Inyenzi ziri mu gihugu zohereje abana mu Nkotanyi, izo ngegera tuzazitsemba: Dr Léon MUGESERA

Doctor Leon MUGESERA
Docteur Leon MUGESERA Ni umwe mu banyarwanda bake bari barize bagera ku rwego rwimpamyabushobozi ihanitse (Doctorat) mu ndimi n’Imisesengurire yazo mu gihe cyo mu myaka ya 1990. Gusa ni numwe mu bantu bazwi mu mateka y’Isi yo mu bihe byavuba mu kuba ari umwe mu bantu bavuze imbwirwaruhame zuzuye urwango ruri ku Rwego rwo hejuru .mu Rwanda ho ntawutamuzi biturutse kuriyo mbwirwaruhame.nutamuzi kwisura cyangwa ubuzima bwe bwite ndetse bakaba batarigeze bagira naho bahurira azi Ijwi rito rito riri hejuru cyane ry’Umugabo wahagaze ku mugaragaro agakangurira abaturage babahutu gutsemba bagenzi babo b’Abatutsi mu ruhame. Kuri benshi Docteur Leon MUGESERA ni ikimenyetso cy’umujenosideri wakoresheje ururimi rwe agatsemba abatutsi.mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri Docteur Leon MUGESERA mu buryo bwihariye ndetse turanibanda ku mbwirwaruhame ye yavugiye ku KABAYA yanatumye aguma mu mitwe y’abanyarwanda benshi;kandi turagaruka ku buryo byagenze nyuma yo kuvuga iyi mbwirwaruhame no kuribyinshi utamenye ku buryo MRND yanze ko akurikiranwa.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV iki ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.
Mbahaye Ikaze.
MUGESERA Leon yavutse mu mwaka wa 1950 mu cyahoze ari Komini ya KIBIRIRA muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni ku musozi wa Rongi kari mu mudugudu wa Gapfura mu kagari ka Rusororo umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngorero mu Ntara Y’iburengerazuba .
MUGESERA Leon nkabandi bana bo mu gihe ke yize amashuri ye abanza ndetse akomereza mu yisumbuye yize mu ishuri rya College Kirisitu Umwami I Nyanza ( College Christ Roi).abiganye nawe muririshuri bagaragaza ko Leon MUGESERA yari umuntu w’umuhezanguni wangaga abatutsi ku rwego ruri hejuru ngo yagaragarizaga abanyeshuri b’abatutsi urwango rukomeye cyane.ku buryo abanyamateka benshi n’abanditsi barimo Docteur BIZIMANA Jean Damascene bamugarutseho muriyo myitwarire y’ubuhezanguni byumwihariko ubwo yigaga I Nyanza.
Mu mwaka wa 1973 Perezida Gerigora KAYIBANDA yari mu mwaka we wanyuma w’ubutegetsi bwe aho yanashakaga guhindura itegeko nshinga ngo akomeza gutegeka u Rwanda icyo gihe mu Ishyaka rye rukumbi ryari mu gihugu rya MDR PARMEHUTU harimo imyiteguro yo gukora icyo gikorwa.ariko ntabwo abasirikare bavukaga mu majyaruguru y’igihugu bari barangajwe imbere na Jenerali Majoro Yuvenal HABYARIMANA bigeze bemerera Perezida KAYIBANDA Gregoire gukora izo mpinduka kuko bamuhiritse ku butegetsi tariki 5 mu kwezi kwa Karindwi mu 1973.ariko mbere gato yuko ahirikwa kubutegetsi hari hashize hafi amezi arenga atanu mu gihugu habaye ibikorwa byo kwibasira abatutsi byumwihariko abari mu mashuri ndetse no mu mirimo ya Leta ;si aho gusa no mu giturage hari abaturage b’abatutsi bishwe.ni mu cyiswe DEGUERPRISSEMENT cyangwa Iyirukanwa ry’abatutsi ryakozwe na Leta ku mategeko n’amabwiriza ya Pereizda KAYIBANDA.
Mu mashuri rero Leon MUGESERA ni izina ryagarytsweho cyane mu Banyeshuri baje imbere cyane mu kwirukana bagenzi babo b’Abatutsi.aba banyeshuri birukanye bagenzi babo ndetse n’abandi bagize uruhare mu kwirukana abatutsi mu mirimo mu bigo bitandukanye bya Leta bari bahuriye mu gatsiko kitwa “Comite du Salut Public” ugerekenekereje mu Kinyarwanda ngo ni “Komite y’Ubucunguzi bw’igihugu”Leon MUGESERA ari muri bamwe mubari bayoboye ako gatsiko.
Ngarukiye ahangaha gusa ntabwo naba nkubwiye neza ibikorwa byo guhohotera abatutsi mu 1973 ariko ninifashisha ingero urahita ubyumva neza.
Ubundi igikorwa cyo kwirukana abatutsi mu mashuri no mu mirimo cyatangiye mu kwezi kwa kabiri mu 1973. Mu bigo bitandukanye bya Leta n’amashuri nko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yayoborwaga na Sylivestre NSANZIMANA ibikorwa byo kwirukana no kumenesha abatutsi byatangiye mu ijoro tya tariki ya 15 rishyira tariki ya 16 mu kwezi kwa kabiri mu 1973.uko iyirukanwa ryabatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda ryagenze byagaragajwe muri Raporo y’Uwari Regiteri wayo Bwana NSANZIMANA Silivesiteri twagarutseho yoherereje uwari Minisitiri w’Uburezi Gaspard HARERIMANA igaragaza Uburemere bw’akarengane abatutsi bakorewe n’abagenzi babo b’abahutu ari nayo yerekana Ubugome icyo gikorwa cyakoranywe.muriyo Raporo Recteur NSANZIMANA mu magambo make yabwiye Minisitiri HARERIMANA ati”ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kabiri nahamagaye mu biro byanjye umuyobozi ushinzwe abanyeshuri witwa Olivier TREMBLAY ngirango menye uko umwuka wifashe kuko nari natangajwe no kubona ibintu byashyushye kandi abanyeshuri bariteguraga amatora y’ababahagarariye mu ishyirahamwe ryabo yagombaga kuba ku itariki ya 17 z’ukwa kabiri mu 1973.
#IntsinziTV #LeonMugesera #Genocide

Пікірлер: 275

  • @musafirijeandedieu4317
    @musafirijeandedieu43172 ай бұрын

    Docteur muzima mubabarika urwanda rwari ufite kweli,arutwa numushumba wihene kbs!

  • @johnstone1074
    @johnstone1074 Жыл бұрын

    Iki ni ikimenyetso cyuko kwiga ntaho bihuriye no kujijukaa. Hariho abantu bize ariko b'injiji. Mugesera nawe numwe mu njiji u Rwanda rwagize.

  • @RachelUmubyeyi
    @RachelUmubyeyi2 ай бұрын

    Izi njyegera nizizongere kuyobora Ahubwo nambabazi bakwiye biracyabarimo zino mbwa bareke Umubyeyi wacu ayobore turamukunda kagame ndagkunda imana izaguhe ijuru❤

  • @KE-xp5jy
    @KE-xp5jy Жыл бұрын

    Ariko Mana nukuri bareke Kagame ayobore! mbega abayobozi! Ngo bazaharanira inyungu za rubanda nyamwinshi! Yewe muri babi pee! Ubuyobozi sibintu byanyu! Glory to Inkotanyi !🙏

  • @bettyb186
    @bettyb1862 ай бұрын

    Abana bawe nibategera imana ngo ibatandukanye nikibi kimena maraso cyase bazahura nibibazo

  • @niyonsabaolive2241
    @niyonsabaolive2241 Жыл бұрын

    Uranyumvira iyi mbwa diii ngo bazatwoheteza baducishije muri nyabarongo eeee Sha nuko Imana yatuzinze umutima wo kwihorera mujye muyishimira munadushimire

  • @leonieuwingeneye5750
    @leonieuwingeneye57502 ай бұрын

    Padiri nahimana aze age yumva amabi ya bene wabo 😢 mureke uwaruhiye kuzahura urwanda aruyobore mwa mbwa mwe ,abagome gusa babicanyi😢😢😢

  • @davidmuhozapapi910
    @davidmuhozapapi9102 жыл бұрын

    Ngaho nyumvira nk'aka gasaza kaba gahakana ibyo kavuze, yewe cyakora nawe siwe aba arwana n'umutima.

  • @celestinmurwanashyaka6030
    @celestinmurwanashyaka60302 жыл бұрын

    Aragatsindwa n'Imana yomwijuru yarafitiye Abatutsi urwango rwinshi n'abandi bagitekereza nkawe bazabona ingaruka zabyo

  • @mamiimena8365
    @mamiimena83652 жыл бұрын

    Ark Mugesera niwe gihamya cyuko genocide yabayeho kurabo bahakana muze mwumve ibyo uyumugabo avugiraha numwe muntandaro zinduru nimiborogo namaraso yamenetse muri ikigihugu

  • @mobstarsfam6004
    @mobstarsfam60042 ай бұрын

    Uzahore wumva amajwi Yaba NYARWANDA wagiriyenabi wamugomewee imana izatumebaguha igihano cyigukwiriye Imana izaguhe imyakamyinshi amajwi yimpinja twabuze amarirayazo uzajye uhora uyumva banyogokuru bamama nabo amarirayabo agahinda inzarabapfanye ujye uhora ubyumva basogokuruza basogokuru nabo bajye bakuzi munzozi 😢 imana izaguhe kumva agahinda wateye aba NYARWANDA

  • @roseuwase1616
    @roseuwase16162 жыл бұрын

    Iyi nvagundi irakavenga inyoo!! Aragahumigwa Aragahura naguba gwabigata Apuuuu azagwe kugasi amararo yabatutsi izo nterahamwe azabatembeho ibihe byose!!!!

  • @masengeshoolive3894
    @masengeshoolive38942 жыл бұрын

    Bagukanire Urugukwiye Gakubwa Numuruho Wamwicanyi We 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @mukaniringiyimanajeanne9456

    @mukaniringiyimanajeanne9456

    2 жыл бұрын

    ubugome bwawe nuburozi bwawe nibyo bizatuma urangiriza ubuzima bwawe muri gereza yampanga. Gicucu

  • @emmanuelsindayigaya5488

    @emmanuelsindayigaya5488

    Жыл бұрын

    Izina niryomuntuuuu.mugesera yorek kubumugesera ate?

  • @CedroTv250
    @CedroTv2502 жыл бұрын

    Umutima wawe uzajya ukwibwirira impinja nabagore bapfuye amajwi yabo yose azakugume mumutwe wangegerawe ari woe wakabwawee 😭😭😭

  • @KarangwaCynthia
    @KarangwaCynthia2 ай бұрын

    Wamugabo we wuzuye ubunyamaswa uretse Imana gusa gusa wuzuye ubugome

  • @humura11c96
    @humura11c962 жыл бұрын

    Ariko bajye bakomeza bamwunvishe iki kivugo cye ..Aho yicaye abyunve ,Aho aryamye abyunve .

  • @penninah_penninah3318

    @penninah_penninah3318

    2 ай бұрын

    😅😅😅Nukiri pe!! Urabona uko azamura amaboko nkaho ari mwivugabutumwa!!!

  • @ndabakizewalter6250
    @ndabakizewalter6250 Жыл бұрын

    Ukuri guca mu ziko ntigushye ,iyo guhiye ni ikinyoma. Prudence thank u

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana54082 жыл бұрын

    Murakoze cyane Intsinzi TV.

  • @TopWisedom
    @TopWisedom2 жыл бұрын

    Twari tugukumbuye Prudence, Prof Rumia Jean Guibert imana imutuze aheza! We n'abandi nkawe ni ikimenyetso cy'ubumwe bw'abanyarwanda iyo ubutegetsi bubi butabavangira!

  • @ngaboibrahim4390
    @ngaboibrahim43902 жыл бұрын

    Léon Mugesera na bagenzi be b'abahezanguni bari barize ariko batagira umutimanama. Science sans conscience=0.

  • @florabatamuriza4331
    @florabatamuriza43312 жыл бұрын

    Nibyari byoroshye pee! Mwarakoze kubwiyinkuru kuko nanjye byancaga mumatwi gusa. Ni danje tuuuu

  • @user-hg7bt1re8k
    @user-hg7bt1re8k2 ай бұрын

    Ubanza afungiwemo ubwonko bwibisimba ,ubu abanabe niruharwa ntukwiye kuba kuriyisi nikuzimu ntuhakwiye ,keretse ugumyeho ,ukazashya urimuzima ukumva ububabare wateje abandi

  • @KajukaTite-tb4xt
    @KajukaTite-tb4xt Жыл бұрын

    Urihe ? Dore ibyi isi ! Urababa cyane Leo kwiga kwawe ntacyo byakumariye n'abanyarwanda.

  • @shukulujoseph6388
    @shukulujoseph638810 ай бұрын

    Ari nkajye mugesera mbanaramuishe

  • @mbarushimanajeannette2054
    @mbarushimanajeannette20542 жыл бұрын

    Uyu we nasatani iyo amubonye arumirwa

  • @mignonneraissa2270

    @mignonneraissa2270

    2 ай бұрын

    Hhhhhhhhhhh mbabarira nseke ati uyu na satani iyamubonye arumirwa hhhhhhhhhhhhhhh Ahwiiii Sha ndasetse pe Abahutu barushije satani ubugome muricyogihe hhhh

  • @merryiyakaremye948

    @merryiyakaremye948

    2 ай бұрын

    Nubu harimo abameze nkuyu nuko batinya ariko si urukundo babuze aho bahera​@@mignonneraissa2270

  • @JeannetteIradukunda-kk1mi

    @JeannetteIradukunda-kk1mi

    2 ай бұрын

    Hhhhhh

  • @fatunduwimana7878
    @fatunduwimana78782 жыл бұрын

    Ababyeyi bahumira abana babo urita umwana mugesera akareka kuba mugesera

  • @DusabimanaVenuste-li8tn
    @DusabimanaVenuste-li8tnАй бұрын

    Harakaboho ubutabera bw'u Rwanda

  • @Jesus-yp7tc
    @Jesus-yp7tc2 жыл бұрын

    Instinzi Tv thank you for the good work you are doing.

  • @leonieuwingeneye5750
    @leonieuwingeneye57502 ай бұрын

    Subu koko Abagore banyu bararyamaga bakumva baryamanye n'abantu🤔 ariko se nanjye ndasetsa mwese muba muri bamwe ,abahutu pure 😢

  • @denisehaguma535

    @denisehaguma535

    2 ай бұрын

    Bararyamaganyine,uyusinumvishe ngo abanabe baravuzengo barabeshyera papawabo?ahokudusabimbabazi cyangwabitandukanye niyishetani.

  • @ingangareimena5317
    @ingangareimena53172 жыл бұрын

    Dore ubunwa NK ubw umushushwa WA muvumo we !!!!

  • @umubyeyibella8862
    @umubyeyibella88622 ай бұрын

    Ibaze urwo rwango rwose koko😢

  • @noblemarara9059
    @noblemarara90592 жыл бұрын

    Ubundi imbwirwa ruhame za mugesera na ngirumpatse matayo nizo mbirwa ruhame zurwango zikinyejana 🙆🏾‍♂️

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Bite wa nkotanyi we ?

  • @noblemarara9059

    @noblemarara9059

    2 жыл бұрын

    Nisawa cyaneee

  • @SedricMugisha-wx4pv
    @SedricMugisha-wx4pv13 күн бұрын

    Abatutsi b'Irwanda ni murye muryame munezerwe mwari mwaragowe pee IMANA ihezagire HE Paul kagame yabakuyeko ako gahohotero

  • @jeaninemukezimana5499
    @jeaninemukezimana54992 жыл бұрын

    Imana ihora ihoze, tout se paye ici en bas

  • @samsonsamsonsamsonsamson5879
    @samsonsamsonsamsonsamson5879 Жыл бұрын

    Hhhhhhhhh Ark Mana ujya kurema KAGAME waruziko azakora ibintu nkibi yakoze urundi aba yaramaze abahutu bitewe nibyo bakoze pe Mana wahaye pres wacu umitima pe

  • @allanalex9047
    @allanalex90472 жыл бұрын

    Ntakuntu ubuyobozi bwagereza aho afungiye bashyira ayamajwi mucyumbacye akazajya ayumva burimunsi

  • @gatareconfiance7582
    @gatareconfiance75822 жыл бұрын

    Munyamakuru nkunda uburyo ukoramo ibiganiro byawe,wigeze kuvuga mujawamariya Monique ,wamutubwiraho byimbitse,merci.

  • @shyaka80

    @shyaka80

    2 жыл бұрын

    Bazajye baguha kuvuga ibiganiro bya insinzi TV.ufite ijwi ryiza.Insinzi TV babitekerezeho.

  • @Yegotego
    @Yegotego2 жыл бұрын

    Ngo byanditse kwivanjiri Ariko Imana irahangana kweri

  • @safariangella9035
    @safariangella90352 жыл бұрын

    😭😭🥺🥺🥺🥺no peace for the wicked hell is waiting for you

  • @joliejoie2010
    @joliejoie20102 жыл бұрын

    Hitireri w'urwanda😭😭

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Hi Hitler 🤣😂

  • @gasanajulie3132

    @gasanajulie3132

    2 жыл бұрын

    Kbsa

  • @mauri9397

    @mauri9397

    2 ай бұрын

    hitler uramurenganya ntiwamugereranya nakagasaza hitler we ababazungu kubwinyungu zabo haribyo bamuhimbiye

  • @zdrtransporation2808
    @zdrtransporation28082 жыл бұрын

    Abahutu barahemutse cyane kwica abaturanyi babo

  • @iam_pac7927

    @iam_pac7927

    2 жыл бұрын

    Vugati abavandimwe babo

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Barakubeshe

  • @lolitaimena9782

    @lolitaimena9782

    2 жыл бұрын

    @@Alysum77 Imana ikubabarire

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    @@lolitaimena9782 Ngo nakoze iki ?

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    @@lolitaimena9782 kzread.info/dash/bejne/lXapw9ChgrmWfps.html. Unva ibi nurangiza usubize

  • @tahaninkaelisa6409
    @tahaninkaelisa64092 жыл бұрын

    Bagucire urukubereye vraiment.

  • @user-zl5uz9zl7q
    @user-zl5uz9zl7q2 ай бұрын

    Imana ihora ihoze

  • @baristaaaron9660
    @baristaaaron96602 жыл бұрын

    Abantu nkaba Mugesera niNyamaswa si abantu sintekerezako Imana yabaremanye ubwonko nkubw'abantu...nkuyu ntakwiye kuba muri society!

  • @mauri9397

    @mauri9397

    2 ай бұрын

    urikubeshyera inyamanswa inyamanswa yica ishaka ikiyitunga cg yirwanaho naho iki cyo kicaga kishimisha kandi gihaze amafranga kigiye kidashonje

  • @MuhabwanimansVenuste
    @MuhabwanimansVenuste2 күн бұрын

    Uyu ntacyo yize kbs.

  • @mksudi4636
    @mksudi46362 жыл бұрын

    Iyi ngegera bayifunzemwo iki koko

  • @tigana108
    @tigana1082 жыл бұрын

    Icyo nkundira igihe... Ngo iminsi ikona ingwe.. Niyongere abwejure twumve? Akwiye kutubera urugero tukamenya kugira neza kuko ibyo dukora tubisanga imbere....

  • @francisgisore1739
    @francisgisore17392 жыл бұрын

    Ni Mugesera kabisa! Isura ye isa numutima we

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Hi Hitler

  • @ntakirutimanapascal9612
    @ntakirutimanapascal96122 жыл бұрын

    Intsinzi tv respect

  • @simonpierrenzigiye3404
    @simonpierrenzigiye34042 жыл бұрын

    Imana izababaze ibyo bakoze kbsa

  • @mandela2145

    @mandela2145

    Жыл бұрын

    Hamwe nafpr yishe abahutu

  • @luizfigo1133
    @luizfigo11332 жыл бұрын

    Narumiwe koko urwo rwango rwe se no mugitaka azarujyanayo 🔴🔴🔴🔴

  • @caritasnduwayezu4851
    @caritasnduwayezu48512 жыл бұрын

    So akwanka akwita nabi. Mugesera koko 😥

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Ni umugesera 🤣😂

  • @nkezabahizilouismarie8180
    @nkezabahizilouismarie81802 ай бұрын

    Yarumugesera nyene izina niryo muntu

  • @Wisdom_talk11
    @Wisdom_talk112 жыл бұрын

    @intsinzi tv ndabashimira ku biganiro byiza mutugezaho mwazaduteguriye ikiganiro cyimbitse kuri Rumia Guibert muzaba mukoze

  • @philbertgisiga2963
    @philbertgisiga29632 жыл бұрын

    Ni hatali IMANA ibafashe ntibizongere

  • @henrietteizibikwiye9988
    @henrietteizibikwiye99883 ай бұрын

    Eka Nimugesera

  • @ndakakeisha9024
    @ndakakeisha90244 ай бұрын

    Musique mubiganiro nk'ibi si ngombwa.........

  • @alexkarangwa2088
    @alexkarangwa20882 жыл бұрын

    U Rwanda rwagushije ishyano umunsi rugira abanyapolitiki nkuyu

  • @mutabazidominique4054
    @mutabazidominique40542 ай бұрын

    Sha niyo naba ntarize ntabwo naba injiji cyangwa ngongire ubugome bungana butya

  • @berwacom8787
    @berwacom87872 жыл бұрын

    Dore uko kimalinga jye nagize ngo karimo kubyina nyakubyinisha umutima.

  • @francineumugwaneza9224
    @francineumugwaneza922410 ай бұрын

    Biteye isoni!!

  • @claudineali3561
    @claudineali3561 Жыл бұрын

    😳😳😳Yesu mwiza ndumiwe😭😭😭

  • @user-ln2ml8se1e
    @user-ln2ml8se1e2 ай бұрын

    Sha muri abagome rwose abahutu nimwe nzoka ahubwo

  • @mauri9397

    @mauri9397

    2 ай бұрын

    ntagwaribose brother nibamwe muribo bibigarasha kandi ntanimpamvu yokugarura ibintu byamoko murabizi aho byatuganishije ubu intero imwe ni ndumunyarwanda sibyo? njye iyo numvishe ibintu byamoko ndababara i'm sorry

  • @yvetteuwiringiyimana5817
    @yvetteuwiringiyimana58172 жыл бұрын

    Iki gicucu gikatirwe urugikwiriye

  • @prospertv9090
    @prospertv9090 Жыл бұрын

    Izina ribi rirakurikirana rirahumira

  • @VideoderNapoleon-se6jv
    @VideoderNapoleon-se6jv8 ай бұрын

    Ariko nkaba bari Dr injiji zize pe.

  • @johnmucyo
    @johnmucyo4 ай бұрын

    Mugesera yarafite numutima wasatani kwanga abatutsi byamumariraga iki

  • @Jesus-yp7tc
    @Jesus-yp7tc2 жыл бұрын

    Predance wakoze cyane

  • @paci_sophie_family
    @paci_sophie_family2 ай бұрын

    Aka gasaza uwampuza nako nkakabaza nimba ibyo kavugaga karabisomye mukihe kinyamakuru

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn18432 жыл бұрын

    Inyenzi ninyoko wagashitaniwe kagahutu kabi urabona ukuntu kavuga gakora animation!! Pumbafu karma yakugezeho

  • @bricekajambere1170
    @bricekajambere1170 Жыл бұрын

    izina niryo muntu nimugesera kokoo

  • @youngbidam
    @youngbidam2 жыл бұрын

    Sha ubuyobozi bwari bwabananiye murakaa

  • @fsr148
    @fsr1482 ай бұрын

    Ubuse uyu nawe arahakana uruhare rwe?Genda Rwanda wagushije ishyano

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 Жыл бұрын

    Urakarya umuswa Washyano we ryumusaza

  • @destinyramiresnsabiyimbona2123
    @destinyramiresnsabiyimbona21232 жыл бұрын

    ihingene gasa shiiii.bakanyonge nako

  • @deonshimirimana5723
    @deonshimirimana57232 жыл бұрын

    Nibamubike ahantu

  • @mimiyvette48
    @mimiyvette48 Жыл бұрын

    Ubwenge bucyeya gusa rufite. Ubuse yungutse iki . Abana babaye iphubyi ababyeyi basigaye bahagaze nkagati kamwe kubera inzoka nkiyi 😭😭😭 ubu wasanga aja asaba nimbabazi Mana cyokoze bazakureke uborere muri gereza kuko kwihorera biragoye 😭😭 Ubundi nkizi ntera hamwe ziba zikwiye gufungirwa ahazo honyine

  • @IsaMuhammad-ge2uu
    @IsaMuhammad-ge2uu2 ай бұрын

    Uwambabarira akambwirako iyo nterahamwe yapfuye nkiruhutsa😢😢

  • @ndayisabajeanmarievianney1641

    @ndayisabajeanmarievianney1641

    2 ай бұрын

    Afungiye imageragere

  • @anicetnimbona8004
    @anicetnimbona80042 жыл бұрын

    Mugesera /izina niryo muntu

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Hahaha Im Mugesera

  • @lodriguemuzehhe1206
    @lodriguemuzehhe12062 жыл бұрын

    Iyi ngengera ngo bazasubire muri ethiopia se yo yasubiye muri chad,ko abo yita ko bavuye ethiopia ari nabo bashinze iki gihugu

  • @mpawenayochantalofficial1051
    @mpawenayochantalofficial10512 жыл бұрын

    Izina niryo muntu ndebera namazina ye

  • @chrissure6353
    @chrissure63532 ай бұрын

    Ariko shetani, urumugome wa mugabo we

  • @alphonsegahongayire9450
    @alphonsegahongayire94502 жыл бұрын

    Ubutindi’ ubugome’ umutima mubi nurwango Byari byarabokamye’ Aliko ntibizongera ukundi.......Nibakomeze bangare abandi baborere mumagereza.....

  • @hangiroetincelle8167

    @hangiroetincelle8167

    2 жыл бұрын

    Uri igicucu, aho wabonye abantu badashika na 1millions bategeka 11millions ubuziraherezo wabobonye hehe?

  • @hangiroetincelle8167

    @hangiroetincelle8167

    2 жыл бұрын

    Abahutu bazongera bategeke urwanda.

  • @Amata123

    @Amata123

    2 жыл бұрын

    @@hangiroetincelle8167 you wish Mxuiom 🚮

  • @umuhozanadine7367

    @umuhozanadine7367

    2 ай бұрын

    Ariko c muba mwumva muri proudi yo kuvunga ibyo mwakoze mwana bisubira kweri

  • @umuhozanadine7367

    @umuhozanadine7367

    2 ай бұрын

    Gutegeka si kibazo ariko c kwica nibyo.mwa .bantu ubuse shaho ko abantu bivanze urwango ntambwo ari rwiza ntakiza intambara pee

  • @Mbarusha
    @Mbarusha8 ай бұрын

    Bizakugora ntagowatekereza gutyo ngobiguhire 😢😮

  • @alcoholdisque6400
    @alcoholdisque64002 жыл бұрын

    Ubunwa butukura nk'akabuno k'inguge mahero🙊

  • @nkundiyerajeanne478
    @nkundiyerajeanne4782 жыл бұрын

    Arakababara iteka

  • @jeanboscobaba6724
    @jeanboscobaba67242 ай бұрын

    Mubigaragara hagomba kubaho amadini mashya murwanda kuko ayahozeho ni umwanda gusa.

  • @pacifiquerwema3082
    @pacifiquerwema30822 жыл бұрын

    Uko gasa nabi,n umutima wako niko usa ko gatsindwa

  • @Alysum77

    @Alysum77

    2 жыл бұрын

    Hi Hitler

  • @mwadjumamukamfizi2216
    @mwadjumamukamfizi22162 жыл бұрын

    You don’t remember wow 😭😭how sick could you be.i hope you are enjoying the stay in prison and the hell is waiting for u 😭😭😭😭

  • @justforloughsgagsp.m4563
    @justforloughsgagsp.m45632 жыл бұрын

    Mbega ingirwa mugabo uyuduhuye munzira namukuraho umutwe ubu ibibinukoko bizafatwe ndifuza kubona icyicyigabo nkacyibaza ayamagbo mbega ishyano

  • @uyisengajohn5377
    @uyisengajohn53772 жыл бұрын

    Aba bagabo barabagomepe

  • @gasanajulie3132
    @gasanajulie31322 жыл бұрын

    Narumiwe mbega ubugome wee

  • @mandela2145
    @mandela2145 Жыл бұрын

    Urwanda rwagwishije ishyano iminsi fpr itera 90

  • @dusingizumukizajeandamasce9557
    @dusingizumukizajeandamasce9557 Жыл бұрын

    Yooo nkunze disi Rumiya yarwanyaga ivangura. Ese aracyariho? Yarakwiye kugirwa intwari disi.

  • @iradukundaheritierfrancis700
    @iradukundaheritierfrancis7002 жыл бұрын

    Uyumugabo suku Iga yize ubusa ... Dore ko areba nabi

  • @bikambabagirishasimeon9243
    @bikambabagirishasimeon92432 жыл бұрын

    Mbega ibishuri byapfuye ubusa Dr Koko yoreke imbaga ?

  • @niyonsabaolive2241
    @niyonsabaolive2241 Жыл бұрын

    Uretse no kuba ibibinu Ari ubugome bwindengakamere ababanu bari ninjiji nkubu ibi ni ibiganiro umunu akwiye kuganiriza abayoborwa umunu wize Sha mwari mwarigiye ubusa p mwari mufite ubujiji bubuzuye

  • @user-zv2ng6ov2k
    @user-zv2ng6ov2k2 ай бұрын

    izinaniryomuntu , mbe ngo umututsi tuzamusubize muri ethiopia eeeh mbega ugwanko namacakubiri , Mana tabara Africa tubumwe tutivanguye

  • @berwacom8787
    @berwacom87872 жыл бұрын

    Ariko munyumvire koko ibi byo sinari nanabizi🤔🤔🤔

  • @byiringirofelix8080
    @byiringirofelix80802 жыл бұрын

    Isi Niko iteye nidanje

Келесі