VIDEO Archive: Turasaba Abaturage kwirwanaho: KAMBANDA Jean, Minisiti w'Intebe, Leta y'Abatabazi

ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU I TARIKI YA 16/4/1994
Ku itariki 26/11/1995 hari hashize amezi 18 gusa Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’Ingabo za RPA Inkotanyi icyo gihe u Rwanda rwakiriye uwari Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abadivantisite wa karindwi mu Isi icyo gihe Umunyamerika Bwana Robert Folkenberg. Mu ijambo rye ubwo yaganizaga abakirisitu be yari yahuriye nabo mu Butantsinda bwa Kigoma ubu ni mu Karere ka Ruhango yagarutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi maze mu magambo ye aha inyigisho abakirisito yarateruye aragira ati “Intoki zikarabye n’Imitima yanduye nibyo byashenye u Rwanda. Bwana Folkenberg yavuzeko bitumvikana ukuntu igihugu cyari gituwe n’abakiristu ku kigero cya 95% cyabayemo Jenoside nkiyakorewe abatutsi.Yavuzeko abakirisito batsinzwe ko iyi Jenoside iyatigirwamo uruhare n’abakirisitu bishe abandi bakirisitu basenganye imyaka myinshi bakanabicira mu nsengero basengeyemo.iba itarageze ku kigero yagezeho. mu murongo nkuwo rero abihayimana bagize uruhare rukomeye muri Jenoside ni benshi cyane kuburyo amateka azagumana amazina yabo .rero muri iki kiganiro ngiye kuvuga ku byaranze itariki ya 16/4/1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ariko ndanibanda cyane ku ruhare rw’Umupasiteri w’Umudivantisite w’Umunsi wa Karindwi Pasitori Elisaphan NTAKIRUTIMANA wicishije abapasiteri bagenzi be n’Imiryango yabo ndetse atererana abakirisito yayoboye igihe kirekire nk’umushumba mu rugendo rujya mu Ijuru.uru ni uruhererekane rw’ibiganiro bivuga ku ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.iki ni igice cya 6 kuri iyi ngingo. mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ku itariki YA 16 Mata 1994 Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi warakomeje kandi ukorwa ufite Intego imwe rukumbi ariyo yo gutsemba abatutsi bagashiraho burundu ntihasigare nuwo kuba inkuru rero Uwo munsi habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za KIGALI NGARI, KIBUYE NA KIBUNGO
Uwo munsi habayeho ubwicanyi bwibasiye Abatutsi batagira Ingano bari i Nyamata mu Bugesera. Guhera Tariki ya 07/4/1994 Abatutsi bari batuye i Nyamata batangiye guhungira ahantu hatandukanye, bamwe muribo bagerageje kurwana n’ibitero ariko baza kurushwa imbaraga n’umwanzi. Abenshi muribo bakaba barahungiye ku musozi wa Kayumba uherereye hejuru ya centre ya Nyamata.
Tariki ya 9 na 10 mata 1994, Abatutsi bari i Kayumba bagerageje kwirwanaho basubizayo ibitero by’ interahamwe ndetse bamwe muri abo bicanyi barahakomerekera, nyuma baje kujya gutabaza abasirikare i Gako ko mu ishyamba rya Kayumba harimo inkotanyi, tariki ya 11 mu ma saa tatu nibwo haje ibitero by’
interahamwe n’ abasirikari bari baturutse i Gako baje muri za Bisi za ONATRACOM. Barashe Abatutsi bari i Kayumba, ababashije kurokoka bajya ku kibuga cyari ahahoze Komine Kanzenze, bigeze mu ma saa cyenda uwari Bourgoumestre Gatanazi yaraje abwira abo batutsi ati: mukure umwanda imbere ya komini, abandi bati ntidufite aho tujya, nawe ati: aho mujya hose barabica
Abapolisi bahise babiraramo barabarasa, bose biruka bagana ku kiriziya. Bahageze basanze kiriziya ifunze, padiri w’umuzungu yanga kubakingurira, kuko yavugaga ko i Ririma Abatutsi babiciye mu kigo cyabo, bamwe batangiye kurira urupangu rwo kwa padiri bakagwamo imbere. Bigeze nka saa kumi nimwe nibwo padiri
yakinguye kiriziya abantu barinjira. Ariko baje kuba benshi biba ngombwa ko abagabo n’abasore baharira abagore n’ abana bajyamo imbere bo baguma hanze. Abandi nabo baje kujya mu gipangu cyo kwa padiri aho bita muri centre pastoral.
Tariki ya 12 abafite abana bahawe imiceri yo guteka, mu gihe bari bagiye kugaburira abana nko mu ma saa yine haje igitero cy’Interahamwe cyamaze nk’iminota 30, batera za gerenade, bararasa, bamwe barapfa abandi barakomereka, zirangije zihirika inkono ziragenda. Tariki ya 13 abantu barongeye barisuganya
barateka, nabwo haje ikindi gitero cy’ interahamwe baza nka saa sita, nacyo cyamaze iminota 30, nabwo barasa abashumba bari baragiye inka ahagana ku irimbi, batera za gerenade ku kiriziya bamwe barapfa abandi barakomereka, abari batarahisha na none inkono barazihirika. Kuri iyi tariki ya 13 nibwo haje kandi Abatutsi bari bashorewe n’ abasirikare babakuye i Kanazi. Tariki ya 14 nibwo haje abandi batutsi bari baturutse Maranyundo, akaba ari
bamwe mu bari barokotse ku musozi wa Rebero. Iyi tariki ya 14 kandi nibwo abapadiri b’ abazungu bigendeye bava i Nyamata.

Пікірлер: 6

  • @ISHIMWEMUNEZEROMoses
    @ISHIMWEMUNEZEROMoses2 ай бұрын

    Tuzahor tubibuka imana ibakire

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn18432 жыл бұрын

    Dore ukwasa Mbese Kirasa nibyo kivuga

  • @Mkel890
    @Mkel8902 ай бұрын

    ico kiracariho gute?

  • @ndayizeyethierry3748
    @ndayizeyethierry37483 ай бұрын

    Ibi byakatwigishijye umuntu wese akemera kubana nabandi uyu kwicya abatutsi byamumariye iki?uyu mwicanyi mwakoze amahano niyompanvu mutazongera gutegeka urwanda Imana izabahane mwabicyanyimwe

  • @user-eb4zz9lh4m
    @user-eb4zz9lh4m8 ай бұрын

    Reka iyonyamaswa yogahabwirwa nyagupfana imanga

  • @UwuwmukizaDenyse-xq4zx
    @UwuwmukizaDenyse-xq4zx2 ай бұрын

    Harya ubundi iz' imbwa zaje kujyahe? Zarapfuye? Cg zibera mu mashyamba muri congo? Gusa intoki zabo zose zizahore zijojoba amaraso y' abariya bana b' uRwanda.

Келесі