

    Muvyeyi Imana izokuronse iherezo ryiza uvugana ubwitonzi kandi ufise amajambo meza yubaka uretse bamwe nirirwa mbona hano kuma KZread birigwa birata ngo bubatse neza ngo eh mama ingo zabo ntizasenyuka nibindi vyinshi bitagira umutwe gusa bibagira ko isi idasakaye uwariwe wese yonyagirwa gusa wahisemwo neza muvyeyi komeza inzira watanguye Uwiteka murikumwe my heart is very touched by this wonderful testimony

  • @fanavis1428
    @fanavis14284 жыл бұрын

    Ça me fait ,mal au coeur. Courage ma sœur. Dusenge Imana ,ntacyo turicyo .Ntabwo broroshye les gars ,mais je dirais à cette femme, d'avoir du courage. Mama jeancline tulikumwe. Ntabwo uli wenyine

  • @hermancarine1083
    @hermancarine10834 жыл бұрын

    Ubuhamya bwawe nibwiza cyane ark wasimbutse ibintu byinshi kubijyabye na devorce kdi njyewe ndemeranya nuwo mugabo wae ntampamvu yo kubana numuntu utakimukunda kdi harimpamvu nyinshi watubwira ubishatse cyatumye ukora devorce ..ikindi ibijyanye nimitungu ndahamanya numutima wange ko mwagabanye byose byingenzi ahubwo iteka abagore biyumvamo ko umutungo wambere arumugabo

  • @allyalbertbigilimanab.7993
    @allyalbertbigilimanab.79934 жыл бұрын

    Igira Amaboko! Biremereye kumva gusa harimo ukuboko kw'Imana bidashidikanywaho

  • @kaberajojo1212
    @kaberajojo12124 жыл бұрын

    ayigaMana 🤔🤔🤔mbuze icyo mvuga mbega ubuzima 😭😭 courage Maman Quenn weee🙏🏽🙏🏽 Imana irahari ku bwawe rwose 🙏🏽

  • @mykitchenmy375
    @mykitchenmy3754 жыл бұрын

    Sinkunda gutanga comment ariko reka mbabwire mwabantu mwe urubyiruko rukunda gukora ubukwe mubuzima niyo mpamvu ubona bamwe iyo bakoze ubukwe barira kuberako baba batiyumvisha uwo munsi ukomeye gusa Rubyiruko nabankuriye ndabasabye niba utarakora ubukwe nukuri ntuzashigucyire umukobwa mwiza cg umugabo mwiza uzabanze byibura mukundane imyaka 4 kandi muhure kenshi umubabaze urebeko mubanye yazabyihanganira nibindi bibi byinshi naho guhubuka ngo ako kanya murabanye sibyo rwose icyindi mugomba kumenya iyo ukundana numuhungu cg umukobwa ntakwereka imico ye mibi akwereka imico ye myiza kujyirango ukomeze umukunde ariko iyo mumaze kubana buri wese aba yumva yajyeze iyajya kandi sibyo urugero nabaha mfite Uncle wanjye yashakanye numugore rwose bakundana ariko bamaze kubana asanga umugore nimubi ntiyacyira abashyitsi imishiha akayigaragariza buri wese nibindi kujyeza aho Uncle wanjye yafashe imbunda ajyiye kwirasa kubera umutesha mutwe wumugore yazanye aziko yiboneye marayika kandi nabagabo nuko nimujya mushaka abagore mujye mububaha kuko abenshi nyuma yubukwe batanjyira gutsura umubano naba Ex girlfriends babo nkaho bashatse batababona icyo navuga haba kumugore cg umugabo mujye mushaka mwabitekerejeho uziko uwo ushatse nawe afite umutima yababara kunda uwo wahisemo gukorana ubukwe nawe rwose njye ibyingo nabivuyemo ni stress ngaho gusaba imbabazi utakosheje ngaho kurara wicaye numukozi muri saro ngo utegereje umugabo kumbi yibereye naba Ex be bari kurya amakoko ngo nawe uri zabagore murabeho di nihitiraga

  • @nyiransengiyaremyealice5536

    @nyiransengiyaremyealice5536

    4 жыл бұрын

    Angel Lace@ urakoze kubw'inama utanze icyo nakongeraho nuko ugomba kumenyako mwisi nta mutagatifu buri wese agira integer nke muburyo bumwe cg ubundi ntuzitege umugabo cg umugore utazagira intege nke ahubwo muzafatanye muzineshe ,ikijyanye no gutura umushiha abashyitsi byanze bikunze aba afite imbarutso yamuteye kugira uwo muco icyo mubiganireho utamuterahejuru umenye impamvu n'uburyo wamifashamo kubitsinda.Icyindi ikijyanye nuko abagabo bagira aba Ex girfriends iyo wujuje inshingano zawe zo murugo uko ubisabwa ntaze ngo umwakirize umijinya wibyo Uzi avuyemoagenda ahinduka nawe akabonako ntampamvu yo kubabaza uwe ariko numuterera hejuru bazamutwara c ntibazamurarana bazamufatanya n'ibitutsi umwakiriza ,intege nke yisanganiwe .Inama Kwihangana birubaka pe ubihinyuza azampe ubuhamya butandukanye nubwo mpamya

  • @christinemushimiyimana6118

    @christinemushimiyimana6118

    4 жыл бұрын

    Yoooo urakoze kumpanuro zawe rwose lmana iguhe umugisha

  • @immaculeemukamugema284

    @immaculeemukamugema284

    4 жыл бұрын

    Uwomugabo wawe ni shitani ikomeye.afiye umutima nkuwa base wabo wa bana bajye uziko Abana bajye bajyaga mubitaro bakavamo ntawe ubasuye .nigeze nokubura umwana une semaine yose ntanga Amatangazo narahebye nukuri birirwaga ba selebra mbese baziko yapfuye Ariko IMANA yokabyara yarantabaye azakuboneka gusa jyewe sinabona imbaraga zokubavugishape bazabeho najye mbeho nicyo mbasabira,Ariko burya famille urupfu rutabahuje ntacyo iba imaze

  • @lorryrurangwa5277

    @lorryrurangwa5277

    4 жыл бұрын

    Angel lace , urakoze kunama utanze gusa icyo nakongeraho nuko niyo wabana numuntu imyaka ingahe ntiwapfa wamumenye 100% , umuntu ni mugari ahinduka isaha nisaha

  • @espoirejane446

    @espoirejane446

    4 жыл бұрын

    Ubu njyewe mba numiwe,iyo numvise uko abagabo bateye ni ubwo bavuga ko harimo ni abagore babi

  • @roseoliya6124
    @roseoliya61244 жыл бұрын

    Sabin uzatumire abagore bose bakoze divorce bamaze + 15 ans bakoze mariage. Byafasha abandi

  • @celestekakunze8037
    @celestekakunze80374 жыл бұрын

    Maman jya wihangana wahuye ningorane zikomeye, abavuga ngo nareke kubivuga ntabwo mubizi uku kubisohora biramufasha. Kandi maman uhagarare Ku Mana ugire ibyiringiro Imana izakunezeza nubwo utabibona ubu humura.🙏🙏🙏🙏

  • @mariechantalkabila8601
    @mariechantalkabila86014 жыл бұрын

    Ukuntu se disi ari igikumi cyizaaa! Yooooo aratuje cyane nyabusa! Umudamu nk uyu w umutima se, ugirango si gake!

  • @kankaziprincesse576
    @kankaziprincesse5764 жыл бұрын

    Yebebe weeee😭😭😭 mbuze icyo mvuga pe! Gusa icyo navuga, ari Umugore ari umugabo , uzavuga ijambo “ndakwanze” ujye wibwiriza mutandukane! Ndacyeka ko umugabo we ariwe wamugambaniye Imana Igakinga akaboko 💔

  • @huguetteniyonzima8586

    @huguetteniyonzima8586

    4 жыл бұрын

    Kankazi princesse, nanje navyiyumviriye. Niwe yamutangiy mission

  • @ailceuwimana5092

    @ailceuwimana5092

    4 жыл бұрын

    Nanjye watinyutse ukambwiza ukuri ko utakinkunda sinaharara

  • @kankaziprincesse576

    @kankaziprincesse576

    4 жыл бұрын

    @@huguetteniyonzima8586 umugabo rwose niwe wamugambaniye

  • @ephremngira1946
    @ephremngira19464 жыл бұрын

    Yoooooo Mma Queen burya uragenda Imana ishimwe kubona utambuka mpaye Imanicyubahiro kubwawe pee narinziko utanda none kubugenda Imana nigitangaza ndabyishimiyee

  • @kamwizaaline3147
    @kamwizaaline31474 жыл бұрын

    mama umutimufite imana izawugukomereze imaniriho nkukubivuga uzakomezumurimo wimana nagukunze kuburyo ntazuko nakubwira umugabo ntacowamukoreye imana izamubabarire❤❤❤❤🤝

  • @nyiramwizasolange604
    @nyiramwizasolange6044 жыл бұрын

    Waratesetse cyane disi! Gusa hari aho utasobanuye kubera impanvu bwite. Hari impanvu yatumye umugabo mwahoranye agusaba gatanya, kandi iyo mpanvu irakomeye n'ubwo utashatse kuyigaragaza.

  • @sandrinenyirabagenzi8134

    @sandrinenyirabagenzi8134

    2 жыл бұрын

    Ese mwapfuye iki cyatumye yaka gatanya

  • @nkusiemmanuel9860
    @nkusiemmanuel98604 жыл бұрын

    Mbaye uwa 7 kuko nkunda SABIN mumpe👍👍👍👍👍👍👍👍👍

  • @kanyanamireille4971
    @kanyanamireille49714 жыл бұрын

    Yemwe weeee!! Ndakuzi Maman Queen , Uwiteka Imana ikwiteho, icyonakubwira nukwikomeza kumana kuko Murikigihe satani yazamukanye imyuka yo gusenya ingo kurwego rwohejuru!!

  • @umutoniyvonne6472
    @umutoniyvonne64724 жыл бұрын

    Isi ntisakaye pe njye birandenze gusa haribyinshi tuba tutabwiwe mubuhamya kuko ntabwo umuntu yamara 20 years murushako ngo asabe divorce for nothing yaba byashoboka ngo Umugabo nawe ahabwe umwanya twamenya byinshi Gusa uyu mubyeyi Imana ikomeze kumurinda kandi bijye bitubera isomo

  • @Jeanny529
    @Jeanny5294 жыл бұрын

    Yewe maze kumva ibya accident divorce yahise iba ubusa pe! Haguma ubuzima koko kandi Imana yakurokoye igufiteho umugambi. Pole Mama Queen❤️

  • @muhozashallon8336
    @muhozashallon83364 жыл бұрын

    Divorce ni ibintu 3 ivuga: 1)Ikimenyetso cyo guhitamo wibeshya Ku mpande zombi cyangwa rumwe. (Abenshi bambara inkweto zitari izabo). 2)Ikimenyetso cyo gushakana umutima wakomeretse cyane ariko utagifite imbaraga zihangana. Ugaasanga ubanye n umuntu mukundana ariko umuziza amakosa y abo mwakocoranye mbere! Uwawe nyawe ntagusiga,ntumubura kandi akunambaho. 3)Uwiyandaritse atanze uwe bagahita bamuhumanya ubwenge bukayoba(amahabara y Abagore akunda kubikora abagabo).

  • @sandrinenyirabagenzi8134

    @sandrinenyirabagenzi8134

    2 жыл бұрын

    Komera mubyeyi

  • @nezawilliam1208
    @nezawilliam12084 жыл бұрын

    Yooo pole sana Imana yarakoze yaguhaye gukira ibikomere by'umutima!

  • @wamupepe120
    @wamupepe1204 жыл бұрын

    Maman Queen ,courage ,tu auras une vie tranquille ,tu seras très bien même,mais un petit effort et eh hop ça démarre sur la ligne DROITE pour toi

  • @muhirenzubaha9348
    @muhirenzubaha93484 жыл бұрын

    Imana Ishimwe ko yatumye ubohoka,Gusa nkwigiye Byinshi .Sabin Tubabarire uduhe Party 2,Imirimo y'Imana Irahambaye kandi Irakomeye.

  • @uai1252
    @uai12524 жыл бұрын

    Uwo mumama sinamubonye ariko murumuna wanjye yaje amutubwira niwe wamuhaye ako ka esharupe ni murumuna wange wagatanze ngo bakamworose yaramanutse asanga a bantu barashungereye ahita

  • @clotildeuwimbabazi3871

    @clotildeuwimbabazi3871

    4 жыл бұрын

    Yo uwo murumuna wawe lmana izamuhe ishya ni ihirwe

  • @imananibyose1762
    @imananibyose17624 жыл бұрын

    Muzatumire 'n,umugabo mwumve impande zose. Nibyo byiza kuko uyu muryango ndawuzi. Nta wasaba divorce nta mpamvu kereka babimuterereje. Ni ugusenga.

  • @provytumukunde761
    @provytumukunde7614 жыл бұрын

    yooooo!! urandijije Mamy nukuri ndumva ntazi ahondi

  • @rahmaseleman9894
    @rahmaseleman98944 жыл бұрын

    Many thanks to isimbi t.v. God bless you always

  • @ndayiratajanvier1835
    @ndayiratajanvier18354 жыл бұрын

    Nukuri wamubyeyi we Imana yomwijuru iguhe umugisha utagabanjyije ibibintu nanjye binyibukije byinshi kandi binyongereye kwongera kwiyunga n'Imana nukuri Imana idukorera byinshi ariko abenshi nibagira amahirwe yo kubyibuka ngo bashime Imana! Disi twenda guhuza kubyimpanuka ariko binyongereye imbaraga zogusenga Imana biruseho. Amen

  • @uwishemarosine8070
    @uwishemarosine80704 жыл бұрын

    Yego mama komera,Imana iyo igucisha mubikomeye iba igutegura kuzagukoresha ibikomeye.naho abantu bo barahinduka ariko Imana ntihinduka.Eliane arihe ngo yumve ibi biramutse bimubayeho harya ngo yapfa ariko ntakore divorce. Sha byose birashoboka ntihakagire uwita intwari kandi urugamba rugikomeza.ukuntu uri mwiza mama. Ariko humura Imana irahari

  • @noavikaml4163
    @noavikaml41634 жыл бұрын

    Imana ishimwe ko wakize disi . Kuba ukiriho nicyo cy ingenzi ,na nyuma ya divorce na accident ikomeye gutyo .

  • @SN-rp9zw
    @SN-rp9zw4 жыл бұрын

    Imana iyo ikigufiteho umugambi ntaho wajya rwose 👍👍👍👍👍👍

  • @franciscakerubo3587
    @franciscakerubo35874 жыл бұрын

    Praise God 👏🙏.

  • @uwamaliyadidacienne6052
    @uwamaliyadidacienne60524 жыл бұрын

    Ariko uzi ko iyo accident nayumvise di!ngiye kureba aho yabereye nsanga byarangiye bajyanye indembe

  • @wecando4925
    @wecando49254 жыл бұрын

    Murakoze cyane kubuhamya bukomeye Imana ikomeze kubongera imbaraga.

  • @fidelenkingi3875
    @fidelenkingi38754 жыл бұрын

    Pole Sana Mwihangane Mubyeyi Isi Yanone Itegetswe Numwanzi Sathan

  • @rahmaseleman9894
    @rahmaseleman98944 жыл бұрын

    Nukuri Nyagasani nuwo gushimira iteka ryose. Komera cyane Mama

  • @fellowyordyrabbi
    @fellowyordyrabbi Жыл бұрын

    Mbega weeh! Birarenze... Icyakora niba ari umugabo ufite amasha, azabyicuza ko bizateza karande mu rushako rw urubyaro rwabo ni batiyunga baga canceling-a DVorc! Uwo mu maman Yihangane YHWH is bigge than all. She s gonna find consoles. However, Ikimwe gusa Ko biyunze badakebanye Imana izakata ingaruka mbi ntizizatere abana. Birahimbaye cyane ko atambuuka. Jah bless

  • @umubyeyiclarisse8795
    @umubyeyiclarisse87954 жыл бұрын

    Komera mubyeyi! Gusa utwigishije kubabarira pe.Uri intwari komerezaho

  • @akumirostefano8169
    @akumirostefano81694 жыл бұрын

    Komera urakoze ni byinshi. Birababaje..ariko kandi Imana ikora ukwayo

  • @Vidi250
    @Vidi2504 жыл бұрын

    Divorce irababaza kandi irema imibereho mibi yabana arko irinisomo kubajene bihutira kurongora batabanje kubitindaho cg bakabana batarabanje kwigishwa imibanire yumuryango birangira akenshi bibay . Arko urubyiruka rujye rurongo atarukurushanwa cg gukora ibyabandi barigukora

  • @rebeccabusingye9289
    @rebeccabusingye92892 жыл бұрын

    Abanyarwanda Imana ibahindure imitima. Bishimira ibyago byabandi. Nigute umuntu agonga undi umusubirizo abandi bamureba yaranginza akigendera koko. Imana idutabare nukuri.

  • @kabalungimerrow704
    @kabalungimerrow7044 жыл бұрын

    Ubuhamya bawe bwa mbere ndabubonye , Imana Yarahabaye Nukuri Nishimwe ibihe byose

  • @sammunyakayanza5126
    @sammunyakayanza51264 жыл бұрын

    Urakoze Sabin, gusa byaba byiza udushakiye n’umugabo nawe akagira icyo atubwira, kuko aho ashoreje atanga imbabazi akomoje kumagambo Umugabo yavuze ko nawe afite ibikere. Ukiza abavandimwe.......

  • @urabonamana3504
    @urabonamana35044 жыл бұрын

    Mama komera .Uwiteka yaragukomeje pe.

  • @wardokauma7194

    @wardokauma7194

    4 жыл бұрын

    pono

  • @ndayi100
    @ndayi1004 жыл бұрын

    Uno mu maman numuntu mwiza. Imana ikomeze imurinde

  • @uzamurangamamie3761
    @uzamurangamamie37614 жыл бұрын

    Yooo!nukuri komera gusa waciye mubikomeye nukuri..ark imana yihesheje icyubahiro

  • @christineabimana8906

    @christineabimana8906

    4 жыл бұрын

    Nukuri Jacqueline wahuye n'ibikomeye, ariko Imana irakomeye cyane iyo itaragukuraho amaboko ntacyo waba. Ndabihamya cyane kuko nanjye nubaha Imana ikora ibintu bidatekerezwa n'umwana w'umuntu

  • @samiehypax3966
    @samiehypax39664 жыл бұрын

    Speechless 😭😭. Gold's plan 🙏

  • @ismailhabimana8483
    @ismailhabimana84834 жыл бұрын

    muzoturonderere numugabo we kugira tumenye ukuri

  • @tuyizerefabrice5924

    @tuyizerefabrice5924

    4 жыл бұрын

    Ismail Habimana yego kbs

  • @oliviergahindiro2151

    @oliviergahindiro2151

    4 жыл бұрын

    Iyi story iraburamo details ukuntu...

  • @cleniemukamabwire8781

    @cleniemukamabwire8781

    4 жыл бұрын

    Ndibaza kuvuga ibyo umudamu numugabo bapfuye ntabwo ari byiza kuri social media kdi ikindi ntiyigeze avuga nabi umugabo we ngo amuharabike.yatubwiyeko shitani cg se satani yagendereye urugo rwabo bituma habamo gatanya(devorce).Mureke twe gushaka kumenya ibyimibanire yabo ubuhamya yaduhaye burahagije kdi habwirwa benshi hakumva beneyo.Umutima wo kubabarira niwo shingiro ryo kubohoka kumpande zombi kdi ni isomo rikomeye bamwe twungukiyemo.Murakoze

  • @tuyizerefabrice5924

    @tuyizerefabrice5924

    4 жыл бұрын

    Clenie Mukamabwire kuki yahisemo kuza kubivuga ateruye kuri social atubwire yatuye cg abireke.iyo areka nokutubwira ibi.abarokore baratubeshya erega

  • @Mariam-tk8zn

    @Mariam-tk8zn

    7 күн бұрын

    ​@@cleniemukamabwire8781ntamuntu numwe yigera avuga ico bapfuye nibanga. Ntamuntu yoza ngo tuvane atampamvu😂😂😂😂😂😂

  • @yajeneza8902
    @yajeneza89024 жыл бұрын

    Imana iguhe umugisha ❤❤❤💓💕💖💞

  • @michelineiradukunda8522

    @michelineiradukunda8522

    4 жыл бұрын

    ❤🥰🥰🤴

  • @niyonkurusonia8862
    @niyonkurusonia88624 жыл бұрын

    Imana nanjye imbabarire kukutababarira kubera Maman Queen aranyijyishije pe Umbabarire dawe 🙏.

  • @hakizimanabernard7605
    @hakizimanabernard76054 жыл бұрын

    Niba atubwije ukuri ndumva umugabowe arumusrimu cyane nigake wabona umuntu urukundo rugabanuka akakubwiza ukuri ngo mutandukane abandi batangira gucaninyuma bikarangira bicanye

  • @ntukanyagwerose5160

    @ntukanyagwerose5160

    2 жыл бұрын

    Ntarwo yigeze uriya mugabo

  • @cirineakeza8918
    @cirineakeza89184 жыл бұрын

    Yooooo Imana ni nyirububasha Sabin uzaduhe party plz🙏

  • @vitalnara4186
    @vitalnara41864 жыл бұрын

    Ariko Mama Queen ubwo buhamya burimwo isomo. Ariko ikintu cose kigira ico kivako. Ego umutware wawe ntiyarakigushaka mugabo vyari bifise imvo. Imyaka vinti mushakanye mufite nabana bakuru. Ibyo byose bifite impamvu. Ariko iciza nuko ushyoboye kwitura Uhoraho kandi ukagira ukwihangana wenda ukagira nimbabazi. Ariko ibyawe Imana irabibona kandi irabyakira neza.

  • @liliycarpaneto6467
    @liliycarpaneto64674 жыл бұрын

    Mana we 😭😭😭😭😭😭 mama ihangane nukuri. Imana iba izi impamvu. Mpise ndira

  • @mugishabahati362
    @mugishabahati3624 жыл бұрын

    Ndabyibutse neza nakoreraga akazi ni kazi iyo modoka twayivuzeho byinshi mama ihangane ndakwibuka rwose narabibonye nanjye narahuruye gusa narumiwe nubu ndumiwe Uracyariho? Sabin ndagukunda cyane gusa mbabazwa nuko ntarakubona turi kumwe

  • @amandinekanyenyeri543
    @amandinekanyenyeri5433 жыл бұрын

    Mpore muvyeyi.iyi temoignage inyongerej ukwizera Imana

  • @honorinegaju6201
    @honorinegaju62014 жыл бұрын

    Uyu mubyeyi aracyakunda umugabo we jyewe umuntu wambabaje nkuko abivuga ntanubwo nakongera kumutaho umwanya

  • @immaculeemukamugema284

    @immaculeemukamugema284

    4 жыл бұрын

    Honorine gaju.najye nzinukwa kubi ipuuuu naheba

  • @medicorum8277

    @medicorum8277

    4 жыл бұрын

    0788417607 Maman Queen

  • @duabeadventine7288

    @duabeadventine7288

    4 жыл бұрын

    umbaye kure mba nkuguriye 1

  • @munsabiregrace5421

    @munsabiregrace5421

    4 жыл бұрын

    Honorine Gaju Uyu mubyeyi azarekane nawe .ndakwanze yabagabo ntijya ivamo ndagukunze, baba bamaze gufatisha hanze! aha! nihatari! noneho iyo divorce itejemo ntakiba gisigaye! ntacyo muba mugihuriyeho

  • @nkunziyannick6931
    @nkunziyannick69314 жыл бұрын

    Sabine byaba byiza ugiye gushaka n'uwo mugabo akaguha ubuhamya bwe burya ntuzunve uruhande rumwe. Ariko rero maman ndakwihanganishije wanyuze mu bikomeye imana ugukomeze kandi iguhe umugisha

  • @mpawenimanaariella7004
    @mpawenimanaariella70044 жыл бұрын

    Pole Sana mama

  • @gratuitgratosbass3927
    @gratuitgratosbass39274 жыл бұрын

    Ndarize nukuri

  • @cadette5556
    @cadette55564 жыл бұрын

    Urakoze mama bifashije benshi Kandi lmana igukomeze yo yakurokoye Kandi izaguhe ijuru, gusa kwihambira kumuntu wakubwiye ko atagushaka Hava byinshi bibi cyane ko mwabaga munzu imwe it was so dangerous, umuco namadini nisoni haribyo bidukoresha Kandi ngo isoni zitisha uburozi.... Wahuye nububabare bwumubiri bukomeye pole nukuri, umuryango nyarwanda natwe twisubireho dusubirane umuco wogutabarana.

  • @JackSon-sl3ct
    @JackSon-sl3ct4 жыл бұрын

    Quelle beaute?

  • @roseoliya6124
    @roseoliya61244 жыл бұрын

    Komera mugore mwiza !!! Iyo bikubayeho umaze 17 de mariage wumva bikurangiliyeho !!! Aliko wumvise témoignage de 20 ans uhita uceceka ugasaba Nyagasani imbaraga zo kwihangana !!!

  • @mukabarisajaqueline2276
    @mukabarisajaqueline22764 жыл бұрын

    Bigaragarako haricyobapfuye umugabo ntamutima wokubabarira agira imbabazi zirutabyose mama QUEEN komera kumana ntihemuka nkwifurije KUZABONA ubugingo

  • @solangmukiza3337
    @solangmukiza33373 жыл бұрын

    Mama king we ndakuzi twarasenganye muri ucc nukuri imana yomwijiru idakiranirwa iguhe umugisha gusa byarambabajee kd biragoye kubyakira imana igume kugukomeze kd azakugarukire nawe yicuze byo yagukureye

  • @karirekinyana9759
    @karirekinyana97594 жыл бұрын

    Ubuhamyabwawe nabwumvishendira mburangije ndira gusa urakoze kuko haricyo umfashije gukomeye Imana ikomeze ikubahafi

  • @jarielrutaremara7974
    @jarielrutaremara79744 жыл бұрын

    Iyi vidéo, uyikatiye hagati.

  • @pierrenduwimana2799
    @pierrenduwimana27994 жыл бұрын

    Mwaramutse neza maman queen. Nukuri ubuhamya bwawe birababaje. Ariko,nkacansanga abagabo naho ndiwe sinziko imana izotubabarira kuko kumva umugabo asaba divorce umugore wumufasoni nawe ataco guhera nukuri birababaje encore wumufasoni muba mwaravyaranye. None nkuyo imana yomurekurira? Igihe nzozira hiyo nukuri nzoza kukuramutsa. Imana ibane namwe maman queen

  • @uwasececile6555
    @uwasececile6555 Жыл бұрын

    Hallelujah praise the Lord

  • @dukundegakondo
    @dukundegakondo4 жыл бұрын

    Unfortunately 😥😥

  • @wamupepe120
    @wamupepe1204 жыл бұрын

    Le divorce est le fruit des conflits permanents sans solutions concrètes . Frustrations , vexations ,humiliations , suspicions ,manque de sincérité réciproque , haine, colère,

  • @fastandtrusted1251

    @fastandtrusted1251

    3 жыл бұрын

    Uzi kudefinissant rwose iyi definition yawe nguhaye 10/10.

  • @pierreclavernduwimana1974

    @pierreclavernduwimana1974

    Жыл бұрын

    ❤❤

  • @pierreclavernduwimana1974

    @pierreclavernduwimana1974

    Жыл бұрын

    Uri intoremaman queen. Iyo nkuru ni nziza irafasha abantu bashikiwe nibintu bisa nivyo

  • @ephremngira1946
    @ephremngira19464 жыл бұрын

    Mama Imana irakurinze cyane kdi humura uracyarinzwe kdi uzarama ndetse uzabonubugingo pee

  • @yveskwizera8141
    @yveskwizera81414 жыл бұрын

    N'ibitangaza vy'Imana pee

  • @umunyaburanga6910
    @umunyaburanga69104 жыл бұрын

    Yoo disi wahuye n'ibikomeye😥komera Imana izakomeze ikurinde Mama queen💕

  • @SereineNziza
    @SereineNziza4 жыл бұрын

    Yewe. Mama uranatuje ni ukuri peee. Komeza wihangane rwose

  • @ryanfranklevi8240
    @ryanfranklevi82404 жыл бұрын

    Komera cyane Mubyeyi

  • @umulisanathalie2410
    @umulisanathalie24104 жыл бұрын

    Have a great

  • @nzeyimanacelestin8145
    @nzeyimanacelestin81454 жыл бұрын

    Uwomukobwa arakabyara. Imana izazirikane ibyo yakoze

  • @Human1living
    @Human1living4 жыл бұрын

    Imana ibaho kandi izibyose pe.

  • @michuiradukunda2926
    @michuiradukunda29262 жыл бұрын

    Imana ihabwe icyubahiro🙏🙏🙏

  • @mukanezaernestine1341
    @mukanezaernestine13414 жыл бұрын

    Wabaye intwari...ukomeze utwaze, n'ijuru uzaribona, kuko wakoze ibyananiye ingo nyinshi hano hanze!

  • @honorinegaju6201
    @honorinegaju62014 жыл бұрын

    Muzashake numugabo we atubwire uko babanye si byiza gufata côte imwe

  • @yvonnen509
    @yvonnen5094 жыл бұрын

    God is good 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭Imana igukomeze kandi ibane nawe ❤️❤️❤️

  • @urabonamana3504
    @urabonamana35044 жыл бұрын

    Eriane wirirwa avuga Ibiteye isoni Ahuye nibi bibazo . Uyu mubyeyi yahuye nabyo Yakwihangana nurusaku rwe?

  • @helenemarierobert8557

    @helenemarierobert8557

    4 жыл бұрын

    urabona Mana @ ubwo se umwifurije ibibi kuki? Kuki agomba guhura n’ibyago?

  • @niyonsengachris2019

    @niyonsengachris2019

    4 жыл бұрын

    Clementine Stocky None ko yirirwa aseka abandi bagore ngo ntibazi gutanga care aribyo biyuma abagabo babasiga !! 😂😂

  • @uwambayeamahoro9187

    @uwambayeamahoro9187

    4 жыл бұрын

    Uriya ni ingare yumugore ategeka umugabo we

  • @niyonsengachris2019

    @niyonsengachris2019

    4 жыл бұрын

    Dusabe Pelagie Kirazira kwirata ibintu bishobora kuba kandi utabihagarika ! Umuntu ni mugari , umugabo we ashobora kumuhinduka akumirwa !! Wagizengo se umugabo we buriya aba yishimiye kumva yirirwa yisereranga ngo nihati bishobora gutuma abandi bagabo batangira kumutereraho urwenya akazashiduka yahindutse ashaka kwerekana ko atari ingaruzwamuheto !! 😂😂😂

  • @gettymuka2985

    @gettymuka2985

    4 жыл бұрын

    Eliane byaramucanze..yigize bamenya..ou je connais..kd ubanza yarize primmaire nkanjye..ntabwo arahura n abagore barushye..bakubiswe..hari nabicwa ndetse..iriya njajwa..

  • @nisueliezel8811
    @nisueliezel88114 жыл бұрын

    So inspired

  • @akanyenyeritv3241
    @akanyenyeritv32414 жыл бұрын

    Yoooo pole mama

  • @umutesililian5583
    @umutesililian55834 жыл бұрын

    Yooooo imana irakora ndabyemera

  • @twagirayesuida3974
    @twagirayesuida39742 жыл бұрын

    Yooo.yesu ntangariye umugambi wawe kumwana wumuntu.pore mama iman izokunezeza niwashika mwijuru

  • @nyirangirimanaagnes8651
    @nyirangirimanaagnes86514 жыл бұрын

    igikomere mwa bantu mwe.....mpore ariko .

  • @dusabejeanne1337
    @dusabejeanne13374 жыл бұрын

    uyumubyeyi yahuye nikigeragezo mana kubana numuntu imyaka ingana kuriya ukunda mukabyarana abana bwacya ati singushaka nihurizo divorce irasharira nigikomere cyidakira byongeye na societe yacu irihanzaha mubyeyi imana yonyine niyo yaguhoza kdi humura

  • @NINAHMUSINGA
    @NINAHMUSINGA4 жыл бұрын

    nice content

Келесі