The Rock (Dwayne Johnson) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP182

#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, afite imyaka 48, yavukiye mu Mujyi wa Hayward, Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) tariki 2 Gicurasi 1972 akaba umukinnyi wa kaci winjiye muri sinema aba umwe mu bakinnyi na Filimi bakize muri USA.
Nyina ni Umunyamerikakazi witwa Ata Johnson, se akaba umunya Canada, Rocky Johnson, umukinnyi wa kaci wabigize umwuga ariko wacyuye igihe.
The Rock akiri umwana, se yamujyanaga mu bihugu bitandukanye aho yabaga yagiye mu marushanwa yo gukirana, bituma nawe akura akunda uwo mukino, nubwo yabanje gukina football y’abanyamerika (rugby) mu 1995, yaje kuyireka kubera impanuka yakoze akavunika umugongo.
Amaze gukira, yatangiye kwitoza gukirana, aza kuvamo inkiranyi yo mu rwego rwo hejuru.
Mu 1996, The Rock, ni bwo yinjiye mu mukino wa kaci nyirizina, akina mu matsinda akomeye nka The Nation Domination ndetse aza kuba indashyikikirwa muri iryo tsinda ari bwo yatangiye kwitwa the Rock.
Itsinda rya the Nation Domination ryaje gushwana, ajya mu ryitwa the "Corporation" ryaje kumwirukana ajya mu rindi "The Peoples Champion".
Mu mwaka wa 2000, the Rock yasezeye mu mukino wa gukirana, atangira kugerageza amahirwe ye muri cinema.
Film ye ya mbere yakinnye yitwa The Mummy Returns mu 2001. Muri uwo mwaka kandi yongeye kugaruka muri kaci, ariko akomeza no gukina film.
Muri 2002 yakinnye film yitwa The Scorpion King, yaje isa n’ifitanye isano n’iya mbere The Mummy Returns yo muri 2001.
The Rock yashakanye na Dany Garcia, ariko baje gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa witwa Simone Alexandra mu mwaka wa 2001.
The Rock, yaranzwe no kugira umuhate cyane mu buzima bwe, kuko yahuye n’ibibazo byinshi byatumye rimwe na rimwe asa n’uwiheba ariko yanga gucika intege.
Ubwe yivugiye ko Yavuye mu bukene bukabije akagera ku rwego rw’umukinnyi wa film ubarirwa mu bakize cyane muri USA.
The Rock ni we mwana wanyine wavutse kuri nyina na se, ariko yabanaga na nyina gusa.

Пікірлер: 21

  • @ndagijimanapierre860
    @ndagijimanapierre860 Жыл бұрын

    Uzaduhe Professor kbx

  • @niyonsabapaty6861
    @niyonsabapaty68613 жыл бұрын

    Ujye utuzanira abant bageze kunstinzi barababaye cyane cyane(nkuyu)

  • @d.r.5350
    @d.r.53503 жыл бұрын

    Great my friend! Uramfasha cyane sana

  • @Hitycooking
    @Hitycooking3 жыл бұрын

    Uyu ni sawa

  • @Hitycooking
    @Hitycooking3 жыл бұрын

    Nukuri 👍👍👍👍

  • @salomonibahati5302
    @salomonibahati53023 жыл бұрын

    Wamugabowe ndakunda ningira amahirwe yo kuza murwanda nzagusura urumwarimu mwiza kuko wigisha bose

  • @DilovesWorld
    @DilovesWorld3 жыл бұрын

    Komerezahooo Boss

  • @ndacyayisengaerissa7606
    @ndacyayisengaerissa76063 жыл бұрын

    cyakoza ndemeye

  • @karangwaalex
    @karangwaalex Жыл бұрын

    Cyakoze👍👍👍👍

  • @MusabyimanaJeanClaude-oh2rp
    @MusabyimanaJeanClaude-oh2rp3 ай бұрын

    Ahaho nisawa kbx!!

  • @etiennenteziryimana735
    @etiennenteziryimana7353 жыл бұрын

    kbx uramfash cyne

  • @aimesalvator
    @aimesalvator2 жыл бұрын

    Rocky wacu nawe turamushaka

  • @ndagijimanapierre860
    @ndagijimanapierre860 Жыл бұрын

    The Rock is one

  • @dynaishimwe4856
    @dynaishimwe48563 жыл бұрын

    My Role model is the Rock

  • @turikumanadidier8919
    @turikumanadidier89193 жыл бұрын

    Mana nifuza kubona isura yae nukur uranyubaka ndagushimiye kubyo ukor

  • @mini-batakanyosha472
    @mini-batakanyosha472 Жыл бұрын

    Duhe professor muri lacasa de papel

  • @ntakirutimanajules3754
    @ntakirutimanajules37543 жыл бұрын

    Urikutwubakira ubuzima kundemesho uduha😴😴😴

  • @olivierdukundane501
    @olivierdukundane5013 жыл бұрын

    Uzatubwire kuri Chadwick boseman .

  • @JaysTV-ri1mc
    @JaysTV-ri1mc11 ай бұрын

    Na john cena

  • @archav_shalom
    @archav_shalom3 жыл бұрын

    dieudonne nahimana umurundi

  • @MUGANGA-dynapharm
    @MUGANGA-dynapharm3 жыл бұрын

    IGITSINAGORE TWITE KUBUZIMA BWACU. Ikibazo cy'ama infections Ku gitsinagore, ni ikibazo gihangayikishije ababyeyi n'abakobwa benshi, aho usanga bamwe barabuze urubyaro, abandi barabuze imihango cyangwa ikaza nabi, abazana ibintu by'umweru mu gitsina cyangwa impumuro mbi, hari nabo usanga nta bushake bagira cyangwa barabuze amavangingo mu gihe cy'imibonano. Gusa ibi biravurwa bigakira iyo ukoresheje HERBAL MAHARANI, FATIMA na FEMININE WASH. Inyungu zo gukoresha maharani, fatima na Feminine wash: ✅ Byongera amavangingo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ubushake n'ububobere. ✅Birinda kugira mu nda hanini (gutendera) bikanabikuraho burundu. ✅ Ikuraho infection urinaire cyangwa vaginale izo arizo zose kabone niyo waba warazivuje zaranze gukira. ✅ Ikuraho burundu kubabara mu gihe cy'imihango, kubabara umugongo, ndetse ituma imihango isubira kuri gahunda. ✅Ituma wisubiranya vuba umaze kubyara. ✅ Isubiza imihango kuri gahunda kandi igatuma ubona imihango niyo waba umaze imyaka utayibona cyangwa utarayibona na rimwe. ✅ ikuraho ingaruka zose ziterwa na onapo. ✅Ituma ugira uruhu rwiza. 9. abantu bazana imihango yavuze irabicagagura ikaza neza. ✅ Iringaniza imisemburo yose y'abadamu n'abakobwa ijyanye n'imyororokere. ✅ikuraho ingaruka zose zo gucura. ✅Ikura imyanda yose ndetse na infection mu myanya myibarukiro. ✅ Yongera ubushake mu kubonana n'umugabo. ✅ Ivura ibibyimba byo muri nyababyeyi bikagenda burundu batiriwe bakubaga. ✅ ivura kubyimbagatana kwa hato na hato. Turabamenyesha ko turi muri promotion izamara iminsi 15 aho iyo uguze umuti umwe ukaturirwa 30 %, rero ntimucikwe. Dukorera mu mujyi wa Kigali Mu gakinjiro ka Nyarugenge, dukorera kandi Huye, Musanze na Rubavu. Ku bindi bisobanuro naho mwayikura mwahamagara cyangwa mukwatwandikira kuri WhatsApp: *+250 782804734 Kora share kugirango n'abandi bafite ibi bibazo bagezweho imiti.