Ingengabihe y'ibyo wagaburira umwana w'amezi 8 kugeza ku mezi 12/ Horaire/ Meal plan (8-12 months).

Muraho!
Nyuma y'uko ababyeyi bamwe badusabye kubaha inama z'ibyo bagaburira abana babo bataragira umwaka nko mu cyumweru cyose, Dudu yabakoreye ikiganiro cyo kubabwira iby'ingenzi byajya muri gahunda y'icyumweru y'ibyo kurya by'umwana (ingengabihe/horaire). Ntabwo ari ihame kubikurikiranya gutyo ariko byaguha guidance y'ibyo waha umwana ugenda umuhindurira ku buryo abasha kubona intungamubiri zihagije agakura neza.
#WithChapters
0:00 Introduction
2:39 Ku wa mbere
4:54 Ku wa kabiri
6:41 Ku wa gatatu
9:14 Ku wa kane
11:52 Ku wa gatanu
13:52 Ku wa gatandatu
15:33 Ku cyumweru
18:13: Ibyo kwitondera
Ukeneye ku downloading iyi ngengabihe wakanda kuri iyi link: y4yrwanda.org/wp-content/uplo...
Mugize icyo mwifuza kutubaza cyangwa kutwunganira mwatwandikira kuri #IjuruRito kuri #WhatsApp_0788643708.
Murakoze.

Пікірлер: 51

  • @niyobebe1675
    @niyobebe16753 жыл бұрын

    Urakoze cyane!ibi nari mbikeneye❤️

  • @marieangeimanishimwe3554
    @marieangeimanishimwe355411 ай бұрын

    Warakoze cyane kubw' iki kiganiro ni ingirakamaro cyane

  • @olivemukanshimiyimana4039
    @olivemukanshimiyimana4039 Жыл бұрын

    Merci Doudou

  • @bady144
    @bady1448 ай бұрын

    Merci Madame

  • @mutuzochance664
    @mutuzochance6646 ай бұрын

    Thank you alot dou 🙏🏽

  • @zainabingabire7010
    @zainabingabire7010 Жыл бұрын

    Good 👍

  • @mukandizeyetriphine2541
    @mukandizeyetriphine25413 жыл бұрын

    Wow aka kantu ni ak'ubwenge Merci bcp ma grande

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    3 жыл бұрын

    Urakoze cyane nawe kudushyigikira

  • @muhawenimanaegidia9945
    @muhawenimanaegidia9945 Жыл бұрын

    Thx thx

  • @munezerodelphine1802
    @munezerodelphine18023 жыл бұрын

    Wouuuuuuuuu, nibyiza pe,utwigisha byinshi,mukomereze aho.

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    3 жыл бұрын

    Urakoze dear

  • @kayitesiredempta8336

    @kayitesiredempta8336

    2 жыл бұрын

    Wow thank u so much kbsa iyi tame table ni full kbsa

  • @muhorakeyeevanice3076
    @muhorakeyeevanice30768 ай бұрын

    Thanks Dear nanjye narimbikeneye cyane pe.

  • @funfactsdaily6462
    @funfactsdaily64623 жыл бұрын

    😍😍😍ko nanjye ngiye kwibera umwana

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    3 жыл бұрын

    Hahahhhhh Carine usanze barya byiza se

  • @ubarushimanaclemence2971
    @ubarushimanaclemence2971 Жыл бұрын

    Murakoze Ese Isosi yumwana Itegurwa gute?

  • @sunnykamuyumbu668
    @sunnykamuyumbu6682 жыл бұрын

    Murakoze cyaneee Waduha na Menu yumwan urihagati yumwaka 1 kuzamura kugera kuribiri

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    2 жыл бұрын

    Muraho Sunny. Turaje tuyikurebere, ariko mu biganiro irimo.

  • @uwantegecesarie7200
    @uwantegecesarie72006 ай бұрын

    Ni byiza cyane,nabazaga amata yemerewe nayahe?

  • @joselinemujawimana4938

    @joselinemujawimana4938

    5 ай бұрын

    Amata meza guha abana bataragira umwaka ni amata yo mu bikombe ni yo aha umwana intungamubiri akeneye.

  • @Ishimy-cx2tu
    @Ishimy-cx2tuАй бұрын

    Ese ibi twabukoresh kumwana ugitangira kurya wenda tukagir nkicy dukuramo nkimigat na biscuit?

  • @graceingabire1210
    @graceingabire1210 Жыл бұрын

    Murakoze muduha ibiganiro byiza🥰 nonese Yaghourt waha umwana uri muri iki kigero ni iyihe? Akandi kabazo amata ya Highland aremewe kumwana uri munsi y’Umwaka? Murakoze turabakunda cyane

  • @joselinemujawimana4938

    @joselinemujawimana4938

    5 ай бұрын

    Yooo Grace urambabarira kuba ntaragusubije ku gihe, gusa wenda byafasha n'abandi cg niba na we warabyaye undi mwana, hahahhh why not!Yaourt ziboneka ku isoko wamuha nta kibazo icyangombwa nuko uzigura aho wizeye batajya bacomokora frigo kandi bazibika neza. Ariko haba n'izindi ziva Europe zitabikwa muri frigo wazibona muri za pharmacie cyangwa alimentations zigira ibintu by'iburayi

  • @funfactsdaily6462
    @funfactsdaily64623 жыл бұрын

    @ijururitofamilyshow muzadukorera video nkiyi kubashaka gusukura umubiri (detox)

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    3 жыл бұрын

    Asante Carine. Icyo kiganiro ndumva nanjye mpise ngikumbura kuko detox wa mugani ni ingenzi. Reka twegeranye amakuru tuzayabahe vuba aha.

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 Жыл бұрын

    Ikindi igikoma umwana WA 8 mois anywa nikihe

  • @umuhuzaulrich9214
    @umuhuzaulrich92142 жыл бұрын

    Murakoze cyane nonese kawunga iremewe kumwana utaragira umwaka??

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    2 жыл бұрын

    Uraho dear Umuhuza. Murakoze kuri comment, kawunga rero ubusanzwe ni nziza ku bana, gusa bisaba ngo umenye niba umwana yaba ashobora kuyimira. Ariko ubundi ni nziza pe umwana yayifata, ipfa kuba ikoze neza ihiye.

  • @muhorakeyechantal4942
    @muhorakeyechantal4942 Жыл бұрын

    Nice video Iyo horaire wakomez kuyikoresha kumwana w'imyak 2 kugeza kuri 4?

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    Жыл бұрын

    Horaire uko imeze ni iy'umwana muto ariko uko agenda akura wagenda uyihindura uhinduramo ibiryo ukabisimbuza ibyo biri mu muryango umwe. Ni ukuvuga ibinyasukari, ibyongera imbaraga, ibirinda umubiri. Mukeneye inama yihariye mwatwandikira kuri 0788643708. VU

  • @nyiransengimanaesther1819
    @nyiransengimanaesther18192 жыл бұрын

    Merci beaucoup, nkanze dislike ntabwo nabishakaga sry

  • @umwizasandrine3618
    @umwizasandrine3618 Жыл бұрын

    Ese iyi horaire umwana wa mezi 7 ntiyayikoresha

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    Жыл бұрын

    Muraho. Sorry message ntitwari twarayobonye. Hari indi horaire twari twarakoze y'umwana muto, ariko ubu nibaza ko uwari ufite 7 ari hafi kugira 12. Nyuma ya 12, utangira kugenda umuha ku by'abakuru. VU.

  • @mukamurigoyvonne2578
    @mukamurigoyvonne25789 ай бұрын

    Mwiriwe muvandi wampa link yo kumezi 6 ?

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    7 ай бұрын

    Muraho Yvonne. Mwareba iyi video niyo ivuga ku ndyo y'umwana ugitangira kurya kandi ni kuri ayo mezi 6. Ubaye ufite ikibazo watwandikira no kuri WhatsApp kuri 0788643708. kzread.info/dash/bejne/mq6ctceTcavAps4.htmlsi=UgDAXEoThYeymzHW

  • @philoskamatali8400
    @philoskamatali84006 ай бұрын

    Ese umwana ufite amezi 9 ark akaba yanga kurya ibiryo niyo byaba biseye arabibona akarira wahendahenda akarya agahita abiruka byose wamukorera iki? Mumfashe rwose kuko imbuto, igikoma, polish ndetse na cerelac byo arabirya ntakibazo

  • @joselinemujawimana4938

    @joselinemujawimana4938

    5 ай бұрын

    Dear Philos rero ndumva umwana wawe niba arya ibindi nta kibazo. Gusa ibintu by'abana bisaba kugenda gahoro ukareba impamvu abyanga. Ese wenda ntimushobora mubimuha bishyushye bikamwotsa cg se byakonje cyane. Cg se wenda ntiyaba yarahiye bwa mbere akibirya!Haba impamvu nyinshi gusa byose ugenda ugerageza buhoro buhoro. Uzanyandikire kuri whats up yacu tubiganireho.

  • @philoskamatali8400

    @philoskamatali8400

    5 ай бұрын

    @@joselinemujawimana4938 murakoze cyane mumpe number zanyu

  • @mukeshimanaalbertine9352
    @mukeshimanaalbertine9352 Жыл бұрын

    Ese amata y'inyange nimeza kumwana w'amezi 8

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    Жыл бұрын

    Muraho Albertine. Murakoze ku kibazo mubajije, turaza kureba turabaha igisubizo vuba.

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    Жыл бұрын

    Dear Albertine, amata y’inshyushyu ntabwo ari mabi ku mwana igihe cyose yaba abasha gufata ibindi byo kurya bimuha intungamiribi zihagije. Gusa abaye adakunda kurya, byaba byiza mumuhaye amata amwe y'ifu yagenewe abana byibura akageza ku mwaka kuko abaye ayanywa yonyine yatuma agira ikibazo cy’amaraso make. Ibihe byiza. DJ

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 Жыл бұрын

    Nonese udashaka kumuha ibiryo BYO munkono mbere yuko agira umwaka(

  • @joselinemujawimana4938

    @joselinemujawimana4938

    6 ай бұрын

    Sha nabyo ntacyo bitwaye gusa ni ukuzirikana ko umwana urengeje amezi atandatu aba atagihazwe n'ibere cg amata gusa. Ahubwo umubiri uba noneho ukeneye ibiwutera imbaraga kugira abashe gukura neza, cyane ko aba akora mouvements nyinshi atangiye guhaguruka, kugendera ku bintu. rero uba ugomba kuzirikana ibyo byose.

  • @lolitaimena9782

    @lolitaimena9782

    3 ай бұрын

    @@joselinemujawimana4938 merci

  • @philoskamatali8400
    @philoskamatali84006 ай бұрын

    Iki utubwire niba umwana wa amezi 9 wamuha amatunda hamwe n'utubuto twayo Murakoze

  • @joselinemujawimana4938

    @joselinemujawimana4938

    5 ай бұрын

    Rero amatunda agira acide nyinsi ibyiza ni ukuzimuha agize umwaka cyane ko mu zindi mbuto tubonamo intungamubiri zihagije yanakura mu matunda. Ariko wanayamuhaye imbuto waba uziretse.

  • @philoskamatali8400

    @philoskamatali8400

    5 ай бұрын

    Yego Merci bcq Jose amatunda muha juice yonyine. Narinziko ibinyomoro aribyo bigira acid gusa ark nayo reka mbe nyaretse kuyamuha rwose

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    5 ай бұрын

    Yego ibinyomoro na byo bigira acid ariko byo ni na byiza umutobe wabyo wawuvanze n'izindi mbuto bifasha umwana ugira constipation. Doudou Joseline

  • @mukeshimanavestine6130
    @mukeshimanavestine613010 ай бұрын

    Amata y'inka uyavanze mu gikoma hari ikibazo!?

  • @IjuruRito

    @IjuruRito

    10 ай бұрын

    Muraho Vestine. Umwana yageze igihe cyo kuyanywa nta kibazo kuba wayavanga mu gikoma, mba numva njye binaryoshye bituma kireka gukomera cyane.

  • @bady144
    @bady1448 ай бұрын

    Merci Madame

Келесі