Kwihangana ni1 muntwaro umukristo akwiriye kugendana|patient is1 of weapon aChristian must walk with

Kwihangana nimwe muntwaro buri mukristo akwiriye kugendana muri ibibihe byanyuma.
Patient is the one of weapon that every Christian must be walk with in this last days.
Yesu ashimwe cyane!
Ndabashimiye mwebwe mukomeje kunyereka ko munkurikiye nukuri Imana ijya ibaha umugisha mwinshi binyuze muri ibibyigisho.
Ndabasabira ku Mana ngo ibahe Imbaranga zo kwihangana ndetse no kwihanganira ibibagerageze buri munsi ....
Imana irikumwe namwe mubyo mugeragezwamo byose
Yakobo 1:2-4
[2]Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe,
[3]mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
[4]Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
Yakobo 1:12
[12]Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
1 abakorinto 10:13
[13]Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
Yesaya 40:29-31
[29]Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.
[30]Abasore b'imigenda bazacogora baruhe, n'abasore bazagwa rwose.
[31]Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
Imana ibakomeze cyane kandi ibahe kwihangana kugira muzanezererwe imirimo yo kwihangana kwanyu mugihe gikwiriye.
This is a young preacher: Rwibutso Gisa Fred
Nimba ukurikiye iyinyigisho ukumva wifuje kwakira yesu kristo ngo akubera umwami n'umukiza wubuzima bwawe
Twandikire kuri +250783863851
Yohana 3:16-17
[16]Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
[17]Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.
Mukristo yesu twababariwe ibyaha byose.
Yesu kristo yahinduye urupfu ubusa kubwa amaraso ye. Ntabwo amategeko yari kuduhesha gukiranuka ariko yesu kristo kubwo igitambo cye twabaye bazima muriwe kuburyo amategeko atajyidufiteho ubutware. Twpfanye nawe tuzukana nawe.
Rero iyo wakiriye yesu kristo uba ubaye icyarimwe gishya ibyacyera bibabishize byose bibabibaye bishya
2 abakorinto 5:17
[17]Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
Yesu aravugana nawe uyu mwanya ngo
Ibyahishuwe 3:20
[20]Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
Imana iguhe umugisha
Shalom!!!!

Пікірлер: 3

  • @eddyclaudekinyoni8057
    @eddyclaudekinyoni80573 жыл бұрын

    Ndakiriye amavuta impano zokwihangana nokunesha ivyaha vyose vyanesha vyanysinda mwizina rya christo yesu amen urakoze christo yesu amen

  • @rosineuwera3618
    @rosineuwera36183 жыл бұрын

    Imana iguhe umugisha mwinshi servant of God amavuta ubudahangarwa igikundiro ntibikabure kubizima bwawe rise and shine

  • @ernestineuwanyirigira-ot3ix
    @ernestineuwanyirigira-ot3ix Жыл бұрын

    Babws umugisha

Келесі