IBIBERAI M' UBUTEGETSI - Idi Amin Dada ((RedBlue JD))

RedBlue JD
Nyuma yo kujya ku butegetsi Idi Amin, wari ufite ipeti rya General Major yahise yizamura mu ntera maze kuva ubwo atangira kwitwa ‘President for Life, Field Marshal Al Hadji Doctor Idi Amin Dada’ n’andi mazina menshi.
Ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwica abo batavuga rumwe, gusuzugura ibihugu by’amahanga ndetse no kwirukana abanyamahanga biganjemo Abahinde bakoraga ubucuruzi muri Uganda.
Yapfuye mu 2003 aguye muri Arabia Saoudite aho yari yarahungiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’ingabo za Tanzania zifatanyije n’Abagande bari bararambiwe imiyoborere ye.
Uretse ubugome ndengakamere bwamuranze, yagiye anavuga amagambo akomeye agaragaza ko yiyumvaga nk’umuntu udasanzwe kandi udafite uwamuhangara.
Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku baturage ba Uganda akimara kujya ku butegetsi muri Mutarama 1971, Amin yavuze ko we atari umunyapoliti ko ahubwo ari umusirikare wabigize umwuga bityo akaba mu kazi kose yararanzwe no kuvuga amagambo make.
Nubwo akijya ku butegetsi yabanje kugirana umubano udasanzwe na Israel, nyuma yo kwemererwa inkunga na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya yahise atangira kudacana uwaka n’Abayahudi nk’uko bigaragara mu butumwa yoherereje Kurt Waldheim wayoboraga Loni na Golda Meir wari Minisitiri w’intebe wa Israel, ku itariki ya 12 Nzeli 1972.
Yagize ati " Mu Budage ubwo Hitler yari akuriye Guverinoma ari n’Umugaba w’Ikirenga yatwitse Abayahudi basaga miliyoni esheshatu. Ibi yabikoze kubera ko we n’Abadage bari bazi neza ko Abayahudi atari ba bantu bashishikajwe n’inyungu rusange z’isi. Niyo mpamvu yabatwitse ari bazima akoresheje gaz.”
Yanavuze ko abantu bakunze kwitiranya imivugire ye n’imikorere ye nyamara atarigeze akandagira mu ishuri nk’uko bigaragara mu gitabo cya Thomas na Margaret Melady cyitwa Idi Amin Dada: Hitler in Africa.
Ati "Rimwe na rimwe abantu bitiranya uburyo mvuga n’ibyo ntekereza. Ntabwo nigeze ngera mu ishuri risanzwe… Nta n’ishuri ry’inshuke. Ariko akenshi mba nzi byinshi kurusha abafite impamyabumenyi y’ikirenga kuko nk’umusirikare nzi gukora. Ndi umugabo w’ibikorwa.”
Nk’uko kandi aba banditsi bakomeje babigaragaza mu gitabo cyabo, Idi Amin yanagaragaje ko ariwe muntu wa mbere ufite imbaraga ku isi.
"Sinshaka gutegekwa n’ibihugu by’ibihangange. Njye ubwanjye nifata nk’umuntu wa mbere ukomeye ku isi. Iyi niyo mpamvu ntashobora kwemerera ibihugu bikomeye kuntegeka.”
Yigeze no kuvuga ko Adolf Hitler ari umuntu wakoze ibikorwa bikomeye kandi utazibagirana.
Ati "Nubwo abantu bashobora kumva ko Adolf Hitler yari mubi, yari umugabo ukomeye wabashije gutsinda urugamba, izina rye ntirizibagirana.”
Yigeze kandi kubwira umujyanama we ko ashaka kurya umutima we n’abana be.
Ati "Ndashaka umutima wawe. Ndashaka kurya abana bawe. Mbarye mbere y’uko bo bandya.”
-Video Upload powered by www.TunesToTube.com

Пікірлер: 11

  • @delphinenshimirimana4172
    @delphinenshimirimana41723 жыл бұрын

    Uwo ni Colonel Jean Baptiste Bagaza

  • @mugwanashakamadiba8726
    @mugwanashakamadiba87267 жыл бұрын

    jean batist bagaza

  • @noelrwamanzi5363

    @noelrwamanzi5363

    4 жыл бұрын

    Micombero w'iburundi

  • @dieumehirwa3075
    @dieumehirwa30757 жыл бұрын

    Part 1, ??

  • @jeandamascenenizeyimana3467

    @jeandamascenenizeyimana3467

    7 жыл бұрын

    the o8 7 the

  • @frankmwangosicharles7973
    @frankmwangosicharles79737 жыл бұрын

    xxx

  • @nyererejedison6864
    @nyererejedison68646 жыл бұрын

    Good

  • @bahatiolly9661
    @bahatiolly96617 жыл бұрын

    was bad

  • @bahatiolly9661

    @bahatiolly9661

    7 жыл бұрын

    how

Келесі