Malcolm X - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP145

Malcolm Little uzwi ku izina rya Malcolm X ndetse akagira n’izina yahawe n’idini ya Islam ari ryo el-Hajj Malik el-Shabazz yabonye izuba ku itariki ya 19 Gicurasi umwaka mu 1925 avukira ahitwa Nebraska.
Ku myaka itandatu gusa ni bwo Malcolm yabuze se umubyara witabye Imana azize impanuka y’imodoka.
Nyuma y’urupfu rwa se umuryango wabo wahuye n’ubukene bukabije bituma nyina Louise Little afata icyemezo cyo kujya ateka ibiryo ku muhanda akabicuruza kugira ngo abana be babone imibereho.
Nyuma ni bwo nyina yaje guhagarikirwa ibikorwa kubera ibyo yakekwagaho, hari mu mwaka w’i 1939, ibi byatumye Malcolm ndetse n’abavandimwe be bajyanwa kuba mu miryango y’iwabo.
Malcolm yari umuhanga cyane mu ishuri ariko hakaba umwe mu barimu be wamugiriye inama yo kuba umubaji kuruta uko yaba umunyamategeko.
Malcolm X utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, yaje kuva mu mujyi wa Michigan ajya ahitwa Boston kubana na mushiki we witwa Ella, umwana se yari yarabyaranye n’umugore bashyingiranwe bwa mbere.
Aha niho yatangiye kujya akora ibyaha bya hato na hato mu myaka ye y’ubugimbi, aho yaje kujya acuruza ibiyobyabwenge.
Ni nawe wari ukuriye agatsiko k’abajura ahitwa Roxbury na Harlem mu mujyi wa New York.
Kubera ubujura yaje gufungwa kuva mu mwaka w’i 1946 kugeza mu w’i 1952.
Ibi byaje gutuma ajya mu muryango wa Islam (wahurizaga hamwe ibikorwa bya Islam ndetse n’ibikorwa by’abirabura ugaharanira n’inyungu zabo).
Mu rwego rwo kwihugura Malcolm X yamaraga amasaha menshi asoma ibitabo byari mu isomero rya gereza yari afungiwemo ndetse akihatira no kumenya ibyari mu nkoranyamagambo (dictionary) byose, yaniyunguye kandi ubumenyi ku bijyanye no gushaka gihamya (facts) aho yagiraga uruhare mu biganiro mpaka.
Kubera amahame umuryango wa Islam yabagamo wagenderagaho byatumye izina rye “Little “, arisimbuza “X” kuko ibi byari nk’umugenzo uhoraho wakorwaga na buri wese wabaga mu muryango wa Islam.
Impamvu yabyo yari uko uyu muryango wa Islam wafataga ko izina ry’umuryango umwana yabaga yarahawe ryabaga rifite inkomoko mu bazungu.

Пікірлер: 22

  • @manirakizainnocent4738
    @manirakizainnocent47384 жыл бұрын

    Ndakwemera dashim urumuntu wumugabo kbs

  • @Yannickson_k

    @Yannickson_k

    3 жыл бұрын

    Musaza urumuntu wumugabo kbx..arkox kutubwira amagambo yabagafashe gusa abataragafashe bo ntamagambo yahindura abantu baba baravuze akokantu uzagakosore KBC ujyuvanga wangu!!!!!!!!!

  • @felixsanzira1646
    @felixsanzira16464 жыл бұрын

    Urakoze cyanee Dashim niba bishoboka uzadushakire amagambo yavuzwe na colonel Khadafi wabaye president wa Lybia sawa urakoze cyanee kukazi keza ukora .

  • @astereniyondiko6148

    @astereniyondiko6148

    3 жыл бұрын

    Yarabivize Dash,andika muri KZread ijambo ryahinduma ubuzima bwawe Mohamad Khadafi uca ubibona.

  • @uwimanatheogene6487
    @uwimanatheogene64874 жыл бұрын

    Thx brother ndamwemera cyane

  • @abdoulnsanzebahiga7775
    @abdoulnsanzebahiga77754 жыл бұрын

    Hello Dashim Thanks so much brother, nukuri uri umuntu w ' umugabo cyaneeee peee. ejo uzaduhe igice cya 2 please

  • @kwizerapacifique5162
    @kwizerapacifique5162 Жыл бұрын

    Twarakubuz mwarimu

  • @mbarushaimanaerneste6013
    @mbarushaimanaerneste60134 жыл бұрын

    Ndagukunda dashim

  • @tonnyclose9589
    @tonnyclose95894 жыл бұрын

    Ubugabo buraharanirwa dash dash tv uri umugabo kbx 👮

  • @williamtong771
    @williamtong7714 жыл бұрын

    thx bro turagukunda

  • @alexmuneza8276

    @alexmuneza8276

    4 жыл бұрын

    😍😍😍😍😍😍😍

  • @cnnp1482
    @cnnp14822 жыл бұрын

    Ndamwera bya hatari

  • @kubwimanaejinde5950
    @kubwimanaejinde59502 жыл бұрын

    Nibabishoboka wazaduhaye igicecyaka 2 Plato cg tales

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59864 жыл бұрын

    👍

  • @ingaboyacutv
    @ingaboyacutv4 жыл бұрын

    TURAGUSHIMIYE!!

  • @lilianeuwamahoro893
    @lilianeuwamahoro8934 жыл бұрын

    Umugabo wavukanye ubwenge n ubutwari budasanzwe

  • @issakaroli1517
    @issakaroli15173 жыл бұрын

    Birababaje cane ariko ntakundi kuko twese niyo nzira lmana imwakire mu bwami bwayo

  • @danmagic7041
    @danmagic70413 жыл бұрын

    Please can you give us ep2

  • @nzastindatvbirashoboka5260
    @nzastindatvbirashoboka52603 жыл бұрын

    Dash KO utavuze igice cya 2 kuri don yen

  • @julesbigirimana2674
    @julesbigirimana26743 жыл бұрын

    Ghadaffi yamuvuzeho

  • @mistacode
    @mistacode4 жыл бұрын

    bruh uruwambere kabisa

  • @ntawunezumwanzijeanpierre7408
    @ntawunezumwanzijeanpierre74083 жыл бұрын

    L

Келесі