"Indege ya HABYARIMANA, ndi mu bapakiye ibikoresho byayihanuye "/ Major RUTAYOMBA

« Indege ya Habyarimana, ndi mu bapakiye ibikoresho byayihanuye »/ Major Rutayomba,
Tubanze tubashimire mwese abadukurikira kuri iyi radio televisiyo Ikondera libre ikondera ryigenga, ijwi ry’impunzi.
Turi kumwe na none n’impunzi Major Rutayomba Théogène. Twababwiye ko twagiranye ikiganiro kirambuye, kuko nk’uko mudahwema kudutuma, mwifuza kumenya ukuri ku byabaye aho mutari muri, no kuganira ku nzira ndende y’uwo ariwe wese ushaka kuyisangiza abandi.
Turabashimira ibitekerezo mwatugejejeho bijyanye n’ikiganiro cya mbere twagiranye n’uyu Rutayomba Théogène, kandi turabizeza ko ubutumwa mwatugejejeho, tuzabusangiza abandi mu biganiro by’ubutaha.
Major Rutayomba wayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Kayumba Nyamwasa, avuga ko guhanura indege ya Habyarimana bitari ibanga kuri we, dore ko ngo ari mu bapakiye ibikoresho byayihanuye. Ese ko wumva byari byarizwe neza, batekerezaga ko nyuma y’iryo hanurwa n’iyicwa ry’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Juvenali Habyarimana n’abandi bayobozi bari kumwe, bumvaga amaherezo y’igihugu n’abanyarwanda bakirimo azaba ayahe ?
Uyu Ruratayomba akomeza guhakana yivuye inyuma ko we nta ruhare na ruto yagize mu bwicanyi bwakorerwaga abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu mu turere banyuragamo mu ntambara bashoje guhera tariki ya 01/10/1990.
Naho ku birebana n’inkotanyi zivangaga mu nterahamwe, igisubizo cye kirajimije, uretse ko avuga ko ibyo Rutaremara yavuze ngo nta gitangaje, kuko ngo mu nzego zose inkotanyi zari zaracengeye.
Uyu Rutayomba kandi akaba agaya imyitwarire ya Tito Rutaremara, adatinya kwita amazina agayitse, ngo kuko yemeye kuguma muri FPR itakiriho.
Ibindi ni muri iki kiganiro mwateguriwe na Agnès Mukarugomwa na Vestina Umugwaneza.
Ikondera libre, 03/05/2020.

Пікірлер: 79

  • @inkotanyi1
    @inkotanyi14 жыл бұрын

    Uyu muntu n'ikigoryi yaracanganyikiwe. Ese abo ba Agnes na Vestine ko batajya babaza aba ex- far uburyo bapanze genocide? Mbega ibigwari weee!!

  • @inkotanyi1
    @inkotanyi14 жыл бұрын

    Abababa!!! Mbega umutindi ngo ni Rutayomba ??? Gutuka umunyamuryango usheshe akanguhe nka Honorable Tito Rutaremara koko?

  • @justinemukesharugo996
    @justinemukesharugo9964 жыл бұрын

    Yes vestine

  • @bobotolerent2728
    @bobotolerent27284 жыл бұрын

    Uratubeshye wowe Rutayombya kuko uwariwe wese wumvise indege iguye yavuze ko abantu bazapfa na mukecuru wange yaratubwiye ati baraje batumare kandi koko narokotse ndi umwe

  • @benjaminbayingana8946
    @benjaminbayingana89464 жыл бұрын

    Ariko Rutayomba nkubaze .kuki mwirasa mukirenge?niyo waba warahunze wakagombye kumenya ko abo bahutu mwirirwa muvugira wibwira ko baramutse bafashe ubutegetsi wowe wumva wazabirokoka ibyo bintu ?ese ntunatekereza familles yawe wasize mu rwanda ? Ibyo muvuga byose mujye mushyiramo ubwenge

  • @kingj9346
    @kingj93464 жыл бұрын

    Nimumutware muri justice abisobanure mureke cheap politics

  • @spgeneralsupply3029
    @spgeneralsupply30294 жыл бұрын

    Mbega Theogene burya ni uko uteye....urababaje gusa mbabajwe n abo bana wabyaye n umugore witonda kuriya washatse

  • @JohnPaul-lu6kr
    @JohnPaul-lu6kr4 жыл бұрын

    Ariko wa mugani ubanza hari abafire mission yo kuyobya; nonese hari abatubwira ko hari ibihumbi by’abatekinisiye n’abakomando, ngo byibura 5 muri selire, uyu nawe akabihakana!

  • @iyakaremyecelestin5164
    @iyakaremyecelestin51644 жыл бұрын

    Hhh iyo nikinamico ko yari umusirikare muto adafata ibyemezo yabwiweniki ibyo yapakiye ko bigiye guhanura indege

  • @mugwanezafidele7767
    @mugwanezafidele77674 жыл бұрын

    Ntimukatubeshye sha.uwo numutekamutwe

  • @isarogtbwiza6249
    @isarogtbwiza62494 жыл бұрын

    Nterahamye se zo zishineza

  • @wowo1546
    @wowo15464 жыл бұрын

    Oh! my God!🤔🤔

  • @jacintamarto5726
    @jacintamarto57264 жыл бұрын

    Ibi yabivugira mu Rukiko?

  • @nyirambarushimanajeannedar8965
    @nyirambarushimanajeannedar89654 жыл бұрын

    KO atabivuze kare nagende ahubwo bamufate uhunze wese avuga ibye

  • @cyusajohn6513
    @cyusajohn65134 жыл бұрын

    Agnès sobanukirwa neza ko hari abahutu bari bashigikiye inkotanyi, hera kuri Twagiramungu, nabandi basirikare benshi , nubu no muri FDLR barahari. Ceceka Agnès w interahamwe urupfu rw ubugome Rurenze umuhoro ntampongano, Imihiri ifite imisumari. Mutayomba imbwa niyahunze cg niri kurwubaka ? Ese imbwa nimoka cg niri mubikorwa💃

  • @jcnkwaya
    @jcnkwaya4 жыл бұрын

    Theogene koko ! 😢

  • @angemathithieirihose3519
    @angemathithieirihose35194 жыл бұрын

    Ibintu birakaze

  • @laurenttwagiramungu5832
    @laurenttwagiramungu58324 жыл бұрын

    Ibyobyose nibitabapfu muvuga

  • @muhanjuzi28
    @muhanjuzi284 жыл бұрын

    Uzamuhuze na Munyandinda babikoreho debats,asobanukirwe ku byerekeye abo ba commando

  • @damiennkaka7006
    @damiennkaka70064 жыл бұрын

    Urarushye urakaruha wumugereka! Abahutu burabagabo rwose muryamye kwijambo imbwa zimoka! RUTAYOMBA URAKAYONGA MUBUROZI!

  • @johnmaya8318
    @johnmaya83184 жыл бұрын

    Kuvugako ingabo zakera aribicucu kuberako bemeye kuzana abanyarwanda mugihugu cyabo kuki mwemwumvako kagame we yagirananamwe mumurwanya ibiganiro ubwowe abemereye ntiyaba abaye nka Habyarimana

  • @anyirinkwaya

    @anyirinkwaya

    4 жыл бұрын

    Ibigarasha byataye umutwe bisigaye bivuga amahomvu

  • @daniellamonorina9504

    @daniellamonorina9504

    4 жыл бұрын

    Si ubucucu bo bari bizeye ko koko Inkotanyi zishaka kubana n'abanyarwanda. Amasezerano ya Arusha bayafataga nk'ukuri batazi amacenga y'inkotanyi. Byongeye opposition yifatanyije n'inkotanyi maze sinakubwira barasizora ngo inkotanyi zize CND ndumva Faustin Twagiramungu abizi neza

  • @karangwajohn2019

    @karangwajohn2019

    4 жыл бұрын

    Biriya ntawupfa kubyemera barabyemezwa

  • @umugiranezaleon9307

    @umugiranezaleon9307

    4 жыл бұрын

    john maya, wigoreka ibyavuzwe mu kiganiro: ubucucu yavuze si ugushyikirana n’abo murwana ahubwo ni ukubazana muri CND approvisionnement zabo zose zikava ku Murindi (aho ni hamwe ingabo za Habyara zakoze ubucuti)

  • @pf13019
    @pf130194 жыл бұрын

    Akabi gasekwa nk'akeza koko.......

  • @habibuspilie1822
    @habibuspilie18224 жыл бұрын

    Ariko kagame yaragowe ndamugarukira koko aba nabasirikari koko yarafite? Guhunga igihugu agasigara mumaga mbo ubu bunva bimaziki?

  • @habibuspilie1822
    @habibuspilie18224 жыл бұрын

    Ubwo gatsinzi niba yarakoranaga ninkotanyi yarangiza agatererana abatutsi bicwaga ibutare ubwo bivuzeki? Kucyi atashyikirijwe inkiko? Nkabandibose?

  • @PublicT22
    @PublicT224 жыл бұрын

    Uyumugabo ntimukamuzane muri studio wenyine mujye mumuhuza nabandi bakore debet kuko iyo ariwenyine yivugira ibyo abonye kd suko atazi ukuri ahubwo nawe wagirango haribyinshi ahisha cyane cyane wagirango arahisha uruharerwe mumahano yabaye murwanda.

  • @ngofelojado4814
    @ngofelojado48144 жыл бұрын

    Aliko Rutayomba abaje kuvuga amateshwa mubiki Yabanje guhakanako yaruwo hasi atamenyaga ibikorwa byateguwe none arahakanako ntaba technical baje mu nterahamwe byo abihakana gute kandi avugako atashobora kumenya ibiligutegurwa

  • @ismaelabouibuchanan1788
    @ismaelabouibuchanan17884 жыл бұрын

    Ariko se namwe ingirwa radio kweli?? Ubuse kweli uyu muntu ubabwira ko ariwe wapakiye ibyo bikoresho byo guhanura indege kbs umuntu wishakira amaramuko ngo yibereho? Ese ubundi uwo muntu muramuzi? Mukomereze aho? Muzamubona.

  • @nyirishemajeanclaude6455
    @nyirishemajeanclaude64554 жыл бұрын

    Ngo wahungiyiki? hhhhhhhhhhh ndagusetse Ubwobusambo bwanyu muzumirwa

  • @innocentkiberinka4641
    @innocentkiberinka46414 жыл бұрын

    Nkubu wahunze ukuricyiye icyogisambo kayumba none uririrwa wihohora kubantu bakwiciye abawe ubwo c urumva ko ubwobuzima uzabushobora

  • @karangwa2315
    @karangwa23154 жыл бұрын

    gukora ibyaha byakugaruka ukifuza responsibilities ziba shared ni ibisanzwe bikorwa

  • @ntagwabiraaimable1107
    @ntagwabiraaimable11074 жыл бұрын

    Inda nini muyime amayira nimuyime amayira ahaaa, ikugira inama mbi ikaguteranya n'inshuti , ukaba umugaragu w'inda. Rutayomba izina niryo muntu pee, yoyomba koko

  • @zagbaewin900
    @zagbaewin9004 жыл бұрын

    Mukureho iryo shyano rya "guma mu rugo"!

  • @veronicandizeye4817
    @veronicandizeye48174 жыл бұрын

    Inkotanyi zakoresheje abatutsi baribasanzwe bari mu Rwanda kuko ntiwarwanira aho utazi. Kandi ntabwo ingabo za Habyarimana zari naïf kuko bari baziko basigné amasezerano y amahoro. Nta arrière pensėe Bari bafite

  • @19jeda
    @19jeda Жыл бұрын

    Ubwo ngo ni ugupfobya jenocide harya??

  • @sherifmpozembizi5335
    @sherifmpozembizi53354 жыл бұрын

    Mwabagore mwe muzi gushakisha Amakuru.

  • @jamesrodriguez7262
    @jamesrodriguez72624 жыл бұрын

    Analysis yawe ngenda nyikunda komeza uhagarare kukuri wenda nabandi bazabyumviraho.batubwize ukuri .

  • @MH-nq7wy
    @MH-nq7wy4 жыл бұрын

    Nanubu njya nibaza impamvu indege ya Habyarimana yabaye '' Big deal'' ? Ihanurwa ry'indege ngo niryo ryatumye abatutsi bicwa? Hariya Goma Nord Kivu twari dutuye Diocèse ya Goma yatangiye kwakira abatutsi ba Kibirira na Bigogwe bahunze ubwicanyi bw'abahutu mbere guhera 1991. Icyo gihe indege yari yarahanutse? Mwabeshya abana bavutse ejo. Irimbuka ry'abatutsi ryari ryarateguwe n'ingoma ya Habyara.

  • @augustinmutamba5673
    @augustinmutamba56734 жыл бұрын

    Rwose sinzi aho bipfira kubona ubucamaza muli France buvuga ngo nta bimenyetso bihagije ku ihanurwa ry' indege

  • @theophilehakizimana2359
    @theophilehakizimana23594 жыл бұрын

    Aha ushaka kuyobya uburari ko inkotanyi zitishe mugihe cy'interahamwe.

  • @emperornubian5304
    @emperornubian53044 жыл бұрын

    Uyu ntagisirikare azi Ahubwo wagirango yari umukarani nyabugogo.

  • @ismaelabouibuchanan1788
    @ismaelabouibuchanan17884 жыл бұрын

    Usubiza gisirikare gute? Ntabyo nzi uburyo umuntu asubiza gisirikare kuri radio nyakamwe? Ngo ndabasubiza gisirikare??? Suguhangana ku ma radio?.

  • @habinezaben6648
    @habinezaben66484 жыл бұрын

    Waru mukarane se

  • @mutabarukafrancois2072
    @mutabarukafrancois20723 жыл бұрын

    Ubu se uko nkumvise niko abanyamuryango ba RNC muteye ? Hahahaha mpise numva FPR mwayivuyemo ntamuntu wayibamo ateye gutyo

  • @vedastesegilinka3901
    @vedastesegilinka39012 жыл бұрын

    Harya MUKASHEMA Siperansiya ngo yarapfuye?

  • @innocentkiberinka4641
    @innocentkiberinka46414 жыл бұрын

    Naho nkubu rutayomba uririrwa wihohora ngo kubera amagambo wavuze ko abahutu bishe bari 80 kwijana kandi koko ibyo wavuze nukuri

  • @umugiranezaleon9307
    @umugiranezaleon93074 жыл бұрын

    Agnès muzatubarize uyu mugabo aduhe inkuru y’ukuntu yinjiye muri FPR ukuntu yagiye mu gisoda cyayo.

  • @vyuguruzumwangumwereka
    @vyuguruzumwangumwereka4 жыл бұрын

    Reka mbivuge kandi nzahora mbisubiramwo, mu mateka y'u Rwanda nta muturage (civil) w'umutusi yigeze yica umuhutu ariko abaturage b'abahutu bishe abatutsi. Fait Historique!

  • @camaradekawasaki2502

    @camaradekawasaki2502

    4 жыл бұрын

    Huuu wowe wabaga he sha uzaze mbakwereke

  • @s2574335

    @s2574335

    4 жыл бұрын

    Are you talking in terms of scale? Your finding might not be accurate. Please check again!

  • @bisousaugustin2294
    @bisousaugustin22944 жыл бұрын

    Nimumbarize Major Rutayomba iki kibazo: "Kagame yatangiye kwica akiri mû Bugande,urugamba rwa Fpr rutangiye agenda yica abari bamuteye icyugazi bose kugeza nanubu! Aba Généraux,Colonels,Majors....imbaraga azikura he?? Kuki bo batamwica ngo igihugu kiyoborwe nundi watanga amahoro?

  • @gafaringa3
    @gafaringa34 жыл бұрын

    Aho niho bipfira kuko abarindaga Kagame Dino babaye mu makomini abo rero baratujijisha twe twari migihugu tuzi uruhare rw'ihanuka abo babyigamba ni ni kimwe n'abatabazi. Abahutu babemera kubi kunyungu zo Gubimba amateka

  • @EGOCAN2011
    @EGOCAN20114 жыл бұрын

    ubutaha muzatubarize Rutayomba muti abantu bategaga ibisasu mu mu mujyi wa Kigali no mu byaro bari bande kuri we?

  • @shangarutinua4358
    @shangarutinua43584 жыл бұрын

    Un homme intelligent et honnête

  • @twambarireitabaro5705
    @twambarireitabaro57053 жыл бұрын

    Muraho namahoro natwe muduhe ijambao dutange ibitekerezo byacu

  • @nyirishemajeanclaude6455
    @nyirishemajeanclaude64554 жыл бұрын

    haraho waruvuzukuri kuko Uhakanye ubugome nubushinyaguzi ngo Inkotanyi zafatanyije ninterahamwe kwica Abatutsi

  • @jamesrodriguez7262
    @jamesrodriguez72624 жыл бұрын

    Baratwishe Isovu inkotanyi zaratwishe zaduhurije Hamwe tuvuye aho twari twarihishe interahamwe nabahutu Bari baraduhishe baraduhishe barabajyanye barabica bose .

  • @nshizirunguemile6848
    @nshizirunguemile68484 жыл бұрын

    Plausible answers and ideas; however, you must concede that RPA people had infiltrated also the youth wings of many political parties in Rwanda. Before 1994. I know a guy who arrived at ours out of nowhere ; he was claiming to originate from Butare and was a refined tutsi as you've put it. Noone questioned his identity as he was telling people to kill Tutsis; he was even using a machine gun that he had looted from Butamwa district arsenal after threatening to death the district mayor who had opposed the massaccers so far. His name was Vincent; he :killed many people in Butamwa, Bugesera, Runda anywhere he passed. After the war, I saw him in the RPA uniform in Butare; he was a full-fledged soldier

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker4 жыл бұрын

    Rutayomba angaruye ku murongo kd ntacyo abeshye uku ni ukuri

  • @chantalmutega4005
    @chantalmutega40054 жыл бұрын

    ntabwo ingabo za Habyarimana zari ibicucu, Président Habyarimana yemeye kwakira abavandimwe ngo bashobore gutaha iwabo, bave mu buhungiro! Président Habyarimana yari IMFURA, yari afite ubumuntu, ntiyarazi ubugome bw´izo nkotanyi z´abicanyi! Génocide mwakoze mu Rwanda niwo musaraba w´u Rwanda! Kugeza ubu génocide iracyakomeza mu Rwanda, ndetse n´abahunze babasanga hanze kubatsembera yo.

  • @irakozeantoine6084
    @irakozeantoine60844 жыл бұрын

    Bagufate ubwo ubyiyemerera, mutange amahoro.

  • @claudienturahayo4658
    @claudienturahayo46584 жыл бұрын

    Uyu mugabo yakoze mu innyo narangirizeyo ukuboko. Nareke guca hirya no hino , yirekure avuge byose,kuko arabizi. Ni gute yarazi ko indege itwaye umukuru w’igihugu izahanurwa, hanyuma ntatekereze ibizakurikiraho nyuma ? Gusa ashatse yavugisha ukuri , hato atazavaho agupfana ! Komeza urugendo watangiye rwo kuvuga ukuri , wirekure kuko ntacyo ukiramira.

  • @thomiehulk7678
    @thomiehulk76784 жыл бұрын

    RUTAYUMBA. WATUBWIRA ABATEGAGA IBISASU BARI BANDE ? BARI MURI ABO BOHEREJWE NA FPR .

  • @christophemahoro9457
    @christophemahoro94574 жыл бұрын

    habyarimana yashakiraga ijyihugu amahoro niyompamvu yabemerereye kuza murisenide akanemera ibiganiro yarumunyamahororero ntacyibi yifurizaga urwanda nabanyarwanda

  • @alphaomega707
    @alphaomega7074 жыл бұрын

    Major Rutayomba, nukuberiki abantu mwese mwafashije kagame kubohoza Igihugu, abahiga mukiruka mukangara ubwo imbaraga mwari mufite mubohoza Urwanda zagiye he? Ese umuntu umwe yirirwa abica abicira imiryango kuki mutabasha namwe kwirwanaho?

  • @augustinmutamba5673
    @augustinmutamba56734 жыл бұрын

    Uyu mugabo rwose ni intwali kandi bavuga ukuli uko kumeze

  • @johnmaya8318
    @johnmaya83184 жыл бұрын

    Ubu kabarebe nawe nahunga azaza asebya kagame mazenamwe banyamakuru mutitubonye umutangabuhamya ndagaya abaguha ababaha ijambo

Келесі