Mu Mujyi wa

Ku Kigo cy'Urubyiruko cya #Kimisagara hasojwe amarushanwa y'isuku no kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana ku rwego rw'Umujyi wa #Kigali hahembwa imirenge yahize iyindi. Umurenge wa Kimisagara niwo waje ku isonga ukaba wahawe imodoka.
Aya marushanwa yari amaze amezi atatu yateguwe na Polisi y'Igihugu, Ingabo z'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa muri gahunda y'ibikorwa by'inzego z'umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere hizihizwa isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rwibohoye.
Umuyobozi w'Umujyi wa #Kigali Dusengiyumva Samuel yashimiye inzego z'umutekano ku bw'ibikorwa bakora ngarukamwaka bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage ndetse asaba abaturage kubifata neza no kubibyaza umusaruro bikabahindurira ubuzima.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko abaturage babarirwa mu bihumbi bahawe ubuvuzi n'inzobere z'abaganga ndetse ashima ko kuba hari imirenge yahembwe kubera kwitabira isuku bigaragaza ko isuku hose ishoboka.

Пікірлер

    Келесі