Inzara mu Rwanda ntizashira Umushakashatsi ufite PhD ahembwa nk'umwalimu muri Zambiya//Dr Rusa
TUBANE MU BIGANIRO "IBYAKOZWE N'INTUMWA" KIBANDA KURI POLITIKI Y'U RWANDA N'ABAYIGIZEMO URUHARE NDETSE N'IKIGANIRO "AKARAYIFUMBWE" KIBANDA KURI GAHUNDA ZA LETA, UKO ZISHYIRWA MU BIKORWA NDETSE NA POLITIKI YO MU KARERE! DUHE IBITEKEREZO CG IBYIFUZO KURI WHATSUP CG SE UDUHAMAGARE KURI NOMERO 0788308594. TUBAHAYE IKAZE!
Пікірлер: 82
Dr rusa rwose urabanza ,ukaniheruka pe uri indashyikirwa Mwakoze ikibkiganiro nicyiza
Murakoze cyane rwose,Gusa hakenewe ibiganiro muruhame (Public Enrightnment) bijijura abaturage kuburyo badahutazwa nimihindagurikire y'Imiterere y'si! Mudutumire n'abandi banyabwenge bafite ubumenyi mubya Mining cg Imiturire igendanye n'igihe!
Iki kiganiro kinsaba kugisubiramo kenshi cyane! Kiraryoshye pe, icyampa minagri ikakibona ikumva izi nama ikava mu byo guhombya leta umusubirizo aho gukemura inzara.
Dukeneye abanyamakuru benshi nka ba Joseph bashobora gukora ibiganiro biri serious bitari entertainment, aba stars, na sport gusa. Itangazamakuru ryacu iyo ukurikiranye usanga wagira ngo audience yaryo ni urubyiruko n'abantu batize gusa. Narumiwe!
Reka mbunganire. Amoko 3 y’ibiryo ni: 1. ibyubaka umubiri( Protéines ziva mu nyama, amagi, amafi, amata…) 2. Ibitera imbaraga bigizwe n’ibikomoka kubinyamavuta( lipides), ibinyasukari(glucides), ibinyamafufu n’ibinyampeke( carbohydrates). 3. Ibirinda indwara bigizwe na vitamines n’imyunyu ngugu( sels minéraux). Bikomoka ku bihingwa bidatetse cg bishobora kuribwa bidatetse, nk’mbuto( fruits et graines) z’amabara yose n’imboga zifite ibibabi bitoshye. Imyunyu ngugu ituruka mu biryo cg amazi tunywa.
@martinsibomana2947
Жыл бұрын
Urakoze cyane kuri
Docteur Rusa ndamwera pe !
Arakoze cyane doctor, amata ahabwa abana ku ishuri ntibishoboka ko yaba bisubizo ku kibazo cy'imirire mibi iri mu bana. Amafaranga abijyendamo yagira ukundi akoreshwa mugukemura iki kibazo. For me it's just a business. Gikwiye gushakirwa umuti urambye apana kuba umuturage yahora ateze ibiganza leta. Ibyo mwaganiriye bifite umumaro, byaba ari byiza cyane ijwi ryanyu ryumviswe. Murakoze!
Aganira neza Dr. Rusa 👍n'uyo mutumire wundi na we nyene aratwunguye vyinshi👏👏👏
Iki gihugu dufite ibibazo bikomeye koko!!!!! Doctor muzima arajya kuvuga ibibazo byu ubuhinzi agatinya ngo bitamukoraho!!!! Ngo itegeko rizwi na abanyarwanda benshi ni 101 ibintu byose bizingiye kukintu kimwe !!!
isoko rya mbere ni abaryi.👏🏽👏🏽👏🏽 Ni Abanyarwanda. Gukora politiki yo guhinga ibyo kuzahura ubukungu udatekereza Abanyarwanda ni ukwibeshya.
Umuryango TV number one mu kwigisha no gusobanurira abanyarwada !
Ku cyubahiro tugomba ubuyobozi bw'umuryango tv, dukeneye byibuze episodes zirenga 100, ku ngingo nkiyi n'aba batumirwa. Murakoze !
Hello Dear friend Joseph, Uzambarize Dr Rusa why Abakire bo Muri Africa batajya Mu buhinzi Kandi bo babona igishoro gihagije ( ifumbire, imbuto nziza ndetse n'abakozi) jye mbona aribyo byagabanya inzara ndetse bikongera Umusaruro mu buhinzi Murakoze cyane
@AZTIPS
2 жыл бұрын
Ibyo biroroshye Ntabwo umukire yajya muri primary sector area secondary and tertiary sectors
Iyaba byashobokaga nkizo mbuto zacitse mukaba mwazitwereka mu mafoto! Dr rusa turamwemera
Dr Rusa asobanura neza ibintu nkumwarimu winzobere kbsa.
Dr ndamukunda cyane ni umumenyi byigendera pe jya umutuzanira cyane adusangize ubwenge pe
Ibyo Dr Rusa avuga ni ukuri kuko tugomba kwifasha noneho tugafasha na Leta yacu. Iyo umuturage akize, Igihugu nacyo kirakira.
Sha, cyakora ndemeranya na Dr kbs. Iyo mbonye igishanga cya Nyabarongo gipfa ubusa kd amafrws yo kugiyunganya nyiyabura pe. Twakwemera tugatanga imisanzu uko dushoboye. Ikindi nkiyi miceri iri mubishanga abaturage bajyaga bihinjyiramo ibibatunga(Imboga, ibishyimbo,ibijumba) mbona ntacyo imaze. Bakabaye bayisubizwa bagahingamo ibihingwa dukenera buri gihe.
Ndakirangije ariko nzagisubiramo. Merçi journaliste.
Iki kiganiro muheho RBA wenda byagera kubabishinzwe. Ubonye ukuntu imisozi yatunganyijwe igaterwaho icyayi wibaza ikibura ngo habeho n'imisozi yuzuye yahariwe urutoki,imyumbati,amashaza,ibishyimbo,imbuto,imboga n'ibindi.
Ikiganiro cyiza cyane. Cyuzuyemo ubuhanga butavanzemo politiki. Ndabakunze cyane. Nanjye muzambwire mbaganize ku buhinzi bwacu. Bishoboka muzakore ibiganiro byinshi by'ubuhinzi.
ACHILLE my mentor.......nibo batangije CHIA seeds mu RWANDA nubwo his excellency yayise betting,ariko aba bagabo bakagombye gufatwa neza
Dr Rusa ,ndagukunda .
Ikiganiro cyiza cyane kirimo ubwenge buhanitse n’ibitekerezo byakubaka u Rwanda niba byumvwaga bigashyirwa mu bikorwa.
Bwana Achile rwose URI umunyarwanda, icyo cyatsi kitwa Isonga nkimenye vuba ariko gisa neza niyo cheer seed
Nabaganira ku hazaza h'ubuhinzi mu Rwanda ugereranyije n'imiturire n'imihindagurikire y'ibihe.
Leta yazashyizeho radio Cg Tv ikora ibiganiro nk’ibi
Ariko c nk' ubu Leta ntikuruzi kko?! Yakwegereye ukayikorera igenamigambi niyo itahita irishyira mu bikorwa byibuze rikaba rihari
bravo de Rusa!
Iki kiganiro nikiza kirimo ubwenge bwinshi cyane rwose!
Umubirizi n’imboga ziryoshye
Wamunyamakuru we jyurek kuvugira mubatumirwa ntago byumvikana neza
Nako kabaga kwa sogokuru we yakundaga ukuntu kuzuraga umurima gasa neza nyogokuru akaraka ngo ntamusaruro Gatera.
Mbona ahubwo uwagabanya abantu mu migi bakabigisha gutura neza ko atari muri ville gusa naho igiturajye cyabakira neza beshi.
Aha en Belgique hari umuntu wakoze stock ya variété none abantu baramuyobotse
Mwakoze ikiganiro cyiza!
Politique z'isi s'ukugaburira abantu n'ukudandaza inzara. Kuko burya muri politique abantu bahaze n'abafise billets n'abize baragoye gutwara.
@jean6030
2 жыл бұрын
Ushobora kuba warasomye igitabo cya George Orwell.
Sogokuru kera yatubwiraga ukuntu Abazungu bazanye imbaragasa bakazisuka muri muhazi abantu nuko batangiye kurwara amavuja.
Ubutaha ibiganiro nkibi byiza ntibikaburemo abahagarariye MINAGRI nahubundi twabaduta igihe kuko nibo bireba
Iyi tv , nyikunda cyane iyo hari J B omari
Uwomuhinzi wa Shiasidi akorerahehe mu Rwanda? waduha nomero za Telf ze murakoze
Iki kiganiro ndakeka kizagira akamaro kanini cyane, abashyiraho policies nibacyumva. Hari ibyahinduka inzara ikaba amateka. Ba moniteurs agri bazabasubizeho naho guhenda, ntibarusha inzara...
Inzoga iryoshye yitwa AMARETTO ikorwa mumasasa.
Umwenya nigicumucumu nyogokuru yaradukoregamo umuti
Biteye isoni kuri MINAGRI/RAB kumva ngo urwanda ruhinga imbuto zivuye hanze. Byibuze RAB bayisese maze tumenye ko ntabushakashatsi buba mu rwanda maze twihingire imbuto zo mu bihugu bizi akamaro kubushakashatsi mu buhinzi.
Ikibazo cy’Afrique twibagiwe iyo tuva naravunitse kera oncle amvura arebye igicucu cyajye ngiyo radio yankoreye nuko nambaye imbaho.ubuvuzi bwagakondo nubwubahe habeho sensibilisation
Ndabyemera rwose nyabarongo ni unukungu bukomeye ku Rwanda ariko kdi nkubwije ukuri na biriya bisheke tubihinze tugamije guteza imbere igihugu twabasha kugemura isukari muri Africa nisi yose. Tutahahunze tuhatobanga nko kurangiza umugenzo.
Ahubwo ici en Belgique nabonye igiti bitaga imbuto nzizoka aha zivamo umuti
Nize sécurité sociale aha ndumirwa niwacu birashoboka c’est une question de respect aux choses
Uy’umugabo ngo mbona asubiza iwacu neza avuze imbuto zomwishyamba nibuka izo nariraga mwishyamba ndagiye iwacu niheza pe
Amashamba nayo arikwiyongera kubuso bwaribusanzwe buhingwa na byo babirebeho
Agriculture is science reka tugire poliique ya prefessionalization nkuko tubikora muri pharmacie
Ndibuka papa kera twajyaga kubona tukabona apakuruye ibishyimbo n'ubunyobwa asaruye mu nkuka.
Joseph rwose ko ubizi: Wuzuzanya na Karegeya Omar tukaryoherwa nibiganira peeeeh!!
Sesame c yo ni iki? Nkubwo rwose imiravumba, imibiriza, ... Ndabyumva ariko c iyo sesame yera ite? Isa ite?....
Dr Rusa ndamukunda, nibuka kera abaturage bagihinga soya muri kiriya kibaya cya nyabarongo, ariko political agreements zibereye aho tutamenye zaguriye igisganga Madivan family from india through Uganda abana burwanda bavutswo ibiribyaibiribwa kandi ntibibuza gutuma isukari nyishi imahanga. Ese aba agents ba government bumva nkibi biganiro? Birakwiye ko impinduramatwara mubuhinzi bwacu ireba nubutaka buhinzeho ibihingwa bidafitiye abaturage akamaro. Dr Rusa ndagukunda pe bajye bakumva.
Essential amino acids ni 9 ntabwo ari 8.
Mugihe tukigendera kuri economy y'igihuha ( amafaranga) ntituzabura kuba kuba abatindi Eg. Kera abantu bari abakungu kuko bafite ibifatika Eg: inka; ibihingwa ibi ni ubukungu budapfa guta agaciro kuko ububiriye isooko wabirya ntiwicwe n'injara Ariko twese turaharanira gutunga amafaranga kandi ufite amafaranga ibiryo byabuze ntacyo wayakoresha ayo mafaranga niyo mpamvu iyo Ibintu byazamutse uhitamo gutanga amafaranga uko yaba angana kose kuko ntakindi wayakoresha Nyamara nkubu imisozi ihinzeho ikawa n'icyayi biduhesha amafaranga ariko tutarya ! Iyo ibiciro bigabanutse ku isooko mpuzamahanga dupfa gutanga iyo kawa kuko nubundi ntacyo twayikoza Uwampa plateform nk'iyi ngasobanura argement zanjye
Birasaba imbaraga nyinshi kugirango tubashe kubungabunga no gushyigikira imbuto zacu.
Gisu, gisukari narabimenye naragarutse sanga bitakiriho
Bisanaho gukontorora inzara birikugorana
Umuntu wavumbuye umuti wa Covid-19 ntiyaraziko izabaho
Dr Rusa ni umuhanga ariko institution dufite ntizamwumva
Dukuzumuremyi watwihishe
Papa yarya inkeri sauvage yabayeho 90 ans ntarwara kandi yaryaga rimwe kumunsi
Nonese ko mushima organisation ya minisante siyo ishinzwe ibyimirire nimikurire yabana? Arikose aka kavuyo gaterwa niki? Ba Joseph muracyafite akazi
Amabungo niyo uvuga
Tugomba kurya byose nk'abandi tukava mu muco wanga kurya ukica
@j.c.maxima816
2 жыл бұрын
😳😳 Uragira ngo turye n'imbwa n'inzoka n'udusamunyiga n'ibinyamushongo ngo kugira ngo duse n'abandi?!!! 🤭🙆♂️😇😇 Jye sindimo! 🤣🤣🏃♀️🏃♂️🏃♀️🏃♂️🏃♀️🏃♂️🏃♀️🏃♂️🏃♀️🏃♂️🏃♀️
@MA-vh8jz
2 жыл бұрын
@@j.c.maxima816 bon appétit di !
Umuryango nukuri muri abantu babagabo kk ibintu sinajyaga mbiyekerezaho arko se mbaze pome mu Rwanda niyahera buriya?
@j.c.maxima816
2 жыл бұрын
N'ibihwagari (tourne sol, sun flower) birahera cyane kandi bikorwamo amavuta, ariko ndumva ubwo buhinzi tutabuteza imbere uko bikwiriye! Ikindi twareba, ndibaza niba imizabibu itakwera no mu Rda. Kuko ubu irahingwa mûri Tz, muzagere i Dodoma murebe! Non seulement yengwamo divayi (Vin, Wine), ariko ni n'imbuto ziribwa. Kuki natwe tutaku-introduisa ibihingwa bishyashya iwacu?!
Uyu mu Dr. rwose arakina comedy noneho pe ubu dushatse noneho twavuga ko urwanda ruruta DRC?
@munyemanagilbert1635
Жыл бұрын
Ndagukunda Dr rusa
Aliko kuki uyu mu professor Agira negative analysis kuriburi cyintu kucyi atadufasha mubyo yigyiye akareka kuhuzagurika akora political analysis sikumusebya aliko >> kuki atakwiganda kubyo yigiye??? Ureko mubyo yize nta Environmental protection!!! Ibishanga this professor is talking of destroying our swamps!!!
Dr rusa rwose urabanza ,ukaniheruka pe uri indashyikirwa Mwakoze ikibkiganiro nicyiza
@joyumurirwayi3416
2 жыл бұрын
Ndabashimiye icyi cyiganiro rwose nigenzi.nifuzaga kubaza niba imbuto zitwa Ibyufe,nizitwA Impombo mwazadufashije bikogera kugaruka .cyane impombo (InderA abageni)niko nunvaga bavuga. Ndabashimiye.
Aba Bagabo bubahwe muzonjyere mubatumire kbs