UBURWAYI MFITE BUTEYE UBWOBA😢Abagore mwese MWITONDE|Buri wese yisuzumishe Najye NARATUNGUWE|CLARISSE

Numero ya Clarisse: +254701228708

Пікірлер: 340

  • @ISIMBITV
    @ISIMBITV Жыл бұрын

    NUMERO YA CLARISSE: +254701228708

  • @ShieumutetoAgnes-kp7ir

    @ShieumutetoAgnes-kp7ir

    7 ай бұрын

    Ihangane batwita amazina menshi nitwe mburamumaro mu gihugu Kandi nitwe nkozi zibibi kubera kutabyara komera twe twaramenyereye, njye maze 13ans nta mwana mbazwe kabiri mbagirwa ubusa Niko nabyita Sha dufite byinshi byo kuvuga Kuko twarahumaniwe

  • @joliemugabo6208
    @joliemugabo6208 Жыл бұрын

    Endometrios ni indwara udashobora gusobanurira umuntu ngo abyumve, kuko ububabare itera bushobora gutera umuntu kujya mur coma cyangwa gusara. Njye narayirwaye ngira amahirwe barayimvura, igira ibimenyetso byinshi bitandukanye cyokora icyo numvishe duhuriyeho twese ni ububabare. Ubu bubabare njye nabuze ikintu nabugereranya nacyo kuko nta nubwo bungana nubwigise, igise iyo gikabije cyane gishobora kurya umuntu umunsi umwe gusa kandi nabwo yamara kubyara akikiye umwana we akabyibagirwa. Ibi rero byo ni ibintu umuntu ashobora ku gira ububabare buteye ubwoba hagati yicyumweru nibyumweru bibiri kandi buri kwezi. Hari ikintu batavuze sinzi niba kitarababayeho cyangwa se ari ukwibagirwa, iyi ndwara itera umuriro mwinshi cyaneee kuko njye nagiraga umuriro guturuka kuri 38C kugeza 40C buri kwezi hari nubwo nigeze kugira 42C. Njyewe rero inama nagira Clarisse anyumve neza sukumuca intege ariko sinzi ko rwose mu Rwanda bazayimuvura, nta muganga wumu gynecologist ntagezeho mubo dufite babahanga mu Rwanda, kuko uretse no kumvura ntanuwigeze ambwira ko ndwaye endometrios, sinzi niba ari ukutayimenya cyangwa se,........, inama rero namugira nukureba uburyo yareba ibitaro byo hanze yakwivurizaho mumufashe mumukorere ubuvugizi kuko birahenze cyaneeee cyane ariko. Ikindi rero nabwira Clarisse nuko uyu muganga wamubwiye yuko umuntu uyirwaye aba afite imyaka irindwi gusa yo kubaho yarakabije(yaramubeshye) kuko njye bayimvuye nyimaranye imyaka irenga cumi nitanu. Kandi ntahangayikishwe no kubyara ahubwo ahangayikishwe nubuzima bwe kuko nibayimuvura neza nta kabuza azabyara. Ikintu kibi cyane kandi kiyi ndwara nuko ishobora no kwataka izindi nyama zo munda. Ndasoza ngira inama ababyeyi yo gusuzumisha abana babakobwa bakiri bato kuko iyi ndwara ntago ifata umuntu kuko yakuze ahubwo itangira kwidevelopa mugihe cya PUBERTY ibyo nibintu nzi neza, hanyuma ikagenda ikura uko umuntu akura. Nta kintu na kimwe ushobora gukora ngo uyirinde kuko si indwara yandura ubwo nyine yo ikugezeho uba ugize ingorane. Ikindi kandi ishobora no kuba ureuhererekane rwo mu muryango. Nkuko babivuze rero ishobora kuvamo cancer kuko irashibuka cyane. Aba maman nabakobwa muribwa mugihe kimihango nyabuneka mujye kwivuza kuko ntabwo biri normal, nuburwayi.

  • @virginiendayiragije820

    @virginiendayiragije820

    Жыл бұрын

    Wampaye nimero yawe

  • @kayijukamaureen5408

    @kayijukamaureen5408

    Жыл бұрын

    Kindly wabwira aho wayivurije if it's possible. Thank You.

  • @nyirabirorimarinealine9365

    @nyirabirorimarinealine9365

    3 ай бұрын

    Please wamfasha nkabona number zawe nkazakubaza

  • @nyirabirorimarinealine9365

    @nyirabirorimarinealine9365

    2 ай бұрын

    Mbonye number yawe nkakwibariza byamfasha

  • @manziflorah7706
    @manziflorah7706 Жыл бұрын

    Eh Mbega Indwara itangaje Nange icyo kibazo nki cya Clarisse ndaribwa cyane! Nkana babara igihe kigikorwa even gusama buaranze since 2017!Thanks Alexandrien,Sabin and Clarisse.

  • @mimibe4206
    @mimibe4206 Жыл бұрын

    Uri courageuse Nukuri 💪🏽Igishimishije nuko ufite urukundo rwumu Gabo wawe 🙏🏾❤️Imana ibahe ibyomwifuza byuse 🙏🏾

  • @l2sunshine173
    @l2sunshine173 Жыл бұрын

    Ikiganiro cyiza cyane. Kiratujijuye kuri byinshi. Mr Sabin, muzashake n'umugabo watinyuka kuganira kuri cancer ya prostate ifata abagabo. Murakoze.

  • @uwimbabazimalyne8533
    @uwimbabazimalyne8533 Жыл бұрын

    Njye ndakwikundira Clarisse ndagusengera cyane pe igihe cyose Imana rwose yumve amasengesho yacu iguhe abana nguhetse mwisengesho ryo kugusabira

  • @lovefirst179
    @lovefirst179 Жыл бұрын

    Uwiteka Mana ishobora byose duhere Umwana wacu Clarisse Urubyaro, ufungure umura we, umwomore ahari uruguma hose ,umudukandire aho ababara hose Mana utwumve 🙏

  • @yvonneayinkamiye7130

    @yvonneayinkamiye7130

    Жыл бұрын

    Kandi amufite

  • @yvonnemurorunkwere3727
    @yvonnemurorunkwere3727 Жыл бұрын

    Endometriosis ni indwara idakira ni nka champignons uko bakubaga niko igenda ikwirakwira, gusa ni ukurushaho kwizera amasezerano y'Imana kko niyo adukomeza, gusa tugomba kurushaho kwishimira ibyo dufite. Nyimaranye imyaka myinshi gusa nishimira ibyo dufite. Nkanjye igeze kuri stade 4 gusa ntiwabimenya. Gusa ntitera Cancer. Uzabikorere ubushakashatsi. Gusa abantu bose ntibagira Ibimenyetso bimwe nkibyo wavuze ibyinshi ntabyo mfite. Nzakuvugisha kko hari byinshi bavuga bitari ukuri kuri iyo ndwara. Gusa abaganga benshi barayizi.

  • @aimeekleine8764
    @aimeekleine8764 Жыл бұрын

    Komera Uge wumva kanguka samedi basengera abarwayi Umwami Yesu arakiza akora imirimo nibitangaza. Nange nyuma ya 9 ans ubu ndatwite. Ibidashobokera abana babantu imbere y’Imana birashoboka🙏

  • @uweralilliane9580

    @uweralilliane9580

    Жыл бұрын

    God is good all the time 🙏. Kanguka irafasha cyane cyane 👌👌👌👌👌

  • @mariembasabire5326

    @mariembasabire5326

    Жыл бұрын

    Oh congratulations mama, nawe Imana imusubize mu izina rya Yesu

  • @luendosabah2047

    @luendosabah2047

    Жыл бұрын

    Amen 🙏

  • @Yvettefoodlovrs

    @Yvettefoodlovrs

    Жыл бұрын

    Imbere y Imana byose birashoboka mama uzajye wumva KANGUKA kdi wizere Ku MANA uhafite abana 🙏🏾

  • @ushershim1796

    @ushershim1796

    Жыл бұрын

    Wow!! Congratulations 👏😍😍🥳🥳🥳🥳🥳

  • @laprincess7189
    @laprincess7189 Жыл бұрын

    Akira gukira mwizina rya Yesu mama, kandi Imana iguhe gukikira vuba amen🙏🏽

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 Жыл бұрын

    UWiteka ushobora byosr azagukiza ntakimunanira uzabyara uheke Kandi ukikire ibibondo byosr wifuza AMEN 😭😭😭🙏🙏🙏🙏🙏❣️❣️❣️❣️

  • @musabyimanasifa7433

    @musabyimanasifa7433

    Жыл бұрын

    Manawee imana izagukize disi

  • @ushershim1796

    @ushershim1796

    Жыл бұрын

    Bibe bityo nkuko ubimusabiye Amen 🙏

  • @lolitaimena9782

    @lolitaimena9782

    Жыл бұрын

    @@ushershim1796 Amen

  • @ushershim1796

    @ushershim1796

    Жыл бұрын

    @@lolitaimena9782 nukuri 😍

  • @olivejosianemuhimpundu5097
    @olivejosianemuhimpundu5097 Жыл бұрын

    Komera disi mugore mwiza. Courage ngusabiye gukira,ukabyara ugaheka. Mw'izina rya Yezu. Amen

  • @henrietteigenukwayo799
    @henrietteigenukwayo799 Жыл бұрын

    Humura nshuti yanjye byambagaho ukubivuze byose ariko mara igihe gusama byaranze ariko kubera gusenga nashoboye gusama ubu mfite umwana wamezi ane ihorere knd wizere Nyagasani

  • @pascalineclarissemurekatet9955
    @pascalineclarissemurekatet9955 Жыл бұрын

    Sha, Imana ibampere umugisha pe! Bazina Clarisse Imana igukize sha, kandi izaguhe n'abana pe! Imana irakomeye kandi nanjye ndahamya KO muri Kanguka hariyo Imana ikiza

  • @rehematuwubuliza1472
    @rehematuwubuliza1472 Жыл бұрын

    Buliwese wumvise ikikiganiro dusenge cyane, lmana ishobora byose🤲

  • @uwonkundajosiane2260

    @uwonkundajosiane2260

    Жыл бұрын

    Amen

  • @dushimedidine4155
    @dushimedidine4155 Жыл бұрын

    Mwiriwe neza ! Murakoze cyanee Nukuri Imana ibahe Imigisha myinshii. Gusa nifuzaga kuba natanga igitekerezo ; nuko batubwira nibitera iyo ndwara kugira ngo nabatarayirwara babashe kwirinda bityo bitume abari n'abatega rugori babashe kwirinda. Murakoze

  • @salama5156
    @salama5156 Жыл бұрын

    Disi mbona uricyana cyiza nukuri imana iguhe ubuzima buzima. Kandi ujye wihangana mugore mwiza imana irahari humura👍🤲🤲🤲

  • @nizigiyimanajaja9814
    @nizigiyimanajaja9814 Жыл бұрын

    Karibu cane Clarisse ,nukuri naje caramfashije ,aha Ati Sabin uzosubira Naïrobi ata kofi utwaye aho hoho na Identité uzoyisiga duuu

  • @Ikibasumba1
    @Ikibasumba1 Жыл бұрын

    Nibyo iyi ndwara iravurwa. Irababaza cyane ushobora kuyirwara ukiri muto cg ukuze, umukobwa wese ugira imihango akava cyane bidasanzwe binatinda biryana cyane ntihakagire umwumvisha ko ari ibisanzwe haba hari impamvu aba agomba kujya kwivuza rwose agakira, namugira inama yo kugura ibinini bya Fer kuko kubera kuva cyane usanga nta fer ihagije mumaraso, humura ntabwo izakwica uzavurwa

  • @MsTima-eg1xe
    @MsTima-eg1xe Жыл бұрын

    Kuvuga n’inzira yo gukira🤲🏾 Imana Niyo Nkuru.🫶🏽

  • @bahiziwilliam8232
    @bahiziwilliam8232 Жыл бұрын

    Uyu mukobwa rwose ni mwiza. Nakunze ukuntu ateta neza disi. Araryoshye.

  • @Icyomoro2020
    @Icyomoro2020 Жыл бұрын

    Clarisse pole sana imana irahari ese mwambabariye mukampa interview koko koharicyo nifuza kugusangiza nabanyarwanda bose

  • @ushershim1796
    @ushershim1796 Жыл бұрын

    Yooo!!😭😭 Uzabyara Imana ishoborabyose nkunze uburyo wiyakiriye, urakomeye murimacye urintwari👌

  • @umuhozasolange8587
    @umuhozasolange8587 Жыл бұрын

    Sabe Imana yo mwijuru iguhe umugisha mwiiiinshi . Kdi rwose Clarisse humura uzakira ubwo ikibazo cyagararaye ,nakunze ukuntu ukomeye utihebye nshimiye Imana yaguhaye gukomera kdi courage turagusengera bizacamo ubone ubuvuzi ubyare. Courage chr

  • @thebesthoyame
    @thebesthoyame Жыл бұрын

    Mwakoze cyane umunyamakuru ndetse n'umutumirwa kuvuga kuri iyi ndawa biratuma abantu benshi bayimenya. Gusa iyi ndwara nabonye itazwi cyane pe, abaganga benshi ntabwo bayizi, iyo ugize amahirwe uhura nuyizi akakuvura kandi ni hose naho France hose ni uko njye maze 3 ans bambwiye ko nyirwaye ariko umuganga wayimbonyemo narahimutse njya kure abandi bakanyumvisha ko ntayo mfite, bizasaba gusubira kureba uwayimbonyemo kandi ni France aho, muri make Imana izatutengere. Ngo iterwa n uko cycle ya ovulation ikora nabi, biki diviza mu mubiri wose aho kuguma muri uterus gusa...ntabwo yandura.

  • @adelinemugwaneza9875
    @adelinemugwaneza9875 Жыл бұрын

    Courage hamwe n'Imana izabigenza neza natwe turi kumavi 🙏😘

  • @Bobajolie
    @Bobajolie Жыл бұрын

    Imana idufashe ubone ubuvuzi rwose turagukunda cyane uganira neza cyane pe ❤Imana igukize

  • @niyigenaleontine9877
    @niyigenaleontine9877 Жыл бұрын

    Mudufashe mudusobanurire ese kuribwa cyane mugihe cyimihango tayari ubwo uba urwaye,ikindi kibazo mumavuriro menshi iyo ubabwiyeko uribwa mugihe kimihango bakubworako aribintu bisanzwe mbese gukurikirana iyo ndwara hakiri kare biragoye sinzi nkabaganga bareba uko nabo babongerera amahugurwa kuriyo ndwara niba byashoboka

  • @julienne5313
    @julienne5313 Жыл бұрын

    Nyagasani mana yanjye konumva nfite bimwe kuribyo bimenyetso🥺🥺 anyways humura uzabyara chr ntakidashoboka ku mana. nitwa julienne mperereye Saudi Arabia 🇸🇦

  • @emekaikee3676
    @emekaikee3676 Жыл бұрын

    Ntacyanira Imana humura bizacamo neza👌🙏🙏🙏

  • @mukambaragalilian4372
    @mukambaragalilian4372 Жыл бұрын

    Hari amategeko 8 agenga ubuzima.Kuyamenya ni amahirwe no kuyagenderamo ni imbaraga ituruka ku Imana.Imana idushoboze kuyumvira no kuyizera kdi Ishobora byose.

  • @nizigiyimanajaja9814
    @nizigiyimanajaja9814 Жыл бұрын

    Oh my God ,Imana igukize pe ikuje imbere ,igutabatare

  • @joselinneiradukunda7202
    @joselinneiradukunda7202 Жыл бұрын

    Yooo pole chr .gs imana ishobora byose izagukize disi ukuntu uri umwana mwiza jye ndakwikundiye pe !

  • @rozaliegiramata7270
    @rozaliegiramata7270 Жыл бұрын

    Ooooh pole ma cherie Imana izagukiza

  • @ruthnamahoro2430
    @ruthnamahoro2430 Жыл бұрын

    Kenya hari abaganga bafite ubumenyi buri hejuru ahubwo Kandi urumvako aribo babonye indwara. I know by experience kuko Kigali babuze indwara ngiye Kenya baratangara. So Kenya is a good place. Iyo ndwara ni mbi cyane.

  • @lucillekankazi8073

    @lucillekankazi8073

    Жыл бұрын

    Wambwira ibitaro wivurijeho sister?

  • @1JesusHeals
    @1JesusHeals Жыл бұрын

    Alexandra God bless your heart

  • @florencesafi4432
    @florencesafi4432 Жыл бұрын

    Ooohhh😭😭😭. Clarisse mwiza,urakunditse,ukuntu uhora wisekera ntamuntu utagukunda rwose,Imana igukize kandi iguhe abahungu nabakobwa 😭🙏🙇‍♀️🙌❤️❤️❤️

  • @noellamukabasinga7623
    @noellamukabasinga7623 Жыл бұрын

    Nange muzampe ikiganiro ngire abo mpumuriza mbahe ubuhamya

  • @murekatetejustine5685
    @murekatetejustine5685 Жыл бұрын

    Imana ikorohereze disi uzabyara mwizina rya yesu uzaheka ❤

  • @iragenagloria9938
    @iragenagloria9938 Жыл бұрын

    Nukuri clarisse aradukanguye !!!be blessed Clarisse

  • @aanton8601
    @aanton8601 Жыл бұрын

    Urakoze sabin, ntuye France hari umuvandimwe umfite ubwo burwayi ngiye kumurangira iyo hôpital y’a paris kdi we niho atuye

  • @shiningyvettecadette6676
    @shiningyvettecadette66765 ай бұрын

    Ooh pole sana Clarise. Natwe tuboneyeho gusobanukirwa bwe muby'ingenzi

  • @Ubururu1numweru
    @Ubururu1numweru Жыл бұрын

    Ngize ubwoba 😥😥😥 ubanza nararembye simbimenye kuko njya ndibwa cyane

  • @clementmuhire6251
    @clementmuhire6251 Жыл бұрын

    Imana irihejuru yabyose

  • @harounamahoro3436
    @harounamahoro3436 Жыл бұрын

    Ugaruye wa muntu nikundira!!! Nkurikije ukuntu uri umunyakuri, humura ibyo uri kunyuramo byose bifite iherezo kandi ryiza cyane. Imana ifite uko ikora kandi igakorera igihe; uko biri kose wowe na Hirwa muzabona umwandu uturuka k'Uwiteka. Ufite ubwiza buri hejuru y'ubundi. Imana ibahezagire.

  • @ntwari7002
    @ntwari7002 Жыл бұрын

    Clarisse usenge cyane uzakira knd uzabyara kuko Imana ni Doctor uruta abandi ba doctor knd mbere yokwibagisha uzabanze wumve iki Mana Ivuga nawe sibyo

  • @uwiringiyimanajeannine3094
    @uwiringiyimanajeannine3094 Жыл бұрын

    Yooo pole mama,Imana igutabare

  • @theresiakarwera2279
    @theresiakarwera2279 Жыл бұрын

    Yoo pole sana dada yangu Imana izagukiza

  • @user-iw7gl5yu6b
    @user-iw7gl5yu6b6 ай бұрын

    Komera maman Imana niyo ishobora byose kandinukuri bibaye byiza nukuri twarikugira duke duterereye tugafashumuvandimwe mukwivuza njyendunvabiteyubwoba kwivuza bisabubushobozi burihejuru

  • @richardmanirakiza3756
    @richardmanirakiza3756 Жыл бұрын

    Sabin mbwirira uwu mushiki wacu ati ego niwivuze ariko abaganga ni abana b'abantu rero ntibashobora gukiza indwara, iciza n'uko yokwegera IMANA agasenga cane yinginge IMANA kuko yo opération ni Ku buntu kandi ntibaga, rero asenge cane yizere ndemeza neza ko Azokira burundu kandi azovyara neza. IMANA imukize. 🇧🇮🇧🇮🇷🇼

  • @ninsiimaagnes2270
    @ninsiimaagnes2270 Жыл бұрын

    Pole sana imana ikora nanyuma ya zero

  • @idamunezero4037
    @idamunezero4037 Жыл бұрын

    Yeweee ,njyewe mfitee ibimenyetso byoooose bisa n'ibyo Clarisse avuze muganga(gynécologue) yambwiye ko mfite ibibyimva munda anyandikira ibinini byo kuboneza urubyaro kugirango iyo mihango ibe ihagaze arikoo ntiyigeze agira ikindi kintu ambwira kubirebana n'ingaruka zo Kuba umuntu yarwara kanseri ,..kandi kumu gynécologue nahoherejwe numuganga usanzwe kubera ikibazo cyamaraso make Yari yansanganye kandi nakoze ibizamini byinshi akavura Aho aca atakara, Ubu ndi kunywa fer nzimazeho amezi3 arikoo ntabwo ikibazo cyakemutse.iyi vidéo inteye ubwoba

  • @Jenny.01

    @Jenny.01

    Жыл бұрын

    Humura Imana irakiza. Wigira ubwoba, izere.

  • @hassinatselemane5762
    @hassinatselemane5762 Жыл бұрын

    Hey Clarisse nukuri naragukunze cyane rwose 💞

  • @muhozaevelyne4247
    @muhozaevelyne4247 Жыл бұрын

    Maman nkunda ubuhamya bwawe

  • @niyonzimaalice8841
    @niyonzimaalice8841 Жыл бұрын

    Uzo telecharger application ya kanguka uzohore uyumviriza , hari amasengesho aba samedi abeshi barizera Imana bagakira. Imana izokugirira neza uzokira.

  • @Upanatvshow
    @Upanatvshow Жыл бұрын

    Imana izagukize disi

  • @mushimiyimanamarierose819
    @mushimiyimanamarierose819 Жыл бұрын

    Humura mama Imana irahari izagukiza kdi iguhe urubyaro

  • @iradukundagrace608
    @iradukundagrace608 Жыл бұрын

    Clari nukuri Imana izagukize kuko ishobora byose gusa ndanishimye kongera kukubona umeze neza nyuma yokuva muri TTC

  • @mutesimary2351
    @mutesimary2351 Жыл бұрын

    Thanks guys for sure I have to visit a gynecologist coz there some signs you have mentioned and I have some 😭😭😭

  • @mwizereinnocent9462
    @mwizereinnocent9462 Жыл бұрын

    Ugaragara nk'uwaryoshya Sha! useka neza kdi humura uzabyara!

  • @mahoro2738
    @mahoro2738 Жыл бұрын

    Mubimenyetso mfitemo 2 Mana we sindabona urubyaro kdi nomugihe kimihango ndava cyane ubuse yaba ariyo

  • @Nezaadventures

    @Nezaadventures

    Ай бұрын

    Bitashoboka, ivuze utararemba.

  • @kaifsonia
    @kaifsonia Жыл бұрын

    @Clarisse , ntugakore surgery muri Keny. I beg you … I would like to talk to you…

  • @kabarungiscovia8835
    @kabarungiscovia8835 Жыл бұрын

    Imana igukize bambe

  • @buzoyaking6532
    @buzoyaking6532 Жыл бұрын

    Imana ikomeze igufashe bizagende neza

  • @niyomurinzisolange8824
    @niyomurinzisolange8824 Жыл бұрын

    Imana ishobora byose

  • @hildegardebizimana5546
    @hildegardebizimana5546 Жыл бұрын

    Komeza wivuze hamwe no gusenga Imana izoguha abana. Ndabona uri umudamu wihangana kandi ukomeze wihanganishe abo musangiye ibibazo.

  • @DJIBARISTAcoffee
    @DJIBARISTAcoffee Жыл бұрын

    Yoooooo allah akorohereze peah uzabone akana Allahuma amiin kuberako urababaye cyanee 😢😢love🇦🇪🇷🇼

  • @DarkAngel-cj6sx

    @DarkAngel-cj6sx

    Жыл бұрын

    Uzarebe videos za Christian Prince asobanura Islam na Allah

  • @DJIBARISTAcoffee

    @DJIBARISTAcoffee

    Жыл бұрын

    @@DarkAngel-cj6sx aba KZread

  • @dianekamariza5174
    @dianekamariza5174 Жыл бұрын

    Umve nanje nfise umugenzi vyarivyaranse kwavyara gutyo nyene ariko ndabona baramuvuye ubu nonaha aheruka kuvyara

  • @annemarie971
    @annemarie971 Жыл бұрын

    Clarisse nja muri France uwo mu maman agufashe ikibazo jive mu nzira burya wamaze gukira n utu yari ni vuba umwana ari mu nzira

  • @uwamariyaeugenie1845
    @uwamariyaeugenie1845 Жыл бұрын

    Ubwo burwayi ndaburwaye gusa ndakumva burababaza cyane ariko hari imiti ibivura maze amezi 3nyikoresha Kandi hari icyo byanze gusa ngewe nabyayeho uko igenda yiyongera birahagarara kuva nakoresha iyo miti ndigukira ukurikije urwego naringezeho .

  • @uwamariyaeugenie1845

    @uwamariyaeugenie1845

    10 ай бұрын

    @@UWIMANIHAYEJoyeuse umpe number zawe nzakubwira .

  • @irmatsiko6387
    @irmatsiko6387 Жыл бұрын

    Humura ntakinanira Imana izabikora humura ubyare kdi vuba rwose

  • @mixedtv307
    @mixedtv307 Жыл бұрын

    Birakaze cyane pe

  • @uwimanachantal2178
    @uwimanachantal2178 Жыл бұрын

    Humura mubyeyi haracyarikare ntarirarenga imana izabikora

  • @mireilleumuhoza7364
    @mireilleumuhoza7364 Жыл бұрын

    Humura mama Uwiteka niwe Mana 🙏

  • @preciousemako6764
    @preciousemako6764 Жыл бұрын

    Imanirakubona uzabyara wizeregusa.

  • @karaboamedee1286
    @karaboamedee12866 ай бұрын

    Thank you mamamy lmana izagukize pee

  • @user-ve6ug2mp8b
    @user-ve6ug2mp8b25 күн бұрын

    Sabin azaguhuze na Prophete Erneste ahanururire ubuzima bwawe , Hamwe no gusenga nkakidakira, nabapfuye barazuka😊

  • @musabwasoniangelique1988
    @musabwasoniangelique1988 Жыл бұрын

    Impore shenge uzakire nibyo tukwifuriza🙏 uzabyara uheke humura Uwiteka muri kumwe

  • @mugishajoella3622
    @mugishajoella3622 Жыл бұрын

    Clarisse ndagukunda cyane🥰🥰

  • @nadineingabire5930
    @nadineingabire5930 Жыл бұрын

    Uy'umwaka Uwiteka akuguranire usoze ukikiye ikibondo cyawe

  • @aanton8601
    @aanton8601 Жыл бұрын

    Ahubwo mutubarize izina ryuwo mu docteur

  • @mixedtv307
    @mixedtv307 Жыл бұрын

    None c ubwo burwayi burakira ? Imana ikorohereze 🙏🙏

  • @nyamwizajane5627
    @nyamwizajane5627 Жыл бұрын

    Ahubwo rwose mudufashe muduhe no yuwo mudame womuri France kuko yadufasha kubona Umuganga

  • @Goodvibes-ky4ed
    @Goodvibes-ky4ed Жыл бұрын

    Uzabyara mama

  • @najmahnana5598
    @najmahnana5598 Жыл бұрын

    Ndanzindutse peee abanza nyuma mundemere 🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @kaifsonia
    @kaifsonia Жыл бұрын

    😢Mama Clarisse … Nshaka ko tuvugana… -

  • @jobabajo8911
    @jobabajo8911 Жыл бұрын

    Ako Manaaa💖

  • @justinemuhoza1802
    @justinemuhoza1802 Жыл бұрын

    YESU agukize nukuri

  • @ingabireclemence7754
    @ingabireclemence775411 ай бұрын

    Clarisse turagukumbuye uzagaruke utuganirize! Nkunda uburyo uganira ntamuntu wahaga kukumva pe

  • @mugwanezaeric6755
    @mugwanezaeric6755 Жыл бұрын

    Femme tres souriante

  • @henrietteikirezi1974
    @henrietteikirezi1974 Жыл бұрын

    Humura hamwe no gusenga uzakira nanjye narimbifite byombi bagiye kumbaga mbanza gufata igihe cyo gusenga no kwizera Imana birangira batambaze ariko uzajye kureba umuganga witwa Dr Semwaga Emmanuel kuri Medi heal niwe wamfashije ubu narakize mfite abana babiri...

  • @luendosabah2047
    @luendosabah2047 Жыл бұрын

    ariko Sabin 😄gwiyo tubonanye 😄

  • @kabanyanawinnie1994
    @kabanyanawinnie1994 Жыл бұрын

    Yooo iki kiganiro ndagikunze,komera nshuti uzakira

  • @valentineishimwe2795
    @valentineishimwe2795 Жыл бұрын

    😢😢😢 I guess I......🥲🥲🥲🥲😭😢😭 thank you

  • @salama5156
    @salama5156 Жыл бұрын

    Clarisse ndagukunda nukuri, uwiteka utanga ubugingo azagukize mama💋❤️

  • @assinaakabanyura9017
    @assinaakabanyura9017 Жыл бұрын

    Mana yange😭😭😭ibyo byose bimenyetso uvuze ndabifite, mpise numva igituma ntasama 😭😭😭namahirwe make nagize nasamye inda ijya inyuma yumura,ubu trompe imwe deja bayinkuyemo, Mana we 😭😭😭ubu c koko bizagenda gute ndumva no kwivuza bihenze😭😭Clari urakoze lmana iguhe umugisha 🙏

  • @manishimwelydie7687

    @manishimwelydie7687

    Жыл бұрын

    Humura wowe rwose uzabyara urumva deja urabiziko usama bitandukanye nutarasama narimwe ngo ivemo cg ijye inyuma yumura kujya inyuma namahirwe macye nahubundi rwose umuntu ufite tromp imwe arasama humura egera Yesu arakora! Azaguha abana

  • @assinaakabanyura9017

    @assinaakabanyura9017

    Жыл бұрын

    @@manishimwelydie7687 urakoze cyane 🙏🙏

  • @iherezotv5

    @iherezotv5

    Жыл бұрын

    Mu gihe gikwiye ntakinanira Imana

  • @assinaakabanyura9017

    @assinaakabanyura9017

    Жыл бұрын

    @@sandrinebarakagwira9678 yego mbwira,nuko nabonye guhana number hano bidakunda,

  • @assinaakabanyura9017

    @assinaakabanyura9017

    Жыл бұрын

    @@sandrinebarakagwira9678 hhhhh uzi ubwenge kbs 👍👍

  • @sameerasamee4564
    @sameerasamee4564 Жыл бұрын

    Nfise umugenzi yaragwaye nkiyongwara yayivuriwe nawe Aho mugwanda yaramaze imyaka icenda atavyara barahejeje kumubaga ntandwizibiri zaheze atavyayr yaciye Asama

  • @Mila-vu1yr
    @Mila-vu1yr Жыл бұрын

    Endometriose irazwi cane mu bazungu irababaza birenze hari nabagira dépression kubera yo. Umuntu ayirwaye barashobora kumubaga agakira bikunze ubushobozi bubonetse ukaja hanze kwibagisha ndumva itarashika kuri stade ya kure cane wokira.

  • @sandrinemurekatete2412
    @sandrinemurekatete2412 Жыл бұрын

    Andometriose irababaza cyane bikabije . Muganga njye yambwiye ko idakira ko ahubwo baguha inyoroshya buribwe . Yambwiye ko bisaba ko uterus iba itagomba kutageramo amaraso ,guhagarika ovulation bafata utunini twa OPTIMISETTE GÉ cg n'ibindi nkibyo , kubatagishaka kongera kubyara . Ko iyo bikabije cyane uterus bagera aho bayikuramo . OPTIMISETTE GÉ ihagarika ovulation, nta mihango yongera kuza , kubabara bya buri kwezi , kuva cyane n'ibindi birahagarara

  • @iranziangella156
    @iranziangella156 Жыл бұрын

    Clarisse urakoze kumpanuro nanje ngiye kwiyitaho kuko uyo musozi ndawuriko

  • @umuhozaassumpta3380

    @umuhozaassumpta3380

    Жыл бұрын

    Pole sana Imana izakugirira neza

  • @Lea-op9qo

    @Lea-op9qo

    Жыл бұрын

    Ohhh Imana iguhe icyo umutima wawe uyisana nshuti kdi komera

  • @iranziangella156

    @iranziangella156

    Жыл бұрын

    Murakoze cane🙏🙏

Келесі