GUTEKA IBIHUMYO//IBIHUMYO BIKARANZE GUTYA BIRARYOHA KURUSHA INYAMA😋/Easy mushroom pepper fry

NIBA USHAKA KUGURA BUTTON MUSHROOMS,DUHAMAGARE: #0784444062
#0787743736
Turashimira cyane Kigali Farms ikorera i Musanze aho ibihumyo bihingirwa bikanategurirwa bikoherezwa mu masoko atandukanye.Ibihumyo byo mu bwoko bwa BUTTON birakundwa cyane kuko bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ndetse n'imyunyungugu.
Ni ibihumyo bihingwa ku buryo bwujuje ubuziranenge kandi butavangiye, bigahita byoherezwa mu masoko bikiri bishya.
kurya ibihumyo ni byiza cyane kuko bituma umubiri ubona intungamubiri zinyuranye.Habamo Vitamin B zinyuranye nka riboflavin, folate, thiamin, pantothenic acid, na niacin.
Habonekamo kandi vitamin D, ikaba ariho mu bimera iboneka gusa
Harimo kandi selenium, potassium, umuringa, ubutare, na phosphore.
Habamo fibre zizwi nka beta-glucans.
Harimo na choline, ifasha mu bitotsi, imikorere y’imikaya, kwiga no kwibuka.
Ibihumyo muri byo nta binure ahubwo harimo poroteyine nziza irwanya ibinure bibi bishobora gutera indwara z'umutima.Iyo umuntu ariye ibihumyo abasha kubona ubutare (fer/iron). Umubiri ubasha kwinjiza ubutare bwose bubonekamo ku kigero cya 90%. Ibi bifasha gutuma ubaho neza, ukagira insoro zitukura z’amaraso nyinshi (red blood cells) bityo umubiri ukabasha gukora imirimo itandukanye neza.
Kurya Ibihumyo kandi bifasha cyane amagufa kuko bikungahaye cyane kuri calcium, y’ingenzi cyane mu ikora n’ikomera ry’amagufa. Kurya ibihumyo kenshi bigufasha guhora ufite calcium ihagije mu mubiri, bikakurinda indwara zo kuvunguka kw’amagufa no korohera cyane (ostheoporosis).
Mu gihe wariye ibihumyo,uba uri gukura umubiri kuko byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane bigatuma umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka “free radicals” ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ubasha kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants),.Iki gihe uba wirinze indwara nka cancer, izibasira umutima, indwara yo kwibagirwa ’izindi zikomeye
Ibihumyo kandi bifasha Kongera ubudahangarwa kuko birimo ibinyabutabire (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
TANGIRA URYE IBIHUMYO URYOHERWE KANDI WIRINDE INDWARA ZITANDUKANYE

Пікірлер: 15

  • @chantalingabire2182
    @chantalingabire218210 ай бұрын

    Waw

  • @wibabaraoliver
    @wibabaraoliver Жыл бұрын

    Narabitetse viraryoshye cyane

  • @luthdusabe9331
    @luthdusabe93312 жыл бұрын

    Urakoze cyane nzazishaka mbikore pe.

  • @mukankusirehema4182
    @mukankusirehema41822 жыл бұрын

    Mu ntara twabibona h?jye ndi mu majyepfo inyza ,biraryoshye wee!uuuum!

  • @Drberwatv
    @Drberwatv2 жыл бұрын

    Utumye nsonza

  • @clarisseumubyeyi3888
    @clarisseumubyeyi38882 жыл бұрын

    Ziteye ubusambo pe

  • @Drberwatv
    @Drberwatv2 жыл бұрын

    Mbaye uwambere

  • @hot250tv

    @hot250tv

    2 жыл бұрын

    Like ndayiguhaye

  • @jeannedarcmukarwego8864
    @jeannedarcmukarwego8864 Жыл бұрын

    Isabelle watubwira impamvu wongeramo umutobe w'indimu wongeeamo iki?

  • @twitekubanatv2020
    @twitekubanatv20202 жыл бұрын

    Inzara com

  • @princiaPriscillah
    @princiaPriscillah2 жыл бұрын

    Mundangire Aho nakura ibyo ibihumyo

  • @hot250tv

    @hot250tv

    2 жыл бұрын

    Muduhamagare tubafashe: 0784444062

  • @mushimiyimanachantal535
    @mushimiyimanachantal5352 жыл бұрын

    Ubu bwoko bw'ibuhumyo buboneka he? Ko mu masoko menshi haba bya bindi bikura bikaba Binini!

  • @hot250tv

    @hot250tv

    2 жыл бұрын

    Mwaduhamagara tukabafasha 0784444062

  • @florencekanyana8034

    @florencekanyana8034

    2 жыл бұрын

    @@hot250tv ndabikeneye mugakinjiro byangeraho gute

Келесі