KARAMIRA Tariki 23/10/1993 ati"Abahutu mwese mwumve ijambo HUTU POWER nko kubifuriza kwishyira hamwe

HUTU POWER kuva tariki 3/10/1993:
Amwe mu magambo yavuzwe n'uyu mugabo witwa KARAMIRA Froduald icyo gihe yaragize ati “ TWAVUZE NEZA IBYO MUGOMBA KWIRINDA, MUZIRINDE KURWANYA UNDI MUHUTU.
TWARATEWE NTITUGOMBA KWITERA NATWE.
DUKUMIRE UMWANZI USHAKA KUTWAMBURA UBUTEGETSI.
HUTU POWER,
MRND POWER
,
CDR POWER
MDR POWER
INTERAHAMWE POWER
JDR POWER
,
ABAHUTU BOSE POWER.
Niba warukurikiranye inkuru iyariyo yose ivuga kubijyanye n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ndahamyako wumvise ikintu cyitwa “Hutu Power”.
cyangwa se niba warakurukiranywe ubuhamya bwabarokotse Iyi Jenoside kenshi haraho bagiraga bati ni uko abapawa baranyirukakana mva aha ngera aha ndabasiga abandi bati kanaka yari umupawa ukomeye. Na none kandi abashakashatsi n’abanditsi nabo mu nyandiko zabo nyinshi bati hari MDR Power cyangwa se PL power rimwe na rimwe ukumva aba banditsi barabyitsaho bati Hutu power niyo yatumye u Rwanda rugera aha mbese ukumva Hutu power iragaruka kenshi ndetse ukagera naho ubyibazaho mu buryo bukomeye ndetse nawe udukurikiye wasanga ujya wibaza byinshi kuri Hutu power.
Ariko se ubundi waba uyiziho ibingana iki ? ujya uyibazaho? niba ujya ubyibazaho rero ukabiburira igisubizo nkuko dusanzwe tubikora muri Serivisi zacu tubagezaho kuriyi channel ya Intsinzi tv reka noneho tukumare amatsiko tugaruke byihariye kuriyi Hutu Power ndetse tunarebe amateka yayo yihariye kuburyo isobanuka .iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku Ntsinzi Tv iki uwakibateguriye ni BIZIMANA Chrstian naho jye ugiye kukibagezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
Tariki 21/10/1993 mu Burundi Perezida Melchior NDADAYE wategekaga u Burundi yishwe n’agatsiko k’abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi aha mu Burundi.
Ako kanya urupfu rwe rukimara kumenyekana mu Rwanda ibintu byaracitse umutekano uradogera maze abategetsi babahezanguni babahutu batari bashyigikiye amasezerano ya Arusha babigira urwitwazo bashyira ahagaragara Politiki yabo n’Ubundi yari igamije gucamo kabiri amashyaka yarari mu Ruhande rurwanya Leta akaba yari yaranashyizwe muri Guverinoma y’inzibacyuho yateganywaga n’amasezerano ya Amahoro ya Arusha.
Iyo politiki yari iya Hutu Power yashyizwe ku mugaragaro nyuma Y’Iminsi ibiri y’urupfu rwa Perezida Melchior NDADAYE. Hari ku itariki ya 23/10/1993 ubwo Abarwanashyaka bavuye mu mashayaka Atandukanye ndetse n’abarundi bari mu Rwanda baba impunzi ndetse nabahabaga mu buryo busanzwe bahuriraga kuri Stade ya Kigali I nyamirambo mu myigaragambyo yahawe intego yo kwamagana urupfu rwa Perezida NDADAYE.muri uko guhura rero nibwo KARAMIRA Froduard wari Visi Perezida w’Ishyaka rya MDR yatangarijemo icyitwaga Power.
Iki gice kimwe kimbwirwaruhame ya KARAMIRA cyagaragazaga ikintu gikomeye cyahinduye icyerekezo u Rwanda rwari rufite rugana mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuberako iki KARAMIRA yari atangije cyari kigamije gushyira umusozo kuri propaganda zari zimaze hafi imyaka itatu zo gushyira hamwe kw’abahutu aho abanyapolitiki ;abanyamakuru ndetse n’abanyamdini bakanguriraga abahutu bose bo mu Rwanda kuva kubo mu Kinigi mu Ruhengeri ukagera kubo ku Kanyaru muri Butare ndetse no kuva kubo ku Rusumo muri kibungo kugera kubo mu Bugarama muri Cyangugu.
Icyo kintu gisa n’ihuriro cyo guhuza imbaraga zose z’abahutu aho bava bakagera nicyo kiswe “HUTU POWER” ni nacyo KARAMIRA yavugaga.
NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

Пікірлер: 18

  • @postehitofficial2433
    @postehitofficial24332 жыл бұрын

    Sha ntakubeshye byari birenze niba iyi story ari true gusa mureke dushake icyarinda iyi leta yacu kuko ninziza Ariko y'aba nziza kurushaho tuvuye muribyo byacu byamoko biduteza umuruho twe abasore ndetse nabakobwa ntabwo bituma tubona ubwisanzure kuri bagenzi bacu bamwe nabamwe ivangura ribarimo cyane Kandi mbona biterwa nibi byogukomeza gushyiramo umunyarwanda ko ari ubwoko runaka tubiretse tukumva ko Twese turi abanyaRwanda uru Rwanda ntagihugu nakimwe cyaba cyiza kwisi nku Rwanda

  • @SebutimbiriIgnace
    @SebutimbiriIgnaceАй бұрын

    Niba mutangiye kuvuga ngo abahutu n'abatusi baticaguranye kd jenoside yakozwe tuvyirebera none murabigira ibibtu byorishye. Abanyarwanda kwocwa byabaye nk'umukino nko kwica isazi. Musigeho naho ubundiurakina n'umuriro

  • @mwadjumamukamfizi2216
    @mwadjumamukamfizi22162 жыл бұрын

    Sad story 🤦🏾‍♀️innocent people ngo ni Ibyitso👌🏾I wasn’t born in Rwanda but I learn soo much from these videos so Thank you so Much for all these information about the Rwandan history.

  • @ayingeneyejosine4380
    @ayingeneyejosine43802 жыл бұрын

    Nimujyende mworetse urwanda mwokagwishyanga, mwadutejumuruho mwokagwiyomwayiye. Nibazaniba mwaragirag ubwenge cg baribarabudashye. Murakokamwa numuruho.

  • @SebutimbiriIgnace
    @SebutimbiriIgnaceАй бұрын

    Abazanguni mwumvireho. Uyu Karamira yashoboye guzana amacakubiri hagati y'abanyarwanda. Byati byananirznye kubavangura nk'uko sederi yashakaga. Uyu Karamira yari umututsinw'umushambo wo munzu y'abajegembe. Yadhyizweho n'abahezanguni ba sederi bamubwiye ko nadzkora pawa bamwica kuko bazi neza ko ari umututsi. Ikimenyimenyi n'uko yari yarafunzweu gihe cy'ibyitso. None mwabahezanguni mwe ari abahutu cg abatutsi ngo luradhaka ubutegetsi bushingiye ku ngengabitekerezo yanyu? Niba mushaka ubutegetsi budhingiye ku bwoko muzabuhe abo mu vwoko bw'abatwa naho abahutu n'abatutsi mwabaye inkoramzraso

  • @nsekanabosylvestre975
    @nsekanabosylvestre9752 жыл бұрын

    Twizere ko abanyapolitic ibi biganiro baba babikurikira! Aho karamira na bagenzi be bari nzi neza ko bahazi banyapolitike mwirinde kwijandika mu gucamo ibice abanyarwanda.

  • @isaieniyonzima3657

    @isaieniyonzima3657

    2 жыл бұрын

    Ok

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms37982 жыл бұрын

    Turabona ubukotanyi mwagize Rwema rwimihigo.kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid19 Rwizihirangabo ntawukurusha Ingamba niwowe nkotanyi izijyendimbere niwowe nkotanyi abanyarwanda Dukurikiye.uri Rudasumbwa mungamba tukubona mubimbere warumye uko abakurambere barugutamitse none urugize urwamata nubuki 🙏🇷🇼

  • @ndayishimiyemarc4041
    @ndayishimiyemarc40412 жыл бұрын

    Ndadaye nawe bivugeko yishwe na batutsi

  • @musorefreddy3444
    @musorefreddy34442 жыл бұрын

    Kwihangana benewacu babatutsi abatutsi turangwa na bantu twemuri congo nibindi nuburundi nuko

  • @ayingeneyejosine4380
    @ayingeneyejosine43802 жыл бұрын

    Inkotanyi zifatijambo zigiye kuvuga ibyubak igihugu, nahomwe mwarifataga mugiye guseny igihugu. Muvugubusa gsa.

  • @didiertwizeyimana2743
    @didiertwizeyimana27433 ай бұрын

    15 commentaires seulement !🤔

  • @Gibeonchristiantv
    @Gibeonchristiantv2 жыл бұрын

    kzread.info/dash/bejne/qWlqzLaBXZzde5c.html nyirapasika yahanuye ibintu bikomeye mukurikirane bikomeye numwumve urakuramo

  • @walukedyamuzamiru6381

    @walukedyamuzamiru6381

    2 жыл бұрын

    Namwe nimuvaho abazasimbura ibyo bazabavugaho nibyinshi kurusha ibyomuvuga nkogufunga imipaka no kwicya abantu nkaba kizito mihigo nabandi binzirakarengane

  • @walukedyamuzamiru6381

    @walukedyamuzamiru6381

    2 жыл бұрын

    Si ubu abahunga kuki aribenshi kuruta abicyogihe muvuga stop lies

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda65122 жыл бұрын

    Aba bagabo bari intwari pe, Boniface Ngurinzira Aruhukire mumahoro. ariko ibigabo nkibi bya Mugenzi yabaye ikigwali, abayobozi ba PSD muruhukire mumahoro ninayo mpamvu i Butare batinze kwica. Philosophy yaba Genocidaire yari ihambaye

  • @townredtv6373

    @townredtv6373

    2 жыл бұрын

    Buriya ntago abantu bose bapfa ubwonko harabantu baba bafite ubumuntu

Келесі