Urugendo rwa Hon Evode UWIZEYIMANA kuva mu "Matora ya TWAGIRAMUNGU " kugera muri Sena! INTUMWA EP#52

UMURYANGO TV UBAGEZAHO IKIGANIRO "IBYAKOZWE N'INTUMWA" KIBANDA KURI POLITIKI Y'U RWANDA N'ABAYIGIZEMO URUHARE NDETSE N'IKIGANIRO "AKARAYIFUMBWE" KIBANDA KURI GAHUNDA ZA LETA NA POLITIKI YO MU KARERE! HARI IGITEKEREZO CYANGWA IKIFUZO WATWANDIKIRA KURI WHATSUP CG UKADUHAMAGARA KURI NOMERO 0788308594. TUBAHAYE IKAZE!

Пікірлер: 50

  • @zachariendayishimiye2813
    @zachariendayishimiye28132 жыл бұрын

    Mu Kinyarwanda cyiza umusore washyingiwe yitwa 'umukwe', umukobwa yarongoye akitwa 'umugeni'.

  • @thabasumfabricejimmy3921
    @thabasumfabricejimmy39212 жыл бұрын

    Muri abagabo! Muzadusabire maitre Honorable Evode azadukorere ikiganiro gihoraho kituganiriza ku mategeko,,, yarayadukundishije bikomeye!

  • @ndikumanafabien9520
    @ndikumanafabien95202 жыл бұрын

    Sha ndabemera cyane, mukwiye namwe ikintu cyo kumanura icyuya.

  • @Joe-dy2rq
    @Joe-dy2rq2 жыл бұрын

    Mwibagiwe kuvuga ko Evode yabaye umuyoboke wa RDI Rwanda Rwiza ya Twagiramungu, nyuma akiyivamo!!!

  • @daniellamonorina9504
    @daniellamonorina95042 жыл бұрын

    Ariko disi muri abahanga muruzuzanya muranatuje nizereko ari nako mubayeho mu buzima busanzwe 🤣🤣🤣

  • @kezawakassy9212
    @kezawakassy92122 жыл бұрын

    Umunyapolitique uzutse! Icyayi cyanyu gikoranye ubushyuhe karemano😅😜

  • @ukuriubumweubwiyunge3381
    @ukuriubumweubwiyunge33812 жыл бұрын

    Ndakunda bahu, Mukomerezaho muhana neza.

  • @d.r.5350
    @d.r.53502 жыл бұрын

    Hahaha ngo hari abanywa inzoga ntibazihage? 🤔😂😂 ibyaribyo byose mugira ibiganiro biryoshye 👏🏾👏🏾

  • @andrengabonziza5604
    @andrengabonziza56042 жыл бұрын

    Mbashimiye ko mwasomye ubutumwa nanditse! Ni byo rwose, muzagerageze mutange urugero rwiza, mukoreshe ururimi rw'ikinyarwanda. Mukurikirwa n'abantu benshi, bityo muve mu mubare w'abangiza ururimi rwacu. Ibyo mwakosora si byinshi, kuko mwebwe mudakora amakosa menshi. Ndabizeye. Mukomeze muduhe ibiganiro byiza nk'uko bisanzwe.

  • @EK-vj1bn
    @EK-vj1bn2 жыл бұрын

    Evode Uwizeyimana en original ni wa wundi wari hanze yarahungiye muri Canada/ yigaritse BBC yamuhaye ibiraka legal consultant/ Evode n’indyadya, we na FPR babana nka kwakundi umpisha ko unyanga nkaguhisha ko mbizi / N’umwe na Rwarakabije na Ninja.

  • @muhanguzidavid1323
    @muhanguzidavid13232 жыл бұрын

    Sha evode ndamwemera sana kumategeko mukuyasobanura gusa nyine rimwe narimwe arahuranya kanndi wamugani ashobora kuba ibiterwa nuko ntarugo yagira, ubwo ashatse rero bizatuma Wenda haroho yitonda kugirango Umugore nabana abahe urugero rwiza

  • @Nkotanyi1990
    @Nkotanyi19902 жыл бұрын

    Ahahaha Me Evode Numuhanga Cyanee

  • @borainn1367
    @borainn13672 жыл бұрын

    Ahubwo bariya bagore bashorera abana mu nsengero no byumba abageni basezeraniramo baba bishe amategeko arengera padiri n'abayozi mu mirimo yabo. Sinzi impamvu kwica itegeko batabikurikiranwaho. No kwiha ubutabera (cg kubwikorera) amategeko ntabibemerera

  • @gasanaeric3239
    @gasanaeric3239 Жыл бұрын

    Oh, umugonzi w'abannyi rwose harazwi cyane. Ni i Nyanza ya Nyabisindu. Niba uzi aho ishuli Collège Christ-Roi riri ni munsi yaryo neza🤠

  • @Sky-1506

    @Sky-1506

    3 ай бұрын

    Reka ngukosore ; Tuhita ku MUGONZI wa BAKANNYI apana wa BANNYI 🤣🤣🤣🤣 Hariya mu mfura ntibannya bajya kwiherera🤣🤣

  • @gasanaeric3239

    @gasanaeric3239

    3 ай бұрын

    @@Sky-1506 😀😃 yego ariko mu Kinyarwanda cy'umuhama baravuga ngo: "Izina ni irikujije"😅

  • @Papakide
    @Papakide2 жыл бұрын

    Harya ngo ubutegetsi bwari bwayobeye mu majyaruguru?????

  • @himselfquan8912
    @himselfquan89122 жыл бұрын

    Omar

  • @duhugurane-ikinyarwanda4427
    @duhugurane-ikinyarwanda4427 Жыл бұрын

    hhhhh akantu ko kwinjira mu kizuru karanyishe. Evode ni umuhanga mu kuvuga kandi akaba yarakenetse amategeko.

  • @leonmube5949
    @leonmube5949 Жыл бұрын

    Mbega ba bagabo!

  • @EK-vj1bn
    @EK-vj1bn2 жыл бұрын

    Evode yahunze ibyaha bya ruswa, Alison Desforges wa HRW ibimufashamo, abona ubuhunzi Canada, nyuma ya 5 years, abona nationality ya Canada, Edda Mukabagwiza na Inyumba nibo bamutongoje kubera ko nta kazi gafatika yarafite Canada baramucyura, bamufunga umunwa. Ariko amategeko yo azi kuyasoma no kuyasobanura. Yakoze igitabo code penal mu Rwanda, urutare rwa ndaba nawe ruzamukoraho…

  • @valenshakuzimana5965
    @valenshakuzimana59652 жыл бұрын

    Mwamuhaye agahenge akibera muri buki neza koko

  • @altab3002
    @altab30022 жыл бұрын

    Kuyoborwa n abantu batizera igihugu, batabana n imiryango yabo, ntibishobora kwitwa ubucanshuro??

  • @fraternekibogora562
    @fraternekibogora5622 жыл бұрын

    😂😂😂😂 ngo ntiyakwinjira muri lodge !!!!!!!!!

  • @MHT-li3ct
    @MHT-li3ct2 жыл бұрын

    Ariko Yoze Evode ahirika uriya mugore wari uhagaze he koko? kuburyo uhita umutera imboni, cgw nawe wari muri Menemene Tekeli U hahaha. uzansubize mu kinyiranyindo cy'umufozi w umukogoto w'i Mayaga

  • @gasanaeric3239
    @gasanaeric32392 жыл бұрын

    Yozefu, jya udusuhuriza n’ab’iwacu ku Mugonzi w’abannyi😀

  • @duhugurane-ikinyarwanda4427

    @duhugurane-ikinyarwanda4427

    Жыл бұрын

    hhhh aho nihe bagenzi?

  • @abelsabin3693
    @abelsabin36932 жыл бұрын

    Ku karubanda si Ku gasozi!

  • @rwemeraepimaque9718

    @rwemeraepimaque9718

    2 жыл бұрын

    Procureur yari Martin Ngoga

  • @rwemeraepimaque9718

    @rwemeraepimaque9718

    2 жыл бұрын

    Vice- ntabwo yabaye president wa komisiyo

  • @nc6733
    @nc67332 жыл бұрын

    Muzi ibintu kabisa

  • @allycyuzuzo2167
    @allycyuzuzo21672 жыл бұрын

    Current president ko mumwibagiwe se?

  • @karemangingoolivierfreedom2175
    @karemangingoolivierfreedom21752 жыл бұрын

    Ariko bagabo, buriya mwuka ashobora kugira ibimenyetso bigaragara bifatika?!

  • @fabricebishop3212

    @fabricebishop3212

    2 жыл бұрын

    Yego kabisa Ufite ubwenge arabimenya

  • @heychanel5443
    @heychanel54432 жыл бұрын

    ariko muransetsa iyo muvuga ngo icyo mwuka abwira amatorero hhhhhhhhhhhhhhh muzanyuzemo mwuka mumuvuge mu izina twiyumvire!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • @PERCEPTION93
    @PERCEPTION932 жыл бұрын

    Yussuf nsigaye mwemera cyane 😂😂 ngo bose bar’aba propagandists 🤣 ubwatsi nitwe tuhazaharira Nukuri inzovu zidegyembya

  • @andrengabonziza5604
    @andrengabonziza56042 жыл бұрын

    Ndabona mujijinganya, mwitiranya ikinyarwanda n'indimi-shami, zivugwa mu duce tumwe tumwe muzi. Karegeya uvuka mu Majyaruguru, ugomba kuba ubisobanukiwe. Ikinyarwanda ni rwo rurimi rwigishwa mu mashuri yose y'u Rwanda. Ingero: " Ndumvishije, ndumvishe, ndi kwandika, ari kwiga, ntago, nago, baravuze ati, subona,..." Izi ni ingero z'amakosa mabi,, duhora twumva, kuri tv n'a youtube. Birakabije. Bavuga kandi bandika: " Ndandika, ndanditse, ariga, ndumva, ndumvise, barumva, barumvise, ntabwo, ntufite, baravuze bati, baravuga bati, aravuga ati,..." Nk'uko mubibona, kubikosora biroroshye rwose. Ibiganiro byiza.

  • @anonymousnemeye9563
    @anonymousnemeye95632 жыл бұрын

    Yego kabisa muti :" bose ni propaganga" muzi ubwenge!!!

  • @antoinentagwabira9137
    @antoinentagwabira91372 жыл бұрын

    Ahhhhh Ngo yaseye ubwo kubika!

  • @Richard-iy8tl
    @Richard-iy8tl2 жыл бұрын

    Karegeya rwose! Nashimye ibitekerezo wakoranye na Joseph ubushize kuri Rachid. Ariko ikiganiro wakoranye na Ukwezi Tv, werekanya amarangamutima atariyo pe! Ntabwo wakoresheje imvugo iri réconciliateur na gato. Uti: "N'abandi bazaza...". "Gufunga Rachid siwo muti..." Iriya mvugo rwose iragayitse. Usa nushumuriza n'abandi kuvuga... Sibyo Karegeya, sibyo rwose. Ubutaha uzadusabe imbabazi, uhindure imvugo rwose.

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Wunvise nabi. Ko utaravuga se ku bavuze ko hari miliyoni ebyeri zifite ibibazo byo mu mutwe ? None se si byo yahereyeho asobanura, nti muzi kunva, cyangwa mwihutira kwandika mukurikije ibiri mu mitwe yanyu.

  • @karemangingoolivierfreedom2175

    @karemangingoolivierfreedom2175

    2 жыл бұрын

    Ufite ibitekerezo byawe Kandi ushatse wabikosora

  • @liontiger647
    @liontiger6472 жыл бұрын

    Ariko mwamfasha" mwuka ninde"?

  • @karemangingoolivierfreedom2175

    @karemangingoolivierfreedom2175

    2 жыл бұрын

    🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 Mwuka se aragaragara!? Hagaragara ibikorwa bidasanzwe by'uwakoreshejwe na we ariko na we atari we ari wa mwuka nyine

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Mwuka naketse ko ari Kagame, cyangwa Chairman FPR kubera aribo batanga ubuzima mu rwanda, bagukuyeho amaboko ntugihumeka... 🤷‍♂️

  • @karemangingoolivierfreedom2175

    @karemangingoolivierfreedom2175

    2 жыл бұрын

    @@Alysum77 oya da! Gusa ashobora kuwohereza ariko si we! Mwuka ntagaragara. Ni nk'iyo bavuze ngo *ibukuru bavuze ngo,...* Ntazina ry'umukuru rigaragazwa

  • @d.r.5350

    @d.r.5350

    2 жыл бұрын

    Mwuka ntagomba igisobanuro iyo uri umunyarwanda uramwumva 😀 keretse niba uri umunyamahanga

  • @andrengabonziza5604
    @andrengabonziza56042 жыл бұрын

    Nikosore: "...na youtube".

  • @borainn1367
    @borainn13672 жыл бұрын

    94 Evoe yigaga muri ESA i Gikondo (secondaire)

  • @shalomlove3757
    @shalomlove37572 жыл бұрын

    Ariko iriya case ya Evode na Mgr Abantu bazasubiremo iriya video bayisesengure!! 1. Mgr yavuze ko amahoro ari mu ntara, uturere, imirenge ariko mu NGO ntayo!! --> Evode arabaza ati: ese ko twese tuva mu miryango, niba nta mahoro ari mu ngo ubwo yaba ari mu gihugu ate? nk'umunyamategeko yibanze ku mvugo yari yakoreshejwe ashaka ko yanononsorwa. 2. iby'uko Mgr nta rugo afite, yabitanze mo urwenya ariko inshuro ebyiri agaragaza ko azi neza ko ibyo byose babimubwira mu buryo bumwe cg ubundi. Bishobora kuba bitari bikwiye kuvugwa ako kanya ariko kuvuga ko yabeshye sinzi ko byaba ari byo

Келесі