Umunsi Perezida Kagame ahura n'ingangi mu birunga akazubaha.

Kwita izina abana b'ingagi bavutse ni kimwe mu bikorwa bihambaye biza imbere cyane mu kuba bigamije ku kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima by'umwihariko Ingagi zendaga kuzima ku Isi. Yego wabyumvise neza kuzima ku ikarita y’Isi.
Reka nkubwire ko aka kanya tuvugana ku Isi yose Ingagi zisigaye mu ishyamba ry’ibirunga rihuriweho n’ ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Ibyo ni byo bihugu byonyine bibarizwamo ingagi mu Isi. Ariko muri ibyo byose nta gihugu cyita kuri izi Ngagi kuruta u Rwanda ntagihari .
Ikindi wamenya, ba mukerarugendo baza gusura izi Ngagi z'i Rwanda bituma u Rwanda rwinjiza amafaranga menshi wongere uti menshi kandi ni igikorwa kizahoraho. Ibi ndabizi n'umuturage utuye munsi ya Karisimbi mu Kinigi arabizi rwose.
Rero kimwe mu bikorwa bihambaye byo kwita kuri izi nyamaswa zenda gukendera mu isi harimo kwita izina abana bazo baba bavutse kuko ubwacyo kiba ari igikorwa cyuzuye umunezero kibwira Isi ko hari icyizere cyongeye kuboneka cy'uko Ingagi zitazazima. Kuko haba hagaragazwa ko havutse abana bashya bazabyara n’izindi ngagi zikororoka Isi igakomeza kubona izo nyamaswa zihariye muri byose.

Пікірлер: 5

  • @izacutv-yk6od
    @izacutv-yk6od25 күн бұрын

    MN biraryoshyepeeeeahhhhjjjjjj 😅😢❤😂😊😊😊

  • @janviersemana1870
    @janviersemana187025 күн бұрын

    Bonne gouvernance.

  • @user-hy6uq2ru3s
    @user-hy6uq2ru3s25 күн бұрын

    🎉🎉🎉😂

  • @IshimweEnock-ur5jy
    @IshimweEnock-ur5jy24 күн бұрын

    Hhhhhhhhhhhh

  • @user-hy6uq2ru3s
    @user-hy6uq2ru3s25 күн бұрын

    🎉🎉🎉😂

Келесі