Le 13/05/2024: Ese perezida J. Habyarimana turamuzi koko cg byabaye kumubona no kumwuva avuga gusa?

Ubushize twabonye ko impamvu perezida Juvénal Habyarimana yafashe ubutegetsi mu w'1973 atari uko yari yabisabwe François Rukeba mu w'1967. Muri iki kiganiro n'icy'ubutaha, tugiye kugerageza kurushaho kumenya Yuvenali Habyarimana uwo ari we.

Пікірлер: 101

  • @Belangers143
    @Belangers143Ай бұрын

    Ese Padi, ko numva mfite ikibazo!! Nakomeje gukurikira ibiganiro byawe, kuva Aho byahere kuri radio inkingi, ukaza Ku ISINIJURU(ugasubirirwa na Munyarugerero) no kuri chaine yawe. Biri gutuma nkunda amateka y'urwanda cyane, amatsiko akaba menshi..... Ndumva nshaka kuyiga rwose, n'ubwo nshaje. Ntushobora kumva agaciro n'akamaro k'ibi biganiro umaze igihe utugezaho. Bravo musaza!❤

  • @richardmugisha1237

    @richardmugisha1237

    Ай бұрын

    Ariko aba bantu biyita opposition mubona atari injiji kweri? Bajya kuri zoom na youtube bari kujijisha gusa. Nta kintu na kimwe bagira ngo bari muri politike yo kuri Internet. Wari wumva hari umwana wabo bashyira muri ibi bintu bavuga bya politike? Hari diplomacy nimwe bagira? Aho baba mu mahanga ninde ubazi? Perezida Paul Kagame ajya ku isi hose, akakirwa nabantu bakomeye. U Rwanda rufite za ambassades ahantu hose ku isi, naho ngaho abo bantu batuye. Nta addresses zizwi bagira pe. Batunzwe no kubeshya gusa. Nta kintu na kimwe gifite akamaro bakora. Ko bataza mu Rwanda guhindura ibintu niba bashoboye koko? Erega mwaratsinzwe burundu kandi nta kintu muzageraho pe. Muve mu bujiji muyoboke.

  • @dimaskaka6682

    @dimaskaka6682

    Ай бұрын

    @@richardmugisha1237 ukurikije ibyo uvuze nta njiji ikuruta. Baravuga amateka kanfi uriya muntu ushima, uragirango ntiyafashijwe, uzi arihe se, ashibora kuba ari mu Rwanda nk uko nawe uri mu Rwanda. Niba ubyumva uri i Rwanda uragirango bigende bite ko utabishyira mu bikorwa. Kagame uvuga wirirwa wangara amahanga, niba koko yubaka urwanda atekereza ko ayo mahanga yangara asangamo abanfi banyarwanda bameze gutya yibwira ko amaherezo ari ayahe? Aho gucyura benegihugu arimo busness y impunzi z abanyamahanga. Tipotipo sha muzumirwa. Amateka rero mwana wa mama, ni amatekkandi wayagoreka nabwo uba uyakora ni les faits et tetus mais vivants!

  • @theoh.8932

    @theoh.8932

    Ай бұрын

    Turi mu mateka wa njiji we! Kagame agira abamubanjirije n'abazamukurikira. Inyinshi muri izo ambassades uvuze u Rw rufite zafunguwe akiri umwana. Amateka y'u Rw ntatangirira kuri Kagame. ​@@dimaskaka6682

  • @d.r.5350
    @d.r.5350Ай бұрын

    Ntegereje ikiganiro cy’ubutaha. Ariko mfite impungenge ko ushobora kubogama. Ibya Habyarimana muzabifate muri context y’icyo gihe, munibuka ko inzira itabwira umugenzi. Nzagira icyo mbovugaho maze kumva icy’ubutaha.

  • @Sangano_Igor

    @Sangano_Igor

    Ай бұрын

    Icyo ubutaha ni ryari? Ese ikiganiro cyiba live?

  • @Mupendwa
    @MupendwaАй бұрын

    Mwarakoze cyane gusubira mu mateka ya Parezida Havyarimana bituma tumenya by’ukuri uwo yari we tutarebeye mu ndorerwo zo kubogama!!big up Padiri Fortunatus 👍👍👍

  • @kagyenyl6998
    @kagyenyl6998Ай бұрын

    Uwo habyara lmana yari lnterahamwe yishe abatuntsi cyane nawe yicwa nabenewano bi lnterahamwe

  • @user-if6wt6jh1h
    @user-if6wt6jh1hАй бұрын

    Komera cyane padiri, uzaduhe n’amateka atagoretse kuri Bibliya kuva isi itararemwa, n’impamvu nyayo y’ intambara yo muri palestina

  • @UmutoniGaelle
    @UmutoniGaelleАй бұрын

    Niburi padiri koko igishurukundo nihoharicyuho cyane cyane abobanyarwanda barihanze

  • @FantomasPK
    @FantomasPKАй бұрын

    Eh mbe Padi,ko numva ibibazo urangirijeho kuri Yuvenali Habyarimana biteye amatsiko ?🤦 Si njye uzarota utugezaho ikiganiro cy'ubutaha !🤷

  • @mariekampororo3844
    @mariekampororo3844Ай бұрын

    Padri Urakoze cyane cyane cyane Urakoze gutinyuka kujya mu muzi w’aka kaga kagwiriye u Rwanda n abanyarwanda, gukuraho igitaka cyakomeje kuwutwikiira maze UMUZI UGARAGARE nubwo bwose wose tutawugeraho !!!! Uzi kuba wakwibaza ikibazo nkiki hamwe na hamwe???ahaaa!!!! Reka ntegereze iby ubutaha Imana ikomeze igutize imbaraga zayo 🙏🏼🙏🏼❤❤❤

  • @alphonsebazigira7176
    @alphonsebazigira7176Ай бұрын

    Bjr PèreFortunatus! Mu kiganiro cyawe cyiza giheruka,ntabwo Habyarimana akimara guhirika ubutegetsi bwa G Kayibanda yahise yihutira kujya i Bujumbura guhura na Micombero.Ni uyu Micombero wavaye uwalbere gushigikira coup d'Etat yohereza Habyarimana ubutumwa bwanditse bugezwa kuri Habyarimana n'umujyanama muri Presidence witwa Biazubuteasaba Habyarimana ko yaza i Bujumbura.Uyu Bimazubute yari umuturanyi wanjye yahitanwe na coup d'Etat contre M Ndadaye ,ari umuyoboke wa FRODEBU,wari watowe ku mwanya wa Vice-president w'inteko ishingamategeko. Courage!

  • @jeandamas9784
    @jeandamas9784Ай бұрын

    Nyamara ikiganiro ku buryo ingoma ya Habyarimana yacengewe n’intangorwa za LUNAR cyaryoha.

  • @kizidamangecyusa591
    @kizidamangecyusa591Ай бұрын

    Padiri iki kiganiro cyawe nikiza cyane rwose kirimo ukuri kwambaye ubusa, undi muntu wagize uruhare mu kaga u Rwanda rurimo n' umugore wa Habyarimana,...bivuze ngo rero harabura imyaka 35 kugirango impinduramatwara yo muri 59 igere ku ntego zayo.

  • @kanakeza563
    @kanakeza563Ай бұрын

    Inscription s, il vous plaît!! Amateka ni fondement y, ibyo twumva byose muri youtube!! Nta politiki ibaho idafite amateka

  • @ornellakuzwa1066
    @ornellakuzwa1066Ай бұрын

    Mukomere cya padiri wacu! Nje hano ngo ngushimire ku bw'impano y'ubupadiri wahawe uyikwiye kandi ukaba uyikoresha mu mucyo no mu kuri. Imana iguhe umugisha kandi inaguhe kurama kuko uri uw'agaciro ku banyarwanda twahishwe aya mateka kuva twabaho none watubereye urumuri ruduhishurura ukuri kose ku mateka y,'igihugu cyacu cy'u Rwanda wubahwe.

  • @mitramegas
    @mitramegasАй бұрын

    Komera Padiri! Ubisobanuye neza cyane. Iriya coup d'état yo muri 1973 ntabwo yari ngombwa na busa! Yabaye imwe muri erreurs zikomeye prés. Habyarimana yakoze. Indi ikomeye yakoze ni iyo gufasha Museveni no kumwizera birenze igipimo! Ntakundi ingoma ye yari kurangira! Erega polotiki irakura kandi nta nshuti magara igira ndetse ntanumwanzi uhoraho igira, ikinwa/ishoborwa n'inyaryenge zireba kure. Merci padiri turakwikundira ❤❤❤

  • @odilenono4870

    @odilenono4870

    Ай бұрын

    Kuba uri prezida, igihugu cyawe kigaterwa, ariko ukabura ubwenge bwo kuvuga mu mazina uwaguteye uwariwe. Warangiza ugakomeza ukikoma abo muri kumwe mu nzu mwagafatanyije urugamba. Niba hari umuyobozi ubuze ubwenge urwanda rwagize, habyarimana ni uwa mbere. Muzasimbuke mwumve n'amateka y'uburundi.

  • @asaheliwisely6178

    @asaheliwisely6178

    Ай бұрын

    Ubundi Habyarimana yagombaga Kurwana Na Uganda,,, Kuko Abamuteraga niho Bakomokaga,,, iyaza kuba Akiriho Ngo Arebe Abagashoboye,,, aho Congo igeze Kubera Abanzi bu Urwanda batarenze 2

  • @AlainWayne-hz9pr

    @AlainWayne-hz9pr

    Ай бұрын

    Birababaje kuba abatubanjirije amateka batarayahaye agaciro ariko kaga ku Urwanda kugeza ubu

  • @odilenono4870
    @odilenono4870Ай бұрын

    padi, utazi habyarimana ni uwo yakamiye, naho abo ubucucu bwe bwagizeho ingaruka rugikubita (dore ko ubu abanyarwanda twese zatugezeho) habyarimana turamuzi. Tuzi kubura ubwenge kwe kutugejeje twese ahangaha, abahutu, abatwa, abatutsi.

  • @dimaskaka6682

    @dimaskaka6682

    Ай бұрын

    Ubu ko byabananiye kuhikura amaze 30 ans agiye? Ni uko mwabaye, naho yari amabuye niba abantu nka we bari benshi. Wayobora abantu nka Rukokoma w ikigoryi kize koko ukaba utari n umuhanga?! Tekereza na we niba wari uri inyuma ya Rukokoma, yabagira ate se? Igihugu ubu mumaze kumva ko atari amarangamutima. Habyarimana yadefense Republique kuva ikijyaho kujyeza bamuhitanye. Gasopo rero, ntiyari gutokora ifuku nka Rukokoma ngo abivemo.

  • @odilenono4870

    @odilenono4870

    Ай бұрын

    @@dimaskaka6682 Igihe mwebwe abambari ba habyarimana, n'ingabo zamufashije kwambura rubanda ubutegetsi muzaba mwararangiye mutahungeta uvuze ubucucu bwanyu, rubanda izongera yisubize uburenganzira bwayo yambuwe na ba Rutemeyeze nka we na habyarimana n'abambari banyu. Rukokoma se yari afite iki? ingabo, ubutegetsi bwite bwa leta, rukokoma yari iki kuburyo namujya inyuma? habyarimana yadefanze repubulika hehe? ryari? ko yari umurunari, ni hehe wumvise ko lunari yashakaga repubulika? Uzabeshye abahinde. Habyarimana twe turamuzi. Abatamuzi namwe muzicare mumwige mumumenye.

  • @ornellakuzwa1066

    @ornellakuzwa1066

    Ай бұрын

    ​@@dimaskaka6682ese nka we ubu uba uvuze iki? Ushatse kuvuga se ko aya mateka atari ukuri? Ariko abantu nka we n'abandi bose mushimishwa no gushyigikira ibigoryi n'ubugoryi mutandukanira he n'inyenzi nkotanyi na RUNAR? Cyangwa nawe uri imwe muri zo? Ubwo muba mubona mutari kwikururiraho umuvumo? Rukokoma se yari afite iyihe ntwaro ku buryo yananiranye akaba yakoreka igihugu? Ubu rwose muhora murekereje muharanguturanira ubugoryi bw'ibigoryi byatuzaniye uyu mwaku biha igihugu abicanyi benewabyo? Nta soni munagira ariko.

  • @yourbrodixog6510

    @yourbrodixog6510

    Ай бұрын

    ​@@dimaskaka6682NI UKO YADUSESETSE MU RWOBO RURERURE KANDI AGAHESHA ABAHUTU ISURA MBI MU MAHANGA. Yanize les Leaders du peuple, ASIGARA ARI UMUGABO AHO ABANDI BABUZE; AHO BABONEKEYE ASIGA RUBANDARUGUFI MU MAZI ABIRA! KUKI YAJYANYE CASTAR I DAR-ES- SALAM KANDI YARI AZI KO IBDEGE YE IRASWA!!😢😢

  • @theoh.8932

    @theoh.8932

    Ай бұрын

    Yataye igijuhu mwu rwobo niyigendere.​@@dimaskaka6682

  • @ntawigiraseleman7803
    @ntawigiraseleman7803Ай бұрын

    Nshima cyane ibiganiro mutugezaho!! Icyo nshaka kubaza nifuza ko mwazasobanura nkarushaho gusobanukirwa: Ese koko coup d' état ya 1973 yari ngombwa? Ese ni izihe mpamvu nshingiro zayiteye? Murakoze !!! Imana ibarinde!!!

  • @gisgisimba6122
    @gisgisimba6122Ай бұрын

    Reka nkubaze padi? Abatutsi bapfuye muri 72,73 Kayibanda yabahoye iki? NAwe uzamubaze ubyi bibazo. Uri umupadiri ubogamye kabisa.

  • @People-under-the-cave

    @People-under-the-cave

    Ай бұрын

    Wadufasha kubona aho yabogamye? Erega ningombwako dushyira amarangamutima yacu kuruhande niba koko dushaka kumenya amateka. Abishwe ndetse n'indi myivumbagatanyo yavutse icyo gihe byakorwaga n'abashakaga guca intege ubutegetsi bwariho ngo babone impamvu ya coup d'état. Urugero rwiza ni Pasteur Bizimungu i Butare, nyuma yabyo ntitwashidutse ari mu nkotanyi? Nimukangunke mwige amateka niba mushaka kumenya uko muzahangana n'ibibazo biriho ubu, amarangamutima kuruhande.

  • @sasaubumuntu6683
    @sasaubumuntu6683Ай бұрын

    Mbese umuti w ibibazo by u Rwanda ni ugushimangira ideologie y impinduramatwara ya 59. Urakoze cyame Padiri dukunda

  • @EmpathieM
    @EmpathieMАй бұрын

    Padi, uzatubwire n'abo bandi bagarutse gucengera ingoma ya Habyarimana tubamenye bose. Utubwiye Murefu gusa.

  • @PierreGakuba-zc8dj
    @PierreGakuba-zc8dj27 күн бұрын

    Wowe padiri uri chef wa palipehutu

  • @stand4urrights43
    @stand4urrights43Ай бұрын

    Padi, nkunze byimazeyo iki kiganiro. Ntegereje igitaha. Thnx.

  • @Clipedby_faze_xzrt
    @Clipedby_faze_xzrtАй бұрын

    Mbaye uwa mbere mumpe like😹

  • @Ntampongano
    @NtamponganoАй бұрын

    Ntabwo ndabona neza igisubizo ku kibazo nyamukuru : "ESE PEREZIDA HABYARIMANA TURAMUZI KOKO?" Ndifuza ko tujya mu mivukire, imikurire, imirerere ye, uko yinjiye muri politiki, uko yinjiye mu ngabo, uko yakoze coup d'état, uko yategetse, uko yarwanyijwe, uko yavuye ku butegetsi.

  • @mariejeannemukankuranga5559
    @mariejeannemukankuranga5559Ай бұрын

    Niwe wabikoze kandi ntz kuntu Icyemezo cy kwica abari abayobozi bose atari we watanze itefeko? Ubu se ko birirwa bavuga ko abapfa bose babyitirira Jagame?

  • @justinmakinga1207
    @justinmakinga1207Ай бұрын

    Padi nemeye koko ko amateka uduha atagoretse👍🏾 Analyses zawe ziri impartiales, ntaho zibogamira. Ibyo utubwiye uyu munsi nagerageje kubivuga ku rubuga rwa Juvenal Habyarimarimana official barambloka 🤷🏾‍♂️

  • @mariethereselushima1765
    @mariethereselushima1765Ай бұрын

    Mukomere Padi! Ndebera ikiganiro cyarangiye!

  • @byiringirotheogene
    @byiringirotheogeneАй бұрын

    Abanyarwanda bapfa ubujiji kuko sibo bafite amoko menshi cg akomeye bonyine, ariko bapfa Nduga na Nkiga, Tutsi na Hutu utwo gusa bakamarana, mugihe ahandi amoko arenga n'amagana kansi bakubahana bakubaka ibihugu barimo, urumvase tudapfa ubugoryi bwaburi bwoko.

  • @Twimikeubuntu2024

    @Twimikeubuntu2024

    Ай бұрын

    Si ubugoryi gusa harimo n'amarozi.

  • @FantomasPK
    @FantomasPKАй бұрын

    Ibyo tubona Inyenzi za FPR zikora mu Rwanda ubu,ntaho bitaniye n'ibyo ziriya ntagondwa z'abaLUNARI zakoraga! Ibisa birasabirana !🤷

  • @user-we7rs3rj4m
    @user-we7rs3rj4mАй бұрын

    Abanyarwanda duca umugani ngo "ukoze hasi akwibutsa ibuye!" Uwavuga ko igihe kigeze Gen. Maj. Yuvenal Habyalimana yibutse ibyo yasabwe na Fransisko Rukeba; ntiyaba agiye kure y'ukuri. Ahubwo yaba arebye kure. Ndetse byanamufasha gucukumbura aho Rukeba yakuye ko Habyalimana yatekerezaga nk'abarunar. Rukeba rero ni we wa mbere wabwiye Habyal8mana ko bishoboka gufata ubutegetsi. Byongeye kandi abasilikare baryohewe no gutsinda inyenzi batangiye kubona ko bafite ubushobozi buruta ubw'abasivili. Ntabwo rero twakemeza cyangwa ngo twanzure ko ibyitso bya Kalinga n'umuvuno mushya w'Inyenzi byaje bisanga mu bitekerezo bya Habyalimana nta dusigisigi tw'iyi baruwa ya Rukeba.

  • @butarembaga7710
    @butarembaga7710Ай бұрын

    Nta manifest y'abatutsi yigefeze ibaho .iyi viruses yanyu y' urwango ku batutsi .Ababirigi bateretse Kayibanda ku butegetsi afatanya nabo arimbura imbaga .Habyarimana yagize neza cyane 1973

  • @JANJAN-wc5nj

    @JANJAN-wc5nj

    Ай бұрын

    Niba utirengagiza amateka, wasomeye inyuma y'amadilishya: uzashake inyandiko yitwa MISE AU POINT...y'abagaragu b'ibwami yabanjilije iyo yaje kwitwa Manifeste y'abahutu niho uzasanga imizi y'urwango n'ivangura ubu byamaze kuba inganzamarumbu!

  • @butarembaga7710

    @butarembaga7710

    Ай бұрын

    @@JANJAN-wc5nj Mis au points niyo UNAR kandi ikavuga itavungaye umunyarwanda wese. Manifesto y' abahutu irabyivugira ko ari iyo abahutu nyine. Ariko njya numva abaparmehutu bashaka kuyisiga amavuta ngo ntiyigeze ibaho ni abanyamakuru bayise iryo zina nuko rirahama maze rimera nka za nterahamwe zakorewe Kampala zikazanwa i Kigali bakazakiriza yombi. Yewe intiti- mputu zoretse igihugu nuyu mugabo wiyambitse igishura cya gipadiri umurongo we uragoramye

  • @JANJAN-wc5nj

    @JANJAN-wc5nj

    Ай бұрын

    @@butarembaga7710 YEWE, ibya MIS AU POINT byo ni ibindi: kuvuga ko itavangura birerekana ko niba warayisomye wumvisemo ibyo wifuza bihabanye n'ibyo ivuga!

  • @Polomobomi8964
    @Polomobomi8964Ай бұрын

    Habyalimana njye muzi nk'uwishe Kayibanda Gregoire urwagashinyaguro umuryangonyarwanda ugacikamo ibice Kiga na Nduga byorohereza inkotanyi. Mbese akaga ka nyuma ya independence kugeza ubu Habyalimana yatumye gashoboka. Amaraso arasama, wica umuntu w'inzirakarengane ijisho ry'Imana rikureba, Imana igahoora. Habyalimana yakururiye abanyarwanda umuvumo. Nituvuga ibyiza bye tujye tuvuga n'ibibi. Bitabaye ibyo nibyabindi ngo "my dictator is better than yours". Kwicisha umuntu inzara n'umwuma mpaka ashizemo umwuka akarya impapuro n'amazirantoki ye!!!! Murumva ubugome bw'ikiremwamuntu!!!! Njye simbasha kubishyikira.

  • @Ntampongano
    @NtamponganoАй бұрын

    @Padiri niba ubishoboye, uzadutandukanyirize aba Runari aba bahagamye mu bitekerezo byo muri 1959, n'abandi batutsi, ari ababashyigikiye, ari n'abanze kubashyihikira. Wanakora ku byo bakoze, uburyo babayeho kuva bagenda, witaye no ku bihugu cyane bidukikije babayemo. Nk'uBurundi, uBugande, Zaire na Tanzania

  • @heychanel5443
    @heychanel5443Ай бұрын

    Padi komeza uduhugure kumateka y'u Rwand turagukunda

  • @josephhabakurama8877
    @josephhabakurama8877Ай бұрын

    Yewe, Padri murakoze ku byo mutuganirijeho ariko uyu munsi singize amatsiko y'ikiganiro gitaha, ahubwo ngize ubwoba ko cyazatumenyesha ko Nyakwigendera Habyalimana yazize urw'abagabo bose bahuye narwo, ni ukuvuga abafashije (babizi cg batabizi) abahezanguni bo muri RUNARI birangira babahembye urupfu. Numva bivugwako ZIZI GUHEMBA!🤔 Ariko sinakwibagirwa kugira nti NAWE GIRA AMAHORO.

  • @Ukwigira5333
    @Ukwigira5333Ай бұрын

    Muduhugure p!

  • @nkubitoyimanzi9387
    @nkubitoyimanzi9387Ай бұрын

    Inyigisho zawe ntago ziri ku murongo, cyangwa se kungingo imwe? Urabivangavanga, urajijisha, uraroga urubyiruk kandi wowe urakuze!! Umutwe wikiganiro wari ngo ese habyarimana turamuzi? Ariko mubyukuri ntacyo wamutubwiyeho, ngo twumve ko bitandukanye nuko dusanzwe tumuzi? Nibwo bwambere nkumvise, Ariko ntacyo nkuyemo pe kizima cyafasha Abanyarwanda mu mibanire yabo!!

  • @mis9274
    @mis9274Ай бұрын

    AMATEKA YA HABYARA MUZAYABAZE ABO KWA KAYIBANDA

  • @magururura1452
    @magururura1452Ай бұрын

    17:00 ni ukuvuga ko barinda bapfa batarabyumva, bikazumvwa n'abana cyangwa abuzukuru babo.

  • @ibiyagabigali4379
    @ibiyagabigali4379Ай бұрын

    Habyarimana Juvenale, Umubyeyi w'abanyarwanda bose paix et salut sur son âme : Yakoze we nabo bari kumwe, coup d'état ikwiye, ngo abohore abanyarwanda ingoyi z'ubukoloni, izo Kayibanda yari yaremeye ko tuzirikwa. Kayibanda iyajya gukomereza mumujyo mwiza wabamwe mubakurambere bacu nka Umwami Rudahirwa waciye ubuhake nikiboko kandi washakiraga independance nzima abanyarwanda ntabayaravuyeho. Kuko abamukuyeho nibo bari kumurwanira ishyaka, we yashakaga kuduheza munsi yimitekerereze mibi y'intagondwa za kiriziya catholica na les colos Imana Ishyimwe ko itabyemeye: Habayarimana kuba yarakundaga abanyarwanda atarobanuye iryo niba ariryo kosa umushinja turaryemera...guteza u rwanda imbere ntawe uhejwe nibyo byamuranze : Yaguye kurugamba intwari y'u Rwanda, apfa ashakira twese amahoro kandi ageza naho yatanze ikiguzi cy'ubuzima bwe aho gushira abanyarwanda munsi y'ibirenge bya kiriziya catholica na les colos. Tubwire ibya Kayibanda naho ibya Habayarimana ntabyo uzi, urimo guhimba himba ugoronzora/torder. Intagondwa za RUNAR ntabwo arizo tureberaho icyo RUNAR aricyo, tureba ibikorwa byiza by'Umwami mutara 3 Rudahirwa. Ahubwo utubwire bamwe mubakunzi ba Kayibanda harimo na T. Faustin uko bagiye kwifatanya nabo ba RUNAR bintagondwa ngo bakureho Habyarimana, naho Habyarimana n'intwari ntabugambanyi arangwaho, yahaga agaciro unite nationale et unite des Rwandais. Habayarimana afite abamuzi bamutangira ubuhamwa n'ijuru rikabyemeza ko yabaye intashikirwa mubanyarwanda.

  • @mariethereselushima1765
    @mariethereselushima1765Ай бұрын

    Aliko nagirango uzatugsnirize ku Bahima n Abatutsi mu Rwanda! Mbese hari Abahima b Abanyarwanda ? Baba batandukaniye hé n Abahima b i Bugande?

  • @Kubwimana321
    @Kubwimana321Ай бұрын

    Ese ubwo izo ntagondwa muvuga za UNAR, ko zabarekeye ibyo byiza muvuga zashakaga kwikubira, byamariye iki igihugu, nsobanurira neza, kuko njyewe nkomeza kubumva nkumva mukomeza kwenyegeza amacakubiri mu nana b'u Rwanda, nta kindi aya mateka mbona agamije, ntabwo mugamije kubwira ukuri abanyarwanda habe namba, numva muri abantu batsimbaraye ku gicupuri cya repubulika na demukarasi..... ariko ibyo mwakora byose Uwiteka azishakira igisubizo, ndumva mwitsa ngo ku mpirimbanyi zishwe, n'abandi barishwe kandi bazakomeza bicwe, kuko nta cyo zahirimbaniye kitari ubukoloni, nta n'isoni erega murakomeza ngo impinduramatwara, ngo ibyiza bakoze, ni ibihe se? uko ugenza ni ko uzagenzwa, izo mpirimbanyi uko zitigishije ibyiza Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze, ni nako umwanda zahirimbaniye w'abakoloni ntawagombaga kuwigisha.

  • @karurangajeanclaude4230
    @karurangajeanclaude423021 күн бұрын

    Ariko ubu ibyo muvuga nibyabaye birahurira he ubwo se ibyo muvuga kuri Runari nibyo byatumye habaho Jenoside yabatusi 1994 usibye ko ibyo Ari ibihimbano ntabuhirimbanyi bwibibi nagize ahubwo bifuzaga uburenganzira kuri Bose yewe nibaza umurage mijya mwifuriza abayo gusa hariho abato benshi batari gito bazarwubaka ruzira amacakubiri.

  • @Jean_Concordia
    @Jean_ConcordiaАй бұрын

    Jye ntabwo ibiganiro bihita biza uko bisohotse kandi nariyandikishije.

  • @tuyishimebrigitte233
    @tuyishimebrigitte233Ай бұрын

    Padiri mushingira kuki muvuga ko intagondwa z'inyenzi zitari gucengera kwa Kayibanda?

  • @jeanfidelekomeza3080

    @jeanfidelekomeza3080

    Ай бұрын

    Zari izotanye. Na Magayane yarabivuze. Ntabwo bari kubaca mu rihumye.

  • @jeanfidelekomeza3080

    @jeanfidelekomeza3080

    Ай бұрын

    "Chacun à son travail et les vaches seront mieux gardées". Évidemment si chacun fait bien son travail et que les institutions collaborent au lieu de s'entre-déchirer : l'armée, sécurité et intelligence; le législatif, exécutif, etc.

  • @pierrecelestin9924
    @pierrecelestin9924Ай бұрын

    Harya ibi biganiro nibyo gutuma Habyarimana ataba hero national! Muriruhiriza ubusa, kuko deja ari hero.

  • @yourbrodixog6510

    @yourbrodixog6510

    Ай бұрын

    Wowe uri umupfu wikirigita agaseka:" HABYARIMANA NI WE MUGAMBANYI W, UMUGOME NR. 1! NTACYO YAMARIYE IGIHUGU! MU RUBANZA RUKURIKIRA AZACIRWA URWO GUPFA, ARASWE URUFAYA, POSTHUME😢 TURI KWANDARA ISI YOSE KUVERA WE, NONE NGO NI HERO NATIONAL, NTA SONI. AZABE HERO WA FAMILLE YE N, INDAYA YASAMBANYAGA ZIRIMO UMUGORE WA RWIGARA😮!

  • @clementineuwimana9061

    @clementineuwimana9061

    Ай бұрын

    Yoooo! Imyumvire nk iyi ni ukuyaharira nyirayo...!

  • @loveandonlylove2359
    @loveandonlylove2359Ай бұрын

    Kuri Kayibanda, iyi nterahamwe iti “Nyakubahwa perezida” kuri Habyarimana iti “Perezida” naho uriho ubu umuvuga mu izina nta titre wagira ngo barareshya icyo gice!

  • @user-if6wt6jh1h
    @user-if6wt6jh1hАй бұрын

    Ese Padiri nta mugikari ufite nahamenya gute

  • @55ttyuch35klo
    @55ttyuch35kloАй бұрын

    Habyarimana yari ikigoryi. Gushakisha umurongo ugororotse mu mitekerereze n'imikorere y'igicucu ni nko kubaza impundu urushishi.

  • @musirikarejeanclaude6799

    @musirikarejeanclaude6799

    Ай бұрын

    Jya uvuga uziga?? Ntugatukane??Ba Umusilimu? Turashima ariko nanone ntawe uneza Rubanda ibyo Wakora Byose Ntabwo washimisha Bose? Harabazashima abandi Banenge? Ariko Igihe wakoze Ibyo Ugomba Gukora Kandi Ntamutima ugucira urubanza,Aho Ntakibazo Kuko Ntawunezabose,Rero Ukora ibyo ushoboye Igihe cyagera Ukitahira.

  • @impuhwezawe6919

    @impuhwezawe6919

    Ай бұрын

    Gutukana biri hasi cyane utukana iyo nta Argument ufite

  • @IfGodisourside
    @IfGodisoursideАй бұрын

    Ubyo uvugako yakiraga abahunze nubwo umugome ntacyo wamukorera ngo anyurwe,wagirango abanyarwanda bandi bacirirwe hanze burundu, ese niyo mwita gouvernement yanyu yo mubuhungiro mukorana nabanwe bakorananga ninkotanyi,tuvuko ubu murimubugambanyi.ariko tubahanze amaso kubwo butiku bwanyu bwokuzura akaboze.

  • @adamnangwa254
    @adamnangwa254Ай бұрын

    Ubutaha ni ryari ?

  • @theironyis536
    @theironyis536Ай бұрын

    Ahubwo banavugaga ko ari umukongomani!

  • @evilgenius1990
    @evilgenius1990Ай бұрын

    Gucengera, propaganda, kubeshya, iterabwoba no gukoresha indaya nizo nkingi z'inkotanyi. Izo ndangagaciro z'inkotanyi abahutu bazifata nka kirazira. Niyo mpamvu inkotanyi zivuga ko abahutu nta bwenge bagira

  • @odettamachumi6916
    @odettamachumi6916Ай бұрын

    Aya mateka aryoheye amatwi banyarwanda banyarwandakazi,

  • @nkubitoyimanzi9387
    @nkubitoyimanzi9387Ай бұрын

    None se Muzee, ko utubwiye icyo revolution 1959 uko gitera yayisobanuye, Aho muyiboneye abantu Bose barareshye imbere ya ya mategeko na Perezida?? 2. Iyo musobanura Amateka y'u Rwanda, mukunze kuvuga ko umwami abatware bari Abatutsi, ese buriya Abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bariya Bose bishwe ni abahoze Arabavandimwe bu mwami n'abatware? Ese ko leta y'ubumwe itwereka ko mu mateka mbere y'abakoloni nta bwoko Hutu Tutsi,twa byabagaho, ko Ari abakoloni babizanye, ese namwe mwemeranya n'abakoloni ko Abatutsi arabari bafite Inka zirenze 10 nabo bafitanye isano? Arabarebare ku bice bimwe by'umubiri? Ko abahutu arabatujuje ibyo? Ese niba ataruku mubyemeranya n'abakoloni uko babyise ubwoko mw'umva Abatutsi, abahutu, baribameze bate? Ese mwatubwira Abakurambere bayo moko nkuko mwemera ko Ari amoko?

  • @nolanmckain2061
    @nolanmckain2061Ай бұрын

    Bandika TUMWUMVA.

  • @odilenono4870
    @odilenono4870Ай бұрын

    Umunyarwanda ushaka kumenya/kureba ubwenge buke bwa habyarimana at full display, muzashake video/ikiganiro m7 yasuye u rwanda. abandi nabo ngo twagiramungu blah blah blah....wahereye kuri bizimungu se? cg kanyarengwe?....

  • @IfGodisourside
    @IfGodisoursideАй бұрын

    Ndacyakubaza,nubwo Habyarimana haramakosa yakoreshejwe nabamufashaga kuyobora,kuki utavuga namakosa yakozwe yogusuzugura abutundi turere,bikubira ubutegetsi bababwirako ibyabo arujya mugisirikare,bakaba imbwa zirinda urugo,na Kayibanda ubwe byari byamunaniye kuyobora batangiye gucurumugambi wo kwica Habyarimana.

  • @yourbrodixog6510

    @yourbrodixog6510

    Ай бұрын

    Oya wipapabaza ushyigikira amafutu ya Habyarimana. Kuba Kayibanda yari aniwe, Habyarimana yari afite RAISONS ZO KUMUHIRIKA, NTA BURENGANZIRA BWO KWICISHA ABARWANASHYAKA BA REPUBULIKA. WISHYIGIKIRA AMAKOSA.

  • @karangwacharles1740
    @karangwacharles1740Ай бұрын

    Ngo siwe? Hhhhh

  • @kayihurajohn4231
    @kayihurajohn4231Ай бұрын

    Ariko kuvuga ngo ntakintu uzi cyatumye Habyarimana yica Kayibanda nabambari be ,impanvu ntayindi amaraso yabatutsi bari bamannye uhereye 58,59 ,63 nabo Habyarima yagombaga kumena ayizo nkoramaraso.

  • @marieclairemukamugema4991
    @marieclairemukamugema4991Ай бұрын

    Twibuke GUTESHWA UMURONGO MURI 1968.

  • @impuhwezawe6919

    @impuhwezawe6919

    Ай бұрын

    Uwo murongo se niwe wagombaga gutuma abantu bicwa kariya kageni????????ariko wa mugani hataka nyirubukozwemo nyirubuteruranywe n akibo akinumira

  • @impuhwezawe6919

    @impuhwezawe6919

    Ай бұрын

    😢😢 Pole kubabuze ababo muri 73

  • @nabothabaho2252
    @nabothabaho2252Ай бұрын

    Uri padiri ariko wang'abatustsi! Did batutsi create tribalism in the world. kuki wigamiye unar yonyine? Parmehutu yo ntakibi yakoze, kutakivuga?

  • @user-ns7yg2vr5x
    @user-ns7yg2vr5xАй бұрын

    Izi ngirwa bapadiri zarahonagiye. Ngo habyarimana? Utamuzi aramubarirwa nyine. Ntitizamwibagirwa n ubugome n ubugoryi bwampatsibihugu bwamwokamye kugeza ruhanutsee rwo karindagira. Yarakwiye kugwa ishyanga koko ndetse akanatwikwa koko.

  • @Ismael997
    @Ismael997Ай бұрын

    Narinziko iki kiganiro kimara nkisaha none wakigize gito, dukeneye kumenya Habyalimana neza kuko ibintu yakoze nibyo bigejeje u Rwanda aharindimuka

  • @odilenono4870

    @odilenono4870

    Ай бұрын

    abambari ba habyarimana n'ingabo ze bafatanyije kwiba ubutegetsi bw'abaturage baracyariho kandi bibasira uwariwe wese ugize icyo avuga kuri habyarimana.

  • @dimaskaka6682

    @dimaskaka6682

    Ай бұрын

    ​@@odilenono4870ubwo butegetsi ko bwari bugeze 73 bwari kuba bwarasubijwe rubanda 70,hanyuma byari byagenze bite? Yaratangiye kwigira umwami? Iyo Kayibanda akoresha amatora akegura, bibaba byarabaye? Nduga na Kiga, nyirega Kayibanda, kuki byarinze bigera aho, yari mu biki yica amategeko yarahiriye?

  • @annabaza447

    @annabaza447

    Ай бұрын

    Komera komera. Padri wacu,. Imana ikomeze. Kuguhaza Uburame, n'ubumenyii.amahoro kuri twese!!! 💓💓💓💓

  • @SongaStanislas-nz2cs
    @SongaStanislas-nz2csАй бұрын

    Ikiganiro cyiza gishubije bimwe mu bibazo najyaga nibaza.

  • @user-om8pd1jk7y
    @user-om8pd1jk7yАй бұрын

    Kandi bavuga ko Habyalimana ashobora kuba yarabyawe na Mgr Bigirumwami mu gihe uwitwa se yakoraga mu gipadiri. Burya ngo 'na Agatha iyo yahukanaga yajyaga kwa Bigirumwami.

  • @jeanfidelekomeza3080

    @jeanfidelekomeza3080

    Ай бұрын

    Si byo, ni ibinyoma.

  • @mariethereselushima1765
    @mariethereselushima1765Ай бұрын

    Padiri icyo gitabo cy inkoranyamagsmo. français -kinyarwanda! Nakibona nte?

  • @jeanfidelekomeza3080

    @jeanfidelekomeza3080

    Ай бұрын

    Aux Éditions Sources du Nil website. Komera

  • @mariethereselushima1765

    @mariethereselushima1765

    Ай бұрын

    @@jeanfidelekomeza3080 urakoze cyane

  • @odettamachumi6916
    @odettamachumi6916Ай бұрын

    Aya mateka aryoheye amatwi banyarwanda banyarwandakazi,

  • @karangwacharles1740
    @karangwacharles1740Ай бұрын

    Ngo siwe? Hhhhh

Келесі