Nyagasani

Ubwo bari kuri Televiziyo Rwanda, mu Kiganiro #Umurage cyayobowe n'Umunyamakuru Uwimana , Nyagasani #ImandwaNkuru y'u #Rwanda, #MugangaRutangarwamaboko, #UmupfumuMukuruMuBicumbi, Umushakashatsi, Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco akaba n'Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO hamwe na Rev. Pasitoro Dr. RUTAYISIRE w'umukirisitu na MUGABO, Impuguke akaba n'umusesenguzi muby'Imyizerere na Politiki akaba Umwigisha w'#UbwiruKirimbuzi
batanze ikigisho ari n'ikiganiro-mpaka zubaka ku Myemerere Gihanga y'Abanyarwanda ku Mana bavuga ku Mana y'i Rwanda n'imyemerere y'amadini mazanano n'amayeri yakoreshejwe kugirango Amadini mazanano ase nazimije imyemerere ya Gihanga.
Muhonoke Benimana Dukomeze TWIGANE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
#Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko , #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
#Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp: +250788514177/+250733090143
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.

Пікірлер: 74

  • @munyehirwejeanpaul7814
    @munyehirwejeanpaul78146 ай бұрын

    abanyabwenge kabsa niyobaganira ntibigisaba gushishoza! pst Rutayisire ndamukunda cyane si umuhezanguni mukwemera . yakabaye urugero rwiza nokubandi bakozi bayo rwose! Mugabo et Rutangarwamaboko mwese muri abahanga Kandi musobanura ibyomuzi neza rwose ! thank you so much ! ♥

  • @Fukufuku777

    @Fukufuku777

    6 ай бұрын

    Nicyo ndikubona gusa Uyumwaka Ibya Ababeshi bigomba Kurangira. Ni nkitegeko. Ubu naho guca Babite😅✌️. Imana Ibane Namwe. Es Umuntu Ukwanga nkuko tubizi Yakuzanira Ibyiza? Nabwo byashoboka , ahubwo Arabiguhisha, akanirinda ko wazamenya ko Akubeshya.

  • @janviernsabimana5174
    @janviernsabimana51746 ай бұрын

    John mugabo komera cyane waratuzahuye mumyumvire

  • @Neema-Rehema-Utu
    @Neema-Rehema-Utu6 ай бұрын

    Icyo Mugabo avuze nanjye njya ngitindaho cyane! Nigute Imana yatanga uburenganzira bwo gutsemba ishyanga ryose ry'abantu, twarangiza tukaza kubisomera abaturage bacu munsengero!?

  • @mukanemamariegoretti1408
    @mukanemamariegoretti14086 ай бұрын

    Iki kiganiro cyatumye ndara ijoro rwose kubera ubuhanga bukirimo!mwakoze cyane kutujijura.

  • @UmuganwaClaudette-rm3id
    @UmuganwaClaudette-rm3id6 ай бұрын

    ❤nibyiza guhuza abanyabwenge nkaba, ntakobisa. Kuko badusobanurira neza. Muzakomeze murakoze. Murakagira Imana yi Rwanda 🎉🎉🎉

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Imana y'i Rwanda ihorana nawe Mwenimana, mubisangize n'abandi nabo bahonoke Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @mushinzimana1993
    @mushinzimana19936 ай бұрын

    Pasteur Ntatuyobye. Twarabamenye

  • @ChristineUwamahoro-up1bh
    @ChristineUwamahoro-up1bh6 ай бұрын

    Mbuzijombo mbashimiramo gusa murakagwira ❤❤❤❤❤ mugabo nari ngukumbuye imana y'irwanda ihorana natwe Rutangarwamaboko wakoze cyane kumutuzanira❤❤❤❤

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE Tubikomereho, mubisangize n'abandi #Benimana nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤

  • @jeanloulewis7154
    @jeanloulewis71546 ай бұрын

    Abanyabwenge nemera bahuye ♥️🙏... John Mugabo warakoze cyane kunzahura ubu nsigaye nikunda kubwanyu kera nahoraga niyita umunyabyaha ariko ubu ndi ikiremwa gishya♥️.. Imandwa nkuru #Rutangarwamaboko horana Imana wamfura we..

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Imana y'i Rwanda ihorana nawe Mwenimana, Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @mugangarutangarwamaboko4121
    @mugangarutangarwamaboko41216 ай бұрын

    Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @cyussahomerich8318
    @cyussahomerich83186 ай бұрын

    @rutangarwamaboko , @John mugabo mukwiye respect hari igihe muzaba mutakiriho ! arko hari ikintu muzasigura society nyarwanda knd gifatika !

  • @ombeninsanzanzamahoro3905
    @ombeninsanzanzamahoro39056 ай бұрын

    Murakoze cyane kukiganiro cyiza cyane. Ombeni Nsanzamahoro muri USA

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    #Akadogo Gahire mu #Rwanda rw'iyo #Benimana mubisangize n'abandi nabo bahonoke Dukomeze twigane kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤

  • @jeanclaudenshimiyimana6424
    @jeanclaudenshimiyimana64246 ай бұрын

    uraho neza mpandwa nkuru y;urwanda, watubabariye ukatugarurira Dr Rusa kotumukumbuye cyane

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Imana y'i Rwanda ihorana nawe Mwenimana. Vuba cyane Dr. Rusa araje KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.

  • @user-bd7rd2zf8k

    @user-bd7rd2zf8k

    6 ай бұрын

    Uzahuze Dr rusa na pasteur

  • @ChristineUwamahoro-up1bh

    @ChristineUwamahoro-up1bh

    6 ай бұрын

    Muganga Rutangarwamaboko mbanje kugushimira cyane kutuzanira mugabo ubundi niwe wabanje kunzahura niwe watumye mbasha kureba nsohoka mukiraro ndamukunda cyane ❤❤❤❤ kuba tubafite twizeye kubaho abagabo nkaba turabakeneye kubazana kenshi bagahonorabantu wakoze cyane pe Rugaba akugabiribyiza ❤❤❤❤

  • @jingonyemazi
    @jingonyemazi6 ай бұрын

    Mwaganiriye neza pe. Nge numva iyo systematisation des pensées ariyo abazungu baturushije. Noneho bakaza bigize nyirandabizi kandi ntacyo baturusha. Rero twe Abanyarwanda dukwiye kuyikora ku buryo hatagira uwongera kutwifatira tukagira imisengere yacu. Nishimiye kubona John Mugabo nari muzi ku ijwi no ku ifoto gusa. Uri umuntu w'umugabo cyane izina niryo muntu. N'abandi na mwe muri Abagabo pe.

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Erega nimuhumure mbamare impungenge Benimana mbabwira ko burya n'iyo ntondeke y'intekerezo Abakurambere bacu bayitekereje mbere ndetse bakabika ahatibagirwa ahubwo habibaremamo nk'ubuzima Kuko bo babibikaga muburyo bw'#Ubusizi, #Imigani, #Ibisakuzo n'ubundi buvanganzo nyemvugo bakabisangira mu bitaramo cyane Igitaramo cy'umuryango n'i Bwami kandi burya mbabwire ko Inyandiko ziharatuwe ku mpapuro zisibangana ariko Inyandiko zanditswe ku Mitima (Amategeko y'Imana/Ijambo ry'Imana mu Mitima yacu) byo bidasibangana ahubwo niyo twonsaga abana nibyo teabonsaga, twabaterura mu Gituza akaba aricyo kinyotera Bumva naho Inyandiko zaje hanyuma. Gusa nyine ntitwakwirengagiza umukoro dufite ubu wo kwiyandikira ibyacu mu gihe Inyandiko zaje kandi nabyo tubirimo muhumure kuko mushonje muhishiwe. Twabanje guhonora no kuzahura Imitima ngo amaso ahumukire Gusoma ubu rero harageze ngo Aho twabahaga ibyigisho by'qmajwi n/amashusho noneho tubahe n'ibyanditswe mu bitabo twiyandikiye. Abari munyotewe Mugabo namwe tubabwire ko mugihe cya vuba muza kongera kumubona Turikumwe tubagezaho ibyigisho bihonora. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @thebesthoyame
    @thebesthoyame6 ай бұрын

    Mwishyuke Benimana. Nyamara gukumbura umuco wacu ubanza bikwiye kugirango tuzzawusubireho. N'ubwo abanyarwanda abenshi ubu ari abagatolika, abazungu bo bazanye ubwo bukristu ntabwo bakibyizera na gato pe, ahubwo nabo bari bakwiye gukumbura ubukristo bari bafite.

  • @emileniyongabo4661
    @emileniyongabo46616 ай бұрын

    Ikiganiro cy'umwaka rwose.murakoze abatumirwa kutuganiriza neza. Umunyamakuru uri umunyamwuga biragaragarira buri wese.

  • @Fukufuku777
    @Fukufuku7776 ай бұрын

    Iki Ikiganiro cyari kiryoshye❤

  • @dieudonnefoodstv8405
    @dieudonnefoodstv84056 ай бұрын

    Mugabo and Rutangarwa maboko 🫂🫂🫂🫂🥰🥰🥰🥰❤️❤️💯❤️🥰❤️❤️❤️💯 🤝🤝🤝🤝

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    ❤❤❤❤❤

  • @Fukufuku777
    @Fukufuku7776 ай бұрын

    Murakoze Cyane!

  • @AbdulShayaka-fx9ng
    @AbdulShayaka-fx9ng6 ай бұрын

    Ibiganiro byanyu nkabo dufata nkababanyabwenge biratwubaka so put love in yo things ! Truth will prosper!!!

  • @nsengimanajoseph8863
    @nsengimanajoseph88636 ай бұрын

    Bene Imana murakaramba❤ muraganira tugahonoka

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Turambane #Benimana TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤

  • @Fukufuku777
    @Fukufuku7776 ай бұрын

    Muraho ! Naringiye Kuvuga ngo Ikiganiro cy Umwaka, Ariko Ikizakurikira ikingiki! Ndabona Aricyo kizawuyobora😅!lol . Ndabakunda Cyane!! Imana Yurwanda Ibane Namwe!

  • @user-fg9nr2vg5i
    @user-fg9nr2vg5i6 ай бұрын

    Ikiganiro kiryoshye cyane kirimo ibitekerexo byuje ubuhanga

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Ishyuka Mwenimana Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿

  • @nyiratungajoselyne3536
    @nyiratungajoselyne35366 ай бұрын

    Haraburamo Dr Rusa ,👋

  • @patrickpaandi6759
    @patrickpaandi67596 ай бұрын

    Pastor Rutayisire arimo gupromotinga imyizerere y'umwijima ...!!! Mwitondere ibyo mwumva

  • @Odilon911
    @Odilon9116 ай бұрын

    Mwaganiriye neza mwamfura mwe ariko icyo kuganiro Kizakurikira cya nostalgia rwose ni mugitebutse naho ubundi twibera Muri muzunga gusa! Ariko Nyabuna Mandwankuru izo nyigisho zawe uzishaka yaziga ate? Murakoze!

  • @ndayiringiyepaccy4285
    @ndayiringiyepaccy42856 ай бұрын

    turakumbuye ngo muduhugure neza bigendanye nikigihe , mubiganiro bishyashya....

  • @boscokanyangoga7624
    @boscokanyangoga76246 ай бұрын

    Dukeneye Idini gakondo Iri approved na RGB ariko ikaba ivuguruye niba hari nkibidasirimutse ukurikije uko ikiremwa muntu kigenda gitera imbere bikagororwa ariko bikozwe natwe ubwacu abanyarwanda Naho ubundi nkurikije iki kiganiro turabyina mugunga mubintu bidasobanutse

  • @nkindicharmant1760
    @nkindicharmant17606 ай бұрын

    Imandwankuru ndagusaba kwita kuri ako kantu ka systematisation Rutayisire yavuze umuco wacu ukigishwa no mu bigo by'amashuri !! Kuko babigisha amateka ntibabigisha umuco

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Murahenera Uzi kurunguruka Benimana, murasaba isatura umwera KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO🙏🏿

  • @muhireolivier7856

    @muhireolivier7856

    6 ай бұрын

    ​@@mugangarutangarwamaboko4121 Icyo kintu umuvandimwe akubwiye maze igihe nange nifuza kukigusaba, dukwiye kugira igitabo cyacu giteye nka bibiliya y'abanyarwanda.

  • @user-vr7hx9xe1b
    @user-vr7hx9xe1b6 ай бұрын

    Ndabashimiye muraciye ubwenge mukomez guhugura abantu

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    #Akadogo Gahire Bakama n'Abakamisha mu Rundi Rwanda Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @Fukufuku777
    @Fukufuku7776 ай бұрын

    Mubwire Abanyarwanda Aho Bari Hose ko , Ari Igihe cyo kwataka , batarabagira Abatinganyi bose! Kuko mubibagenza Birimo.

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Sangiza bahonoke Bose TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @patrickpaandi6759
    @patrickpaandi67596 ай бұрын

    Umuntu wese utari wakomera muri Kristo YESU ibi biganiro bikomezwa n'imyuka iyobya biramugusha asubire kubandwa bipromotinzwe na pastor Rutayisire nimube maso cuti z'umusaraba

  • @juliels1238
    @juliels12386 ай бұрын

    Yjewe abazungu ndabanga Kandi nabobaratwanga irwara zidutera nibyo bazizana nka nsida coronavirus ibituntu twetwarivuraga batumazemo imbaraga😢😢

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Nyina w'ubugome ni ubugoryi, #Benimana TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿

  • @Neema-Rehema-Utu
    @Neema-Rehema-Utu6 ай бұрын

    Kandi Pastor nawe mubyo avuze numvisemo itegeko rya KARMA kuko niba hari ishyanga ryakoraga ibizira byabagarukaga muri karma bikaba byarimbuza ishyanga ryose! Abakoze nabi ni abatwigishije ko ari imana yategetse irimburwa ryabo, ahubwo ntibadusobanurire ko byatewe na karma. Bituma twijundika Imana.

  • @JustinaDaka-uo5pg
    @JustinaDaka-uo5pg6 ай бұрын

    Ese Rutangarwamaboko nanubu ntaratizwa yarahakanye

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Wasanze Hari uwamubatiza....? Keretse ahari Yaba ariweho...! Ariko rubanda ntirugirisoni Koko ye! Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda akabatizwa n'inzigo koko....!?

  • @richardgatete2448

    @richardgatete2448

    6 ай бұрын

    Yaratuye naho kubatizwa si iby 'i Rwanda asubizaho byitiranwa no gukomezwa

  • @AbdulShayaka-fx9ng
    @AbdulShayaka-fx9ng6 ай бұрын

    Pastor yitwa Rutangarwamaboko ! Ntago ari rutanga

  • @ChristineUwamahoro-up1bh

    @ChristineUwamahoro-up1bh

    6 ай бұрын

    Ibuka nezako Rutangarwamaboko Atari pasiteri ni nyagasani imandwa nkuru yurwanda

  • @Neema-Rehema-Utu
    @Neema-Rehema-Utu6 ай бұрын

    Nonese imbaraga z'Abami bacu zatumye umuvumo wa Musinga ufata abana be bemeye kubatizwa maze bagapfa batabyaye wazigereranya ute n'iza gikristo zananiwe gukuraho uwo muvumo!? Njye ndabona nabo bari bakaze. Naho Rudahigwa watuye uRwanda Kristu Umwami we mbona bitaramuhiriye kuko iyo urebye ibyakurikiyeho kugeza n'ubu, usanga isengesho rye ritarafashe! Muzatuganirize kuri iyo analyse yanjye kuko mbona abami bari bafite spiritualité irenze kurusha iya Christianism!

  • @niyimpumurizamoise2256
    @niyimpumurizamoise22566 ай бұрын

    Kubona umutumire atazi kuvuga ururimi gakondo birancimise icumu mumutima

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Ni akaga ariko n'agato kava ku iguye Benimana ubwo nyine bitume mubona ibyatwinjiriye mwe mubihonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @user-vr7hx9xe1b
    @user-vr7hx9xe1b6 ай бұрын

    Kuki rutangarwamaboko mwakoze ikiganiro muticaranye?

  • @user-wq2hf6dl8o
    @user-wq2hf6dl8o6 ай бұрын

    Ariko nigute umupasteur atamesa kamwe ahubwo akambara impu ebyiri mwashyize mubikorwa ibyijambo ry,Imana ritwigisha mukareba kwiyisi tutabaho neza

  • @isaiedushimimana6628

    @isaiedushimimana6628

    6 ай бұрын

    Ubonye ute izo mpwemu? Ubundi se ni izihe?

  • @jean6030
    @jean60305 ай бұрын

    Badufatiye mu ntekerezo birangira tubaye ibiyobe byiyobora kuyoba.

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    5 ай бұрын

    Muhonoke #Benimana Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @Tnr8938
    @Tnr89386 ай бұрын

    Ikintu cyo kubandwa ni umuhango wazanywe na Ryangombe rya Babinga ba Nyundo ! Ikibazo nabaza Rutangarwamaboko ; ese Ryangombe ni muntu ki? Ese ni yari umunyarwanda? Niba koko Ryangombe yaraje aturutse mu amajyaruguru hirya y'u Rwanda akinjirana uwo muco abanyarwanda bakawusama muviga mute ko kubandwa ar'iby'i Rwanda? 2. Uyu mugabo yemeza ate ko Hutu ,Twa na Tutsi zari social classes? Ni gute se umuhutu yashobora kuba akungahaye ariko akagumya kuba umuhutu? Rero aya yari amoko magari akubiranijemo clan nkomoramuryango!

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Ubajije ibibazo byiza Mwenimana. Icya mbere cyo tuzakigarukaho mu Kigisho kihariye Kuko nan'ubu benshi bafatira #Ryangombe no #Kubandwa hafi nyamara nibikuru cyane rwose, Amateka twarayacukumbuye kandi tuzayabavira i Muzi. Jya ukomeza kudukurikira. Ube waramaze kwiyandikisha (subscribe/s'abonner). Icya kabiri cyo wibajije uranisubiza nubwo wisubije ibitaribyo. Ariko kurikira ikigisho twagiranye na Professor Nyagahene igihe cy'#Abakono ndetse nabyo ubwabyo tukabivugaho byihariye ubwo biherutse gusakabaka. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @patrickpaandi6759
    @patrickpaandi67596 ай бұрын

    Bakristo twatewe nimube maso za satani ziyobowe n'abapasiteri

  • @MUTANGANABIENFAIT
    @MUTANGANABIENFAIT6 ай бұрын

    ikiganiro cyiza kigomba kutuyobora uyu mwaka wose, umwaka mushya muhire kuri mwese

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Umwaka Muhire muzanano Benimana, #Umuganura2024 uzaguke kurusha KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO. Musangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @Fukufuku777
    @Fukufuku7776 ай бұрын

    Byashoboka ko Murwanda hatabaga Imbeho!? Kuko Batinze kwita Kunyambaro, kuko Mugihe Umuntu Afite Impu kuruhande nibyashoboka ko Atazakira Umwenda wimbeho.

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    Icyakunwira ko iyi myambaro y'#Impu n'#Impuzu ariyo ishyuha cyane n'ubu!

  • @sibomanajeanbosco956

    @sibomanajeanbosco956

    6 ай бұрын

    Abavunamuheto baratwishe rwose

  • @twagirimanaJeanmarie-tj3si

    @twagirimanaJeanmarie-tj3si

    6 ай бұрын

    Mugomba gukenyera mukigisha abanyarwanda nabanyafurika muri rusange

  • @mugangarutangarwamaboko4121

    @mugangarutangarwamaboko4121

    6 ай бұрын

    @@twagirimanaJeanmarie-tj3si mukenyere mwige ahubwo kandi mubisangize n'abandi nabo bahonoke nabo twe murasaba isatura umwera KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿

Келесі