VIDEO archive ya Agata: N'ubwo amaze iminsi 3 apfuye, Col Bagosora yahemukiye UWIRINGIYIMANA Agata

UWIRINGIYIMANA Agatha

Ni umwe mu bagore bagaragaye muri Politiki mu kinyejana cya Makamyubiri mu gihe mu Isi batari benshi nko mu kinyejana cya 21. mu Rwanda aza imbere cyane mu bagore ba mbere bahamije ko bashoboye nk’ ikimenyetso cyuko abagabo n’abagore bashoboye icyumwe yakora n’undi yakibasha kandi ko bashobora kuzuzanya bagatera imbere. Ababanye nawe bavuga ko yari umuntu uzi gufata kandi agahagarara ku byemezo bye.abana be bahamyako yari umubyeyi mwiza utarigeze wishimira na Rimwe kubarera bajeyi kuribo yari umubyeyi ukwiye.yabaye umuyobozi wa Guverinoma mu gihe u Rwanda rwari rufite ibibazo byinshi byumwihariko ibishingiye ku macakubiri na Politiki zitari zikijyanye n’igihe.uyu mvuga ni Madamu Uwilingiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda mu mwaka wa 1993 kugeza mu 1994.ubu Uwiringiyimana Agathe ni umwe mu Ntwari z’igihugu mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1995.mu kiganiro cyuyu munsi Tugiye kugaruka ku buzima bwihariye ndetse n’ibyaranze urugendo rwa Politiki rwa Madamu Uwiringiyimana Agatha cyangwa Madame Agatha nkuko bakundaga kumwita.Iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV iki wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye Wumva ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.
Madamu Uwiringiyimana Agatha yavutse tariki ya 23 mu kwa gatanu mu 1953 ku babyeyi be Juvenal NTIBASHIRAKANDI na Saverine NYIRANTIBANGWA yavukiye ahitwa Segiteri Gikore Komini Nyaruhengeri mu cyahoze ari Perefegetura ya Butare ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo.ni ku birometero 140 Uvuye mu mu mujyi wa Kigali ugana mu mu maburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda.yavukiye mu muryango w’abahinzi yari umwana wa Gatandatu mu muryango w’abana umunani .ni no muriyo myaka umuryango we wimukiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo icyo gihe yari Congo Mbiligi mu rwego rwo gushakisha imibereho gusa waje kugaruka iwabo I Butare mu 1957.aha ni naho yize amashuri abanza aho yagendaga hafi amasaha abiri ajya ku Ishuri buri munsi aya mashuri yayashoje atsinda ikizamini cya Leta nyuma yaho yahise akomereza mu Ishuri ryisumbuye rya Notre Dame de Citeau mu mujyi wa Kigali rimwe mu meza yari mu Rwanda mu myaka ya 1970 umuryango we ntabwo wari wifashije cyane kuko kubona amafaranga angana 6000 y’u Rwanda yishyurwaga ku gihembwe kimwe muricyo gihe byasabye ababyeyi be kugira amwe mu matungo bari batunze bagurisha kugirango Agatha ajye ku ishuri nyuma yo kubona ibyo bibazo by’ubushobozi kandi hari hakenewe amafaranga yo kumwishyurira. Umubyeyi we ariwe se umubyara yahise aha inshingano musaza wa Agatha wari mukuru witwa Gaspard HANGIMANA kujya gushaka akazi I Kigali kugirango afashe mushiki we kwiga .uyu mugabo wari waraherekeje mushiki we ku Ishuri we bwambere yafashe umwanzuro wo kujya gushaka akazi kugirango afashe mushiki we kwiga kuko niwe wari amizero yo gutera imbere k’umuryango wabo uyu HANGIMANA Gapard we ntiyari yarize
Mu kiganiro yagiranye na KT Press HANGIMANA Gaspard yaragize ati”nari umukozi usanzwe narwanye no gushakisha udufaranga ngo ntangire gushakisha ukuntu nacuruza imyenda yacaguwa .yakoze ako kazi kugirango afashe mushiki we kwiga gusa aza kubona ko ubwo bucuruzi ntacyo buzamufasha ahitamo kujya muri Uganda aho byamutwaye icyumweru ajyayo n’amaguru cyane ko nta mafaranga y’imodoka yari afite .yakoze imirimo itandukanye afasha mushiki we Agatha kurangiza amashuri kuko Agatha kuba yari afite ubwenge n’ubushobozi bwo gutsinda ntibyari ikibazo yari umuhanga bihagije.ibyakozwe na HANGIMANA Gaspard Byagumye ku mutima wa Madamu Uwiringiyimana Agatha ubuzima bwe bwose kuko yarinze apfa ariwe wishyurira abana bose ba musaza we amashuri amwitura ineza yari yaramugiriye akabasha kwiga .Uwiringiyimana Agatha yarangirije muri Notre Dame de Citon mu 1973 aho yavanye impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye mu kwigisha.ahita ahabwa Buruse yo kujya kwiga mu ishuri rya IPN (Institut Pedagogique National). mu 1976 yashakanye n’umukunzi we w’Igihe kirekire bari bariganye Bwana Ignace BARAHIRA batura I Butare umwaka ukurikiyeho bahise bibaruka umwana wabo wa mbere.amaze kubona impamyabumenyi yo kwigisha yo ku rwego rwa kaminuza .mu 1983 Madame Uwiringiyimana Agatha yatangiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yigishaga isomo ry’ubutabire
#IntsinziTV #ColonelBagosora

Пікірлер: 107

  • @deonshimirimana5723
    @deonshimirimana57232 жыл бұрын

    Agata Imana izomuhe ijuru ,yabaye intwari peee

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise37672 жыл бұрын

    Sha bagosora we.urajyahe.ko Agatha nabatutsi wishe Ha ko batakugwa amahoro.

  • @nyiraminanijudithibaduheam3502

    @nyiraminanijudithibaduheam3502

    Жыл бұрын

    Ubundi ingihugu cyacu kigize ababyeyi bameze nkuyu igihugu cacu yaba paradizo ko meza uruhukire mumahoro mubyizi mwiza warintwari lmana iduhe ababyeyi bafite umutima nkuwawe nukuri

  • @wamupepe5301
    @wamupepe5301 Жыл бұрын

    Une femme rwandaise capable

  • @hassanbzbsan3078
    @hassanbzbsan30782 жыл бұрын

    Agathe R.I.P wari intwari kd tuzahora tukwibuka ubutaripfana nubumuntu wagaragaje muguharanira ubumwe bwacu nkabanyarwanda urindorerwamo yacu nkurubyuruko mugukunda igihugu ✌️

  • @juriettendayishimiye4602

    @juriettendayishimiye4602

    2 жыл бұрын

    Agata niwe yavugira abakobwa ngo bige

  • @luizfigo1133
    @luizfigo11332 жыл бұрын

    Bajya bavuga ngo umuntu arivukira uyu mumama yarivukiye mukugira umutima mwiza udatoranya

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango87412 жыл бұрын

    She had a convincing voice .very confidant our beloved Minister Agata with high self esteem .elegant ...I love you Rip sister in christ

  • @ibangamurugendotv6646
    @ibangamurugendotv66462 жыл бұрын

    Ruhukira mumahoro mubyeyi mwiza 💝

  • @ntahugalievin1340
    @ntahugalievin13402 жыл бұрын

    Abana ba Agathe bakwiy passeport diplomatique y, urwanda mukabaha icubahiro kuko mama wabo yarabasigiy amateka Meza y, ubutwari

  • @adelinezitoni3786

    @adelinezitoni3786

    Жыл бұрын

    Uvuze neza

  • @MurahoRwanda250

    @MurahoRwanda250

    2 ай бұрын

    Ariko icyubahiro baragifite,ntakirenze kuba yibukwa mu ntwari z' u Rwanda

  • @julesbigirimana2674
    @julesbigirimana26742 жыл бұрын

    Izo like muzimpe mbaye uwa 1

  • @ngagishow2614
    @ngagishow26142 жыл бұрын

    Iteka iyurumunyakuri ugera kutsinzi kbsa uyu mudamu Agatha yarumunyakuri umu maman mwiza I mana imwakire mubwami bwayo.

  • @ishimwearnaud8830
    @ishimwearnaud8830 Жыл бұрын

    Agatha Wiringiyimana Imana ibanenamwe (dame de qualité). Politique yirenganizi ishingiye ku mbwoko zero gahunda yabaswa.

  • @biziyaremyeaimable9512
    @biziyaremyeaimable95122 жыл бұрын

    Agathe umunyepolitike w'ibihe byose

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango87412 жыл бұрын

    Agata Ndamwibuka rest in peace

  • @justinaloha6224
    @justinaloha62242 ай бұрын

    Agathe was a great hero

  • @humbleguy3756
    @humbleguy37562 жыл бұрын

    Ruhukira mumahoro mubyeyi mwiza💖 warufite ijambo pe👏

  • @NshimiyumukizaTheophile
    @NshimiyumukizaTheophileАй бұрын

    Imana iri kumwe nabishwe Bose bazira ubusa

  • @kajukatitus9092
    @kajukatitus90922 жыл бұрын

    Agatha ait paix et repose en paix warufite ibitekerezo byubaka.

  • @worldevolution1013
    @worldevolution10132 жыл бұрын

    Isi igize abantu nka agata yaba nziza siyumvisha ukuntu umuntu atekereza kwica undo mugihe twese iyi isi ntagihe gihagije tuyifiteho kurijye mbona ntakiruta amahoro nurukundo tugategereza ko ubu buzima bugena iherezo ubwabwo sad story

  • @patrickemmanuel2244
    @patrickemmanuel22442 ай бұрын

    That mam was hero for sure.

  • @nkundaurwandatv
    @nkundaurwandatv2 жыл бұрын

    Turabakunda cyane kandi tubakurikirana umunsi kuwundi

  • @mrgooner62
    @mrgooner622 жыл бұрын

    Ikigaragara ni uko Agathe yari intwari kabisa! Naho Habyarimana we, akagira ingengabitekerezo ya genocide n'ironda karere,akarushwa ubwenge n'ubugome n'umugore we.

  • @amanijeanclaude28
    @amanijeanclaude282 жыл бұрын

    turahabaye rwose

  • @catherinemuyango8741
    @catherinemuyango87412 жыл бұрын

    Bagosora yamwiciye kwikubira yumva Agata Agiye kubaperezida .Inda nini.Ya Bagosora Ubugome!! Bujojoba!!

  • @halikiahmat
    @halikiahmatАй бұрын

    Je ne comprend rien, j’aimerais bien comprendre le kynia Rwanda mais j’y arrive pas, aider moi à me traduire svp.

  • @amanijeanclaude28
    @amanijeanclaude282 жыл бұрын

    Turahabaye rwose

  • @user-vk5et1iv3p
    @user-vk5et1iv3p3 ай бұрын

    Femme inoubliable!

  • @gakubafiston5399
    @gakubafiston5399 Жыл бұрын

    wari intwari imana iguhe ijuru

  • @mamacharleneofficial4502
    @mamacharleneofficial45022 жыл бұрын

    Umubyeyi wintwari agata Ruhukira mumahoro mubyeyi

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms37982 жыл бұрын

    Turabona ubukotanyi mwagize Mur'Isonga HE president Paul kagame🙏🇷🇼

  • @alexisbuchana5188
    @alexisbuchana51885 ай бұрын

    Can U imagine such question from a journalist

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda65122 жыл бұрын

    Banyarwanda, ibi ntibizongere pe

  • @luizfigo1133
    @luizfigo11332 жыл бұрын

    Thx chris et prudence really appreciated

  • @humura11c96
    @humura11c962 жыл бұрын

    Wari imtwari wa mubyeyi we

  • @gideonaketch7705
    @gideonaketch77059 ай бұрын

    Please please we need English version

  • @liveforbetterchange1081
    @liveforbetterchange10812 жыл бұрын

    Ibisubizo bito kandi nyabyo pe yarumuhanga pe

  • @cecilehakizimana6966
    @cecilehakizimana69662 жыл бұрын

    Agathe yigisjije muli Groupe Scolaire de Butare ntiyigigishije muli UNR.

  • @NshimiyumukizaTheophile
    @NshimiyumukizaTheophileАй бұрын

    Bazira ibitekerezo abandi bazira uko babutse

  • @user-ti9mc5ti8e
    @user-ti9mc5ti8e2 ай бұрын

    Umnva abanyamakuru babahezanguni ibibazo babazaga

  • @dieudonnemanzambi7177
    @dieudonnemanzambi71772 жыл бұрын

    Very sad indeed !

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise37672 жыл бұрын

    Abana back agata Bakwiliye guhabwa imyanya.nka ba ministre

  • @maniragabaapollinaire7588

    @maniragabaapollinaire7588

    2 жыл бұрын

    None se kuba ministre ni ishimwe umuntunahabwa cg ni ubutumwa bwo gukorera igihugu buhabwa umuntu ubifitiye ubushobozi. Baramutse se ubwo bushobozi batabufite? Bazabicaze muri ministère gusa kubera ko mama wabo ari intwali y'igihugu???? Mama wabo yabaye intwali abana nabo nibaharanire ubwabo butwali tubifurije guhirwa

  • @EdrissiaDeJah

    @EdrissiaDeJah

    2 жыл бұрын

    Inshingano sigihembo!!!Bazahabwe Ubumenyi Bakeneye nabo Bazashobore Kugaragaza Ubutwari nkuko Nyina yabikoze!!!!!! Uyumugore Nurugero Rwiza kumukobwa Wese 💝Niyiruhukire Umubyeyi nyawe Urwanda Rwigeze

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga3 ай бұрын

    Kurasa. Indege no gupfa kwa habyarimana bihurira he no gutsemba abatutsi

  • @NshimiyumukizaTheophile
    @NshimiyumukizaTheophileАй бұрын

    Ntituzabibagirwa

  • @bugingokevin9664
    @bugingokevin96642 жыл бұрын

    Nakomeze aruhukire mw ijuru ry intwari,umubyeyi witangiye ubunyarwanda

  • @sandrineakayesu7666

    @sandrineakayesu7666

    2 жыл бұрын

    Ariho ajyiye ijuru ryaba ritabaho pe nibigambo bibi.yagiraga

  • @snks4dh

    @snks4dh

    2 жыл бұрын

    @@sandrineakayesu7666 mwanka uvugisha ukuri.bagasora niwe yavugisha ukuri 🥶

  • @Decoration20247

    @Decoration20247

    2 жыл бұрын

    @@snks4dh ubwo nawe uri nkawe uragapuuuu

  • @snks4dh

    @snks4dh

    2 жыл бұрын

    @@Decoration20247 muzopha mwangara nka gahini imivumo ibuzuyeko, nimwihane kumaraso mwakoze. Je narinzi ko atazopfa 🤮

  • @JackSon-sl3ct

    @JackSon-sl3ct

    2 жыл бұрын

    @@snks4dh birigwa bayererana amaraso yabatutsi bazoyazira

  • @alexisbuchana5188
    @alexisbuchana51885 ай бұрын

    Rukokoma had reason kwanga Kambanda umuhezanguni... unfortunately yaraje ahekura igihugu

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms37982 жыл бұрын

    Turabubona ubutwari intwari zagize muri mwebwe Afande HE President Paul kagame kuko kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa,Iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya Covid19 🙏🇷🇼

  • @remynsanzimfura7962
    @remynsanzimfura79622 жыл бұрын

    Nibe nawe

  • @muhawenimanajeanpierre107
    @muhawenimanajeanpierre107 Жыл бұрын

    Ariko reba ukuntu ibintu bizamo shitani, ubu Habyarimana iyo aza akemera iyo Gouvernement: ibintu biba byaragiye mumuronko, ibyabaye byarikuba murugero ruto, kuko harikugaragara mo ubwumvikane Abagizi banabi bakagenza make

  • @deputephilbert2161
    @deputephilbert21612 жыл бұрын

    Indege se uwayihanuye ntaramenyekana keretse wowe gusa nabandi bake kubera impamvu za political arko benshi barazi uwayihanuye cyane👌

  • @JackSon-sl3ct

    @JackSon-sl3ct

    2 жыл бұрын

    Nange ntawe nzi pe

  • @lightjovia7011

    @lightjovia7011

    2 жыл бұрын

    Wamutubwiye boss🤣🤣🤣

  • @fiacrentare9843

    @fiacrentare9843

    2 жыл бұрын

    Ubwose kuba ubizi uwayirashe niwe wabikubwiye ko ayirashe?mwajya mugabanya ibitekerezo birihasi

  • @giramatajustine6313

    @giramatajustine6313

    2 жыл бұрын

    Ninde?

  • @hakuziyaremyepierrecelesti4211

    @hakuziyaremyepierrecelesti4211

    2 жыл бұрын

    Niba umuzi uzagaragaze ubutwari umuvuge yibaye umuzi Una waramuvuze na ho ubundi nubugambo wifitiye

  • @nyirangirimanaagnes8651
    @nyirangirimanaagnes86512 жыл бұрын

    Mbega Mana yanjye.,.ibi bihe by'ikinamico ndabyibuka.

  • @luizfigo1133
    @luizfigo11332 жыл бұрын

    Ubuse ko yamwishe ntamusanzeyo

  • @murenziinocent7702

    @murenziinocent7702

    2 жыл бұрын

    Cyimusanzeyoda

  • @catherinemuyango8741

    @catherinemuyango8741

    2 жыл бұрын

    Yeep Yamwishe aziko ahari we Azabaho Nka Bya Birunga none amusanzeyo!!!( Bagosora usanze Agata n.abacu Bose wishe)

  • @NtivuguruzwaVisent
    @NtivuguruzwaVisent2 ай бұрын

    C Ninde wasinye kuruhande rwa fpr n'umusaza h p kagame?

  • @IWACUIRWANDAKIGALIRWANDA
    @IWACUIRWANDAKIGALIRWANDA2 жыл бұрын

    Ubu se ko amusanzeyo!injiji gusa

  • @twinamatsikonelson5968
    @twinamatsikonelson596810 ай бұрын

    Was she killed by RPF or Habyarimana's gov't?

  • @khankelly9781
    @khankelly97812 жыл бұрын

    Genocide yatewe n'ubugambanyi n'abataravugaga kimwe na president Habyarimana. Abarwaniraga ubutegetsi bari banshi ndetse ikibazo cya moko nacyo nticyari cyoroshye ngo byari ibintu bizwi cyane . . Byoroheye abarwanyaga ubutegetsi kwinjira igihugu. Hari igihe umuntu avuga ngo niba atabyemeye twese tugomba kubihomba . Nyamara agitate kugaruka zizakurikira gusa Bagosora hari speech yavuze ngo ni bibeshya imperuka izaba . Byose bavuze barasobanutse . Ikibi nuko hari rubanda rwishoye murugomo rugafatanya n'abagambanyi . Niba FPR Inkotanyi bari bafite za maneko imbere mu gihugu urumva ko hatari ikibazo gikomeye kandi zikora no mu nzego z'igihugu . Gusa hari mission yo guhirika ubutegetsi kuri FPR Inkotanyi. Kayumba n'abandi bemera ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana. Gusa America 🇺🇸 cg Europe,Asia ntibashobora kureka Africa yigenge. Wakibaza uti: kuki ingabo z'urwanda zakomeje zikinjira muri Congo 🇨🇩 birazwi . Bavuga uburyo bahiritse ubutegetsi bwa mumbuto . Hari abantu tutajyanwa n'amarangamutima . Gusa twese tugomba kwemera gukoma amashyi tutirengagije ukuri benshi bakorerwa Akarengane bitwaje ibyigihe cyashyize FNL n'abandi bose ni kimwe kuko bose bijyiye bahungabanya umutekano wa banyarwanda. Iyo ukoreye neza Boss neza arakuzamura mu ntera akakuvuga ibigwi nyamara abo mukorana bakuvuma.

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga3 ай бұрын

    Nzapfa ntakunze ibwa

  • @sosthenetwahirwa
    @sosthenetwahirwa2 жыл бұрын

    RP tuzahora tukwibuka

  • @mbatuyimanaclaude9359
    @mbatuyimanaclaude93592 жыл бұрын

    Mukomezekwibustaabanyarwandaamatekayaprotiquezakorewemugihucyacunukuliagataarenzeintwali

  • @user-zv2ng6ov2k
    @user-zv2ng6ov2k2 ай бұрын

    uyumumama ntamacakubiri yagiragadisi yari intwari

  • @kalisa2549
    @kalisa25492 жыл бұрын

    Sha ibibintu biraducanga pe njyewe ngenda numva ibitekerezo 🤔mbona inkotanyi ahubwo ariyo yazanye intambara pe niba aribo bahanuye indege kandi wumva ingabo za Fpr habyarimana yari yarazemereye kuza ano harimo akantu numvaga

  • @kizitomihigo9489
    @kizitomihigo94893 ай бұрын

    Oya, ntukayobye abanyarwanda. Indege ya Habyarimana Juvenal yarashwe na Fprinkotanyi Killing machine

  • @MurahoRwanda250

    @MurahoRwanda250

    2 ай бұрын

    Byerekana naho kuvuga gusa ni zero

  • @kizitomihigo9489

    @kizitomihigo9489

    2 ай бұрын

    @@MurahoRwanda250 kurikira Ibiganiro bya tito Rutaremara dr rudasingwa kayumba nyamwasa Major rutayomba Bicahaga etc.

  • @MurahoRwanda250

    @MurahoRwanda250

    2 ай бұрын

    @@kizitomihigo9489 ndabikurikira knd ntabirimo knd nubwo baba baramwishe ntacyapfaga .

  • @kizitomihigo9489

    @kizitomihigo9489

    2 ай бұрын

    @@MurahoRwanda250 "utazi ubwenge ashima ubwe".

  • @mpumyiroraiyamakenga1927
    @mpumyiroraiyamakenga19272 жыл бұрын

    Mwarwaniye iki se mama? Singuseka ngo waratabaruyse kuko twese tuzagenda ariko reka mbaze abakiriho mwari kumwe mbese Demokarasi mwaharaniraga mwarayibonye?Dore ko kwa Habyarimana ngo ntayaharangwaga.

  • @jacksonkimenyi3977

    @jacksonkimenyi3977

    2 жыл бұрын

    Democracy twarayibonye ubu Rwanda ruyobowe nutarobanura kubutoni. mu Rwanda nta politic yamacakubiri ibaho. Abanyarwanda twese tubana mu mahoro ikirahuri ntago kiruzura ushatse nawe wataha ukaza ugafatanya nabandi kubaka u Rwanda. munzego zose z'ubuzima n'ubutegetsi by'igihugu harimo amoko yose. ibintu bitigeze bibaho kuri leta zambere ya RPF. ubundi nuko uwabaroze atakarabye mwari mukwiye kuzajya mwirahira RPF.

  • @lizalolo725

    @lizalolo725

    Жыл бұрын

    Icyo RPF itakoze ni iki koko usibye kudashima ninda nini kndi mukaba muvugira ishyanga na benewanyu bababeshya ngo mudatahuka.

  • @brightvonline5088
    @brightvonline50882 жыл бұрын

    None se aba bana ko batavugwaho cg ngo bahabwe ishimwe ku bw'umubyeyi wabo!?

  • @nolanmckain2061

    @nolanmckain2061

    2 жыл бұрын

    Uretse aba Agatha se aba Rwigema uruta intwari zindi hari abo ujya wumva?

  • @karangwalouis6786

    @karangwalouis6786

    2 жыл бұрын

    Urashaka kubumva ho iki?

  • @annuwase2147

    @annuwase2147

    2 жыл бұрын

    😊😊😊

  • @ibangamurugendotv6646
    @ibangamurugendotv66462 жыл бұрын

    Tuzahora tukwibuka Mubyeyi wacu @UWIRINGIYIMANA_Agatha

  • @godskidstv4989
    @godskidstv49892 жыл бұрын

    She was very wise like victoire ingabire

  • @umunyabyinshiwokwakanene1813

    @umunyabyinshiwokwakanene1813

    2 жыл бұрын

    Agatha yari imfura wimugereranya niriya ngona Victoire

  • @ahata7245

    @ahata7245

    2 жыл бұрын

    Victoire is a stupid hutu extremist. Stop insulting the true hero Agatha, she was unique and one of the best Rwanda politicians of her generation. She will be really missed.

  • @alexisbuchana5188
    @alexisbuchana51885 ай бұрын

    MDR y’a Rukokoma bari abaantu bashakaga amohoro through power sharing ariko abahezanguni ba karamira, kambanda, Sindikubwabo Bari biyemeje guhekura u rwanda

  • @umwebavuze8800
    @umwebavuze88002 жыл бұрын

    Ariko uziko muvuga ukagirango abo mubwira ntabwenjye bagira. Ukuri kurazwi sha.

  • @voila60

    @voila60

    2 жыл бұрын

    Kwigumanire

  • @keshegi9177
    @keshegi91772 жыл бұрын

    Ntabwo nzongera na rimwe, na rimwe gufungura ibi binyoma bisa.

  • @fiacrentare9843

    @fiacrentare9843

    2 жыл бұрын

    Uzabireke duhombe

  • @hakuziyaremyepierrecelesti4211

    @hakuziyaremyepierrecelesti4211

    2 жыл бұрын

    Ubundise ubifungurira iki wamuhakanyiwe nimwe babi

  • @MBERAYO66

    @MBERAYO66

    Жыл бұрын

    tuzahombe

  • @keshegi9177
    @keshegi91772 жыл бұрын

    Ngo ar8ko.... ngo birashoboka ko.... ngo ngo ngo ngo..... ibi bizubaka iki KOKO ? Nothing.

  • @hagumimanamartin2277

    @hagumimanamartin2277

    2 жыл бұрын

    Ceceka wa mbwa we

  • @keshegi9177
    @keshegi91772 жыл бұрын

    Ariko iyo muvuga ibi; mwumva nta soni KOKO ??? MUBONA IBINYOMA BIZARANGIZA KURIRA INGAZI KOKO??? NTIMUMWARA !!!!!!!!!!

  • @hagumimanamartin2277

    @hagumimanamartin2277

    2 жыл бұрын

    Jya ureka kubireba ntacyo tuzahomba kuko twebwe turabikunda kuko ariko kuri

  • @worldevolution1013
    @worldevolution10132 жыл бұрын

    Isi igize abantu nka agata yaba nziza siyumvisha ukuntu umuntu atekereza kwica undo mugihe twese iyi isi ntagihe gihagije tuyifiteho kurijye mbona ntakiruta amahoro nurukundo tugategereza ko ubu buzima bugena iherezo ubwabwo sad story

  • @sosthenetwahirwa
    @sosthenetwahirwa2 жыл бұрын

    RP tuzahora tukwibuka