Rebero: Hibutswe abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya Jenoside

Tariki ya 13 Mata buri mwaka, mu gusoza Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habera umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi na politiki y'amacakubiri no kubiba urwango mu Banyarwanda.
Ibikorwa by'aba banyapolitiki byasize umurage mwiza kandi bitanga urugero rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no kurwanya amacakubiri, urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, himakazwa ubutabera, amahoro, ubumwe n'ubudaheranwa.
Kuva mu 2006, Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ni ahantu hatoranyirijwe kubika amateka y'abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Пікірлер: 2

  • @TuyisengeJean-lm1pv
    @TuyisengeJean-lm1pvАй бұрын

    Twibuke twiyubaka nk, Abanyarwanda twese hamwe🙏🙏🙏

Келесі