FPR yahozeho ariko ntibabimenya // Dore Amateka yose y’umuryango FPR Inkotanyi

INKOTANYI Ep10:
AMAVU N’AMAVUKO Y’UMURYANGO WA RPF INKOTANYI
Umuryango wa RPF umaze imyaka isaga 27 ku butegetsi mu Rwanda wagaragaje ubushobozi ntagereranywa mu rugamba rwo gukemura ibibazo byari byarabaye akarande ku Rwanda mu gihe gisanga imyaka myinshi cyane kuva mu myaka ya 1950. rero Kuva hashyirwaho leta y’ubumwe tariki 19/7/1994 umuryango wa RPF Inkotanyi wakoze byose bishoboka kugirango u Rwanda rubashe guhangana n’ingaruka zatewe n’amateka rwaciyemo byumwihariko izasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi.ibi nabyo byagezweho nyuma yaho RPA Inkotanyi ishami rya Gisirikare ry’umuryango wa RPF Inkotanyi wari umaze gutsinda Urugamba rwo kubohora igihugu rwari rwaratangijwe mu kwezi kwa cumi mu 1990 . gusa na mbere yuko uru rugamba rutangira uyu muryango wari umaze imyaka irenga ibiri uriho rero mu kiganiro cyuyu munsi icyo tugiye kugarukaho ni Amavu n’amavuko y’uyu muryango wabashije gukemura ibibazo abanyarwanda bari bamaranye imyaka n’imyaniko.ibijyanye n’amateka yuyu muryango ngiye kukubwira muri iki kiganiro nabivanye mu gitabo cya Nyakwigendera Retired Capitain NDAHIRO Logan yise “INZIRA Y’INZITANE YO KWIBOHORA KW’ABANYARWANDA” yasohoye mu mwaka wa 2018. Iki ni igice cya 10 ari nacyo cya nyuma ku biganiro byuruhererekane twaguteguriye byagarutse ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu. iki kiganiro mu giye gukurikirana mwagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye kukikugezaho mu majwi ndi Eric Safari Kuva abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abatutsi bakwirukanwa mu gihugu cyabo kuva mu mwaka wa 1959 n’imyaka yakurikiyeho nta kintu na kimwe cyabagumye kumutima nkiwabo mu rugo aho benshi bari barakuriye bakahubakira imiryango bakahaba mu buzima butandukanye bwiza nububi nkuko bisanzwe bigenda mubuzima bwa bantu ku Isi. kuburyo uretse bo ubwabo bari bazi aho bakomotse banakoze ibishoboka byose banabyigisha abana babo bababwira ko mu Rwanda ari heza ko ari mu gihugu gitemba amata n’ubuki,ibi rero byatumye abana bavukiye mu bihugu bitandukanye ababyeyi babo bari barahungiyemo ndetse nabari baragiye ari bato batazi ubwenge bose bakuranye intego n’umuhate wo kuzasubira mu Rwanda rwababyaye rwa Gihanga rw’imisozi 1000.
Uretse kugumana urukundo rw’igihugu cyabo ku mutima banabishyize mu bikorwa bakora ibishoboka byose kugirango bagaruke mu Rwanda ariko ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiyeho nyuma y’ubwigenge bubabera ibamba bwanga ko bataha bubabwira ko Atari abanyarwanda bityo nta nicyo bagomba kubaza ku gihugu cyabo ibi byatangijwe na Perezida KAYIBANDA Gregoire wategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere kuva mu 1962 kugeza mu 1973 ndetse na Perezida Yuvenal HABYARIMANA wategetse u Rwanda muri Repubulika ya Kabiri kuva mu 1973 akomereza muri uwo murongo ibi nabyo byasigiye abanyarwanda bari bamaze guhezwa ishyanga mu mahanga atandukanye amahitamo amwe gusa ariyo yo kurwanira uburenganzira bwabo bwo gutaha ku ngufu kuko inzira yabo yo gutaha mu mahoro itashobokaga kuko abategetsi b’u Rwanda bicyo gihe batabyumvaga.
Mu kugerageza kumvikanisha uburenganzira bwabo ababyarwanda bari bagihunga mu mwaka wa 1959 bishyize hamwe batangiza Ibitero by’inyenzi byari bigamije kuvana Perezida KAYIBANDA ku izima ababareka bagataha ariko ntibabigezeho kuko kenshi inyenzi uko zabigerageje zagiye zitsindwa mu bitero byazo ibi byabaye mu myaka ya za 60. Byrangiye bigaragaye ko abanyarwanda babuze uburenganzira bwabo bararekeye bemera kubaho gutyo. Bahinduka impunzi gutyo ubwo kurundi ruhande niko benshi muri benewabo basigaye mu Rwanda bakomeje kubaho nabi mu itotezwa ntagereranywa ryo kubabuza uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo nkabaturage bacyo kandi bakirimo muri make kwari ukuba mu gihugu utakirimo.aba bari MU Rwanda byo byari indengakamere kuko bari impunzi mu gihugu cyabo.
Mu mpera z’imyaka ya 1970 abanyarwanda bari hanze bongeye kubyutsa ibitekerezo byo gutaha byumwihariko bitangiriye mu bantu bize aho bitegereje imibereho mibi abanyarwanda bari mu mahanga bari barimo ndetse n’ikindi gice kinini cy’abanyarwanda cyari mu Rwanda cyari mu karengane katavugwa kari gashingiye ku irondakarere n’irondabwoko byari mu butegetsi bwa Habyarimana maze batangira indi nzira yo gushakisha inzira ibyo bibazo byakemukamo. Aha rero batangiye gushinga imiryango yari guhuriza hamwe abanyarwanda bari bafite ibitekerezo nkibyongibyo. Nibwo mu mwaka wa 1979 ubwo Ingoma y’Umunyagitugu IDI AMIN DADA yari imaze kuvaho muri Uganda abanyarwanda bari barahungiye mu bihugu bitandukanye batangiye kugirana imishyikirano igamije kureba uko bakwisuganya bagatangira kuganira uko bakemura ibibazo byari bibugarije twagarutseho hejuru.
Ubwo nibwo muri Uganda hashyizweho ihururiro ryiswe RRWF( Rwandese Refugees Welfare Foundation) naho muri Kenya havuka RANU (Rwandese Alliance for National Unity).
#IntsinziTV #FPRInkotanyi #PaulKagame

Пікірлер: 8

  • @iI-gi1nz
    @iI-gi1nz2 жыл бұрын

    Imana ijye ihora iha umugisha inkotanyi ikirenze kuri ibyo izabahe ijuru🙏 Merci bcp Intsinzi tv

  • @iyabyirutsecyera7926

    @iyabyirutsecyera7926

    2 жыл бұрын

    Q

  • @iyabyirutsecyera7926

    @iyabyirutsecyera7926

    2 жыл бұрын

    Q

  • @bugingonathan8318
    @bugingonathan83182 жыл бұрын

    Harya Ayamateka Bamwe Birirwa Basakuza Bajya Bayumva Cg Bayirengagiza Nkana Rukokoma Ayavuagaho Iki?

  • @user-kk5sh4ol8c
    @user-kk5sh4ol8c4 ай бұрын

    Ok!

  • @VusiSokhamo-rb3nx
    @VusiSokhamo-rb3nx4 ай бұрын

    fpl nicyimwaro kubanyarwanda knd nikimwaro kubanyafrica!!

  • @INDIBAYINGANZO9974
    @INDIBAYINGANZO99742 жыл бұрын

    Ukunda kumenya byinshi ku nyamaswa amateka n'ubukerarugendo kanda iyo link kzread.info/dron/8kQvkot1WSgmoAUKARErQg.html

  • @komeramusic9844
    @komeramusic98442 жыл бұрын

    HASOHOTSE PASSPORT YABIKINGIJE COVID-19|| NTAKOGERA KUGENDA, KUREMA ISOKO... UTAYIFITE|| UKO IKOZWE kzread.info/dash/bejne/hItmw6WmYdOfocY.html

Келесі