Elon Musk - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP272

#IJAMBORAHINDURAUBUZIMA
Ubu ni we mutunzi wa mbere ku Isi.
Urutonde rwasohotse kuwa 7 Mutarama 2021 rwatangaje ko Elon Musk afite umutungo ungana na miliyari $195 bituma aba umukire wa mbere ku Isi, aho yahigitse kuri uwo mwanya abakire barimo Jeff Bezos na Bill Gates.
Uyu mugabo ubutunzi bwe bushingiye ahanini ku bigo bye bibiri aribyo Tesla na Space X n’ibindi.
Musk ni intiti ikaba ityoza mu bijyane n’isanzure dore ko kuri uyu munsi wa none ikigo cye Space X gikora ibiraka byo kohereza ibyogajuru mu isanzure kiri mu biri gutuma atumbagira mu butunzi.
Ubutunzi kuri Elon Musk ni ikintu gisa nk'igitangaje ariko akaba akunda gutebya, umunsi batangaza ko ariwe mukire wa mbere ku Isi, yahise atangaza ko biteye ubwoba.
Elon Musk yavutse kuwa 28 Nyakanga 1971 bivuze ko uyu mwaka azuzuza imyaka 50.
Elon Musk ni umunya-Africa gusa bivugwa ko yaba afite ubwenegihugu butatu kuko avuka ku mubyeyi w’umunya-Canada (Nyina) n’umunya-Africa y'Epfo (Se) ndetse akaba afite n’ubwa Amerika.
Yabyawe na Errol Musk w’umunya-Africa y'Epfo na Nyina Maye Musk w’umunya-Canada.
Elon Musk yize amashuli abanza n'ayisumbuye mu gihugu cya Africa y'Epfo aza kuhava ku myaka 17 aho yahise ajya kwiga muri Canada ari naho nyina umubyara yari yaragiye gutura nyuma y'uko atandukanye na se.
Ubuhanga bwa Elon Musk bufite aho buturuka dore ko se umubyara yari inzobere (Engineer) muri Electromechanical engineering.
Se umubyara kandi yabayeho umupilote ndetse n'umutwazi w’ubwato akora n’ibindi bintu bitandukanye bisaba ubuhanga.
Igipimo cy’ubwenge 'Intelligent quotient' (IQ) Elon Musk afite kingana na 155 bivuze ko ari hasi y’ubwenge bwo ku rwego rwo hejuru kuko ababufite baba bafite IQ ingana na 160 kuzamura, gusa abantu bafite IQ iri hejuru y’ijana na mirongo ine (140) nabo baba ari abahanga ndetse banafata mu mutwe vuba.
Nyina yari umunyamideli wavukiye muri Canada gusa wakuriye muri Africa y'Epfo.
Elon Musk afite abavandimwe babiri umwe w’umuhungu (Kimbal Musk) n’undi w’umukobwa (Tosca Musk).
Kimbal Musk yahoze ari umufatanyabikorwa wa Elon Musk mu ntangiriro z’ubucuruzi bwa Elon Musk ndetse nawe magingo aya ni umushoralamali karahabutaka.
Mushiki we ni umushoramali-kazi mu gisata cy'amafilime ndetse ni nyiri ikigo cya Passionflix.
Ababyeyi ba Elon Musk batandukanye ahagana mu 1980, gusa Elon Musk we yakomeje kubana na Se muri Afrika y'Epfo.
Ikintu Elon Musk avuga ko yicuza kurusha ibindi ni ukuba yarakomeje kubana na se igihe ababyeyi be bari bamaze gutandukana kuko avuga ko se yamukoreye ibintu bimeze nk’ihohotera ati ”Byari bibi cyane, ikintu cyose kibi utekereza yarakinkoreye”.
Ku myaka 17 Elon Musk amaze gutangira kwiga muri kaminuza yo muri Pretoria muri Afrika y'Epfo nta gihe kinini yahize kuko yahize amezi agera kuri atanu mu gihe yari ari gushaka uko yajya kwiga muri Canada.
Nyuma yaje kujya muri Canada muri kaminuza ya Queen's University aha naho ntabwo yaharangije kuko nyuma y’imyaka ibiri yahise ajya kwiga muri Amerika muri kaminuza ya “University of Pennsylvania”, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere ya kaminuza. Yigaga ubukungu n’ubugenge (economics and physics).
Ahagana mu 1995 yahise ajya gutura muri Califonia ari naho yahise ajya kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Stanford ibi ariko ntibyatinze kuko ataharangije, yahamaze iminsi 2 gusa ahita ajya kwishakira akazi ngo arebe ko yatangira gukorera amafaranga, ndetse ateze imbere inyota yarafite yo gushinga ikigo cy'ikoranabuhanga cye.
Bwana Musk yatangiye ikigo cy’ubucuruzi cya mbere yari yakise izina rya zip2 akaba yaragifatanyije na murumuna we Kimbel Musk na Greg Kouri aha hari mu 1995, ikaba yarakoraga ibijyanye no kubaka program za mudasobwa.

Пікірлер: 25

  • @rastamangilbert3384
    @rastamangilbert33842 жыл бұрын

    Keep going shatse kumva ijambo ryahindura ubuzima vyimbitse ryavuzwe nuwumugabo Elon kwiyimisi aguze Twitter

  • @aimabiz8393
    @aimabiz8393 Жыл бұрын

    Respect to Elon Musk and

  • @niyongabochretien2171
    @niyongabochretien21713 жыл бұрын

    Dash sinibazako Ari milion ahubwo ari bilio.jah bless

  • @umurutaassia7238
    @umurutaassia72382 жыл бұрын

    Dashim ndakwemera cyane ni Banzubaze Adnan ndakwemera cyn ijamboryawe rihora rimbundurira ubuzima sinabona icyo nakwitura gusa urakoze cyn

  • @bikorimanafelicien130
    @bikorimanafelicien130

    Iri jambo ndarikunze kweli komeza kutugezaho ijambo ryahindura ubuzima

  • @hupway6235
    @hupway62353 жыл бұрын

    Mwaramutse neza Dash! wadufasha kumenya aho twakura Ikiganiro Ejo wakoze kubyo Pope (PaPa) yatangaje kuyoboka Mana. uduhe na Reference. Murakoze

  • @jeanpierremuhoza3960
    @jeanpierremuhoza39603 жыл бұрын

    Turakwemera cyane, uzatubwire kuri prof.Nkejabahizi Jean Chrisostome ni umwarimu muri kamenuza y'urwanda, murakoze.

  • @valensndereyimana5513
    @valensndereyimana55133 жыл бұрын

    Ndakwemera cyane kbsa

  • @bahatinorbert8113
    @bahatinorbert81133 жыл бұрын

    Uy'umukire yavuze ukuri

  • @nsengiyumvarwasiriclaude8302
    @nsengiyumvarwasiriclaude83023 жыл бұрын

    Uruwambere dash uzagubwire Nasty c wumuhanzi

  • @twishimedavid1125
    @twishimedavid11252 жыл бұрын

    Gud

  • @mutalozius5650
    @mutalozius56503 жыл бұрын

    Turakwemera Dash

  • @alexandrebucumimafranga7762
    @alexandrebucumimafranga7762 Жыл бұрын

    ERIC

  • @fabricendayishimiye2304
    @fabricendayishimiye23043 жыл бұрын

    Uza duhe kuri Platon na macheavel ,

  • @tuyishimeschadrack
    @tuyishimeschadrack3 жыл бұрын

    Urakoze cyane

  • @user-ck7gj9yk9v
    @user-ck7gj9yk9v Жыл бұрын

    Good

  • @insidervenant4039
    @insidervenant40393 жыл бұрын

    nice kbx

  • @fabienhakizimana832
    @fabienhakizimana8322 жыл бұрын

    wao

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59863 жыл бұрын

    👍👍

Келесі