KUJYA KWIGA CANADA UGAMIJE KUHATURA: Admission, scholarships, tuition, work permit, Visa ya Canada

Muri iyi video turabasobanurira ibijyanye no kujya kwiga Canada. Turvuga kuri professional courses, short courses, universities muri Canada, colleges muri Canada, scholarships/bourses, gusaba admission, tests z'indimi, tuition fees, gushaka aho kuba/hostels, n'ibindi byishi wifuza kumenya.
Iki kiganiro kirimo ibice bibiri: Igice cya mbere gisobanura kwiga muri Canada muri rusange, igice cya kabiri kibera amashuri amwe n'amwe n'uburyo wasaba admission ndetse n'ibijyanye no kubona bourse muri Canada.
Links z'amashuri:
NBCC (New Brunswick Community College): nbcc.ca
NSCC: Nova Scotia Community College: www.nscc.ca/
Institut Teccart: www.teccart.qc.ca/
Université du Québec à Trois-Rivières: www.uqtr.ca/
Concordia University: www.concordia.ca/
Bourses mu mashuri ya Québec:
Rwanda High Commission in Canada: www.rwandaincanada.gov.rw/ser...
Info:
The Government of Quebec is offering to Rwandan students an exemption bursaries at Quebec universities (bachelor's, master's and doctorate), allowing them to pay the same tuition fees as Quebec students. A recommendation letter issued by the High Commission of Rwanda in Canada is required for Rwandan students in Canada at the time of the request

Пікірлер: 70

  • @purerelaxer-soothingsleepi3383
    @purerelaxer-soothingsleepi33832 жыл бұрын

    Nice stuff

  • @NYANDWIINNOCENT-lh7ro
    @NYANDWIINNOCENT-lh7ro5 ай бұрын

    Never give up, God bless you

  • @ericndayishimiye3202
    @ericndayishimiye32022 жыл бұрын

    murakoze cyane kubiganiro byiza ndetse ni nama muduha Imana ibahe umugisha

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Urakoze nawe Eric

  • @user-wt3nb9tj1g
    @user-wt3nb9tj1g10 ай бұрын

    Non ningombwa ushitse Canada uja mwishure ukiga? Nk mugih ub waragiy uvug k wiga ikindi kibazo ningombwa ub uzi ururimi entre français où anglais ? Uwutatazi ururimi n'a rumwe bigenda gute?

  • @emmyhorus6985
    @emmyhorus69852 жыл бұрын

    Rwose turabashimira cyane kubufasha muduha muri videos zose mukora ningirakamaro pe gusa ndifuza ko mwazadukorera video igaragaza uko twakora students visa application kubantu tumaze kubona addimision murakoze cyane

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Tuzongera tubibasubiriremo. Gusa hari video twakoze kuri process ya visa applcation. Waba warabonye admission muri iyihe province? Step one ni ugushaka study permit, iroroshye ni ukwishyura ubundi ukohereza application online

  • @emmyhorus6985

    @emmyhorus6985

    2 жыл бұрын

    Oooooh Hoya ngewe sindabona addimision

  • @emmyhorus6985
    @emmyhorus69852 жыл бұрын

    Rwose ndizerako tuzaba umurwango mugari

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Turabyizera natwe rwose kandi urakoze Emmy

  • @kamalizadelphine9044
    @kamalizadelphine90445 ай бұрын

    Murakoze cyaneee nifuzaga amakuru kuri York college of canada.murakoze

  • @nikuzwejeannine6564
    @nikuzwejeannine65642 жыл бұрын

    murakoze cyane shuti yacu kuba watuzirikanye, rero nagirango udufashe udusobanurire kumafr ugaragaza kuri bank urimo usaba visa, ibyobita bank statement, ikindi kibazo ese ubaye ujyiye kwiga igihe gito nkaho muri college amafr angana nayowakwerekana uzatindayo ? murakoze mwatubwirakuribyo kuko nasanze aribyo cyane bitaho baguha visa.

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Wiriwe ncuti yacu Jeannine. Turaagushimiye ko ukomeza kudukurikira. Courage birashoboka. Ku bijyanye n'amafr basaba muri bank statement tutakubeshye nta mubare runaka twakubwira. Hari abantu bajyana irimo amamiliyoni menshi bakayibima ujyanye irimo makeya bakayimuha. Gusa hari umuntu bambwiye uba Kigali umaze imyaka afasha abantu gukora applications za visa ya Canada abifitemo uburambe n'ubumenyi buri pratique, ashobora kukugira inama ifatika. Ushaka kuzavugana nawe twagerageza kugushakira contact. Icyo nzi nuko batareba gusa amafranga ufite kuri compte. Bareba movements wakoze kuko umuntu wese yatira amafr agashyira kuri compte akabereka. Ariko compte yawe ifite movements nziza nko mu mezi 3 ashize ikanagira balance nziza ndumva birebeka neza. Tuzakomeza kubashakira amakuru no kuyabagezaho.

  • @user-zh1fo8vk4k
    @user-zh1fo8vk4k7 ай бұрын

    uzaduhe ibigo bidasaba certicat zindimi

  • @paulinabateranya6044
    @paulinabateranya6044 Жыл бұрын

    Merci beaucoup pour les informations pertinentes . Moi je suis interessee pour l'an prochain .

  • @nikuzwejeannine6564
    @nikuzwejeannine65642 жыл бұрын

    Murakoze cyane kusubiza, rero rwose mfasha umpe contact yuwomuntu mwaba munkoreye kuko ndashaka kubyinjiramo, kdi narumvishengo iyubikozenabi ushobora kuyibura ngo bakagushyira black list ya 5years, ubworero niyompamvu ubona mbambaza ibibazo bimwenabimwe ngontazakora ikosa narimwe, niyompamvu nkeneye uwonguwo ubimenyereye akangira inama. murakoze!!!!

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Hello Jeannine, turagerageza kuyigushakira. Watubwira uko twayikugezaho turamutse tuyibonye kuko ntitwakwandika nimero y'umuntu hano kuri publique.

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Nikuzwe warabuze

  • @uwiringiyimanajosiane9559
    @uwiringiyimanajosiane95598 ай бұрын

    Wazadushakiye ibigo bya university bidasaba test zi cyongereza

  • @baziradeogratias7806
    @baziradeogratias78062 жыл бұрын

    Ndakwemeye Uri umugabo

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Urakoze Cyane Deo

  • @Viyajante
    @Viyajante7 ай бұрын

    Thank you so much. Nakurikije amakuru waduhaye muri iyi video, nsabira umugore wanjye ishuri na visa yo kwiga muri Canada none yarayibonye ubu ari muri Canada already. Thank you very much kutwigisha😘🙌

  • @Alexandre33gikashi

    @Alexandre33gikashi

    7 ай бұрын

    Vyiza cane. Mfasha nanje frère gupostila vyaranse

  • @arstitoely7844
    @arstitoely78442 жыл бұрын

    murakoze cane.komur Ontario nihe myuga wokwiga mur collège umwany muto vyotum uroka akazi keza kaguhemb neza .mucamak wize collège technique

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Hello Ely, urakoze ku kibaz ubajije. Ontario kimwe n'ahandi haba collèges techniques arizo bita career colleges cyangwa professional colleges. Bagira programmes nyinshi kuva kuzimara amezi 6 gusa. Yego, icyo wize cyose ushobora kubona akazi cyane muri ibyo bya technique. Kora subscribe ukomeze udukurikire tuzabikugezaho byose

  • @karimundavedaste1864
    @karimundavedaste18642 жыл бұрын

    Nifuza ko.mwampa amakuru arebana na college nursing nuko bishyura mjri francophonie.njtwa Vedaste

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Salut Vedaste. Ikibazo cyawe rwoe gihuye n'uko dufite igisubize. Reba Video duhyizeho ubu nonaha niyo irimo igisubizo cyawe. Ufite amahirwe niba ushaka kwiga mu gifaransa kuko ushobora kwemererwa kwishyura $3000 aho kuba $24000. Reb iyo video neza.

  • @mupenziangelique2499
    @mupenziangelique2499 Жыл бұрын

    Nibishoboka muzanadukorere vidéo yerekana uburyo umuntu asaba visa ku bantu bamaze kubona admission lettres. Thx

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Tuzayikora. Wamaze kubona admission? Wasabye study permit? Niyo step ikurikiraho

  • @elyseenduwayo2229
    @elyseenduwayo2229 Жыл бұрын

    Murakoze cane. Hama nashaka kubaza ko bishoboka ko umuntu yiga college hama igihe azobishakira akabandanya university.

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Yego cyne. Igihe washakira wajya university niyo waba ufite imyaka 90

  • @polytecha6490
    @polytecha64902 жыл бұрын

    Mrng umuntu ashaka kwihugura ibijyanye na welding

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Welding kimwe n'indi myuga yose (babyita Trades) ni ibintu bigezweho muri Canada kandi byabuze ababyiga kuburyo ejo hashize Leta ya Canada yasohoye itangazo ko izo domaine bagiye kuzishyiramo milioni hafi magana 3 z'amadolari kugirango bareshye abantu bajya kubyiga. Kandi byigwa igihe kigufi. Ni ukukubwirako umwuga wawize muri Canada uba uhagaze neza. Nagushishikariza kwiga Welding niba ubikunda biizaguhesha akazi keza.

  • @sami-gi3cs
    @sami-gi3cs2 жыл бұрын

    Nje maze gusaba Visa 2 times byanga bambwira NGO nta family ties , Financial capacity. Ubu koko nzabijenze cute kugirango mbone visa Ese hari Fiance visa ibaho muri Canada

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Hello Sami. Sorry kabisa ndumva bitarakugendeye neza. Gusa sinavuga byinshsi kuri case yawe kuko ntazi neza uko dossier yawe yari imeze. Nta fiancee visa iba muri Canada, iba muri USA gusa. Niba ufiteyo fiancee birasaba ngo azaze mukore mariage civil nibura nibirangira akubere sponsor, bakora family reunion.

  • @sami-gi3cs

    @sami-gi3cs

    2 жыл бұрын

    @@kwimukiracanadatv okay murakoze cyane nonese bitwara igihe kingana gute kubona visa aramuse aje murarwanda tugakora civil wedding. Murakoze

  • @DreamNextAfrica
    @DreamNextAfrica2 жыл бұрын

    Thanks for the service you continue to give us ariko mfite ikibazo ese ko musubije Ely ko hari college ushobora kwigamo 6 months, none umaze kwiga six months wabona permanent residence??

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Mwiriwe. Murakoze ku kibazo mutubajije no gukomeza kudukurikira. Programme cg professional courses za 6 months kuzamura zibaho ariko siko zose ziguhesha uburengnzira bwo kubona residence. Gusa icyo wamenya n'uko Canada ifite streams nyinshi cyane zinyuranye za residence. Urugero, wize 6 months zitaguhesha residence muri stream ya international students ariko ugashobora kubona akazi kari full time, ukabona open work permit umukoresha wawe ashobora kugufasha gushaka residence unyuze mu yindi stream tuvuge nka skilled worker, jyangwa ukanyura mu yindi PNP program. Ikindi n'ubwo wayirangiza ukisubirira mu rugo, ayo masomo na experience waba warakuye Canada ukora bishobora kugufasha gukora application nyuma witonze muri imwe muri immigration programs nyinshi zihari. Ariko wahageze rwose ntago ubura uko ukomeza ushaka ibyangombwa ugakomeza kuhaba. Ushobora ndetse no kuza kuri program ntoya, ariko ukongeraho indi nyuma umaze kuhamenyera bityo ukababa wabona amasaha asabwa bikoroha.

  • @uwerajannedrice7340
    @uwerajannedrice73402 жыл бұрын

    mwogeye kwirirwa murakoze cyane ku ntama mutugira mfite ikibazo ese nshaka kuza kwiga muri college technique amafranga y'ishuri yishyurwa mbere or nyuma? ikindi ese ningobwa ko wishyura mbere yuko ubona visa or wishyura iyo wageze mugihugu ugiye gutagira amasomo? murakoze

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Ishuri wishyuraa utangiye igihembwe. Si ngombwa ko wishyura utaragera ku ishuri. Amashuri menshi atanga igihe, tuvuge nka one week igihembwe kirangiye ukaba warangije kwishyura. Icyo wishyura ukiri mu Rda ni admission fee. Hri abishyura mbere bagirango babyerekane basaba visa ariko sinibaza ko kwishyura mbere bikongerera amahirwe ya visa. Kuba werekana ko ufite ubushobozi bwo kwishyura buhagije birahagije. Andi utega indege uyitwaje

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Jane urebe video nshyizeho ubu isobanura ibijyanye n'amafaranga y'ishuri uko yagabanijwe

  • @MHT-li3ct
    @MHT-li3ct2 жыл бұрын

    Murakoze kubisobanurobyiza mubikora neza cyane. Ese ye Umuntu mukuru ugize nka 45 years yakwemererwa kwiga muri college? Mugire amahoro n'amafranga

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Urakoze kutubaza. Yego muri Canada ntago babaza imyaka yawe ngo bakwemerere kujya mu ishuri. Niyo wagira imyaka ijana wajya muri College. Ahubwo usanga abantu bakuze bashaka gusubira kwiga umwuga muri college ari benshi rwose.

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Reba video dushyizeho ubu urebe uburyo bushya wagabanyirizwamo minerval

  • @mupenziangelique2499
    @mupenziangelique2499 Жыл бұрын

    Mwadufasha kumenya université cyangwa collège zidasaba certificat z'indimi

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Tuzagerageza. Gusa college nyinshi ntabwo bazisaba iyo werekanye ko wize mu cyongereza

  • @uwurukundojeanrene2929
    @uwurukundojeanrene2929 Жыл бұрын

    Watubwiye kubijyamye na visa ya visitors uko biba bimeze

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Tuzabibakoreraho ikiganiro

  • @betterusawewant9733
    @betterusawewant973311 ай бұрын

    Hello muraho neza!!!!!! Harikintu nashakaga ngomunsobanurire!!!!! Ese ko agents zisaba amafaranga menshi !! Ese Uzi process zose till the visas period wabyikorera nta agent????? Is it possible

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    9 ай бұрын

    Hello, yego abantu benshi barabyikorera

  • @mugishahuguette7300

    @mugishahuguette7300

    8 ай бұрын

    @@kwimukiracanadatv wabignz ute??

  • @uwerajannedrice7340
    @uwerajannedrice73402 жыл бұрын

    thank you so much ku ntama mudahwema kutujyira ndabakunda. pfite ikibazo nshaka kubaza. none Umuntu ashobora kwishurirwa Ishuri numu uncle we?? ikindi mugusaba visa application nkaba nakoresha bank statement ya uncle murakoze

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Hello Uwera, amakuru yawe? Yego umuntu ukwishyurira ishuri rwose ntago bareba ari nde, bareba niba afite ubushobozi. Ushobora kujyana statement ye, wenda habaye hariho na proof ko ariwe uzakwishingira byaba akarusho. Ariko ubundi n i ibisanzwe. Naguha nimero y'umuntu wakugira inama i Kigali gusa sinzi amafr yishyuza, nziko akora akazi ko ku applyingira abantu visa za Canada akanabagira inama kuri dossier

  • @modiambotv6777

    @modiambotv6777

    2 жыл бұрын

    Waduhaye number zuwo muntu wadufasha kwapplyinga thc

  • @healthcare433

    @healthcare433

    2 жыл бұрын

    Mwaduha number zuwo ufasha applications

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    @@healthcare433 utwandikiye kuri facebook twayiguha. Page yacu yitwa Kwimukira Canada TV

  • @yvetteuwanjyemunyaneza5109
    @yvetteuwanjyemunyaneza51098 ай бұрын

    Muraho neza. None se ibijyanye na tuition fees muri Quebec, nta makuru y'uko waba ngo uri umunyarwanda, wagera iyo Canada ugasabirwa na Embassy y'u Rwanda, kwishyura nk'umunyagihugu? Ese ni hose muri Quebec cg ni ku mashuri amwe n'amwe? Murakoze

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    8 ай бұрын

    Nabyo twarabisobanuye. Ibyo byari bisanzwe. Ibyo ni iby'amashuri amwe n'amwe harimo nari muri Montreal. Naho biriya ko abiga hanze ya Montreal bazajya bishyura nk'abanyagihugu ni bishya kandi biratandukanye

  • @denisenduwimana5817
    @denisenduwimana5817 Жыл бұрын

    Ntamukene aja kwigayo hagenda abatunzi? Ntakazi gahari kadasaba amashure? Canke ntako umuntu yojayo agatangura akazi akazokwiga amaze kuyakorera. Benshi turabigomba kuja kwigayo ariko ntaburyo buhari.

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Urumva nawe ko bisaba uburyo

  • @karabukirwadenyse2503
    @karabukirwadenyse2503 Жыл бұрын

    None ntabwo mufasha umuntu kubona admission?

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Oya twe ntitubikora ariko hari abantu benshi babikora ukabishyura uko mwavuganye

  • @tegerainnocent5138
    @tegerainnocent5138 Жыл бұрын

    ikiganiro nkiki nicyiza

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    Жыл бұрын

    Urakoze Innocent. Tuzakomeza kubategurira ibiganiro byiza

  • @emmyhorus6985
    @emmyhorus69852 жыл бұрын

    Rwose turabashimira cyane kubufasha muduha muri videos zose mukora ningirakamaro pe gusa ndifuza ko mwazadukorera video igaragaza uko twakora students visa application kubantu tumaze kubona addimision murakoze cyane

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Urakoze ku kibazo kiza utubajije. Tuzabakorera indi video kuri process yo gushaka visa. Gusa icyo naba nkubwiye n'uko hasigaye hari visa office ya Canada i Kigali. Naho ku bigendanye n'ibyo basaba muri rusange tuzabigarukaho

  • @emmyhorus6985
    @emmyhorus69852 жыл бұрын

    Rwose ndizerako tuzaba umurwango mugari

  • @kwimukiracanadatv

    @kwimukiracanadatv

    2 жыл бұрын

    Nange ndbyizera Emmy. Urakoze cyane

  • @mugishahuguette7300

    @mugishahuguette7300

    8 ай бұрын

    Ese wabon ishure gt warahjj university ushik ubandany masters cnk usubir inyum??

Келесі