Perezida KAYIBANDA Gregoire ni muntu ki?

GREGOIRE KAYIBANDA NI MUNTU KI?
Gregoire KAYIBANDA wabaye Perezida wa Repubulika wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge ,uyu munyandiko nyinshi agarukwaho nkumwe mu bantu bazanye Politiki z’amacakubiri mu banyarwanda akaba yaratumye u Rwanda ruba igihugu kiyoborwa bishingiye ku irondakarere n’Irondabwoko.KAYIBANADA Gregoire wategetse u Rwanda imyaka irihafi kugera kuri 12 yasize amateka n’umugani by’umuperezida watanyije abanyarwanda bitangaje akaba ari umwe mu batumye u Rwanda rwisanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko Politiki ze n’ishyaka rye rya MDR Parmehutu arizo zatumye Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Hutu Power yarakwirakwiriye mu Rwanda ku kigero gikomeye.Gregoire Kayibanda na none yamenyekanye kuburyo yahemukiwe n’umusangiragendo we Yuvenal HABYARIMANA amuhirika kubutegetsi mu 1973.uyu mugabo rero niwe tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyumunsi ngo turebe bimwe byihariye byamuranze mu buzima bwe.iyi ni intsinzi tv.uwateguriye iki kiganiro ugiye gukurikira ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba Ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
Mbahaye Ikaze.
KAYIBANDA Gregoire yavutse tariki y 1/5/1924 avukira I Tare ahitwaga mu MARANGARA ubu ni mu karere ka Muhanga, babayeyi be ni Leonidas RWAMANYWA na Carolina NYIRAMBEBA.Uyu Gregoire KAYIBANDA yize Amashuri abanza ndetse akomereza mu yisumbuye aho yize mu ishuri rya seminari ntoya y’I Kabgayi ya Saint Leon ayirangizamo mu mwaka wa 1943 ubwo yarafiye imyaka 19 y’amavuko.
Nyuma yo kurangiza iseminari ntoya yakomereje mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda nayo ayivamo mu mwaka wa 1948.iyi Seminari Nkuru yo mu Nyakibanda yari ku rwego nkurwa za Kaminuza.
Mu mwaka wa 1949 yahise abona akazi ko kwigisha mu ishuri ryitwaga Institut Leon Classe ryari I Kigali. Hashize imyaka ine mu mwaka wa 1953 ajya gukora I Kabgayi aho yakoraga mu Bunyamabanga bwamashuri aho I Kabgayi ariko akaba yari anakuriye ubwanditsi bw’Ikinyamakuru cyitwaga AMI.
Mu mwaka wa 1955 mu Rwanda haje umusenyeri mushyashya uyu nguyu akaba yaraje kuyobora Diyoseze ya kabgayi uyu ntawundi utari Musenyeri Andrea PERRAUDIN.
Nibwo rero mu 1956 yahise agira KAYIBANDA Gregoire umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cya Kinyamateka ,maze rero muri iki gihe yaramaze kugirwa umuyobozi w’ikinyamakuru cya Kinyamateka nibwo ubwe yatangiye gukwirakwiza ibitekerezo byurwango n’amacakubiri yari yifitemo ndetse n’ibikorwa yarafatanije n’izindi ncabwenge z’abahutu barimo umusangirangendo we w’ibihe byose Joseph HABAYRIMANA GITERA .aba bombi nubundi kuri benshi ni bo babyeyi b’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.Nyuma yo kuyobora Iki kinyamakuru cya Kinyamateka kubufasha Bwa Munsenyeri PERRAUDIN uyu KAYIBANDA Gregoire yahawe amahirwe yo kujya mu mahugurwa y’umwaka umwe mu Bubiligi mu kwihugura bijyanye n’itangazamkuru.
Ariko mbere gato KAYIBANDA Gregoire arikumwe n’abandi bahutu b’impuguke umunani bishyize hamwe bandika inyandiko bise “Note sur l’Aspect Social du Probleme Racial Indigene au Rwanda “iyi niyo yaje kumenyekanishwa n’ibinyamakuru byiganjemo ibyo mu bubiligi iraramazwa bitangaje maze imenyakana ku izina rya Manifeste y’abahutu.iyi nyandiko yohererejwe Visi Guverineri Jenerali wari ushinzwe koloni za Congo na Ruanda-urundi ,abafatanije na Kayibanda gusinya kuri iyi nyandiko
Ni
NIYONZIMA Maxmilien
Claver NDAHAYO
Isdore NZEYIMANA
Calliope MULINDAHABI
Godefroid SENTAMA
Sylvestre MUNYAMBONERA
Joseph SIBOMANA
Joseph HABYARIMANA GITERA
Ukongeraho na KAYIBANDA Gregoire.
#IntsinziTV #KayibandaGregoire

Пікірлер: 65

  • @uwamahoromarierose5948
    @uwamahoromarierose59482 жыл бұрын

    Imana ihoora igeze!... abantu bashatse bajya bacishamacye kuko nubundi ntawe uzatura nk'umusozi.

  • @jeryvu6609
    @jeryvu6609Ай бұрын

    Komanyoko kuki ukunda kuvangura wambwawe!!!! Ingegeragusa atase!!!!

  • @NeemaIngabire-vj3sx
    @NeemaIngabire-vj3sx2 ай бұрын

    Kayibanda ntakundi aricyo URETSE kuva ari sekuru wurwango namacakubiri byahekuye uRwanda

  • @claudendayisaba7094
    @claudendayisaba7094 Жыл бұрын

    Mureke kugoreka amateka ukuri kuzamenyekana ..ntawundi muperezida mwiza nka Kayibanda 👍 urwanda ruzongera kugira...Kayibanda ruhukira mumahoro

  • @sugir250

    @sugir250

    Ай бұрын

    Kd ayobora waruhari😂😂

  • @claudendayisaba7094
    @claudendayisaba7094 Жыл бұрын

    N'impirimbanyi ya repuburika

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms37982 жыл бұрын

    Turabona ubukotanyi mwagize HE president Paul kagame Mur'Isonga 🙏🇷🇼

  • @simon-pierhabineza3865
    @simon-pierhabineza38652 жыл бұрын

    Urupfu rwa Habyalimana na Sagatwa ntirwigeze rumbabaza, bagiye rwiza rubakwiye naho Prezida Gregoire Kayibanda ibinyoma bamugerekaho ababikora nabo Imana izabishyira ku karubanda...

  • @hitayezuemmanueri7318

    @hitayezuemmanueri7318

    Жыл бұрын

    ESE kayibanda yari umusinga cg umuzigaba muzadusobanurire?

  • @user-uz3hr3jw4b
    @user-uz3hr3jw4bАй бұрын

    Twese tuzapfa.mfura ya mwiza

  • @umuchakettyperry3573
    @umuchakettyperry35732 жыл бұрын

    ese yarapfuye

  • @binadamubinadamu8145
    @binadamubinadamu81452 жыл бұрын

    Ni president wa mbere w'u Rwanda.

  • @jeanclaudeuwayezu1363
    @jeanclaudeuwayezu13632 жыл бұрын

    Muzatubwire namateka yumuryangowe

  • @muhireedisonahubwonigisubizomu
    @muhireedisonahubwonigisubizomu3 ай бұрын

    Nibyo nibobabyeyi bangengabitecyerezo ya jenoside

  • @ishangoinyambo6523
    @ishangoinyambo65232 жыл бұрын

    Independence yirukana abanya Rwanda ni independence nyabaki???

  • @ishemadavid5530
    @ishemadavid55302 жыл бұрын

    Umuhirimbiri

  • @iradukundavalens5338
    @iradukundavalens53382 жыл бұрын

    Urakozecyane uzatubwire kubanaba kayibanda iherezoryabo nohobaherereye uzaba ukoze?

  • @ebenezernkusi243
    @ebenezernkusi2432 жыл бұрын

    Uburyooo avuga asoza ijambo mubutinde birikubangamira cyane ariko arakoze cyane kuri aya mateka

  • @Patrickka32

    @Patrickka32

    2 жыл бұрын

    Bamwita Eric Safariiiiii😂

  • @pacifique3943

    @pacifique3943

    2 жыл бұрын

    😂😂😂😂

  • @TopWisedom
    @TopWisedom2 жыл бұрын

    Uwamuzura yagira agahinda karuta Ako yapfanye.

  • @durablestandard8326
    @durablestandard83262 жыл бұрын

    Ngaho da ubwo rero umuryango wa habyarimana niwihangane akebo kajya iwamugarura

  • @hitayezuanselme9112
    @hitayezuanselme91122 жыл бұрын

    BIRABABAJE KABISA

  • @user-ro1qc2xs8y
    @user-ro1qc2xs8y11 ай бұрын

    😂😂😂😂😂😂

  • @inzirandende9846
    @inzirandende98462 жыл бұрын

    Uwateguye ikikiganiro bazasubirekwiga amateka kayibanda siwe washinze MDR m anjijimwe kayibanda nintwari , ayamateka ashingiye kumateka yamafuti uzasobanure iryo totezwa

  • @klauskarrtofeln6919
    @klauskarrtofeln6919Ай бұрын

    mumuvuge nabi uko mushaka ariko twe abanyarwanda tumukumbura kuko tuzi icyoo yarumariye naho amatiku yanyu ntacyo azamuhinduraho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • @volo-music2263
    @volo-music22632 жыл бұрын

    Ibingibi bakoze ntawabigaya kuko nico gihe bari bagezemo ,ariko mwa ibintu byamacakubiri nububwa bubwa bukorwa murwanda rwanone nibyakozwe murwanda rwa kiriya gihe nibizongere kubaho kuko twarakomerekejwe namabwa yabo Ubu ho nugutegereza tukareba kizimbwa zasiramugwa zikiga ubumuntu

  • @uwifashijejoselyne713

    @uwifashijejoselyne713

    2 жыл бұрын

    Ehh nawe ko numva utorohewe ra, umutima wawe warazimiye dakurahiye, ese ko twirirwa tubwirwa ngo ubumuntu nkawe uravahe urajyahe?

  • @uwinezaruth2181
    @uwinezaruth2181 Жыл бұрын

    NN KO hari abavuga KO kayibanda yari umushi??

  • @vedastesegilinka3901

    @vedastesegilinka3901

    Жыл бұрын

    Ahongaho i Gitarama niho navukiye ndetse nize no ku mashuli yubatswe nawe (Primaire). Iwabo rero bahitaga mu bashi kuko ngo ariho baturutse.

  • @emmanuelbushiri4649
    @emmanuelbushiri46492 жыл бұрын

    GAHINI GATINDI KAGOME KAGONYORI KITIRIWE RUTAGAMBWA KANDI KABYARWA N'UMUNYATIOPIA KARAPFUYE CYERAAAAA KUWA 26/ 5/2020

  • @mutesiesther7191

    @mutesiesther7191

    2 жыл бұрын

    Urihoc wowe.. hhh ko wasunye...

  • @simonmuhizi9500

    @simonmuhizi9500

    2 жыл бұрын

    Iyo njiji ni bwoko ki?umujinya w'ubwoko weee urwanda rugomba kuguma rukanuye abazaba aba genocidaire barahari

  • @rukundoemmanuel8275

    @rukundoemmanuel8275

    2 жыл бұрын

    Emmanuel Bushiri urakoze kumoka sha ..

  • @jeanbosco3728

    @jeanbosco3728

    2 жыл бұрын

    Hhhh injiji se zizadutwara iki ? Kombona zinaniwe

  • @imenagiterowellars2679

    @imenagiterowellars2679

    2 жыл бұрын

    Wambwa we,ufite amazi mu mutwe kandi utekerereza mu birenge.Imbecile genocidaire

  • @kagwigwindamukunda2054
    @kagwigwindamukunda20542 жыл бұрын

    Ntago mubwira ababakurikira ko ONU yasuye u Rwanda igasanga mu Rwanda hari ubusumbane bukabije bushingiye ku moko aho Abahutu batagiraga ubutaka bwabo bwite,ntibagire ijambo,batashoboraga kuyobora,bakoreshwaga uburetwa nta guhembwa kandi ku ngufu,kandi bakorerwaga Ubuhake maze impugucye za ONU zigasaba ko mu Rwanda haba Emancipation (kwibohora) ku baturage b'Abahutu aho izo mpuguke zasabaga ko Abahutu bakwiye guhabwa uburenganzira! Ibyo bitecyerezo nibyo yahereyeho ashinga Parmehutu ishaka rishinzwe guca akarengane kakorerwaga Abahutu. Kayibanda muti yikubiye umutungo w'igihugu ariko nyuma y'uko avuyeho nta kintu nta kimwe yagiraga uretse inzu imwe iri hariya i Kabgayi. Muti byose yabihariye abanyenduga kandi abo basirikare bose bakomeye niwe wabahaga amapeti.

  • @berwacom8787

    @berwacom8787

    2 жыл бұрын

    Ariko wa muntu we l ONU ko ari iyanyu murabafatanyabikorwa wari wumva hari aho irengera abandi? Byihorere .

  • @kagwigwindamukunda2054

    @kagwigwindamukunda2054

    2 жыл бұрын

    @@berwacom8787 nonese kuki mutayivamo (ONU) niba mubona nta kamaro?

  • @johnmuvira745

    @johnmuvira745

    2 жыл бұрын

    None se ONU cange abanyamahanga nibo babonye bakanabwira ko Abahutu barengana? abahutu bo ko bativugiye? Hari umugani nakuze numvaga ngo " abahutu nta bwenge" ubanza aribyo pé! Mwama murindira ko umuzungu ababwira ngo " murarengana", ngo " fata imipanga mutemagure abaturanyi, namww mukabikora nk' ihene zitagira ubwenge. Abahutu mujye mukoresha ubwonko Imana yabahaye. Ko ABAKOLONI batwaraga Urwanda aribo bategekaga icyo gihe, kuki batabahaye ijambo , ubutabera , ubutunzi ko aribo bategekaga byose, igihugu nibo bakiyobora. Babonye ko hageze kuva mu Rwanda n' i Burundi babona kubabwira ko murengana????? Babasaba gukora ishyano murarikora? Stupide que vous êtes. Reka sha umututsi abategeke ubu, reba aho Urwanda rugeze ubu mw' iterambere murebe n' Uburundi aho bugeze ubu buyoborwa n' umuhutu.

  • @berwacom8787

    @berwacom8787

    2 жыл бұрын

    @@kagwigwindamukunda2054 Subiza NIKKI ukubwije ukuri jye undeke ngaho tegereza L ONU izaza iguhe ubutaka.Naho kuvamo inama zawe ntizikinewe

  • @kagwigwindamukunda2054

    @kagwigwindamukunda2054

    2 жыл бұрын

    @@johnmuvira745 ariko ko uvuga Abahutu gufata imipanga aho iwanyu mu Burundi Jenoside yo muri 72 yakozwe n'Abahutu sha? Abatutsi bo ugirango muri shyashya? Mu Burundi ntimwavuzaga induru vuba aha na ONU ngo aba DD bari gukora Jenoside? Abahutu bari kuvuga se nta fivugira bakandagiwe ku gakanu? Aho batangiriye kuvuga ho se ntibatangiye kwicwa no guhigwa kugeza ubwo bafashe gahunda yo guhangana n'ababahigaga muri 59?

  • @peternzabo5680
    @peternzabo56802 жыл бұрын

    Ibyo uvuga ntagaciro bifite kuko ugoreka amateka

  • @rukoranyangabo9128
    @rukoranyangabo91282 жыл бұрын

    Habyarimana yarakoze kukajwigiriza. Dore uko gasa uwo muhirimbiri.

  • @rukundoemmanuel8275

    @rukundoemmanuel8275

    2 жыл бұрын

    😂😂😂😂

  • @kayimamoses1671

    @kayimamoses1671

    2 жыл бұрын

    😁😂🤣🤣

  • @juriettendayishimiye4602
    @juriettendayishimiye46022 жыл бұрын

    None wewe ibyaw nivangura ntabatutsi uvuga nab

  • @johnmuvira745
    @johnmuvira7452 жыл бұрын

    Yebaba we! Dore uko gisa ci Kayibanda ntabgo nari bwabone ifoto ye! Mbega urutwe n' ibizuru nk' ingurube! Très antipathique! Méchant comme tout. Ni se w' interahamwe pé!

  • @antonykaizer5184
    @antonykaizer51842 жыл бұрын

    Imbwa gusa zinezezwa no gusebanya. Kayubanda yabohoye rubanda rugufi rwari rugizwe n'abahutu, abatwa n'abatutsi kandi agomba kubyubahirwa. Yashoboye kurwanya no gutsinda intagondwa z'abatutsi ziyise inyenzi. None ubu abana b'inyenzi bamariye abanyarwanda ku icumu. Zamaze abahutu, none n'abatutsi zurabagerereye. Ababimitse bazabibazwa. Iyimbwa ibeshya ngo nta mututsi wabaga muri paremehutu! Ikinyoma gusa; nonese Gasamagera alias Rukimotive harya ntiyari umutsi? Ni uwuhe muparemuhutu wabayeho mumurusha? Harya Nsunguyinka yari bwoko ki? Mujye muvuga ibyo muzi neza.

  • @rukundoemmanuel8275

    @rukundoemmanuel8275

    2 жыл бұрын

    Wowe uri interahamwe ishaje kabisa . Ubundi nta mbwa ibareze sha ..

  • @mamaboy1394

    @mamaboy1394

    2 жыл бұрын

    Yegoko ubuyakoze ibyokubahirwa?urinterahamwe uwaguha umwanya twashiraho uratukana ikinyabupfura gicye

  • @karangwalouis6786

    @karangwalouis6786

    2 жыл бұрын

    Karabaye !!!😂😂 ubu iyi nterahamwe yo noneho iteye ituruka he!!!? Uranyumvira amanjwa iri kuvuga. Uziko burya ntacyo musigariye ho koko. Ariko niba mudatinya abantu ntimutinya n' Imana??

  • @samuelhabiyambere295

    @samuelhabiyambere295

    2 жыл бұрын

    Muragakubitwa ni nkuba (abahutu bataye umurongo uretse ko atari bose da hari nabatarijanditse)

  • @rwasabienvenu4786

    @rwasabienvenu4786

    2 жыл бұрын

    Jya ubambwirira

Келесі