Kigali mass sport

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21/04/2024, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange #CarFreeDay iba kabiri mu kwezi. Barakora siporo yo kwirukanka, gutwara amagare, kugenda n'amaguru, imyitozo ngororamubiri, imbyino, imikino inyuranye,...
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage Urujeni Martine, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange ya none.
#CarFreeDay ya none yahujwe n'ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya mu gihe twitegura Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya tariki ya 25/04/2024. Insanganyamatsiko iragira iti: "Kurandura Malariya bihera kuri njye: dukoreshe neza ingamba zose zo kurwanya Malaria".
-------------------------
Delighted to have delegates from the Multilateral Initiative on Malaria International Conference who joined Kigalians in the Africa Walk against Malaria during today's #CarFreeDay event. Together, let's #BeatNCDs and promote health for all!

Пікірлер