Ni gute wakoresha umukozi umwe wo murugo kandi ufite abana bane bato

Ndabasuhuje kandi ndabifuriza ibihe byiza.
Muri iki kiganiro nasangije ubunararibonye bwo gukoresha umukozi umwe wo mu rugo kandi mfite abana bato.
Nabasobanuriye:
- Impamvu yanteye gukoresha umukozi umwe n'ubwo bitamenyerewe kandi mfite abana bato.
- Uburyo ntunganya gahunda zose zigendanye n'urugo
- Ibikoresho by'ingenzi bibimfashamo
- Inyungu nabibonye muri iki gihe no mu gihe kizaza
Nashatse gukora iyi video kugirango ifashe ababyeyi bose kureba ko bishoboka kuba wakoresha umukozi umwe wo murugo n'inyungu tubyungukiramo uko zingana.
Niba ino video hari icyo igufashije wibyihererana ndagusaba gukora ibintu 3:
- gukora subscribe
- Gukora share
- Gushyiraho comment yawe
Mugire ibihe byiza

Пікірлер: 70

  • @umubyeyidivine3261
    @umubyeyidivine32614 жыл бұрын

    Kungura abadamu ni umusanzu ukomeye cyane ku muryango nyarwanda. Imana Ikomeze uyu murimo

  • @shumbushojeanleon9795
    @shumbushojeanleon97954 жыл бұрын

    Ukuri! Birakwiye gusangira ubunararibonye nkubu abantu bakemera ko bishoboka kandi ari iby umumaro. Ikitwa kubabonera umwanya nicyo cyane, kuko plus baba benshi wisanga uhora urera abakozi aho gutanga uburere ku bana. Ako nakongeraho kubafite abana bagejeje nka 7 ans byakanabaye byiza abakozi baburijwemo cg bagakora bataha.

  • @olivemukase9989
    @olivemukase99892 жыл бұрын

    Murakoze cyane, ndamufasha nkunda no gukora ariko ndwara umugongo cyane

  • @moniqueniwenshuti7417
    @moniqueniwenshuti74173 жыл бұрын

    Iki kiganiro ndagikunze cyane!!!Ingero utanga zirafatika,zirumvikana kandi koko byashoboka.

  • @mutoniclematse4617
    @mutoniclematse46173 жыл бұрын

    Ibi bintu ndabikunze cyane, murakoze

  • @vanessauwineza9627
    @vanessauwineza96274 жыл бұрын

    Merci bpc josiane vraiment nibyiza pe kd nanjye ndumva arukuri

  • @lydiamutangampundu4813
    @lydiamutangampundu48133 жыл бұрын

    Urakoze cyane nungutse byinshi Imana iguhe umugisha ....

  • @uwinezayvette7952
    @uwinezayvette79523 жыл бұрын

    Urakoze cyane jojo unyunguye ubwenge

  • @ingabirejudith2747
    @ingabirejudith27472 жыл бұрын

    Urakoze cane byari byarancanze kbs

  • @mukakamaliodette5369
    @mukakamaliodette53693 жыл бұрын

    Ni byiza gufasha umukozi umurimo imwenimwe nkuko mwabivuze rwose!

  • @francoiseuwiringiyimana1702
    @francoiseuwiringiyimana17023 жыл бұрын

    Wow. Urasobanutse.utwunguye ubwenge

  • @kareraclaudine3395
    @kareraclaudine33953 жыл бұрын

    Waou merci Josiane nange sinkiba mu Rwanda ariko ubwo mpaheruka nakoreshaga umukozi umwe nabonye bifasha biranaruhura kuko ubasha koko kumenya ibibera mu muryango wacu nkaba mutima w urugo cg umuryango wacu

  • @kiberinkaesther8217
    @kiberinkaesther8217 Жыл бұрын

    Mukuri urakoze cyane imana iguhe umugisha

  • @charlesruzibiza2393
    @charlesruzibiza23933 жыл бұрын

    This is good. Good planer . love it

  • @mukakararaoda7156
    @mukakararaoda71563 жыл бұрын

    Urakoze rwose

  • @fanumubyeyi3712
    @fanumubyeyi3712 Жыл бұрын

    Merci bcp muranyubatse

  • @kuradusengeclaudine323
    @kuradusengeclaudine3233 жыл бұрын

    Mbega umubyeyi nkunze😘ndagukunze ntushobora kbyumva.Inama zawe ndazikeneye za but I munsi.

  • @bielissaumuhozamuhaweniman546
    @bielissaumuhozamuhaweniman5463 жыл бұрын

    Ndagukunze cyane kuko nanjye niko mbugenze.komerezaho

  • @uwimanaamina8043
    @uwimanaamina80433 жыл бұрын

    Byiza cyanee

  • @umubyeyidivine3261
    @umubyeyidivine32614 жыл бұрын

    Nabikunze cyane

  • @fabiolamusengimana2638
    @fabiolamusengimana26383 жыл бұрын

    Naragakoze ndumwe nakaretse jyamubitaro nararwaye umugongo mbese nurupfu

  • @mukakamaliodette5369
    @mukakamaliodette53693 жыл бұрын

    Iki kiganiro cyanyu no cyiza cyane

  • @neveragainneveragain1880
    @neveragainneveragain18803 жыл бұрын

    Sha urimo neza gumamo...

  • @mutuyimanajeannedarc7225
    @mutuyimanajeannedarc72253 жыл бұрын

    Wooowww.Ndabikunze pe!!

  • @mutuyimanajeannedarc7225

    @mutuyimanajeannedarc7225

    3 жыл бұрын

    Uzadukorere aka horaire k'icyumweru k'Ibyo guteka uzaba udufashije!!Be blessed

  • @bizimunguaugust4650

    @bizimunguaugust4650

    3 жыл бұрын

    OK uzakomeze ubugure ibitekezo ubure 1

  • @familyrecipesnow
    @familyrecipesnow3 жыл бұрын

    Inaha muri Europe tuba turi kumwe n'abana 24/7 biratugora sasa iyo turi aho. Ubwo nibukuvuga ngo jyewe na papa wabo turagabana, Guteka Kubitaho, kumesa, koza ibyombo(nubwo tuba dufite machine biragora) gukoropa, gukora amasaha umunani, kwita k'umugabo. Ibyo byose byatumye nkamirika ndanamenyera, ihi ruje aho turumirwa😮

  • @likemaelle9349
    @likemaelle93494 жыл бұрын

    Waoh, warebye kure nukuri, ibi bintu birakenewe hari ibyo nakoraga ariko hari nibindi nungukiyemo. Ndakwisabiye ngo utwereke iyo horaire ya menu y'icyumweru nkanjye birangora kuyikora; en tout cas gd merci!!!

  • @likemaelle9349

    @likemaelle9349

    4 жыл бұрын

    @@iyungure4936 urakoze mpozaho urushinge naragukunze n'inama zawe nziza

  • @uwinezaafia5077

    @uwinezaafia5077

    3 жыл бұрын

    Woow Ikiganiro cyiza pee cyira dufashije cyanee&Iyo Menu nukuri uyi duhaye byadu fasha

  • @angeliquemukamazimpaka865
    @angeliquemukamazimpaka8653 жыл бұрын

    Uri ukubyeyi mwiza rwose ibi nibyo igihe uri mu rugo umubyeyi niwe ukwiye kumenya gahunda zose z'abana bakanamwisanzuraho.

  • @fabiolamusengimana2638
    @fabiolamusengimana26383 жыл бұрын

    Ubwose uramisha umukozi mwibukeko naboarabantu yazahacikira umugongo

  • @chantaluwamahoro2922
    @chantaluwamahoro29223 жыл бұрын

    Ibyo nukwikunda nokutagira imbabazi gusa ntihagire unyumva nabi nikombibona kuruhande rwange kugirango wumve uburemerebwabyo byishyireho ariwowe ukora akokazi cg bibayengombwako umwanawawe agakoreshwa

  • @chantaluwamahoro2922

    @chantaluwamahoro2922

    3 жыл бұрын

    @@iyungure4936 wiriwe neza video nayikurikiye title yo ninzizacyanerwose ariko ibindi byankanzepe singiye kukubeshya!

  • @uwimanaariyett5043
    @uwimanaariyett50433 жыл бұрын

    Ndagukunze Cyane habwa umugisha nimana yo mu ijuru nshaka numero yawe nanjye naramuretse kandi mfite nakazi mbona ari sawa kwirera abana

  • @anniellaakimana3851
    @anniellaakimana38513 жыл бұрын

    Ndagukunze josiana weee!uri umuzungu pe!!

  • @alinenizigiyimana534
    @alinenizigiyimana5342 жыл бұрын

    urakoze kuduha vyiyumviro vyiza

  • @gorethuwimana4781
    @gorethuwimana47812 жыл бұрын

    Urumubyeyi mwiza Uzi no kubisobanura neza

  • @nyirandayisabaassia8046
    @nyirandayisabaassia80462 жыл бұрын

    Iyo gahunda ndabona kugera kuwa gatatu gusa mumfashe mumpe imara icyumweru

  • @umugwanezaclarisse4971
    @umugwanezaclarisse49714 жыл бұрын

    Thank u Josiane Nibyiza harimo inyungu nyishi Ariko se umukozi agutunguye agataha ,kuko Hari ababikora , Ubigenza gute,abana ubasigira nde?

  • @kesia8519

    @kesia8519

    3 жыл бұрын

    Umukozi Ubayanye neza nabo akorera ntabatungura Kuko abaziko batabona uko babigenza bamwe bagenda uko babonye nuko baba babonye uho bagenda bagashaka guhindura ubuzima

  • @nezaalphonsine3076

    @nezaalphonsine3076

    3 жыл бұрын

    ICYO NABONYE UMUNTU UKORESHA UMUKOZI UMWE ABARI UMUNYAMWUGA UHEMBWA NKA 40000 KUZAMURA UZI ICYO ASHAKA KUBURYO AZI ICYASHAKA ATAGENDA UKWABONYE CG SE AKABA AFITE UWO YAKWIYAMBAZA MUGIHE UMUKOZI ADAHARI IKINDI NO KUBA UFITE UBUZIMA BWO KWI KORERA ,NJYEWE MBONA BURI RUGO ARUMWIHARIKO BITEWE N,UKO IBINTU BY,URUGO RWAWE UBIBONA,NONE KO KUWA 6 ARI WOMWANYA NGO TWITE KUBAGABO MUGITANDA YEWE N,ABANA WAZARUHUKA RYARI MBONA BITERWA N,UKO UBONA IBINTU NTIHAZAGIRE UWIGANA UNDI NGWAKORATYA NANJYE MBIKORE

  • @mukakararaoda7156

    @mukakararaoda7156

    3 жыл бұрын

    Nanjye uzayimpe naguhaye number yanjye

  • @safiam5338
    @safiam53382 жыл бұрын

    Iyo umwana utamuhaye umwanya wawe akiri muto mugihe agukeneye ntarukundo agira kumubyeyi kandi umaze gusaza ntiwizere ko azaguha umwanya we umaze gusaza nawe azaguha umukozi ukurera hako ariwe akurera kuberako yabibonye kubabyeyi be

  • @mukakamaliodette5369
    @mukakamaliodette53693 жыл бұрын

    Narabakunze

  • @jeanbaptistenshimiyimana7497
    @jeanbaptistenshimiyimana74973 жыл бұрын

    maze iminsi mike menye iyi channel kandi narayikunze, gusa yanteye urujijo.... haba hari isano iri hagati ya Mukase Joselyne na Umurerwa evelyne? Nsobanurira kuko nawe ndamwemera kandi mbona musa munitwara kimwe..

  • @jeanbaptistenshimiyimana7497

    @jeanbaptistenshimiyimana7497

    3 жыл бұрын

    Sorry nanditse joselyn kandi ari josiane

  • @nyiranezaclaudette6404
    @nyiranezaclaudette64042 жыл бұрын

    None se watubwira niba ufite abana bato ibyo biryo byo muri frigo ntibitera abana Angine?

  • @jeanbaptistenshimiyimana7497
    @jeanbaptistenshimiyimana74973 жыл бұрын

    Muraho

  • @clarisseumubyeyi3888
    @clarisseumubyeyi38883 жыл бұрын

    Ndagukunze gusa se iyo akeneye mituyu ntacaho?

  • @nezaalphonsine3076

    @nezaalphonsine3076

    3 жыл бұрын

    Uumugabo barafatanya ndumva ari 3 ntibyabavuna,none umugabo atabishoboye wakoriki,nibyiza uratwigisha ariko buri rugo n,umwihariko pe,ntago byoroshys

  • @nyangelnana2000ify
    @nyangelnana2000ify3 жыл бұрын

    Yo, mpise subscribing. Uziko disi ubikora nkuko tubikora hanze. Mba America nanjye mfite abana 4 bato, umukuru 11 yrs , umuto 4 months. Kandi turabishobora dukora na akazi, nta mukozi. Ndagukunze cyane

  • @akimanasyntyche7484
    @akimanasyntyche74843 жыл бұрын

    Nn c uwo mukozi umwe ninawr ukora ubusitani , akoza imodoka ?

  • @akimanasyntyche7484

    @akimanasyntyche7484

    3 жыл бұрын

    @@iyungure4936 OK! Njye umukozi nabuze umukozi wu mukobwa wakoza imodoka gusa ubusitani mfite bwo ni bunini

  • @akimanasyntyche7484

    @akimanasyntyche7484

    3 жыл бұрын

    Urakoze narabigerageje umukozi umwe mbona ndi mugihombo kuko byansabaga ko nzana undi bakora ubusitani bakamenyana bikaba akavuyo murugo ntahari

  • @wizyrozay
    @wizyrozay3 жыл бұрын

    hhhhhhhhh ibyo nubutindi

  • @umuhozamariechantal1260

    @umuhozamariechantal1260

    2 жыл бұрын

    Gukorera umuryango wawe rwose ntago ari ubutindi! Ni ukuwuha agaciro ukwiye!! Thank you @Iyungure

  • @christineuzayisenga1929
    @christineuzayisenga19293 жыл бұрын

    Nanjye nagusaba ukadusangiza iyo gahunda y'ibyo kurya bya buri munsi!

  • @christineuzayisenga1929

    @christineuzayisenga1929

    3 жыл бұрын

    @@iyungure4936 uzachristo@gmail.com

  • @muberanicole9819

    @muberanicole9819

    3 жыл бұрын

    Nanjye iyo gahunda rwose mwayimpa, kdi mutugirira umumaro mwinshi

  • @christineuzayisenga1929

    @christineuzayisenga1929

    3 жыл бұрын

    @@iyungure4936 nabahaye email sinzi uko baca inbox!

  • @floramuragijemariya807

    @floramuragijemariya807

    3 жыл бұрын

    Hi Josiane. Nange yimpe kuri imanziflora@gmail.com Thanks

  • @mukabunanialphonsine6311

    @mukabunanialphonsine6311

    3 жыл бұрын

    @@iyungure4936Nange yimpe kuri amukabunani@gmail.com

  • @chantaluwamahoro2922
    @chantaluwamahoro29223 жыл бұрын

    Esubwo konumva ubifitemo inyungu umukoziwe inyungu niyihe? Icyakora ndumva umukozi ugukorera akaze ibyobintubyose abikora arumwe icyakora uzamugurire na machine ifura

Келесі