INKOTANYI Ep2: Commandant DODO, Umugaba w'igitero cyafunguye Gereza ya Ruhengeri mu 1991

Nyuma yaho Ingabo za RPA Inkotanyi zigaragarije imbaraga mu minsi ya mbere y’Urugamba zikagira intsinzi nyinshi mu gihe gito ndetse zigatangaza benshi ariko zikaza gutakaza Umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Majoro fred RWIGEMA wapfuye ku munsi wa kabiri w’urugamba ndetse gutakaza umuyobozi w’urugamba byatumye Inkotanyi ndetse zikanatakaza ibice zari zarigaruriye zisubira inyuma ariko ubwo icyo gihe nibwo zari zirigiye kugaruka mu rugamba zigaha Isomo ry’Intambara ingabo za leta Y’U Rwanda za FAR mu minsi yari igiye gukurikiraho.
Mu gutegura iki gitero hemejwe ko kizajyamo Batayo 6 zagombaga kuba zifite inshingano zihariye kuri Buri Batayo.
Muri rusange Umugaba mukuru w’ingabo wa RPA Inkotanyi yashyizeho umugaba w’ igitero ku mujyi wa Ruhengeri no gufungura Gereza uwahawe izinshingano yari Komanda TWAHIRWA Dodo yari yungirijwe na Komanda KAYITARE Vedaste bakundaga kwita Intare Batinya.
izo batayo zari Batayo ya 3 yari iyobowe na Komanda GASHUGI John ikaba yari ifite inshingano zo Gufunga ndetse no kugenzura Umuhanda wa Ruhengeri Cyanika ndetse no guhangana n’Ingabo za Leta zari kuva muri ibyo bice.
Indi Yari Batayo ya 4 yari iyobowe na Komanda Fred IBINGIRA yari ifite inshingano zo kurasa igisirikare cy’ingabo za Leta FAR cya Muhoza cyari mu nzira igana kuri Gereza ya Ruhengeri .
Indi yari batayo ya 11 yari iyobowe na Komanda Karangwa David bakundaga Kwita Kadogo yari ifite inshingano zo gufunga Umuhanda wa Kigali-Ruhengeri aho yagombaga gukumira ubufasha bw’ingabo za Leta zari guturuka I Kigali
Indi yari Batayo ya 15 yari iyobowe na Komanda Kananura Francis yari ifite inshingano yo kurasa ibirindiro byingabo za Leta zari ku kirunga cya Gahinga washoboraga kurwanya ingabo zari zigiye gufungura Gereza rero iyi Batayo yagombaga kumurasa kugirango nubwo yari hejuru yabo kumusozi ntabashe kubona umwanya wo kurasa ku ngabo za RPA Inkotanyi.
Indi yari Batayo ya 19 yari iyobowe na Komanda Camille NTAMBARA.
Iyi yari ifite inshingano zo gufunga no kugenzura Umuhanda wa Ruhengeri-Gisenyi aho yagombaga guhashya Support Y’Ingabo za Leta zari guturuka ku Gisenyi.
Indi ari nayo yanyuma yari Batayo ya 17 yari iyobowe na Komanda Maligenya Fred yari ifite inshingano zo Gufungura gereza ariko ikaba yaragombaga kubikora nyuma yo kurasa Ikigo cy’Abajandarume cya EGENA.
Ibyo byose bimaze kurangira no gushyirwa mu buryo Major Paul KAGAME yatanze itegeko ryo gutangiza igitero maze Tariki 21/1/1991 Ingabo za RPA Inkotanyi muri Batayo nakubwiye zirahaguruka. Batayo enye arizo iya 4,11,17 na 19 nizo zahagurutse zerekeza mu Ruhengeri.Batayo ya 15 yasigaye inyuma kuko yo yagombaga kurira ku kirunga cya Gahinga ikajya kurasa ibirindiro byingabo za Leta byari bihari. Ndetse na Batayo ya 3 yaciye Ukwayo kuko yo yagombaga gufunga umuhanda wa Ruhengeri Cyanika.
Mu ijoro ryo ku Itariki ya 21 Ingabo zimanuka ziva kuri Gahinga zigana ku kirunga cya SABYINYO aho zashakga kumanukira zigana mu Ruhengeri ariko muri iri joro inzira y’inzitane y’ishyamna ry’Urugano yabebereye ibamba kuberako kugenzura ingabo byari bigoye kubera umwijima w’icuraburindi kandi aha hantu hari inzitane.
Nibwo umugaba mukuru yababwiyeko Gutera Ruhengeri mu ijoro rya 22/1/1991 bitakunda ubwo nibwo izi batayo enye zahise zikambika ku kirunga cya Sabyinyo zirindira igihe cyanyacyo cyo gutera Ruhengeri. Umunsi wose wa tariki 22/1 izi ngabo zawumaze kuri Sabyinyo maze ijoro rimaze kwira mu masaha ya saa sita zijoro Ingabo zifata inzira zerekeza mu Ruhengeri.
#IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKgame

Пікірлер: 44

  • @user-lx4hl1lw3h
    @user-lx4hl1lw3h2 ай бұрын

    Inkuru zinkotanyi zirandyohera cyane pee kandi uzivuga neza pee

  • @ngizwenimanajeanpierre9716
    @ngizwenimanajeanpierre9716 Жыл бұрын

    H.E Paul Kagame Warakoze papa kuyobora urugamba mubuhanga budasanzwe Kandi Imana yarakoze kubaha commitment

  • @BCTV852
    @BCTV852 Жыл бұрын

    Ewana reka njye mbatora navukiye mumahoro 🙏🙏🙏🙏🇷🇼🇷🇼🇷🇼

  • @adonisnzeye

    @adonisnzeye

    Жыл бұрын

    Jjh hghhh gbbhhhhhhhhhhb0

  • @JEREMIEMUHUMUZA
    @JEREMIEMUHUMUZA3 ай бұрын

    Mwaraturwaniriye muratwitangira muraturokora mudukura mumaboko yabicanyi bari bamaze kutwicira ababyeyi dusigaye twihambye itama turi abana bato bakigwa muziko turakira Mwarakoze cyane.

  • @user-on7lq7to8q
    @user-on7lq7to8q3 ай бұрын

    Inkotanyi cyaneeeee

  • @jeanmarieviane159
    @jeanmarieviane1599 ай бұрын

    Wowe munyamakuru ubwawe. Uzakore ubushakashatsi ninde wishe Rwigema,Kayitare,uwishe Kayitare,uwishe Karegeye akaba kwica Kayumba n ,abatekerezaga nkawe bashakiraga u Rwanda ukuri😊

  • @HatungimanaJeandedieu-vn1vq
    @HatungimanaJeandedieu-vn1vq28 күн бұрын

    Inkotanyi zubahwe can

  • @aishamukamwiza5310
    @aishamukamwiza53102 жыл бұрын

    IMANA YOMWIJURU IBAHE IMIGISHA NKOTANYI MWATUMYE DUTAHA URWATUBYAYE

  • @umwarivestine5747

    @umwarivestine5747

    2 жыл бұрын

    Ishimwe pe ubuhunzi buraryana

  • @umwarivestine5747

    @umwarivestine5747

    2 жыл бұрын

    Kd badukuye umuhoro mwijosi

  • @user-bg9jc4yj4s
    @user-bg9jc4yj4s3 ай бұрын

    Inkotanyi ni ubuzima

  • @BeraboseZaburoni
    @BeraboseZaburoni8 күн бұрын

    Ubwo ushatse kuvugako abambere bari bateguye nabi nonese bwari ubwambere Gisa arwana intambara akdi akayitsinda

  • @emmanuelmanirakarama1580
    @emmanuelmanirakarama15802 жыл бұрын

    Mwarakoze NKOTANYI.

  • @KMandela88
    @KMandela882 жыл бұрын

    Uvuga neza kbsa courage

  • @damiennkaka7006
    @damiennkaka70062 жыл бұрын

    ✌🏿✌🏿✌🏿✌🏿✌🏿🔥🔥🔥🔥🔥Urakoze muvandi ✊🏿✊🏿

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv2 жыл бұрын

    #ENJOYAFRICATV Inkotanyi hejuru cyane. JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'URUGAMBA FPR INKOTANYI YARWANYE RWO KUYIHAGARIKA BYOSE NI UKURI KW'AMATEKA YU RWANDA. Intsinzi Tv mwakoze cyane.

  • @umwarivestine5747

    @umwarivestine5747

    2 жыл бұрын

    Ndazikunda cyn zadukuye ahaga

  • @giggajoseph5134
    @giggajoseph51342 жыл бұрын

    Turabasura Kandi na subusukraibi Turabikora, turabakunda harakabaho inkotanyi na pk

  • @antoinetteumubyeyi8224
    @antoinetteumubyeyi8224 Жыл бұрын

    ❤ inkotanyi

  • @donathaniyitegeka4534
    @donathaniyitegeka45342 ай бұрын

    Ndabakunda ntabute murakarama murakagwira

  • @Charles-uf7iq
    @Charles-uf7iq2 жыл бұрын

    Itsinzi tv nabisabiraga muzadusurire izontwali zikiriho nka Afande Dodo aduh kubuhamya nabandi...muzaba mukoze.

  • @MugenziClaude-mk2wv
    @MugenziClaude-mk2wv11 ай бұрын

    ❤❤❤ 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 Inkotanyi oyeeeeeeee

  • @nyaminanijeanpierre6486
    @nyaminanijeanpierre6486 Жыл бұрын

    inkotanyi ni ubuzima

  • @HatangimanaJeandamour-to7tr
    @HatangimanaJeandamour-to7tr3 ай бұрын

    Mubyuri abanaburwanda tugombagusigsira ayamateka kuko ARP yaduye ahakomeyep

  • @musabyimanaaimable9431
    @musabyimanaaimable9431 Жыл бұрын

    Merci

  • @shemaanastase2302
    @shemaanastase2302 Жыл бұрын

    Inkotanyi ziragahoraho

  • @felixnahimana412
    @felixnahimana412 Жыл бұрын

    Mwarakoze bavukanyi beza!🥰👌♥️

  • @Rwakayiro
    @Rwakayiro2 жыл бұрын

    Asante sana ndugu kwa hiyo historia

  • @emmanuelkimenyi6252

    @emmanuelkimenyi6252

    Жыл бұрын

    0

  • @janvierlion751
    @janvierlion7512 жыл бұрын

    Izo ndwanyi zarwaniraga ukuri niyo mpamvu zatsinze, zagakura amakubiri mu banyarwanda, Leta za mbere ya Jenoside zari zifite politike mbi cyane, ibaze abantu bari brirwaga barura amoko mu mashuri nk'ubwo ibyo byari bimaze iki ? Hariho indangamuntu zirimo amoko ari zifashishwaga mu kuvangura abantu, amashuri yari make; nako uwavuga amabi bakora ntiyasoza.

  • @sempejja2723
    @sempejja27232 жыл бұрын

    Muzatubwire kurupfu rwa rwigema ndetse nikishe Bayingana na Bunyenyezi

  • @fistonnizigiyimana53
    @fistonnizigiyimana537 ай бұрын

    Tuzobarwinyuma ivyo mwakoze ntituzovyibagira mwadukuye habi

  • @AntoineMuhirwa
    @AntoineMuhirwa2 жыл бұрын

    Uyu Afande KARANGWA Edward niwe Papa wa Tom Close?

  • @mutsinzieric5445

    @mutsinzieric5445

    2 жыл бұрын

    Burya se

  • @umwarivestine5747

    @umwarivestine5747

    2 жыл бұрын

    Nibyiza nukuri

  • @niniarutek7257

    @niniarutek7257

    2 жыл бұрын

    Bavuze Karangwa David hanyuma karangwa Edward uvuga niwe papa wa Tom close akaba sewabo wa karangwa David kadogo impamvu bamwitaga karangwa kadogo bagirango babashe kumutandukanya na sewabo kuko bitiranwaga

  • @jacksonkimenyi3977

    @jacksonkimenyi3977

    Жыл бұрын

    @@niniarutek7257 Urakoze cyane, uwo bitaga Kadogo David aracyariho? Hari undi musirikare witwaga Rt col Rwigamba Philbert mwamenyera abaho?

  • @Ndungutsepatrick-pr6tj
    @Ndungutsepatrick-pr6tj Жыл бұрын

    La mio vu

  • @niyonkuruaderrick8741
    @niyonkuruaderrick87412 жыл бұрын

    Oye nkotanyi

  • @kwizeradenys2090
    @kwizeradenys20902 жыл бұрын

    XQ

  • @starlyrics3538
    @starlyrics35382 жыл бұрын

    Esewe izi video muzikurahe? Ese ubundi boss wanyu ninde? Iyi channel niyumusirikare ukomeye cg undi muntu wo muri leta ukomeye. Nivugiraga

  • @norberthabineza4171
    @norberthabineza41712 жыл бұрын

    Inkotanyi cyaneeeeeeee

Келесі