Umunsi Perezida KABILA yihinduka u Rwanda rukamucanaho umuriro // Intambara ya 2 ya Congo

INTAMBARA YA KABIRI YA CONGO
Mu kiganiro gishize Twagarutse byihariye ku Ntambara yiswe iya mbere ya Congo aho twakubwiye Urugamba rwose rwo Gukuraho Umunyagitugu Marchar Mobutu Sese Seko. Maze Kabila aba Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarsi ya Congo kuva ubwo hari mu kwa Gatanu mu 1997 mu buryo bwagutyse Intambara ya mbere ya Congo niyo yabaye Intandaro yiyakabiri kuko iyi ntambara mbere imaze kurangira biturutse kuri KABILA ubwe wasenye Umubano yahoze afitanye nabamugujeje kubutegetsi aribo u Rwanda na Uganda maze bahinduka abanzi bakomeye maze Yirukana ingabo z’u Rwanda kubutaka bwa Congo ndetse ntiyashyira mu bikorwa amasezerano yatumye rwo na Uganda bimufasha ahubwo arahindukira akorana n’imitwe yabashakaga guhungabanya Umutekano w’ibihugu byombi byumwihariko abacengezi bashakaga kugaruka gukomeza Jenoside .ubwo nawe yarakoze Ikosa nkiryo Mobutu yakoze .ibyo rero U Rwanda ntirwari kubyihanganira ngo rwicare rurebere ahubwo rwahise rufata Umwanzuro wo gutangiza Intambara kuri Kabila rurikumwe na Uganda mu kurwana ku Mutekano warwo maze Kabila nawe arumirwa abura ayo acira nayo amira maze atumiza ibindi bihugu byafurika ngo Bimutabare maze Iyi ntambara imara imyaka itanu yose.Iyi rero niyo yiswe Intambara ya Kabiri kuri Congo.iyi ni nayo yakozwemo igikorwa cya Gisikare cyamateka ahambaye mu Isi kiswe Operation Kitona nacyo nakubwiye mu biganiro byacu byahise .Ibyiyi ntambara kabiri kuri Congo rero nibyo ngiye kukubwira mu kiganiro cyacu Cyuyu munsi.iyi ni INTSINZI Tv.uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze
Ubushize nsoza mvuga ku ntambara ya mbere ya Congo nashoreje Kubirori byateguwe na Perezida Laurent Desire KABILA agirango arahirire gutegeka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri Stade ya Kamanyora .Uyu muhango witabiriwe n’abaperezida batandukanye barimo Pasteur BIZIMUNGU w’u Rwanda .Yoweli Kaguta MUSEVENI wa Uganda ; Edouardo DE SANTOS wa Angola. Petero BUYOYA w;u Burundi;Denis SASONGWESO wa Congo Brazaville n’abandi batandukanye ariko muri ibi birori ni naho byagaragariye ko Project ya Laurent Desire KABILA yo gutegeka Repubulika Iharanira ya Congo yaritangiye nabi kuko muri Stade ya Kamnyora hafi kimwe cya Gatatu cya Stade cyarimo Ubusa muri Stade ijyamo abantu ibihumbi 80 Nyamara kandi Kinshasa yari ituwe nabantu bagera kuri miliyoni 7 icyo gihe.
Kandi ubwo hanze aho ya stade hari abantu bigaragamya.Ibyo byari igitangaza rwose kubona umutegetsi warukiza abaturage yaraje kuyobora bari batangiye kumwamagana ataranayobora nyamara mbere y’iminsi mike barimo baririmba Ko ari umugabo wigitangaza umaze gucungura Congo mu gitugu cya Mobutu.icyo aya mashyaka yaharaniraga cyangwa cyari cyayarakaje nuko yumvaga niba Kabila akuyeho Mobutu yaragombaga kubegera bakumvikana NDETSE Bakemeranya Uko bagombaga gutegeka Igihugu mu buryo bumvikanyeho bose ariko Kabila yari yabihoreye .ibyo bafashe nkagasuzuguro byatumye bigaragambya.Batangira gushinja Kabira ko nawe ari Umunyagitugu usimbuye undi munyagitugu. Iyi myigaragambyo yari iyobowe na UDPS na Muzehe Etienne TSHISEKEDI
Mu kanya gato amaze kuba Perezida w’Igihugu abari barakoranye na Mobutu abari inshuti za Leta ya Habyarimana bakoranye nayo bakayishyigikira ntibishimiye kubona Laurent Desire KABILA n’U Rwanda ari inshuti bisihingiye kubwa serivisi yagatangaza kandi yakataraboneka rwari rwamuhaye yo kumufasha akagera kubutegetsi.
Inyandiko zimwe zigaragaza ko Abo bari barimo ibihugu bitandukanye byarimo Ubufaransa bashyize hamwe Imbaraga bakora Ibishoboka byose bereka KABILA ko abanyarwanda ntacyo bamufasha na gato ngo ibyo rero byiyongereyeho na Politiki y’amashyaka atandukanye y’Imbere mu gihugu yaratangiye kumucanaho Umuriro maze KABILA atangira gutekereza ko kwivana muri ibyo byose ari ukwibagirwa uwamufashishe agahereza amaboko abandi batazi uko yavuye muri Tanzania mu nzu yari yarahawe na Leta akagera I Kinshasa akicara mu ntebe iruta Izindi yo gutegeka Igihugu cy’Ubunini n’Ubukungu bwagatangaza mu Isi.

Пікірлер: 23

  • @oscarndisanze60
    @oscarndisanze60Ай бұрын

    Hari byinshi by'ukuri n'ibindi byinshi bishidikanwaho😮

  • @KagaboKagabo-el6mf
    @KagaboKagabo-el6mf10 ай бұрын

    turagukunda uduha amateka

  • @paulinmacinya4138
    @paulinmacinya4138 Жыл бұрын

    Kubeshya gusa ,

  • @user-ms6oj8ck5h
    @user-ms6oj8ck5hАй бұрын

    Kabila yakinnye nikipe atazi bimuviramo gupfa

  • @user-fr6ox2th3o
    @user-fr6ox2th3o4 ай бұрын

    Ndabemera

  • @KayirangaDivine-lq4dz
    @KayirangaDivine-lq4dz5 ай бұрын

    Kuki amateka nkayo adakinwa mo film koko

  • @kabeeraanastus1335
    @kabeeraanastus13356 ай бұрын

    Urwanda rwasuzuguye kongo bikanije none ruricuzatu

  • @laurentmupira1280
    @laurentmupira1280 Жыл бұрын

    C' est 1000% faux et archifaux, quand les Congolais disent que c' est le Rwanda, qui a tué ce vieux-là, qui se faisait appeler Kabila!!! Uzabanze, ucukumbure, upinganaji, kati ya Masasu, Kabila na Kapende!!! Utajua, kila kitu!!! Ntabwo, u Rwanda, rwigeze, rwica, Kabila!!! Wapi kabisa!!! Let' s be serious!!!

  • @hagenimanafrodouard3331
    @hagenimanafrodouard333110 ай бұрын

    ufite ijwiryiza uvuganeza ndagukunze uzanigaragaze kwifoto tukurebe

  • @samsonniyonzima4050
    @samsonniyonzima4050 Жыл бұрын

    S ok

  • @innocentniragire6818

    @innocentniragire6818

    Жыл бұрын

    I‹‹nn'no

  • @chriss-jen
    @chriss-jen Жыл бұрын

    Yoo disi hariya af James K yarari très jeune

  • @havugimana381

    @havugimana381

    Жыл бұрын

    Kurongora

  • @chriss-jen

    @chriss-jen

    Жыл бұрын

    @@havugimana381 hmm none kurongora nibyo bihindura umuntu?

  • @alh1939
    @alh1939 Жыл бұрын

    Abanyarwanda turakunze kurwana, ntabuzima burimo

  • @augustabisetsa5007

    @augustabisetsa5007

    Жыл бұрын

    Hakuna apendaye Vita, mshamba wewe

  • @chales08
    @chales08 Жыл бұрын

    Wew wama uvuga ibihugu vyagwaniye muri Congo...kuki utigera uvuga ko uburundi nabwo bwinjiyeyo gufasfa Rwanda na Uganda?? Uburundi bwarafashije cane uRwanda n'ubugande kandi kiriya gihe...uburundi bwariko buhiga CNDD FDD yariko ifasha Congo kandi ikinjira iburundi kwica abatutsi!!!

  • @kampayanapeter6978

    @kampayanapeter6978

    Жыл бұрын

    Nibyo Uburundi bwafashije Urwanda na Uganda Ariko Congo ya 2 Uburundi ntago bwajyiyeyo iyi ni Congo ya 2

  • @sethnkundumukiza9199

    @sethnkundumukiza9199

    Жыл бұрын

    ❤❤❤❤❤❤❤

  • @davidtuyizere4188

    @davidtuyizere4188

    6 ай бұрын

    EEEEE

  • @user-qe3zl4vz2x

    @user-qe3zl4vz2x

    4 ай бұрын

    ​@@kampayanapeter6978 uribeshye kuko niba utababeshye , Congo ya 2 , uburundi n.urwanda bafatanije barwana na Zimbabwe baranayitsinda cyane ko atari no kuvuga neza Wenda uburundi kuko hari n.ubwato bwatwitswe n.indege z'abarundi...

  • @eudeser602
    @eudeser6022 ай бұрын

    Aya mateka ni meza

  • @eugenealuta4299
    @eugenealuta4299 Жыл бұрын

    Tot au tard vous allez payer

Келесі