Chinua Achebe - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP231

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Chinua Achebe yari umwanditsi w’ umuhanga mu nkuru ndende n’imivugo, ni umugabo wamenyekanye cyane na nubu akaba akiri mu mitwe y’abantu, yavutse tariki ya 16, ugushingo, 1930. avukira mu gace kitwa Igbo mu mujyi wa Ogidi, aho hari mu gace k’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria gusa yatabarutse tariki ya 21 Gicurasi 2013.
Uyu mugabo akimara kuvuka, Isaiah Okafo Achebe (se) na Aenechi Iloegbunama aribo babyeyi be, bamwise Chinua Lumungu bisobanuye (Imana irandwanirira), bakurikizaho Achebe, yarezwe n’ababyeyi be mu gace ka Igbo.
Mu w’ 1936, Chinua Achebe yatangiye amashuri muri st Philips’ central school.
Yatangiye ari umuhanga cyane. Umwarimu umwe wabigishaga, yakundaga kumutaramaho mu ishuri ko ari we wenyine ufite umukono mwiza mu ishuri ryose. Kandi ko afite urwego rw’imisomere ruhambaye.
Ku myaka 12, Achebe yataye umuryango we ajya kuba kwa mukuru we John muri Nekede.
Hari muri km 4 uvuye muri Owerri. Muri iki cyaro niho mukuru we yigishaga.
Kuva mu bwana bwe, uyu mugabo yari umunyamatsiko cyane kandi akagira umurava.
Yakundaga gusoma ibitabo bitandukanye. Twavuga nka: Book T. Washington’s up from Slavery (1901).
Cyavugaga k’umunyamerika w’umucakara.
Nkuko itaranto ye yayigaragaje cyane mu bijyanye no kwandika inkuru ndende n’imivugo, n’ubundi akiri n’umwana yakundaga gusoma inkuru ndende zigiye zitandukanye.
Gusoma ibitabo byaramufashije kugeza ubwo yabonye amanota amwemerera kujya kwiga muri kaminuza y’Ibadan, ajya kwiga ibijyanye n’ubuganga, gusa yagezeyo arabihindura ahubwo yiga ishami rijyanye n’ubuvanganzo bw’icyongereza.
Ishami yize muri kaminuza, ryizwemo ibindi birangirire mu kwandika inkuru ndende nka: Wole Soyinka, nawe ni umwanditsi w’Umunyafurika wamenyekanye cyane mu kwandika imivugo n’amakinamico, John Pepper Clark, n’umunyamivugo Christopher Okigbo, hakaza n’uwitwa Elechi Amadi wamenyekanye cyane ku nkuru ndende yandite yitwa “The concubine”, “Inshoreke”. We yigaga ishami ry’ibijyanye n’ amasiyansi mu w’ 1950.
Chinua Achebe yanditse inkuru ndende zigiye zitandukanye. Muri izo nkuru twavuga nka: “Ibintu byadogereye, Things Fall Apart (1958)”, “Ntibyoroshye, No Longer at Ease (1960)”, “Umwambi w’Imana, Arrow of God (1964)”, (Umuntu w’abantu, A Man of the People (1966)”. Inkuru ze, yazandikaga mu rurimi rw’icyongereza.
Mu 1967, ubwo agace ka Biafra kashakaga kwitandukanya na Nigeria, Achebe yabaye uwambere wafashije ako gace mu guharanira ubwigenge bwako.
Nyuma yaho yaje no kuba umuvugizi wako gace nk’igihugu gishya.
Ntibyatinze, mu w’ 1970, leta ya Nigeria yongeye kwigarurira ako gace.
Achebe yagiye mu mashyaka atandukanye, gusa ntibyatinze, yaje kuyavamo bitewe n’ikimwaro yaterwaga na ruswa yabonaga mu bayobozi kandi akabona ntacyo yabikoraho.
Yabaye muri leta zunze ubumwe z’Amerika imyaka myinshi.
Yaje gukora impanuka yanamusigiye ubumuga bwa pararize.
Ubu bumuga bwatumye ajya agendera mu igare ry’ababana n’ubumuga.
Inkuru ze yandikaga, zibandaga cyane k’umuco gakondo wa Igbo, ingaruka z’ubukirisito n’iteshwagaciro ry’indangagaciro zo mu gice cy’Uburengerazuba bwa Afurika nyuma y’ubukoroni.
Mu 1933, Chinua Achebe yakoreye (NBS).
Byamufashije kwinjira mu itara nto ye neza kuko yakoraga mu gisata cy’ibijyanye no kwandika no kuvuga.
Byanatumye mu mwaka w’ 1956, ikinyamakuru cya BBC kimuhamagara ngo aze agikorere.
Ubwo inkuru ndende ye ya mbere yise “Byadogereye” yarimo ibica hirya no hino ku isi, nibwo nawe yurizwaga mu ntera akorera NBS.
Yahise yimukira muri Enugu ku bw’akazi. Ahageze, yahuye n’umugore w’itwaga Christia Chimwe Okili. Barakoranye kugeza ubwo ku itarii ya 10, ugushyingo, 1961 baje gushyingiranwa
Umuryango wabo wibarutse abana batatu. Imfura yari umukobwa witwaga, Chinelo. Agakurikirwa n’umuhungu witwaga, Ikechukwu. Hagaheruka undi muhungu w’itwaga Chidi.
Uyu mugabo yabaye ikirangirire ku isi hose bitewe nibyo yakoze harimo nko kwandika inkuru ndende zigiye zitandukanye n’imivugo.
Kandi yabaye n’umwe mu banditsi bagiye bakomera ku muco wa kinyafurika mu bitabo banditse.

Пікірлер: 25

  • @didinun4810
    @didinun48103 жыл бұрын

    River between and Things fall a part! This is the Life we live every day! Thanks Chinua Achebe! Vous avez nourris ma vie!

  • @umwamiwayoutube2829
    @umwamiwayoutube28293 жыл бұрын

    Cyakoza dashimuwe nange uzamvuge kbs kand uzaba ukoze

  • @bigirimanavenuste145
    @bigirimanavenuste145

    Gratitude !

  • @murindangaboeugene9801
    @murindangaboeugene98013 жыл бұрын

    Things fall apart, no longer at ease, allow of God and a man of the people these are good novels of chinua Achebe

  • @mahirwejoshua3255
    @mahirwejoshua3255 Жыл бұрын

    kbx kwiga nibishira ninayomamvu duhora dukurikira dashimu

  • @T-dam
    @T-dam3 жыл бұрын

    Rwanda Gahoreho

  • @omerimpagaritswenimana3092
    @omerimpagaritswenimana30922 жыл бұрын

    I adore him!!!

  • @julesbigirimana2674
    @julesbigirimana26743 жыл бұрын

    Yes, dash dash

  • @DanielTuyizere-ir2ui
    @DanielTuyizere-ir2ui

    ❤❤❤❤

  • @nezasaid5061
    @nezasaid50613 жыл бұрын

    Thank s dash dash

  • @didinun4810
    @didinun48103 жыл бұрын

    Ntukababalire ubusa! Great!

  • @killervybz5792
    @killervybz57923 жыл бұрын

    Si ababana n'ubumuga vavuga abafite ubumuga

  • @chanellemutoni1691
    @chanellemutoni16913 жыл бұрын

    Wauuuuu merc brother 🔥❤️

  • @umurimbotv304
    @umurimbotv3043 жыл бұрын

    God bless you dash💖

  • @uwimanamodeste444
    @uwimanamodeste4443 жыл бұрын

    Byiza cyane kuvuga kuri uyumunyabigwi rwose, ariko ujye ugerageza ubanze inkuru uyikore neza wirinde amakosa nkurugero hano urikuvuga uti " yavutse muri 1930" hanyuma ukongera uti 1933 yakoreye NBC bimufasha kwinjira mumpano yiwe neza". Urabona bishobokako Umwana w'imyaka Itatu yakora akazi? Jya ugerageza rwose! ubundi inkuru zawe ni nziza gusa ntukirare cyane!

  • @d.r.5350
    @d.r.53503 жыл бұрын

    Good job muvandi!! Uziko dufite icyo dupfana:) nabimenyeye mu kiganiro wigeze gutanga. Niba uzi umwana witwaga Muhirwa Prudence mu miryango yanyu or uzanzubize inbox. Wabona ikiganiro cyawe kiduhuje:) ariko ushobora kuba wari ukiri muto utamuzi uzabaze umubyeyi wawe. Birashoboka Ariko ko nibeshye but it worth to try!

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi59863 жыл бұрын

    👍👍