Volleyball y’u Rwanda mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe na FPR Inkotanyi.

Kuva mu 1994 ubwo Jenoside yahagarikwaga n’ingabo za RPA Inkotanyi zari zishamakiye ku muryango wa rpf inkotanyi leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri siporo nkimwe mu nzira yo gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda kongera kwiyubaka no kurusana cyane cyane umupira w’amaguru kuko usa naho ukundwa n’Abanyarwanda benshi ariko ibyo ntibyatumye witabwaho wonyine ahubwo n'Indi mikino itandukanye yatejwe imbere mu buryo bushoboka bwose kandi ihabwa inkunga ishoboka. Imwe muri iyo mikino ni iy'intoki irimo n'uwa Volleyball. Uyu mukino wa volleyball kuva mu 1994 wakozwemo byinshi bijyanye no kuwuteza imbere kuko na wo uri mu mikino yashegejwe na Jenoside kuko benshi mu bayikiniraga banayikundaga barishwe. Gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa n'Inkotanyi za FPR zari ziyobowe na Nyakubohwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul #Kagame, habonetse abandi bongera kubaka uyu mukino wa volleyball urakomera ku buryo n'aya kanya uri kunyuma ni umwe mu mikino iserukana ibendera ry’u Rwanda mu mahanga igatuma u Rwanda rwongera kumenyekana koko noneho nk’ igihugu cyahindiutse muri byinshi kandi neza.

Пікірлер: 1

  • @yannickishimwe
    @yannickishimwe21 күн бұрын

    ♥️♥️♥️♥️🇷🇼

Келесі