Imperuka ni igihimbano| abakurambere| Sogokuruza umukuru w'imandwa| umupfumu YAVUZE ibintu bikomeye
Ойын-сауық
Niba wifuza kuvugana natwe cyangwa ukaba ufite inkuru idasanzwe wifuza gusangiza abadukurikira waduhamagara kuri +250739200401 ushobora ndetse no kuduha inyunganizi
#chitamagicTV #juliuschita
Пікірлер: 43
Muganga Rutangarwamaboko mukomereze aho kdi Chita Magic tv mwakoze kumutuzanira uyu muhanga w'umuco wacu kdi uwubaho nk'ubuzima ndetse njye sinzareka guhamiriza abantu Imbaraga z'Imana y'i Rwanda n'Abakurambere zimukoreramo kuko yamvuye ngakira naringeze ku mva n'inyatsi yaratumaze mu muryango ariko ubu arinjye ndiho ndashima Muganga n'Imana y'i Rwanda n'Abakurambere kdi n'umuryango ubu yaratuvuye twongeye gutunga turatunganirwa kuko yanadutsiritse, Muganga nzahora muvuga hose nkiriho ariyo mpamvu niba mwanabibonye ntabuze icyo mvuga kuri buri comments yatanzwe aha kuko njye ndavuga uwo nzi wankozeho n'amaboko ye mahire akiza. Ni Rutangarwamaboko koko, Imana y'i Rwanda ihorana nawe kdi idukomereze umuco wacu TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO!
@sibomanachaffy5444
2 жыл бұрын
Umuntu yabonahe number ze
Idini aho riva rikagera ni umuco w'abantu( ba nyiraryo). Kuzana idini mu rindi cg umuco mu wundi ni ugusenya, niyo mpamvu hifashishijwe ingufu za gisirikari ngo ubukristo n'ubusilamu( nk'imico) bikwire isi. Idini ni umuco niyo mpamvu abahuje idini bagira uko bambara uko bavuga uko bizera abakurambere babo( abatagatifu n'intumwa).
Love you this, Chita Julius kbx ibiganiro nkibi nibyo biba bikenewe cyane
Imana y'i Rwanda ntiyasengwaga kiki baduhaye ubwenge, iduha ibidukijije ,iraturebera nk'umubyeyi urebera umwana, tuyigeraho duciye ku bakurambere, bakadumikira ku Mana.Niyo mpamvu guterekera abakurambere ari ngombwa.
Imana itubabarire kuko twarayihebye koko!!!
Rutanga Rwamaboko nagukunze cyane kuko nkunda umuco nawukundishijwe n'ibitabo bya musenyeri bigira umwami kdi wanatsekeje cyane komeza ukore cyane uhonore abanyarwanda.
NGWIKI NGO UBUSHONZI SHA URANDANGIJE KWICYO KIBAZO. UYU MUSAZA AGITANGIRA KUVUGA UHITA UBONA KO NTA INIKINTU ACYENEYE. AHUBWO UHITA UBONA KO UBUMENYI BWE BUFITIYE IGIHUGU AKAMARO KENSHI CYANE.
Uwo musatsi uzasabe Imana y'I Rwanda ntihinjiremo inda!! NIba utamesamo ngo usukure umutwe se ubwo ntibizakurwaza? Ibaze icyokere cya ninjoro kiba i Kigali!! Mana weee!!
Ubanyagwa babazungu batwishe mumutwe kuzasubira ibuntu bizatugora
Ubwose umuntu yakwuhisha afite ikibazo yaburiye igisubizo ??? Ahubwo abonye ugisubizo niwe ubitangaza
Ntuzi ivyo uvuga kand Imama iguharire soma ivyahishuyohana 12
Wooow this guy is so impressive
Gehenne,Gehinom hari ahantu bataga ibishingwe,i Yeruzalem, hanyuma babitwika, uwo muriro wahoraga waka uko bahataye ibishingwe, byaje kuvamo igitutsi ngo "urakagwa muri gehinom".Hanyuma gehinom isimbura umuriro utazima.
Rutanga we ndagukunda cyane umuganga mwiza cyane
Abanyarwanda/kazi ikibazo dufite nuko , benshi cyane basuzugura imico n'imigenzo y'abakurambere, tukirukira mu madini ngo niho hari ubukiriro.Bibiliya y'Abayahudi yaraturoze kdi ibirimo ni by'Abayahudi si by'Abanyarwanda.Ukumva umuntu ngo " mana ya Yakobo, mana ya Israel"... Ko ari iya Israel se ni iy'u Rwanda ? Izakumva ite atari iyawe? Bakakubwira ngo kwibuka abakurambere, ari ubushenzi, ari ubupagani. Ibi bibazo Abanyarwanda/kazi bafite biterwa n'uko twatereranye Abakurambere,dufata abakurambere b'ahandi; abacu babona tutabitayeho bakadutera ibibazo kugira ngo batwihimureho! Mugarikire abakurambere, bacu, tureke ba Matayo na Karoli n'abandi batatwumva iyo tubiyambaje
nukuri abanyarwanda bose bakwiye kuva murujijo bakibuka aho bakomoka
NDDAGUKUNDA CYANE, UNYIGISHA BYINSHI. NIYO MPAMVU NHSAKA KUGARUKA MURWANDA KWIGA UMUCO. NANJYE NIYEMEJE KUBAHO GURTYO
Mwazambwiye ibintu ashyira muri iyo imisatsi ye ,ko mba mbona imeze nk ifatanye ,,njyewe nzajya kuyirebera nimutansobanurira ibyayo
@kayigimwenimana7697
5 жыл бұрын
UMWIMERERE, KUBAHO KDI KUBAHO GUSA UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO. Uzage kumwibariza unamwegereye uzumirwa.
Dore Banyarwanda umuntu wari ukwiriye kuba akuriye itorero ry'umuco. Kugirango tumenye aho twerekeza tugomba kumenya aho tuva"umuco". Nibwo nabona umuntu abanyamakuru babaza akarinda asoza atavanzemo indimi z'amaganga. Abanyarwanda bose bagombye kuzurikana umuco gakondo....
Ese ajya mu rusengero?
@rutindikarwoganyanja9436
3 жыл бұрын
Kumva amayobera matagatifu ukaba umuyobe mutagatifu
Wowe ukeneye christo ngo imperuka nigihimbano?? uzabibonesha amaso nidakizwa gehinomu iragutegereje
Uyu ni umuhanga udahangarwa!!!
Abantu bose naho bakunda umuco ariko ntibaba abapfumu bose ngo bivemo rwose, gusa n'impano kuba waratanze benshi kubibyaza inyungu.
@kayigimwenimana7697
5 жыл бұрын
N'UBUNDI SI BURI WESE UPFA KUBA UMUPFUMU KUKO ARI IMPANO Y'IMANA Y'I RWANDA UKO YAYIHAYE ABAKURAMBERE BACU NABO BAKAGENDA BAYIRAGA ABABAKOMOKAHO KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO KDI MUGANGA RUTANGARWAMABOKO ARABIKORA KABISA.
Iyo aba abanyarwanda bose bumvaga ibintu gutya twakongera gutunganirwa
Nuko bari bazi ko imana n umuntu ari umwe
Uzumirwa niba udahindutse .
Muduhe numero ya rutanga ,from U.K. 🇺🇸
@mutra9711
5 жыл бұрын
Reka nyiguhe
@mutra9711
5 жыл бұрын
+250733090143 iyi iri no kuti watsupp
@kayigimwenimana7697
5 жыл бұрын
CG UGAHAMAGARA NO KU KIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO: +250 788 514 177/+250 725 520 312 nko kubashaka rendezvous zo kwivuza nanjye narahivuje kdi ndakira n'ubu ndashima Muganga Rutangarwamaboko n'Abakuru KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!
mbega umusatsi
Gusa nibyizako dushyigikira umuco gakondo kuko niyo mamuko yacu
Ndabizi ko wize ariko waribagiwe! Uzabanze usubire mwishuli wige neza kuko science nayo ubwayo ihamya kurangira kw'isi Uzashake theory zivuga kuri BIG RIP na FREEZE hanyuma urekere aho kuyobya abantu!
@kayigimwenimana7697
5 жыл бұрын
SIBYO RWOSE AHUBWO MPAMYA KO ARIWEHO UTAZI IBY'UVUGA. IMPERUKA Y'ISI NTAYINDI KERETSE UMUNTU UBWE KUBWO KUBURA UMUTIMA NK'UKO MUGANGA AKUNDA KUBIVUGA ARIKO IBINDI NI IBIHIMBANO BY'ABANYAMADINI BIGAMIJE KWAMBURA ABANTU UMUTIMA UTEKEREZA GUSA NTA KINDI.
Ko wumva se nta kintu na kimwe cyari mu muco kitari ngombwa, ko barohaga abakobwa babaga batwaye iz'indaro, na byo bizagaruke? Ese ubundi babaga baziteye ? Abazibateraga se bo babahanishaga iki?
@kayigimwenimana7697
5 жыл бұрын
icyo cyari igihano kijyanye n'igihe cyacyo kdi kigamije guhana ikibi no kukihanangiririza ariko sibyo bivuzeko kitahinduka kdi siwo wari umuco kuko sicyo gihano cyonyine cyabagaho. icy'ingenzi ni icyabaga kigambiriwe kdi n'ubu turacyagira ibihano bijyanye n'igihe turimo. guhana niwo muco ariko uburyo bwakoreshwaga cg ubukoreshwa ubu sibwo muco KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!
@erickaram8993
4 жыл бұрын
birambabaje kuba hano ntamuntu wagushubije. igisubizo ndagikeneye cyane.
yesu yaje mu rwanda ejo bundi nones koyatinze kutujyeraho nigihe urwanda rwabereyeho ibyo nka rastafrsm tubyita brain washng
Turi kumwe Muganga